Kurangamira iby’Ijuru ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.” (Yakobo 5:8).
Ibitabo Byifashishijwe:
Ibitabo Byifashishijwe
“Ukeneye guhora wambitswe gukiranuka kwa Kristo. Ukeneye kuzirikana ko uri umwana w’Imana, kandi ko ugomba kugira umwuka w’impuhwe, kugwa neza, no kwihangana. Itegereze wisuzuma ko ubwikanyize no kurarikira bitari mu mutima wawe.” – Manuscript Releases, vol 13, p.288.
1. IGIHE CYO KONGERA KWISUZUMA Kuwa Mbere 15 Ukuboza
a. Ni iki kigiye kuba bidatinze ku bintu bifite agaciro kenshi kandi bikunze kwifuzwa kenshi uhereye kera cyane, kandi se ibyo byagombye kutwibutsa iki? Yesaya 31:6,7.“Ugukunda amafaranga kurangwamo ukwikanyiza iyo bikoreshejwe nabi, nibyo muzi w’ibibi byose. Nitubona ko ubutunzi ari ubw’Uwiteka; buzatubera umugisha, bukaba bugomba kwakiranwa ishimwe, kandi iryo shimwe rigomba guhabwa Uwabutanze.“None se byamarira iki umuntu kugira ubutunzi butabarika, niba abuhunitse mu mazu y’akataraboneka, cyangwa abubitse muri banki gusa? Mbese ubishyize ku munzani, byagira buremere ki ubigereranyije n’agakiza k’ubugingo bw’abantu Kristo, Umwana w’Imana Ihoraho yapfiriye?” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.453.“Abahitamo gutanga inzitwazo kandi bagakomeza imibereho y’icyaha no kwishushanya n’ab’isi bazarekerwa mu bigirwamana byabo…. Igihe Kristo azaba aje mu bwiza Bwe no mu bwiza bwa Se, ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, bamuherekeje mu majwi yo kunesha, ubwo amajwi y’indirimbo zihebuje izindi zose azumvikana mu matwi, icyo gihe benshi bazumva babishishikariye; ntihazabaho n’umwe mu babyitegereza usa n’aho atabyitayeho. Nta bucuruzi buzaba buhugije abantu. Ibirundo bya zahabu by’umutunzi wazo amaso ye yajyaga areba akabyishimira cyane, noneho ntibizaba bigikurura amaso ye. Ingoro za cyami abibone bo mu isi bubatse, zikaba zarababereye ibigirwamana, bazazitera umugongo bazanze kandi zibateye isesemi.” – Ibid, vol 2, p.41.
2. MBERE YUKO BITINDA CYANE…. Kuwa Kabiri 16 Ukuboza
a. Ni gute ibyanditswe bigaragaza abantu, batakaza amahirwe yabo yo kubahisha Imana ubutunzi bwabo, kubwo kuzarira? Hoseya 4:17; Matayo 25:11,12.b. Sobanura iherezo rya byose – ushyiremo n’abavuga ko bafite ukuri kw’iki gihe, mu kwikanyiza kwabo bakaba bihambira ku butunzi bwabo bw’ibifatika. Yakobo 5:3.“[Yakobo 5:1 – 3] Nabonye ko aya magambo ateye ubwoba areba by’umwihariko abatunzi bavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe. Uwiteka abahamagarira gukoresha ubutunzi bwabo mu guteza imbere umurimo We. Ibikeneye gukorwa bishyirwa imbere yabo, nyamara bahumiriza amaso yabo ngo batabona ubukene umurimo w’Imana ufite, maze bakihambira vubavuba ku butunzi bwabo bwo mu isi. Urukundo bakunda iby’isi ruruta cyane urukundo bakunda ukuri, urukundo bakunda bagenzi babo, cyangwa urukundo bakunda Imana. Ibahamagarira gutanga ku butunzi bwabo, nyamara mu kwikanyiza no kwifuza kwabo bagumana ibyo bafite. Ubu batanga duke, bakazatanga utundi duke ikindi gihe kugira ngo umutimanama wabo utuze, nyamara ntibanesheje urukundo bakunda iby’isi. Ntacyo bigomwa kubera Imana. Uwiteka yahagurukije abandi baha agaciro ubugingo buhoraho, kandi babasha kwiyumvisha no gusobanukirwa ikintu cy’agaciro k’ubugingo bw’umuntu, ndetse batanze ubutunzi bwabo badahatwa kugira bateze imbere umurimo w’Imana. Umurimo uri kurangira; kandi ngo bidatinze amikoro ya ba bandi bimanye ubutunzi bwabo, ibikingi byabo binini, amatungo yabo, n’ibindi, ntibizaba bigikenewe. Nabonye Uwiteka ahindukirana bene abo afite uburakari n’umujinya maze asubiramo aya magambo ngo: ”Nimumve imbere, mwa batunzi mwe.” Yarabahamagaye ariko ntimwumva. Urukundo mukunda iby’isi rwamize ijwi rye. Noneho ubu ntacyo akibakeneyeho, kandi arabaretse ngo mugende, arabategeka ati: ”Yemwe batunzi, nimugende.”“Yooo, mbega ukuntu nabonye ko ari ikintu giteye ubwoba kurekwa n’Uwiteka atyo – ni ikintu giteye ubwoba kwihambira ku butunzi buzarimbuka kuri iyi si, mu gihe yavuze ko nitubugurisha tugaha abakene, tuzaba tubitse ubutunzi bwacu mu ijuru! Neretswe ko ubwo umurimo uzaba uri kurangira, kandi ukuri kukazaba kuri kugezwa hose mu mbaraga ikomeye, aba batunzi bazazana ubutunzi bwabo baburambike ku birenge by’abagaragu b’Imana, babingingire kubwemera. Igisubizo kizatangwa n’abagaragu b’Imana kizaba iki ngo: ”Nimugende yemwe batunzi mwe. Ntabwo ubutunzi bwanyu bukenewe. Mwabwimanye igihe mwashoboraga kugira icyiza mubukoresha mu guteza imbere umurimo w’Imana. Abakene barababaye; nta mugisha ubutunzi bwanyu bwabazaniye. Ubu ntabwo Imana yakwemera ubutunzi bwanyu. Nimugende, yemwe batunzi mwe!” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.174,175.
3. KWIGA ITEGEKO RY’IZAHABU Kuwa Gatatu 17 Ukuboza
a. Ni gute abakire bakunze gufata abo bakoresha, cyangwa abagura kuri bo, kandi ni iki dukwiriye guhora tuzirikana? Yakobo 5:4 – 6; Matayo 7:12.“Imana ntiboneka mu butunzi bwose abantu baronka. Ibihe byinshi Satani ni we ufite aho ahuriye no kuronka ubutunzi kurusha Imana. Ubwinshi muri bwo buboneka binyuze mu gukandamiza umukozi mu bihembo agenewe. Umuntu w’umutunzi usanganwe kamere yo kwifuza abona ubutunzi bwe binyuze mu gutubya ibihembo by’abakozi, no kuririra ku byago by’abandi aho bimushobokeye hose, nuko akarushaho kongera ku butunzi buzarya umubiri we nk’ukongorwa n’umuriro.“Abantu bamwe ntibakurikiye inzira izira uburiganya kandi yubahwa badakebakeba. Abantu nk’abo bagomba guhindura icyerekezo kandi bagakora vuba kugira ngo bacungure igihe. Benshi mu bakomeza Isabato bari mu ikosa ku bijyana n’iyi ngingo. Baca urwaho n’abavandimwe babo basangiye kwizera b’abakene, kandi abafite ibisāze baka ibirengeje agaciro nyakuri k’ibintu, bakaka ibirenze ibyo nabo ubwabo bashobora kwishyura kuri ibyo bintu mu gihe abo bene data nyine babuze uko bagira kandi bakaba bahagaritswe umutima no kubura amikoro. Ibi bintu byose Imana irabizi. Igikorwa cyose cyo kwikunda n’ubunyazi bwose buva ku kwifuza kizatangirwa ingororano zacyo.“Nabonye ko kutita ku bibazo mwene data arimo ari ubugome no gukiranirwa. Niba afite umutima uhagaze, cyangwa se ari umukene, kandi akaba akora uko ashoboye kose, akwiriye kugenerwa agahimbazamusyi, ndetse ahagabwa agaciro kuzuye k’ibintu ashobora kugura ku muntu utunze byinshi aramutse atanyunyujwe imitsi; ahubwo bakwiriye kumugirira impuhwe. Imana izashima ibyo bikorwa by’ubugwaneza, kandi ubikora ntazabura ingororano ye. Nyamara ibintu biteye ubwoba biri imbere y’amazina ya benshi mu bakomeza Isabato bibarega ibikorwa byo kurenganya no kwifuza.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.175,176.b. Ni gute mu bihe bya kera abizera basangiraga ntacyo bishisha? 2Abakorinto 8:1,2.“Neretswe mu gihe cyahise ubwo hariho abantu bake cyane bategaga matwi ukuri kandi bakakwakira. Ntibari bafite byinshi mu butunzi bw’iyi si. Ibyabaga bikenewe mu murimo byasaranganywaga na bake cyane bari bahari. Icyo gihe byabaye ngombwa ko bamwe bagurisha amazu yabo n’amasambu yabo noneho bakagura amazu ahendutse y’aho kwikinga, cyangwa aho gutura, mu gihe ubutunzi bwabo babutanganaga ubuntu kandi badahatwa bakabuguriza Uwiteka kugira ngo inyandiko zigisha ukuri zisohorwe, cyangwa se bufashe mu bundi buryo mu guteza imbere umurimo w’Imana. Igihe nitegerezaga aba bantu bitangaga, nabonye ko bihanganiraga kwigomwa kubw’inyungu z’umurimo w’Imana. Nabonye marayika abahagaze iruhande, abatungira urutoki mu ijuru, avuga ati: “Mufite impago mu ijuru! Mu ijuru mufiteyo impago zitangirika kandi zidasaza! Mwihangane kugeza imperuka, muzahabwa ingororano ikomeye.” – Ibid, p.176.
4. IMICO MYIZA Y’INGENZI MURI IKI GIHE Kuwa Kane 18 Ukuboza
a. Ni ukubera iki kwihangana ari ingirakamaro cyane mu guteza imbere imico yacu? Yakobo 5:7.“ ‘Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba.’ Yakobo 5:7. Bityo Umukristo akwiriye gutegerezanya ukwihangana kugirango imibereho ye yere imbuto z’ijambo ry’Imana. Duhora dusenga dusaba ubuntu bw’Umwuka, Imana irakora kugirango isubize amasengesho yacu ikadushyira mu mimerere ituma izo mbuto zikura; ariko ntabwo dusobanukirwa umugambi Wayo, maze tugatangara kandi tugakuka umutima. Nyamara nta n’umwe ushobora guteza imbere ubwo buntu hatabayeho uruhererekane rwo gukura no kwera imbuto. Uruhare rwacu ni ukwakira ijambo ry’Imana maze tukarigundira, twebwe ubwacu tukaryiyegurira mu buryo bwuzuye kugirango rituyobore, kandi nibwo umugambi waryo muri twe uzasohozwa.“Kristo yaravuze ati: ‘Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.’ Yohana 14:23. Tuzarushaho kugira umutima ukomeye kandi utunganye, kuko dufitanye isano nzima n’isōko y’imbaraga zirambye. Mu mibereho yacu yomatanye n’Imana tuzaba iminyago ya Yesu Kristo. Ntituzongera kubaho ubuzima busanzwe bwo kwikunda, ahubwo Kristo azatura muri twe. Imico Ye izagaragarira muri kamere yacu. Ubwo nibwo tuzera imbuto z’Umwuka Wera – ‘imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo’. ” – Imigani ya Kristo, p.61.b. Igihe ugeragereshejwe gucika intege cyangwa guhangayikishwa no kwiyongera kw’ikibi kuri uyu mubumbe, ni ukubera iki kwiringira kurangwamo kwihangana bifasha cyane? Yakobo 5:8; Luka 21:19.“Ab’isi bacumuye amategeko y’Imana mu buryo bweruye. Kubera ukwihangana Kwayo kw’igihe kirekire, abantu bakandagiye ubutware Bwayo. Bagiye baterana imbaraga mu byerekeye gukandamiza no kugirira nabi umwandu Wayo, bakavuga bati: ‘Imana ikibwirwa n’iki? Isumbabyose hari icyo izi?’ Zaburi 73:11. Ariko kandi hariho umurongo ntarengwa badashobora kurenga. Igihe kiregereje ubwo bazagera ku rugabano rwagenwe. Ndetse na n’ubu bari hafi kugera ku mbibi zo kwihangana kw’Imana, ku rugabano rw’ubuntu Bwayo, ku rugabano rw’imbabazi Zayo. Uwiteka azahagurukira gukura umugayo ku cyubahiro Cye bwite, kugirango arokore ubwoko Bwe, no guhashya ibibi byo gukiranirwa.” – Ibid, p.177,178.
5. INGERO ZO KUDUTERA IMBARAGA Kuwa Gatanu 19 Ukuboza
a. Mu bushobozi bw’itorero, ni iki dukunze kwibandaho cyane, kandi ni iki dukwiriye kuzirikana? Abalewi 19:18; Yakobo 5:9,10.“Abeli, Umukristo wa mbere wo mu bana ba Adamu, yishwe azira ukwizera kwe. Henoki yagendanye n’Imana maze ab’isi ntibamumenya. Nowa baramukobye bamwita umuntu ukabya kandi utera abantu ubwoba. “Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe.” “Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.” Abaheburayo 11:36, 35.“Buri gihe intumwa zatoranyijwe n’Imana zagiye zitukwa zigatotezwa, nyamara kumenya Imana byagiye bisakāra mu mahanga ya kure bitewe n’imibabaro yabo. Umwigisha wese wa Kristo akwiriye kwinjira mu murongo w’ingabo ze maze agakomeza uwo murimo, azi neza yuko nta cyo abanzi bawo bashobora gutwara ukuri, ahubwo ko baguhesha ibyiza. Imana ivuga yuko ukuri kuzashyirwa ku ruhembe rw’imbere kandi kugahinduka ingingo yo gusuzumwa no kugibwaho impaka ndetse no mu gusuzugurwa kugirirwa. Imitima y’abantu igomba kunyeganyezwa; impaka zose, igitutsi cyose, imbaraga zose zikoreshwa mu kubuza umutimanama umudendezo, ni inzira Imana ikoresha ngo ikangure imitima ku buryo bitagenze gutyo yari guhunikira.“Mbega ukuntu bene ibyo byagiye biboneka kenshi mu mateka y’intumwa z’Imana! Igihe Sitefano, wa mukiranutsi kandi wavugaga ashize amanga, yicishwaga amabuye biturutse ku kagambane k’urukiko rukuru rw’Abayuda, nta gihombo cyabaye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Umucyo w’ijuru wamurasiye mu maso bigatuma harabagirana, n’impuhwe z’Imana zagaragariye mu isengesho yasenze umwuka we ugiye guhera, byose byari nk’umwambi utyaye. Wemeje umuntu wari mu bagize rwa rukiko rukuru wari mudakurwa ku ijambo, wari uhagaze aho. Uwo ni Sawuli, wa Mufarisayo watotezaga abizera, waje guhinduka igikoresho cyatoranyijwe cyo kwamamaza izina rya Kristo imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.33,34.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 20 Ukuboza
1. Mbese ni iki nkeneye kumenya ku byerekeranye n’agaciro k’amafaranga yanjye?2. Mbese amagambo Kristo yavuze muri Yakobo 5:1, asobanuye iki?3. Ni izihe ntege nke zishobora kuba zaranteye gucumura ku bifitanye ihuriro n’amafaranga?4. Ku iherezo, ni gute kwihangana kuzaba kugomba kumurika nk’ubutungane mu bwoko bw’Imana?5. Ni mu buhe buryo abantu b’indahemuka bagiye bicwa bazira ukwizera kwabo mu gihe cyose cy’amateka, bagiye bakomeza gushyira ibintu by’ingenzi ku mwanya wa mbere?