DORE NDAZA VUBA << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Amamisiyoni yo ku Isi. KU ISABATO, 5 KANAMA, 2017 Bene Data na bashiki bacu batuye ku isi: Turi mu minsi iheruka amateka y’isi yacu, kandi hashize igihe kirekire Umwami wacu ategereje kuza kutujyana imuhira. Ibimenyetso by’ubuhanuzi bigaragarira amaso yacu bitumenyesha ko Yesu ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ibiri amambu, ubutumwa bwiza ntiburakwira isi yose kandi buri kiremwa cyose ntikiragira amahirwe yo kumva ukuri. “Abantu bazahatirwa gufata ibyemezo bikomeye, bagomba guhabwa amahirwe yo kumva no gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, kugira ngo babashe guhagarara ku ruhande rw’ukuri. ” - (Kubwirizubutumwa p. 25). Nk’abizera bagize umubiri wa Kristo, ni amahirwe yacu kugaragaza imico ya Kristo kandi tukagira uruhare mu iyamamazwa ry’ubutumwa bwiza mu isi yose binyuze mu kwitangira uyu murimo wihariye dutanga igihe, imbaraga n’ubutunzi. Turashimira bene data n’inshuti kubw’amasengesho n’inkunga baduteye, ubu za Misiyoni nshya zikaba zaramaze guhangwa mu turere twinshi. Izi Misiyoni ziracyakeneye ubufasha bwacu kugeza igihe zizaba zimaze gukomera zikifasha ubwazo., mu gihe n’andi mafilidi azaba ari gufungurwa. Buri mwaka mu cyumweru cyo gusenga, dukusanya amaturo yo gufasha mu gukwirakwiza ubutumwa mu bihande bitandukanye by’uyu mubumbe. Ariko haracyakenewe byinshi. “Umurage w’Uwiteka warirengagijwe cyane, kandi Imana izacira urubanza ubwoko bwayo kubera iki kintu. Ubwibone no gukunda no kwikanyiza byatumye birundanirizaho ubutunzi, mu gihe hari amafilidi atari gukorwamo umurimo. Umujinya w’Imana uri ku bantu babikijwe umutungo wayo, maze bakawuhindukamo abikunda. ” - Ibihamya vol 8 p. 59. Mbese uzongera imihati yawe kuy’abavugabutumwa n’imiryango yabo mu gutangana ubuntu kugira ngo isi yose yuzuzwemo ubwiza bw’Imana kandi Yesu agaruke bidatinze? Twiringiye ko muzabikora. Isi nayo ikeneye ubufasha bwanyu, Bene so bo mu Cyiciro cy’Ivugabutumwa cy’Inteko Nkuru Rusange. << >>