Back to top

Sabbath Bible Lessons

ITORERO N’UMURIMO WARYO

 <<    >> 
Ku Isabato, 28 Gicurasi, 2016 Icyigisho cya 9
Impongano y’Urupfu rwa Kristo (I) “Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije... kandi mugakizwa nabwo... yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe” (1 Abakorinto 15:1-3)
Igitabo Cyifashishijwe:   Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 741-764. 
“Ubwo Kristo yari amanitse ku musaraba niwe wari ubutumwa bwiza, ubu rero dufite ubutumwa bugira buti, ‘Dore Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi’ (Yohana 1:29)... Ubu nibwo butumwa bwacu, ibitekerezo byacu, imyizerere yacu, umuburo wacu ku batihana, ihumure ryacu ku bafite agahinda, akaba ari nabyo byiringiro ku bizera. Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White Comments], vol. 6, p. 1113.

1. INSHUNGU YARABONETSE Kuwa mbere 22 Gicurasi
a. Ni ubuhe bwishingizi Imana yagaragarije mu gitambo cya Isaka, kandi ibi byaba bifite ubuhe busobanuro mu bunararibonye bwa muntu? Itangiriro 22:7-13; Yobu 33:24. “Impfizi y’intama yatambwe mu cyimbo cya Isaka yashushanyaga Umwana w’Imana, wagombaga gutambwa mu cyimbo cyacu. Igihe umuntu yacirwagaho iteka ryo gupfa kubera kwica amategeko y’Imana, ibyo Data, mu kureba ku Mwana we yabwiye umunyabyaha ati ‘Baho habonetse impongano.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 154. b. Ubwishingizi bw’agakiza k’umuntu bwakozwe ryari? Matayo 25:14; Ibyahishuwe 13:8 (ahaheruka). “Umuntu akimara... gukora ibyo Imana yari yaramubwiye ko adakwiye gukora, Kristo, Umwana w’Imana, yahagaze hagati y’abazima n’abapfuye, agira ati; ‘Nishingiye Igihano. Nzahagarara mu mwanya w’umuntu. Azahabwa andi mahirwe.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisti b’Umnsi waKarindwi [E. G. White Comments], vol. 1, p. 1085.

2. IBYIRINGIRO BISHINGIYE KU MUKIZA UZAZA Kuwa Kabiri 23 Gicurasi
a. Kristo yavuye hejuru bingana iki ngo aze gupfira ibyaha by’abantu? 1 Timoteyo 6:14, 16; Abafilipi 2:6. “[Yesu] yemeye gutanga ubugingo bwe nk’incungu, gufata igihano cy’urupfu kuri we, kugirango binyuze muri we umuntu abashe kubona imbabazi; kugirango binyuze mu mirimo y’amaraso ye, no kumvira amategeko y’Imana; babashe kubona imbabazi z’Imana, kandi bajyanwe mu murima mwiza, maze barye ku mbuto z’igiti cy’ubugingo...“Yagombaga gusiga icyubahiro cye cyose mu ijuru maze akaza hano ku isi agaragara nk’umuntu, akicisha abugufi nk’umuntu... yagombaga gupfa urupfu rw’ubugome bukabije amanitse ku musaraga hagati y’ijuru n’isi nk’umunyabyaha w’umugome.” – Inyandiko za Kera, pp. 149, 150. b. Ni irihe sezerano ryahawe Adamu nyuma y’uko akoze icyaha, kandi ibi bishatse kuvuga iki? Itangiriro 3:15. “[Itangiriro 3:15]. Iki gihano cyavugiwe mu matwi y’ababyeyi bacu ba mbere cyari isezerano kuri bo...“Abamalayika bo mu ijuru babumburiye mu buryo bwuzuye ababyeyi bacu gahunda yari yarateguriwe agakiza kabo... Umwana w’Imana yari yemeye kwitanga ho impongano, akoresheje ubugingo bwe bwite, kubw’ibicumuro byabo. Bagombaga guhabwa ikindi gihe cy’imbabazi, kandi binyuze mu kwihana no kwizera Kristo bari kongera kuba abana b’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 65, 66. c. Nyuma y’uko icyaha cyinjiye mu isi, ni ubuhe buryo bw’imikorere bwahawe Adamu n’abamukomokaho kandi ibyo byri bigamije iki? Itangiriro 4:3-5; Abaheburayo 9:13, 14, 28. “Umuntu waguye yari agaragarijwe umugambi w’igitambo cy’iteka, icyo muri cyo agakiza kabombaga gutangwa. Nta kindi kitari urupfu rw’Umwana w’Imana cyari gusimbura icyaha cy’umuntu, kandi Adamu yatangajwe cyane n’ubwiza bw’Imana bwatumye itanga impongano imeze gutyo ku munyabyaha... Binyuze mu gushyiraho umuhango wo gutamba ibitambo n’amaturo, urupfu rwa Kristo rwagombaga guhozwa imbere y’umunyabyaha, kugirngo abashe gusobanukirwa kamere nyakuri y’ibyaha, ingaruka yo gucumura, ndetse n’umumaro w’igitambo cy’ijuru.”- Ibimenyetso by’Ibihe, 20 Gashyantare, 1893.

3. UMUKIZA W’ABANTU BOSE Kuwa Gatatu 24 Gicurasi
a. Ubwo igihe nyacyo cyari kigeze, ni iki Data yiyemeje gukora kugirango arokore abantu mu bubata bw’icyaha? Abagalatiya 4:4, 5. Ni nde Kristo yaje hano ku isi gukiza? 1 Timoteyo 4:10; 1 Yohana 4:14. “Kristo yahuye n’urupfu kubwa buri muntu, kandi kubw’ibyo agirira amatsiko no kwita byimbitse kuri buri muntu.” - Ibihamya, vol. 9, p. 222.“Abasamariya bategerezaga Mesiya uzaba Umucunguzi w’abari mu isi utari uw’Abayuda gusa. Abinyujije mu kanwa ka Mose Umwuka Wera yari yaravuze ko ari umuhanuzi woherejwe n’Imana. No mu kanwa ka Yakobo byavuzwe ko amahanga yose ariwe azumvira no mu ka Aburahamu ko imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha muri we. Iyo mirongo yo mu byanditswe byera niyo yari urufatiro rw’ibyiringiro bya Mesiya ku Basamariya...“Yesu yari yaratangiye gusenya urusika rwari hagati y’Abayuda n’Abanyamahanga, maze yigisha agakiza k’abatuye isi bose.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 193. b. Kugirango abashe kuba Umukiza w’isi, Kristo yaje ku isi afite iyihe shusho? Abafilipi 2:7, 8. c. Igihe Kristo yapfiraga abantu bose, ni ayahe magambo atugaragariza ko ari ubumuntu bwe bwapfuye atari ubumana bwe? Yohana 10:17, 18. “Uwari warigeze kuvuga ati ‘Ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane’ (Yohana 10:17), yarasohotse ava mu gituro ajya mu bugingo bwari muri we. Ubumuntu bwarapfuye; ubumana ntabwo bwapfuye. Mu bumana Kristo yari afite ububasha bwo kumena imirunga y’urupfu. Yatangaje ko yari afite muri we ubugingo muri we ashobora guha uwo ashaka.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 301.“ ‘Nijye kuzuka n’ubugingo’ (Yohana 11:2). Iyi mvugo ishobora gukoreshwa gusa n’Ubumana. Ibyaremwe byose bibeshwaho n’ubushake n’imbaraga z’Imana. Ni ibikoresho bigendera ku bugingo bw’Umwana w’Imana... Batoheshwa n’ubugingo buva mu isoko y’ubugingo bwose. Ufite kudapfa gusa, uba mu mucyo n’ubugingo, niwe washoboraga kuvuga ati, ‘Mfite ububasha bwo gutanga ubugingo bwanjye, kandi nshobora no kubwisubiza. Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi[E. G. White Comments], vol. 5, p. 1113.

URUPFU RWA KABIRI RWAKUWEHO KU BIZERA Kuwa Kane 25 Gicurasi
a. Mu gihe urupfu rw’iteka ruzagezwa ku banze Kristo nk’Umukiza wabo, ibyo bizitwa iki, kandi kubera iki? Ibyahishuwe 20:14; 21:8. “Ibihembo by’ibyaha n’urupfu; ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’ (Abaroma 6:23). Mu gihe ubugingo ari umurage w’abakiranutsi, urupfu ni umugabane w’inkozi z’ibibi. Mose yabwiye Abisiraeli ati, ‘Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza n’urupfu, n’ibibi (Gutegeka 30:15). Urupfu ruvugwa muri uyu murongo wo mu byanditswe ni... ‘urupfu rwa kabiri’ rwo kinyuranyo cy’ubugingo buhoraho.” – Intambara Ikomeye, p. 544. b. Ni gute Yesu yahuye n’imibabaro yihebesha abazapfa urupfu rwa kabiri bazahura nayo? Matayo 27:46, Abaheburayo 2:9. “ ‘Kristo yahuye n’imibabaro nk’iyo abanyabyaha bazahura nayo igihe umujinya w’Imana uzaba ubasutsweho. Ubwihebe bwijimye, n’urubori rw’urupfu, buzazenguruka imitima yabo ya kigome, maze ubwo basobanukirwe byuzuye ububi bukabije bw’icyaha... mu gihe banze inyungu y’ijuru... , baba bakoze amahitamo yabo, kandi ku iherezo bagahabwa ibihembo byayo aribyo umujinya w’Imana n’urupfu rw’iteka. Bazakurwaho by’iteka no kuboneka kwa Yesu, uwo basuzuguye igitambo cye.” – Ibihamya , vol. 2, p. 210. c. Binyuze mu rupfu, ni iki Kristo yaburijemo kubwacu, kandi se ni iki yatumye gishoboka kubwacu? 2 Timoteyo 1:10; Yohana 5:24; Ibyahishuwe 2:11. “ ‘Kudapfa kwasezeranijwe umuntu binyuze mu kumvira, kwakomwe mu nkokora no gucumura... iyo Imana kubw’igitambo cy’Umwana wayo, itabazanira ukudapfa hafi yabo nta byiringiro ubwoko bwacumuye, bwashobora kugira ukundi... Umuntu wese akwiriye kuza kwakira iyo migisha adahenzwe niba agendera mubyo asabwa. Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza, badacogora baziturwa ubugingo buhoraho’ (Abaroma 2:7).” – Intambara Ikomeye, p. 533.

5. INGURANE IHEBUJE Kuwa Gatanu 26 Gicurasi
a. Ni kuki Kristo yahawe igihano cyuzuye cy’ibyaha byose kandi atarigeze acumura na rimwe? 2 Abakorinto 5:21; Tito 2:14. “Yesu yatwaye ubumuntu muri we, kandi se mu kubigenza atyo ni ikihe cyubahiro yari ahaye abantu! Yababajwe nk’umuntu, yageragejwe nk’uko abantu bashukwa, ariko ntiyakora icyaha. Yahinduwe icyaha kubwacu, n’ubwo atari azi icyaha, kugirango gukiranuka kw’Imana gukorere muri we.” – Urwibutso n’Integuza, 18 Ugushyingo, 1890. b. Ni iki Kristo yemera kuduha nk’ingurane y’ibyaha byacu? Abaroma 5:17. “Kristo yahaniwe imigenzereze mibi yacu, kugirango tubashe kwitirirwa imirimo ye myiza. Yashenjaguriwe ibicumuro byacu, kandi nta ruhare yabigizemo, kugirango tubashe gutsindishirizwa no gukiranuka kwe, kandi tutarigeze tukugiramo uruhare. Yapfuye urupfu rwari rutugenewe, kugirango tubashe kubona ubugingo bwari ubwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 25.“Ntidukwiye urukundo rw’Imana, ariko Kristo we mwishingizi wacu, ararukwiye, kandi afite ububasha bwo gukiza abamusanga bose. Uko ubunararibonye bwawe bwo mu gihe cyashize bwaba bumeze kose, uko imibereho uri mo uyu munsi yaba ari urucantege kose, n’usanga Kristo nk’uko uri, umunyantege nke, utagira kivurira, kandi wihebye, Umukiza wacu mwiza azagusanganirira kure, kandi azakuramburira amaboko y’urukundo n’ikanzu ye yo gukiranuka azayikunagira... yinginga Imana kubwacu agira ati; nagiye mu mwanya w’umunyabyaha. Wireba kuri uyu mwana wataye umurongo, ahubwo reba kuri jye. Niba Satani yinginga mu ijwi rirenga adusaba ngo turi umuhigo we, amaraso ya Yesu yo avuga cyane kumurenza mu bubasha burenzeho.” - Thoughts From the Mount of Blessings, p. 8.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa Gatandatu 27 Gicurasi
1. Umugambi w’Imana wari uwuhe mu gihe yahaga abantu amahirwe ya kabiri? 2. Igihe Adamu yapfaga afite imyaka 930 yaba yararishye igihano cye cy’igicumuro kivugwa mu Itangiriro 2:17? 3. Ni nde Kristo yahaye ubugingo bwe ku musaraba? 4. Ni iki gihamya ko Kristo atakuyeho urupfu rwa mbere? 5. Mu gihe dutanze ibyaha byacu ngo biguranwe gukiranuka kwa Kristo, ni iki tugomba kumuha na none, kandi ni iki tugomba na none kwemera?
 <<    >>