Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
Ku Isabato, 09 Ugushyingo 2024 Icyigisho 6
Ukwizera mu Bikorwa ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?” (Yakobo 2:20).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Nubwo imirimo myiza itazakiza n’umuntu umwe, nyamara ntibishoboka ko hagira n’umuntu umwe ukizwa hatabayeho imirimo myiza.” – Kwizera n’Imirimo, p.111.

1. UKWIZERA N’URUGERO Kuwa Mbere 03 Ugushyingo
a. Ni ukubera iki ari ingirakamaro cyane kugirango tubeho mu buryo buhamanya byuzuye n’ukwizera tuvuga ko dufite? 1Abakorinto 4:9; 1Yohana 5:3; Yakobo 2:14. “Nimutyo he kugira umuntu n’umwe wibeshya yizera ko ashobora kuba uwera mu gihe yica nkana kimwe mu byo Imana isaba. Gukora icyaha ukizi bicecekesha ijwi rihamya ry’Umwuka Wera maze bigatandukanya umuntu n’Imana.” – Intambara Ikomeye, p.472.“Ubuhamya bw’imibereho y’umuntu butangariza ab’isi niba ari umunyakuri cyangwa se ko atari we ku kwizera avuga ko afite. Imyitwarire yawe itesha agaciro amategeko y’Imana mu maso y’incuti zawe zo mu isi. Irababwira iti: ‘Mushobora kumvira amategeko cyangwa ntimubishobore. Nizera ko amategeko y’Imana, mu buryo runaka, ategeka abantu, ariko kandi nyuma y’ibyo byose, Uwiteka ntashishikazwa n’iyubahirizwa ry’ibivugwa na yo, kandi kuyacumura bya hato na hato ntibituma Uwiteka ahana [umuntu] mu buryo bukomeye.’“Benshi batanga urwitwazo rw’uko batubahirije Isabato bifashishije urugero rwanyu. Bavuga ko niba umuntu mwiza nk’uwo, wizera ko umunsi wa karindwi ari Isabato, ashobora gukora imirimo y’isi kuri uwo munsi mu gihe uko ibintu bimeze bisa nk’aho bibimusaba, rwose nta kabuza ko na bo bashobora kubigenza batyo badaciriweho iteka. Abantu benshi bazagusanga mu rubanza, maze icyitegererezo wabahaye bakigire urwitwazo rwo gusuzugura amategeko y’Imana kwabo. Nubwo ibyo bitazaha imbabazi icyaha cyabo, nyamara bizakubwira amagambo yo kukurwanya mu buryo buteye ubwoba.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.250.

2. IJURU N’ISI BIRI KWITEGEREZA Kuwa Kabiri 04 Ugushyingo
a. Ni uruhe rugero Yakobo atanga kugirango agaragaze uburyarya bwo kuvuga gusa udakora? Yakobo 2:15 – 17. “Ikibwirizwa kirangwamo ubushizi bw’amanga kuruta ibindi byose gishobora kubwirizwa ku mategeko icumi, ni ukuyakurikiza. Kumvira bigomba kuba inshingano y’umuntu ku giti cye. Kwirengagiza iyi nshingano ni icyaha cyo kwihandagaza. Imana iduha inshingano, atari ukugirango twebwe ubwacu twizere gusa ko tuzabona ijuru, ahubwo ari no kugirango twumve ko dufite inshingano idakuka yo kwereka abandi inzira, kandi binyuze mu kwita ku bandi n’urukundo ruzira ubwikanyize tubagaragariza, tuyobore kuri Kristo abantu bakururwa n’icyitegererezo dutanga. Kuba imibereho ya benshi bavuga ko ari Abakristo itarangwa n’ihame na rimwe, biteye ubwoba. Ugusuzugura amategeko y’Imana kwabo bica intege abantu bemera ukwera kw’ibyo avuga kandi bikabateshura ku kuri bari kuba barakiriye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.58. b. Mbese kwizera Kristo bya nyabyo bisobanuye iki mu by’ukuri? Yakobo 2:18; Matayo 6:24. “Imana yaravuze, kandi ivuga ko umuntu agomba kuyumvira. Ntabwo ibaza niba bikwiriye ko umuntu yakumvira. Ntabwo Umwami w’ubugingo n’icyubahiro yigeze agisha inama ibimubereye byiza cyangwa se ibimushimishije igihe yasigaga intebe ye mu ijuru maze agahinduka umunyamibabaro wamenyereye intimba, akemera gukozwa isoni ndetse n’urupfu kugirango akize umuntu ingaruka zo kutumvira kwe. Ntabwo Yesu yapfuye ngo akirize umuntu mu byaha bye, ahubwo yapfuye ngo amukize amukure mu byaha. Umuntu agomba kureka ubuyobe bwo mu nzira ze, agakurikiza urugero rwa Kristo, akikorera umusaraba we, akamukurikira, akiyanga kandi akumvira Imana icyo byaba bimusaba cyose…..“Niba turi abagaragu b’ukuri b’Imana, ntitugomba gushidikanya mu bwenge bwacu niba tuzumvira amategeko Yayo cyangwa niba tuzakurikiza inyungu zacu bwite z’akanya gato [muri iyi si]. Niba abizera ukuri badakomezwa n’ukwizera kwabo muri iyi minsi y’amahoro ugereranyije, ni iki kizabakomeza igihe ikigeragezo gikomeye kizabageraho n’igihe hazatangwa itegeko rirwanya abantu bose batazaramya igishushanyo cy’inyamaswa ndetse ntibashyirweho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwabo cyangwa mu kiganza cyabo? Icyo gihe gikomeye ntabwo gishyize kera. Aho kugirango abagize ubwoko bw’Imana bacike intege kandi bateshuke, bagomba gusuganya imbaraga n’ubutwari byo guhangana n’igihe cy’amakuba.” – Ibid, p.250,251.

3. KWIGIRA KURI ABURAHAMU Kuwa Gatatu 05 Ugushyingo
a. Ni iyihe mibereho y’iby’umwuka idakwiriye tuburirwaho bikomeye? Yakobo 2:19. “Abantu benshi bahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza w’abari mu isi, nyamara kandi bakaguma kure ye, bakananirwa kwihana ibyaha byabo, ntibashobore kwemera Kristo nk’Umukiza wabo bwite. Kwizera kwabo kugarukira ku kwemera ukuri mu bitekerezo byabo no mu bwenge; ariko ukuri ntikugera mu mutima, ngo gushobore kweza ubugingo no guhindura imico.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.389,390.“Mushobora kwizera ukuri kose, nyamara niba amahame yako adasohorejwe mu mibereho yanyu, ibyo muvuga ntibizabakiza. Satani arizera, ndetse agahinda umushyitsi. Arakora. Azi ko igihe cye ari gito, kandi yaje mu isi afite imbaraga zikomeye zo gukora imirimo ye mibi akurikije ukwizera kwe. Nyamara abavuga ko ari ubwoko bw’Imana ntabwo bakora imirimo ishyigikira ukwizera kwabo. Bizera ko igihe ari kigufi, nyamara bakagundira cyane iby’isi nk’aho isi isigaje iyindi myaka igihumbi uhereye ubu.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.161. b. Ni gute dushobora guterwa ubutwari n’urugero rwa Aburahamu? Abaroma 4:1 – 3; Yakobo 2:20 – 22. “Aburahamu yizeraga Imana. Ni gute twamenya ko yizeraga? Imirimo ye niyo yahamije imiterere y’ukwizera kwe, kandi ukwizera kwe kwatumye abarwaho gukiranuka.“Dukeneye ukwizera kwa Aburahamu muri iki gihe cyacu, kugirango kumurikire mu mwijima utugose, kurabagirane umucyo w’izuba ryiza ry’urukundo rw’Imana, ndetse kunamurikire imikurire y’iby’umwuka yagwingiye…. Buri nshingano yose isohojwe, buri bwitange bwose bukozwe mu izina rya Yesu, buzana ingororano irushijeho gukomera. Imana ivugira kandi igatanga umugisha Wayo muri buri ugusohoza inshingano.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 7, p.936.“Abantu batsindishirizwa kubwo kwizera, ariko bacirwa urubanza kandi bagahabwa ingororano hakurikijwe imirimo yabo.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 20 Ugushyingo 1884.“Gukiranuka kwa Kristo kugizwe n’ibikorwa byiza n’imirimo myiza bituruka ku mpamvu ziboneye kandi zitarangwa n’inarijye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.528.“Gukurikiza amategeko y’Imana bidusaba kugira imirimo myiza, kwiyanga, kwitanga no kwitangira gukorera abandi ibyiza; bitavuze ko imirimo yacu myiza gusa ishobora kudukiza, ahubwo ko mu by’ukuri tudashobora gukizwa ngo tubure imirimo myiza. Nitumara gukora ibyo dushoboye gukora byose, nibwo tugomba kuvuga tuti: Ntabwo twakoze ibirenze inshingano yacu, turi abagaragu b’imburamumaro, badakwiriye kugirirwa ubuntu na buke n’Imana. Kristo agomba kuba gukiranuka kwacu n’ikamba ryo kwishima kwacu.” – Ibid, p.526.

4. AMAGAMBO ATERA UMWETE Kuwa Kane 06 Ugushyingo
a. Sobanura uburyo icyitegererezo cy’imibereho ya Aburahamu kigomba kugaragarira mu mibereho yacu ubwacu nk’abizera Kristo. Itangiriro 26:5; Yakobo 2:23,24. “Imirimo myiza ni imbuto zo kwizera. Mu gihe Imana ikorera mu mutima kandi umuntu akegurira ubushake bwe Imana, agafatanya nayo, agaragariza mu mibereho ibyo Imana ikorera imbere muri we binyuze mu Umwuka Wera, bityo hakabaho guhuza hagati y’imigambi y’umutima n’imikorere yo mu mibereho. Icyaha cyose kigomba kwangwa nk’ikintu cyabambishije Umwami w’ubugingo n’icyubahiro kandi umwizera agomba kugira imibereho ikura binyuze mu gukomeza gukora imirimo ya Kristo. Umugisha wo gutsindishirizwa ukomerezwa mu muntu kubwo gukomeza kwegurira Imana ubushake no kuyumvira guhoraho.“Abantu batsindishirijwe ku bwo kwizera bagomba kugira umutima ugendera mu nzira y’Uwiteka. Ni igihamya cyuko umuntu adakiranuka kubwo kwizera igihe imirimo ye idahuje n’ibyo avuga ko yizera. Yakobo aravuga ati: “Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.” (Yakobo 2:22)“Kwizera kudafite imirimo myiza ntigutsindishiriza ubugingo.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.397. b. Ni ukubera iki abantu bose bahamiriza abapagani muri iki gihe bashobora guterwa umwete n’uburyo Rahabu, wari indaya, avugwa nk’umuntu Imana yatsindishirije? Yakobo 2:25; Abaheburayo 11:31. “Muri Yeriko yari yarakabije ubugome, ubuhamya bw’umugore w’umupagani bwabaye ubu ngo: “Imana yanyu ni yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” Yosuwa 2:11. Kumenya Uwiteka kwari kwaramugezeho muri ubwo buryo, kwaramukijije…. Kandi guhinduka kwa Rahabu si we wenyine kwabayeho nk’ikimenyetso cy’imbabazi Imana yagiriye abasengaga ibigirwamana bemeye ubutware bwayo.” – Abahanuzi n’Abami, p.369.“Nk’uko byagendekeye Rahabu, Umunyakananikazi cyangwa Rusi, Umumowabukazi, abantu bose baretse kuyoboka ibigirwamana maze bakaramya Imana nyakuri bagombaga kwifatanya n’ubwoko Bwayo bwatoranyijwe.” – Imigani ya Kristo, p.290.“Mu mijyi yacu hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa, kandi imirima yose ireze kugirango isarurwe. Tuzahamagarirwa kwerekeza ibitekerezo byacu muri buri cyerekezo, kubera ko abantu bihannye bo mu bihugu bya Gikristo n’ibya gipagani bazarangurura amajwi yabo basaba ubufasha. Ntihakwiriye kubaho n’akantu na gato ko kuzamura inarijye, uburinzi bwanyu rukumbi buri mu kwiringira Imana.” — The General Conference Bulletin, April 1, 1895.

5. IMFUNGUZO ZO GUTSINDA Kuwa Gatanu 07 Ugushyingo
a. Sobanura uburyo dushobora kubonera insinzi muri Kristo. Yakobo 2:26; 2Petero 1:3,4. “Ni ingenzi cyane kwizera Kristo ndetse no kwizera ko ari we ugukiza; ariko hari ingorane zo kwemeranya n’abantu benshi bavuga bati: “Ndakijijwe.” Benshi baravuze bati: “Ugomba gukora imirimo myiza kugira ngo ubeho”; ariko hatari Kristo nta n’umwe ushobora gukora imirimo myiza. Benshi muri iki gihe baravuga bati: “wizere, wizere gusa uzabaho.” Kwizera n’imirimo biragendana, kwizera no gukora birasobekeranye. Ibyo Uwiteka asaba umuntu muri iki gihe ntaho bitaniye n’ibyo yasabaga Adamu muri paradizo mbere yuko acumura — Kumvira byuzuye no gukiranuka kudafite ikizinga. Ibisabwa n’Imana mu gihe cy’isezerano ry’ubuntu ni bimwe n’ibyasabwaga n’Imana muri paradizo — bihwanye n’amategeko yayo yera, akiranuka kandi meza….. Ntihakagire n’umwe wibeshya ngo ashukwe n’umutima wa kamere umubwira ko Imana izareba ko umuntu atari indyarya, kandi itazita ku kureba uko kwizera kumeze, ntiyite ku kutabonera ko mu mibereho; ahubwo, Imana ishaka ko abana Bayo bagira kumvira gutunganye.“Kugira ngo habeho kuzuza ibyo amategeko asaba, kwizera kwacu kugomba gusingira gukiranuka kwa Kristo kukagufata nko gukiranuka kwacu. Binyuze mu komatana na Kristo no kwemera gukiranuka kwe kubwo kwizera, tubasha gukora imirimo y’Imana dufatanyije na Kristo. Niba wumva ushaka gutembanwa n’umuraba w’ikibi, ukaba udashaka kwemera gufatanya n’intumwa z’ijuru mu kurwanya icyaha mu muryango wawe, no mu itorero, kugira ngo gukiranuka guhoraho gushobore kwimikwa, nta kwizera ufite. Kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya ubugingo. Binyuze mu kwizera, Umwuka Wera akorera mu mutima kugira ngo arememo ubutungane; ariko ibi ntibishobora kugerwaho keretse habayeho ubufatanye hagati y’umuntu na Kristo…. Kugira ngo tubone gukiranuka kwa Kristo, dukeneye buri munsi guhindurwa n’imbaraga ya Mwuka, no kuba abasangiye kamere n’Imana.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.373,374.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 08 Ugushyingo
1. Mu kuvuga ko nitondera amategeko y’Imana, ni iki nkwiriye gusobanukirwa ku cyitegererezo ntanga? 2. Ni iki Ijuru risaba abizera b’Abakristo? 3. Ni ukubera iki Aburahamu ahora afatwa nka sekuruza w’abizera? 4. Mu bo tuziranye, ni nde washoboye kugira iherezo nk’irya Rahabu wahindutse akihana? 5. Ni gute ngomba kugira imibereho ya Gikristo inesha?
 <<    >>