Back to top

Sabbath Bible Lessons

DORE NDAZA VUBA

 <<    >> 
IJAMBO RY’IBANZE Ingingo yo kugaruka kwa Kristo ivugwa inshuro nyinshi muri Bibiliya – nibyo byiringiro by’agahozo ku itorero mu bihe byose. Niyo rufunguzo rw’ubutumwa buheruka – ukuri kw’iki gihe – bugomba guhabwa isi. “Gusobanukirwa n’ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo ni urufunguzo rufungura amateka yose akurikiraho kandi asobanura ibyigisho byose byo mu gihe kizaza. ” Kubwirizubutumwa p. 220. Nk’ubwoko butegerezanije ishyushyu kugaruka kwa Kristo, tugomba kugenzura buri kimenyetso cyose cyerekeza kuri icyo gihe. Iki kizaba igihe gikomeye mu mateka y’isi. Nubwo tutagomba gushyiraho itariki yo kugaruka k’Umwami wacu, nyamara twabwiwe ko niturebera ku bimenyetso twahawe n’abahanuzi, intumwa ndetse na Kristo ubwe (by’umwihariko muri Matayo 24), tuzamenya ko kugaruka kwa Kristo kuri hafi – uyu munsi ahagaze ku rugi. Intumwa Petero we avuga ko tutagomba gutegereza gusa ahubwo tugomba no ‘gutebutsa’ kugaruka k’Umwami (2 Petero 3:12). Ubu tugomba gutebutsa kuza kwe binyuze mu kwitegura kumusanganira (Luka 12:36-38; Ibyakozwe 3:19, 20; 2 Petero3:14)no gukora umurimo yadushinze (Luka 19:12, 13, 15; 14:23; Matayo 24:14). Nitwirengagiza gukora ibyo, tuzaba turiho dutinza kugaruka k’Uwiteka. Mu gihe twiga ibi byigisho, abanyeshuri b’Ishuri ryo ku Isabato, bazabona umwanya uhagije wo kwigenzura bo ubwabo bifashishije ibi bibazo bikurikira: Mbese ndi mu gutebutsa cyangwa ndi mu gutinza kugaruka k’Umwami binyuze mu mibereho yanjye? Nimara gusobanukirwa ko ndiho ntinza kugaruka kwe, nigute nahindura imibereho yanjye, maze ngatangira gukorana umutima wanjye wose iby’Umwami ashaka ko nkora? Ibisubizo by’ukuri bizaboneka muri ibi byigisho. Ntibihagije kwizera ko Kristo agiye kugaruka, kumenya ibyanditswe byose bibivugaho, ndetse no kubibwiriza abandi. Hariho benshi bavuga ko bizera ubutumwa bw’abamalayika batatu bakaba bagendera mu ‘nzira ngari’ kandi bishuka ko bari ‘kugenda mu nzira ifunganye. ’ Baribeshya bo ubwabo kandi bakabeshya n’abandi. Inyifato yabo ni iyo kunangira imitima y’abanyabyaha batanga urwitwazo ngo: “Nta tandukaniro riri hagati yacu nabo. Turahwanye haba mu myambarire, mu biganiro no mu bikorwa. ” (Ibihamya vol. 1 p. 128. ) Abo “bazapimwa ku gipimo basangwe badashyitse. ” (Inyandiko z’Ibanze p. 37). Ibi byigisho biratwereka uko twakwirinda kwishyira mu kaga ko mu by’umwuka. Nimureke kwiga ibi byigisho biyobore buri wese muri twe mu kwitanga kwimbitse uko turusha kwegera Kristo no kwegerana ubwacu. Nimureke twese twihurize hamwe mu gusaba guhishurwa k’Umwuka Wera, kugira ngo turangize umurimo, no kugira imyiteguro irenze iy’ubwoko bw’Imana nyakuri bwo mu 1844. Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato cya General Conference
 <<    >>