Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
Ku Isabato, 16 Ugushyingo 2024 Icyigisho 7
Gusenga mbere yo Kubumbura Akanwa Kacu ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Nimunyigishe nicecekere, mumenyeshe ibyo nafuditse.” (Yobu 6:24).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.” Umucyo umurika mu nzira tunyuramo n’ukuri kwinjira mu mutimanama wacu, bizaciraho ubugingo iteka kandi biburimbure, cyangwa se bibweze kandi bibuhindure. Turi kubaho mu minsi isatiriye cyane irangira ry’imbabazi ku buryo tudakwiriye kwishimira umurimo w’amajyejuru.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.308.

1. GUTURISHA INARIJYE YACU Y’UBWIBONE Kuwa Mbere 10 Ugushyingo
a. Ni iki kigomba kuzirikanwa n’abantu bahora bihutira kugerageza gutegeka abandi? Yakobo 3:1; Mariko 9:35. “Imana ifata buri wese nk’ufite inshingano yo kugira icyitegererezo cyiza mu bamuzengurutse, ku giti cye no kubw’abandi.” – Inama ku Babyeyi, Abarimu n’Abanyeshuri, p.102.“Ubusanzwe abantu muri kamere yabo; ni ba nyamwigendaho kandi barikunda. Ariko ukwikanyiza kuva mu mibereho y’abantu biga ibyigisho Kristo yifuza kubigisha. Baba abasangiye kamere y’Imana kandi Kristo atura muri bo. Babona abantu bose nk’abavandimwe, bafite ibyifuzo, ubushobozi, ibishuko n’ibigeragezo, bisa n’ibyabo; bifuza ko abandi babagirira impuhwe kandi bakenera ubufasha.“Ntabwo tugomba gusuzugura mugenzi wacu. Mu gihe tubonye ko hakozwe amakosa, tugomba gukora ibishoboka byose kugirango dufashe abantu bakoze amakosa, kubwo kubabwira ubunararibonye bw’ibyatubayeho twebwe ubwacu, ukuntu igihe twakoraga amakosa akomeye, ukwihangana n’ubufatanye, ineza n’ubufasha by’abakozi bagenzi bacu, byaduhaye ubutwari n’ibyiringiro.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 11 Gicurasi 1904.

2. KWIMENYEREZA KUGIRA INYIFATO IRUSHIJEHO KUBA NZIZA Kuwa Kabiri 11 Ugushyingo
a. Ni ukuhe gucyahwa kudakebakeba guhabwa abantu bagirira ubukana abandi mu gihe banze kwemera amakosa yabo bwite? Umubwiriza 7:20; Yakobo 3:2 (ahabanza). “Mbese ntimuzasobanukirwa intege nke zanyu bwite maze ngo mwambare intwaro zose zo gukiranuka? Mbese ntimuzaba maso ndetse ngo mugenzure imitima yanyu n’imyitwarire yanyu n’amagambo yanyu nkuko mugenzura iby’abandi, kugirango Imana idasuzugurwa n’ukuri Kwayo kutagaragazwa nabi? Ubushishozi bwawe bwarushaho gukomera uramutse ubikoze. Ukuri, ariryo jambo rizima, kwaba nk’umuriro ugurumanira mu magufwa yawe, ukamurika mu buryo butangaje kandi budashidikanywaho, ukagaragariza Kristo ab’isi….“Mbese nta n’umwe muri abo bantu bigize abagenzacyaha bo kubona ko imyifatire yabo yagaragazaga ko bashakaga kuba abategetsi bakomeye? Mbese amaso yabo y’umwuka areba neza ari he? Ni kuki bashobora kubona agatotsi kari mu jisho rya bene se ariko ntibabone umugogo uri mu jisho ryabo?” – Ibihamya ku Bagabura, p.295,296. b. Ni iki cyerekana ko umuntu yageze ku rugero rw’ubutungane bw’imicombonera, kandi ni ubuhe buryo rukumbi ibi bishoboka? Yakobo 3:2; 1Abakorinto 13:5 (ahajya guheruka). “Ahantu ururimi rudahwitse rubonye umwanya wo gukora umurimo warwo wanduye, umunezero w’Uwiteka ntushobora kuhaguma.“Nimutyo abantu bagira urwikekwe, batekereza kandi bakavuga nabi abavandimwe babo, bibuke ko bari gukora umurimo usuzuguritse wa Satani. Nimureke buri mwizera wese w’itorero akorane umwete, kandi asenge asaba ubufasha, kugirango akize urugingo rurwaye, arirwo rurimi. Reka buri wese yumve ko ari inshingano ye n’ihirwe rye kwirengagiza udukosa duto twa hato na hato n’ibigamije kumutandukanya n’abandi; atiriwe agira icyo abivugaho. Ntukibande cyane ku makosa yoroheje umuntu runaka yakoze, ahubwo ujye utekereza ku byiza bimuranga. Buri gihe iyo umuntu atekereje kuri ayo makosa kandi akayaganiraho, agenda arushaho kuba manini. Mu kanunga gato havamo umusozi. Ibyo bituma umuntu yumva aguwe nabi kandi akabura icyizere.” — Australasian Union Conference Record, April 15, 1903.“Girana isezerano n’Imana ry’uko uzarinda amagambo yawe. ‘Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.’ Yakobo 3:2. Wibuke ko amagambo yo kwihorera atazigera atuma umuntu yumva ko yatsinze. Reka Kristo avugire muri wowe. Ntukabure umugisha uturuka mu kudatekereza ikibi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 7, p.243.

3. BITANGIRIRA MU MIZI Kuwa Gatatu 12 Ugushyingo
a. Erekana icyerekezo kibi dukurikira igihe tugize inzika kandi usobanure uburyo bumwe rukumbi twabyirinda. Abaheburayo 12:15; Yakobo 3:3 – 5. “Wakomeje kurakarira umugabo wawe n’abandi bagukoshereje, ariko wananiwe kumenya aho wakoze amakosa maze ibintu birushaho kugirwa bibi cyane n’imigirire yawe mibi. Umutima wawe warakajwe n’abagucumuyeho, kandi ibyiyumvo byawe byagiye bigaragarira mu bitutsi no kugaya abandi cyane. Ibi bishobora guha ihumure umutima wawe uremerewe ry’ako kanya, ariko byasize inkovu y’igihe kirekire ku bugingo bwawe. Ururimi ni urugingo ruto, nyamara warumenyereje kurukoresha nabi kugeza ubwo ruba umuriro ukongora.“Ibyo byose byagiye bigira ingaruka ku iterambere ryawe ry’iby’umwuka. Ariko Imana ibona uburyo bikugoye kugirango ube uwihangana n’ubabarira, kandi izi uburyo bwo kubabarira no gufasha. Igusaba kuvugurura imibereho yawe, no gukosora inenge zawe z’imico. Yifuza ko umutima wawe ushikamye, utanambuka, ugomba koroshywa n’ubuntu Bwayo. Ugomba gushaka ubufasha bw’Imana, kuko ukeneye amahoro n’ituze mu cyimbo cy’imvururu n’amakimbirane. Idini rya Kristo rigusaba kwirinda gutwarwa n’amarangamutima, ahubwo ukarushaho gutwarwa n’ubwenge bwejejwe ndetse no gushyira mu gaciro kurangwamo umutuzo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.139. b. Ni iki dukwiriye kumenya cyerekeranye n’amagambo tuvuga? Yakobo 3:6. “Amagambo yawe azavuga aho ubutunzi bwawe buri n’ibikorwa byawe biherekane.” – Ibid., vol 1, p.698,699.“Mushiki wacu F akoreshwa n’ibyo yiyumvisemo uwo mwanya, maze akabona amafuti y’abandi, kandi yagiye avuga amagambo menshi arwanya bene data na bashiki bacu. ibi bitera urujijo mu itorero iryo ariryo ryose.” – Ibid, vol 2, p.51.“Nimutyo abishimira amagambo yo gusebanya no kubeshyera abagaragu ba Kristo bibuke ko Imana ari umuhamya w’imirimo yabo. Kurangwa n’ibinyoma kwabo ntibisuzuguza ibikoresho bitagira ubugingo, ahubwo bisuzuguza abo Kristo yaguze amaraso Ye. Ikiganza cyandikaga inyuguti ku nkuta z’ingoro ya Belushazari kiracyakomeje kwandikana ubudahemuka buri gikorwa cyose cy’urugomo no gukandamiza gikorewe ubwoko bw’Imana.” – Ibid, vol 5, p.244,245.

4. KABONE NUBWO BYABAHO KUGIRANGO BISHIMANGIRE UKURI… Kuwa Kane 13 Ugushyingo
a. Ni ayahe mararika akomeye adukebura ku byerekeranye n’imbaraga idukururira kwita ku bisanzwe byo muri [iki] gihe cyacu? Zaburi 15:1-3; 1Abakorinto 13:6. “Ururimi rwishimira amahane, ururimi rumena ibanga ruvuga ruti: Bivuge, nanjye nzabivuga, intumwa Yakobo ivuga yuko rukwiriye gukongezwa na gehinomu. Rukwiza inkwi zigurumana umuriro ahantu hose. Umucuruzi w’amazimwe usebya utariho urubanza yitaye ku ki? Ntazareka umurimo we mubi nubwo yatsemba ibyiringiro n’ubutwari mu bamaze kurambarara munsi y’imitwaro yabo. Icyo yitaho gusa ni ukubera abandi ikigusha. Ndetse n’abitwa Abakristo bahumiriza amaso yabo ngo batareba ibyera, ibyo kwizerwa, ibishimwa n’iby’igikundiro, maze bakikomereza ibifutamye n’ibigayitse, kandi bakabyamamaza mu isi.“Mwebwe ubwanyu mwafunguriye Satani amarembo kugirango yinjire. Mwamuhaye umwanya w’icyubahiro mu bugenzacyaha bwanyu cyangwa mu manama yanyu yo guhana abatemera inyigisho zanyu. Ariko nta cyubahiro mwagaragaje ku byerekeranye n’imico myiza yashinze imizi mu muntu mu gihe cy’imyaka myinshi yamaze ari indahemuka. Indimi zirangwa n’ishyari no kwihorera, zashushanyaga ibikorwa n’impamvu zitera umuntu kubikora kugirango zihuze n’ibitekerezo byazo bwite. [Izo ndimi] iby’umukara zabigize umweru, n’umweru umukara. Igihe harwanywaga amagambo yazo, bamwe baravuze bati: “Ni ukuri.” Mbese kwemeza ko ibintu byavuzwe ari ukuri, nibyo byatsindishiriza imigirire yawe [ko ikwiriye]? Oya, siko biri. Iyo Imana iza gufata ibintu babareze nk’aho ari ukuri, maze ikabishingiraho mu kubahana, inguma zanyu zari kuba zikomeye cyane kuruta izo mwateje umuvandimwe [wanyu]….. Ndetse n’ingingo zifatika zishobora kuvugwa mu buryo butuma abantu bumva ibintu uko bitari. Nta burenganzira mufite bwo gukusanya buri nkuru yose imushinja, no gukoresha izo nkuru mu kumuharabika no konona ingeso ze kugeza ubwo aba imburamumaro. Iyo Uwiteka akugaragariza umwuka nk’uwo wowe wagaragarije mwene so, uba wararimbutse nta mbabazi. Mbese nta kwicuza na guke ufite mu mutimanama wawe? Ndatinya ko ntako. Igihe ntikiragera kugirango uyu mwuka wa Satani utakaze imbaraga zawo. Niba mwene data…. yarabaye ibyo byose uvuga ko ari byo – kandi nzi ko atari ko ameze, imigirire yawe izakomeza kuba idakwiriye.“Igihe twumvise umuvandimwe wacu atutswe, twishyiraho icyo gitutsi…. [Zaburi 15:1 – 3].” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.57,58. b. Ku byerekeranye n’ibyaha birindwi byavuzwe ko ari ibizira ku Uwiteka, ni bingahe biboneka mu magambo yacu? Imigani 6:16 – 19.

5. INTWARO IKOMERETSA Kuwa Gatanu 14 Ugushyingo
a. Ni gute kandi ni ukubera iki dukwiriye kwirinda ingeso yabaye gikwira yo kuvuga abandi ibinyoma [uko batari]? Yobu 6:24; Imigani 11:13; 26:20 – 22. “Mbega ukuntu amagambo y’amanjwe yakumirwa, iyaba umuntu wese abashije kwibuka yuko abamubwira ibicumuro by’abandi bazabasha kuvuga ibye mu gihe bazaba babibonye! Abantu bose dukwiriye guhirimbanira kubatekerezaho ibyiza, cyane cyane abavandimwe bacu mu kwizera, kugeza ubwo duhatirwa gutekereza ibinyuze indi nzira. Ntidukwiriye kwemera vuba amakuru y’ibibi tubwiwe. Ibyo akenshi biterwa n’ishyari cyangwa kudasobanukirwa, cyangwa bishobora guturuka ku gukabya cyangwa ku kumenya agace gato k’ibyabaye. Iyo ishyari no gushidikanya bihawe akito, bikwira hose vuba nk’igitovu. Niba mugenzi wawe ayobye, nibwo uba ubonye umwanya wo kugaragaza urukundo nyakuri umufitiye. Musangane ineza, usabire hamwe na we kandi umusengere, wibuka igiciro gihoraho Kristo yatangiye kumucungura. Ni muri ubwo buryo ushobora gukiza ubugingo urupfu, kandi ugahisha ibyaha byinshi.“Kwica ijisho, ijambo rimwe, ndetse uburyo ijwi rivuga; bishobora kubamo ibinyoma bikomeye, bikinjira mu mutima nk’umwambi w’ingobe, bigatera igikomere kidakira. Uko niko gushidikanya, n’umugayo bishobora gushyirwa ku muntu Imana yabashije gukoresha umurimo mwiza, nuko imigirire ye myiza ikanduzwa, kuba ingirakamaro kwe kukangizwa. Hariho inyamaswa zimwe, iyo imwe muri zo ikomerekejwe ikitura hasi, izindi nyamaswa zene wabo ziyiraraho zikayitanyaguza. Bene uwo mutima ugirwa n’abagabo n’abagore bafite izina ry’Abakristo. Bagaragaza ishyaka rya gifarisayo ryo gutera amabuye abandi bafite ibicumuro bike ku byabo. Hariho bamwe berekana ibicumuro n’ibidakwiriye abandi bakoze ngo bahuze abantu be kureba ibyabo, cyangwa se ngo bereke abandi ishyaka rikomeye bagirira Imana n’itorero.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.58,59.“Igihe gikunze kuba kibi cyane kurusha icyo umuntu apfusha ubusa mu bunebwe, mu biganiro by’amanjwe, mu magambo yo kunenga no kunegura, kigomba gukoreshwa mu migambi ihanitse kandi myiza cyane.” – Ibid, p.176.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 15 Ugushyingo
1. Ni ukubera iki ngomba gucecekesha imbaraga intera kwerekana uko ntekereza buri kintu cyose? 2. Vuga ikintu cy’ingenzi cyane kiranga imico isa nk’iya Kristo, gihora cyirengagizwa. 3. Igihe duharabitse abizera bagenzi bacu imbere y’abandi, harya Imana yo ibibona ite? 4. Mbese ni iki nkeneye kwigira kuri Zaburi ya 15, kandi ni ukubera iki ari ingirakamaro? 5. Ni gute nshobora kugwa mu cyaha cyo kubiba amacakubiri muri bene data, kandi ni ukubera iki nkwiriye kubihagarika?
 <<    >>