Kuwa mbere
29 Ugushyingo
1. IKINYOMA CYA MBERE GIKOMEYE
a.Mu gihe Imana yaremaga umuntu kandi ikamutegeka gukorera ndetse no kurinda ingobyi ya Edeni, ni izihe nyigisho z’umwihariko yahawe? Itangiriro 2:15-17.
“Imana y’inyempuhwe ntabwo yigeze itanga ikigeragezo gikomeye cyane, nta kigeragezo gikomeye cyajyaga kuremerera umuntu atabasha kwihanganira mu buryo bw’uko kirenze ubushobozi bwe. Imbuto ubwazo ntacyo zari zitwaye. Iyo Imana iza kuba itarizibuzanyije, Adamu yagombaga kurya ku mbuto z’icyo giti atagombye gutekereza ko hari icyo bitwaye. Ariko kuko Imana yari yamaze kuvuga ngo, Ntimuzazirye, kubirengaho icyo gikorwa cyari gihindutse ubugome mu buryo bukomeye. Adamu yasuzuguye Imana. Ibyo byamubereye icyaha. Kuba ikigeragezo cya Adamu cyari gito cyane, byatumye icyaha cye kiba kinini mu buryo bukomeye cyane.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 23 Mutarama 1879.
b.Ni ayahe magambo yakoreshejwe na Satani ‘inzoka ya kera’ kugira ngo apfobye itegeko ry’Imana ryoroheje kandi rigaragara? Itangiriro 3:4,5.
“Imana yari yaravuze yuko abanyabyaha bagomba gupfa. Satani nawe avuga yeruye yuko batazapfa”. – The Bible Echo, 1 Gashyantare 1897.
Kuwa kabiri
30 Ugushyingo
2. ABAPFUYE NTA KINTU NA GITO BABA BAZI
a.Ni hehe ibiremwa byose bifite ubugingo bijya iyo bimaze gupfa? Umubwiriza 3:19,20; 9:10. Bigendekera bite intekerezo z’uwapfuye? Zaburi 146:3,4.
“Nta hantu na hamwe mu Byanditswe Byera tubona amagambo avuga yuko mu gihe abakiranutsi bapfuye bajya guhabwa ingororano zabo cyangwa inkozi z’ibibi zigahabwa ibihano iyo zipfuye. Abakurambere n’abahanuzi ntibigeze na mba bashyirwa muri ibyo byiringiro. Kristo n’intumwa ze ntibigeze babitangaho inama na mba. Bibiliya yigisha yeruye ko abapfuye badahita bajya mu ijuru. Bagereranywa n’abantu baba basinziriye kugeza ku muzuko. Igihe cyose umugozi w’izahabu ucitse kandi n’ifeza ikajanjagurika, ibitekerezo biba bimaze kuzimira. Abamanuka bose bajya mu bituro baba bageze ahacecekerwa”. – Intambara Ikomeye p.550.
b.Ni ibiki Imana yavuze birebana n’ishyano ry’umuntu kubera kutumvira? Itangiriro 3:19. Ni ibiki Salomo yavuze birebana n’inyifato y’abapfuye? Umubwiriza 9:5.
“Imana yavuze yeruye yuko umuntu agomba gusubira mu butaka ari na bwo yakuwemo nk’igihano cy’icyaha cye: ‘Uri umukungugu, mu mukungugu ni mwo uzasubira’ (umurongo wa 19). Amagambo ya Satani ngo: ‘Amaso yanyu azahweza’ ni ay’ukuri neza muri ubwo buryo bwonyine gusa: Adamu na Eva bakimara gusuzugura Imana, amaso yabo yahise ahweza kugira ngo bitegereze neza ubupfapfa bwabo. Ntibari barigeze bamenya ikibi, ariko ubwo bahise basogongera ku mbuto zishaririye zo gucumura.” – Intambara Ikomeye, p.532.
c.Ni iyihe mpamvu abantu benshi bajya bibeshya yuko abapfuye baba bafite ubwenge? Yesaya 5:20,21; 30:9,10.
“Amagambo arebana no kudapfa kwa roho ni amwe muri za nyigisho z’ibinyoma Roma yamaze gucengeza mu idini ry’Ubukristo bwose, izikomoye mu bupagani. Maritini Luter yazishyize mu kiciro cy’imigenzo ikomeye cyane igize umugabane w’amahame mabi cyane y’ubutegetsi bw’i Roma. Mu gusobanura iby’amagambo Salomo yavuze mu mubwiriza avuga yuko abapfuye nta kintu na gito baba bazi, umugorozi nawe abivugaho agira ati: Ikindi gihamya kigaragaza yuko abapfuye ari nta kintu baba bazi. Salomo agaragariza aha ngaha ko abapfuye bose baba baramaze gusinzira, kandi akaba ari nta kintu na gito baba bagitekereza. Baba basinziriye atari ukugeza ku munsi runaka cyangwa imyaka runaka, ahubwo mu gihe bazaba bakangutse bazibona ubwabo nk’abantu bari bamaze akanya gato basinziriye.” – Intambara Ikomeye (1888), pp.549,550.
Kuwa gatatu
01 Ukuboza
3. URUPFU RWATWAYE NA MOSE
a.Byaje kugendekera bite Mose kubw’icyaha cye yakoreye ku mazi y’i Meliba- Kadeshi? Gutegeka 32:50,51; 34:5,6.
“Satani yari yaramaze kwikuza cyane yishimira ko yabashije gutuma Mose acumura ku Mana, maze muri ubwo buryo bikaba byaramushyize mu butware bw’urupfu. Umushukanyi ukomeye yavuze yeruye yuko aya magambo yavuye mu ijuru ngo: ‘Uri umukungugu, mu mukungugu nimwo uzasubira’ (Itangiriro 3:19). Byamuhesheje ubutware bw’urupfu. Imbaraga z’ibituro ntizari zarigeze zimenagurika, bityo abantu bose bari mu bituro yabivugaga hejuru abafata nkabo yamaze kwigarurira burundu ku buryo batari kuzigera basohorwa muri cyo gifungo cy’umwijima.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.478.
b.Ubutware bw’urupfu bwamaze igihe kingana iki buri ku bituro by’abantu bari barapfuye uhereye kuri Adamu? Abaroma 5:14. Byagendekeye bite Mose nyuma y’urupfu rwe? Yuda 1:9.
“Bibiliya yigisha yeruye yuko abapfuye badahita bajya mu ijuru. Bagereranywa n’abantu basinziriye kugeza ku muzuko. Mu gihe cyose umugozi w’izahabu uzaba ucitse kandi n’ifeza ikajanjagurika, ibitekerezo by’umuntu bizaba birangiye. Abamanuka bajya mu gituro baba bageze ahacecekerwa”. – The Faith I Live By, p.181.
“Satani yarakariye Imana cyane, ayirega yuko atari inyakuri kuko yafashe umuhigo we [Mose] maze ikawumunyaga; ariko Kristo ntabwo yigeze acyaha umwanzi we bona nubwo ibigeragezo bye ari byo byateye umugaragu w’Imana kugwa”. – Inyandiko za Kera, p. 164.
“Icyo gikorwa cy’[umuzuko wa Mose] kwabaye ukunesha imbaraga z’umwijima gukomeye. Kwerekanwa kw’iyo mbaraga kwabaye ubuhamya butagishwa impaka bwo gukomera k’Umwana w’Imana. Satani ntiyari azi na mba ko umubiri ushobora kuzurwa ukaba muzima nyuma yo gupfa. Yari yamaze gufata umwanzuro w’uko amagambo ngo: Uri umukungugu kandi mu mukungugu nimwo uzasubira yamuhesheje kwigarurira burundu imibiri y’abapfuye. Nuko agiye kubona abona anyazwe umuhigo we, abona wa muntu arongeye abayeho nyuma y’urupfu rwe”. – Christ Triumphant, p.130.
“Mose yari yamaze kujya munsi y’ububasha bwa Satani nk’ingaruka y’icyaha cye. Yari yamaze kwigarurirwa n’ubutware bw’urupfu neza, ariko yaje kuzukira ubugingo buhoraho, asingira icyubahiro cye mu izina ry’Umucunguzi. Mose yasohotse mu gituro mu cyubahiro, maze azamukana n’Umucunguzi we mu Murwa w’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.479.
Kuwa kane
02 Ukuboza
4. UMUZUKO WASEZERANIJWE
a.Bibiliya ivuga iki ku birebana n’umuzuko w’abapfuye haba ari ku bakiranutsi cyangwa ku bakiranirwa? Yohana 5:28,29.
“Urupfu rwageze ku bwoko muntu bwose uko bwakabaye nk’ingaruka y’icyaha cya Adamu. Ubwoko muntu bwose buramanuka bukajya mu mva. Ariko bose bagomba kuzakurwa mu mva zabo binyujijwe mu gateganyo kashyizweho k’inama y’agakiza. Kuko ‘Nkuko muri Adamu bose bapfa, ni nako muri Kristo bose bazahindurwa bazima’. Ariko hari itandukaniro riri hagati y’ibyiciro bibiri bizazurwa. Abantu bose bazaba bari mu mva bazumva ijwi rye, kandi bazazisohokamo, abazaba barakoze neza bose bazazukira ubugingo buhoraho, n’abazaba barakoze nabi, bazazukira gucirwa ho iteka. Abantu bazaba babonetse mu muzuko w’ubugingo buhoraho barahirwa kandi ni abera. Bene abo ngabo urupfu rwa kabiri ntacyo ruzabatwara. Ariko abantu bose batigeze bahabwa imbabazi binyuze mu kwihana ndetse no kwizera bagomba guhabwa igihano cy’ibicumuro byabo.” – Intambara Ikomeye, p.544.
b.Umuzuko w’abakiranutsi muri rusange uzaba ryari? 1Abakorinto 15:51,52; 1Abatesalonike 4:16; Ibyahishuwe 20:4,5 ahabanza.
“Abakiranutsi bapfuye bazazurwa ku munsi [Kristo] azaba agarutse, kandi ni nabwo n’abakiranutsi bazaba bakiriho bazahindurwa. Umuntu mu miterere y’impagarike ye ni umupfu, kandi arononekaye; ariko ingoma y’Imana ntizigera yononekara kandi izahoraho iteka ryose. Niyo mpamvu umuntu mu miterere ye adashobora na mba kwinjira mu bwami bw’Imana. Ariko mu gihe Yesu azaba agarutse, azambika ubwoko bwe kudapfa; maze abahamagarire kuragwa ubwami bwe bateguriwe”. – Intambara Ikomeye, pp.322,323.
“Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Kristo yagarutse ku isi. Ashagawe n’ikoraniro ry’abacunguwe kandi agoswe n’ingabo z’abamalayika. Nkuko yamanukaga mu cyubahiro giteye ubwoba yategetse inkozi z’ibibi zapfuye kuzuka kugira ngo bacirweho iteka. Basohotsemo ari umubare munini cyane kandi utabarika nk’umusenyi wo ku nyanja. Mbega ikinyuranyo gikomeye cyane cyari hagati y’abo n’abantu bazutse ku muzuko wa mbere! Abakiranutsi bari bambaye ubusore ndetse n’ubwiza bihoraho, inkozi z’ibibi zo zari zifite ibimenyetso by’ubuzahare ndetse n’urupfu.” – Intambara Ikomeye, p.662.
Kuwa gatanu
03 Ukuboza
5. URUPFU – IBITOTSI
a.Mu gihe Yesu yagezwagaho amakuru yuko Lazaro arwaye, yamaze umwanya ategereje. Nyuma yaho ni iki yabwiye abigishwa be? Yohana 11:11-14.
“Kristo agereranya abana be bapfuye bizeye nk’abantu basinziriye. Ubugingo bwabo buhishanywe na Kristo mu Mana, kandi abo bantu bapfuye bazakomeza gusinzirira muri we kugeza ubwo impanda izaba ivuze”. – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.527.
b.Inyifato y’abantu bapfiriye mu Mwami, Ibyanditswe Byera biyigereranya n’iki? Ibyakozwe 7:59,60; 1Abakorinto 15:6,16-18.
“Abamanuka bose bajya mu mva baba bari ahacecekerwa. Nta kintu na mba gikorerwa mu nsi y’izuba bongera kumenya ukundi (Yobu 14:21). Mbega uburuhukiro bw’umugisha ku bakiranutsi bananiwe! Igihe, cyaba kirekire cyangwa se kigufi kuri bo gihwanye n’akanya gato. Barasinziriye; bazakangurwa n’impanda y’Imana kugira ngo bahindurirwe mu buzima bw’icyubahiro cy’iteka.” – Intambara Ikomeye, p.644.
“Ijwi ry’Umwana w’Imana ryahamagariye abera basinziriye gusohoka rivugira hagati mu gishyitsi gikomeye cy’isi, hagati mu kurabya kw’imirabyo ndetse no mu guhinda kw’inkuba. Yararanganyije amaso ye kumva z’abakiranutsi, maze azamura amaboko ye ayerekeza mu ijuru ararangurura ati: Nimukanguke, nimukanguke, nimukanguke, yemwe abasinziriye mu mukungugu mwe, nimuzuke! Ubwo nibwo abapfuye bose bo mu mpande zose z’isi bumvise iryo jwi kandi abaryumvise bose bazabaho.” – Intambara Ikomeye, p.644.
Kuwa gatandatu
04 Ukuboza
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
a.Ni ikihe kinyoma cya mbere cyabwiwe Eva?
b.Urupfu ni iki?
c.Ni mu buhe buryo umuzuko wa Mose wabaye ikibazo cy’umwihariko hakurikijwe gahunda yari iriho muri rusange?
d.Sobanura itandukaniro riri hagati y’umuzuko wa mbere n’uwa kabiri.
e.Ni ibihe byirigisho byagaragarijwe mu muzuko wa Lazaro?