Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa urusengero muri Washington D. C, USA.
KU ISABATO, 1 NYAKANGA, 2017 Bene data, bashiki bacu n’inshuti zacu bakundwa:Nk’ubwoko bwiteguye kugaruka kwa Kristo, turimo umwenda wo gushimira abatubanjirije binyuze mu bushake bw’Imana bavumbuye igihugu giha umudendezo w’idini ku bantu bose. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cya gatatu gituwe cyane ku isi gifite abaturage 324, 227, 000. Umurwa mukuru ni Washington, mu karere ka Columbia, kandi ihana imbibe na Leta ya Virginia na Maryland muri miles 64. Nk’ahantu hatuwe n’abantu 650, 000 harimo abayobazi ba Leta, abadiplomate b’abanyamahanga n’imiryango yabo ndetse n’abaza kuhafatira ibiruhuko barenga miliyoni imwe(1, 000, 000) uvuye Virginia na Maryland. Washington D. C ni umugi wa 24 mu migi ituwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ni umugi wa karindwi mu migi myiza. Uyu mugi munini w’ubushoramari, politike n’ubucuruzi burebana n’iby’umuco ni ahantu heza ho kwamamaza ubutumwa.Umurimo w’ivugurura watangiye muri Washington mu 1970, utangijwe n’abizera b’abahinzi. Mu 1980 haguzwe inzu nto ahitwa Temple Hills, muri Maryland maze hagirwa urusengero. Uru rusengero ruto rwabaye inzira yo kumurika umucyo muri aka karere kanini. Bene data benshi baje aho i Temple Hills kandi bafasha ku kubaka umurimo aha hantu. Urusengero rw’aha hantu rwasengewemo imyaka myinshi rukwiranye n’abantu 30, ubu rwabaye ruto cyane kuri twe. Bitewe no kwiyongera kw’abizera ndetse n’abashyitsi tubona bahoraho, dukeneye urusengero runini. Binyuze mu gusenga no kwiyiriza ubusa, twafashe icyemezo cyo kugura ahantu hagari, ahantu h’ihuriro ry’abantu benshi, kugira ngo hadufashe gusohoza umurimo w’Umwami wacu uvuga ngo “Mugende mwigishe amahanga yose. ”(Matayo 28:19). Ubutumwa bwiza bugomba kujyanwa mu mahanga yose, imiryango yose, indimi zose n’amoko yose maze tugakiriza Umwami imitima.Turasaba abanyeshuri b’Ishuri ryo Ku Isabato kudufasha muri uyu mushinga mushya uzadufasha kumurika umucyo muri uyu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe. Imana izabahe imigisha mu gihe mutangana ubuntu muri uyu murimo. Tubashimiye uruhare rwanyu mu kugirango uyu mushinga usohozwe.
Bene so na bashiki banyu bo muri Temple Hills.