Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa icyicaro gikuru cya Misiyoni ya Fiji.
KU ISABATO, 2 NZERI, 2017 Repubulika ya Fiji ni uruhurirane rw’ibirwa by’ibirunga ruri muri Pasifika y’ amajyepfo, mu birometero 4450 mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Honolulu no mu birometero 1770 mu majyaruguru ya New Zealand. Mu birwa 332 bigize urwo ruhererekane, 106 muri byo biratuwe neza. Fiji ni ikirwa cy’imbera byombi, kigizwe n’umucanga, ibimera bitoshye, imbuto nyinshi, imboga kandi hakaba n’ibinyabijumba. Abaturage bo muri Fiji bagera kuri 903, 207, ba kavukire yaho bitwa (Itaukei) – biganjemo cyane Abamelanesian nabo muri Polynesian bagera kuri 56. 8%, Aba Indo-Fijians bagera kuri 45%, n’ubundi bwoko bugera kuri 7%. Ururimi rwo mu butegetsi ni icyongereza. Ururimi rw’Igi Fijian n’Igi Hindi nizo zivugwa na benshi. Mu bihe byatambutse, Fiji yari izwi nk’igihugu gifite abantu barya abandi, kuko byari nk’umuco bari barasigiwe n’abakurambere babo nk’ikimenyetso cy’ubuhangange. Igihe Ubukristo bwageraga muri Fiji habanje kugera abavugabutumwa b’aba Wesleyan mu 1835. Gukwirakwira ku butumwa byaje guhanaguraho ibyo bikorwa bibi byo kurya abantu no kuraguza. Muri iki gihe, umubare munini w’abaturage baho ni Abakristo- 45% ni Abaprotestanti, 27.9% ni Abahindu, 10.4% ni abandi Bakristo, 9.1% ni Abagaturika b’i Roma, 6.3% ni Abayisiramu, 0,3% ni Aba Sikh, 0.8% ni abatagira idini.Ubutumwa bw’Ivugurura bwahageze mu 1974, igihe abavugabutumwa bahasuraga kandi bakabatiza abantu 4. Mu 1997, umurimo waho wongeye gukomezwa, maze Abakristo barenga 30 barabatizwa. Gukura kwariyongereye. Nubwo ubukene mu by’isi buhari, abizera baho bashishikariye kwamamaza ubutumwa bwiza kandi abantu bashya bari kwiyongera mu migi iri mu misozi miremire, no mu birwa.Twabashije kubona ubutaka mu 2015 maze twubakamo akumba gato aho amateraniro yo kuramya akorerwa. Uko umubare w’abizera urushaho kwiyongera, niko turushaho gukenera urusengero rwo guteraniramo, ibiro byo gukoreramo n’uburyo bwo gukwirakwiza inyandiko zacu. Turasaba Imana tubikuye ku mutima ngo ikore ku mitima yanyu maze mwumve gusaba kwa hano muri Fiji. Muzabona imigisha y’Imana nimutangana ubuntu, kugira ngo icyicaro gikuru kibashe guhagarara aho hantu nk’urwibutso ruhesha Imana icyubahiro. “mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. ”(Luka 6:38)Turabashimiye mwese kubw’umutima utangana ubuntu.
Bene so na bashiki banyu bo muri Misiyoni ya Fiji.