Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
Ku Isabato, 19 Ukwakira 2024 Icyigisho 3
Uguhangana n’Ibishuko ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.” (Yakobo 1:12).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Jya uvuga kandi ukore ibihuje n’amasengesho yawe. Kuri wowe bizagira itandukaniro rihoraho niba ikigeragezo kizagaragaza ko ufite ukwizera nyakuri, cyangwa se bigaragaze ko amasengesho yawe ari ukurangiza umuhango gusa.” – Imigani ya Kristo, p.146.

1. IKINTU CY’INGENZI GITUMA HABAHO GUKURA MU BY’UMWUKA Kuwa Mbere 13 Ukwakira
a. Sobanura ibanga ry’ukuntu ibivugwa muri Yakobo 1:2 bishobora gusohorera muri twe. Nehemiya 8:10. “Ibigeragezo byose byakirwa nk’abigisha bizatanga umunezero. Imibereho yose y’iby’iyobokamana uko yakabaye izazamurwa, izahurwe, yubakwe, kandi ikwize ahatuzengurutse impumuro y’amagambo meza n’imirimo myiza. Umwanzi yishimira kubona abantu bihebye, batentebutse, barira kandi bagataka, ni nabyo ashaka ko tubona ku byerekeranye n’ingaruka z’ukwizera kwacu. Ariko kandi, Imana igena ko ubwenge butagera ku rwego rwo hasi. Yifuza ko buri muntu wese yaneshereza mu kugumana imbaraga y’Umucunguzi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.365,366. b. Kuki Imana yemera ko ibigeragezo bitugeraho? Yakobo 1:3; Abaroma 5:3. “Nidutsinda ibigeragezo duhura nabyo kandi tukanesha ibishuko bya Satani, tuzihanganira kugeragezwa ko kwizera kwacu, kuko ari iby’igiciro cyinshi kurusha izahabu, bityo tuzaba dukomeye kandi twiteguye neza guhangana n’ibizakurikiraho. Nyamara nituramuka ducitse intege maze tugaha urwaho ibishuko bya Satani, tuzarushaho kuba abanyantege nke maze bitume tudahabwa ingororano z’ukugeragezwa kwacu ndetse ntituzaba twiteguye neza gutsinda ibizakurikiraho. Bityo rero, tuzarushaho kugenda ducika intege, kugeza ubwo tubaye imbohe za Satani nk’uko abyifuza. Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana kandi igihe cyose tugahora twiteguye guhangana n’imbaraga z’umwijima.” – Inyandiko za Kera, p.46.

2. IBISUBIZO BYIZA BIRUTA IBYO TWATEKEREZAGA Kuwa Kabiri 14 Ukwakira
a. Sobanura inyungu ziboneka mu kwihangana gushyizwe mu bikorwa. Yakobo 1:4; Luka 21:19. “Imana ni inyabwenge cyane kandi ihora isubiza amasengesho yacu neza, ku gihe kandi mu buryo tubyifuza. Izadukorera byinshi kandi byiza, birenze gusohoza ibyo twifuza byose. Kandi kubera ko dushobora kwiringira ubwenge n’urukundo Byayo, ntitugomba kuyisaba ko yakwemera gukora ibyo dushaka, ahubwo tugomba gushaka kwinjira no gusohoza umugambi Wayo. Ibyo twifuza n’inyungu zacu bikwiriye kuzimirira mu byo Imana ishaka. Ibyo tunyuramo bigerageza kwizera kwacu bidufitiye akamaro. Byerekana ko: dufite kwizera gushyitse gushingiye ku ijambo ry’Imana gusa, cyangwa se ko kudahamye kukaba guhindagurika. Kwizera gukomezwa no gukora. Tugomba kureka kwihangana kugakora umurimo wako utunganye, twibuka ko mu Byanditswe Byera hari amasezerano y’agahozo yasezeraniwe abategereza Uwiteka.” – Umurimo wo Gukiza, p.231. b. Ni gute kandi ni kuki Yakobo atwereka ishusho irushijeho kuba nini kuruta igitekerezo gisanzwe gusa abantu bafite ku by’ubutegetsi no kugubwa neza byo muri iyi si yononekaye? Yakobo 1:9 – 11. “Muri iki gihe, mbere yuko isi igera mu kaga gashishana gaheruka kimwe n’uko byari bimeze mbere yo kurimbuka kw’isi kwa mbere, abantu batwawe ingamira n’ibibanezeza ndetse bakurikiza ibyiyumvo byabo. Ibitekerezo byabo bihugiye mu bintu bigaragarira amaso kandi bimara igihe gito; bityo ntibacyita ku bitagaragara kandi bizahoraho iteka. Kugirango bironkere ubutunzi bwangirika, bahitamo kuzibukira ubutunzi butangirika. Ubwenge bwabo bukeneye kuzahurwa, kandi uko bafata ubuzima bikaguka. Bakeneye gukangurwa bagakurwa mu bute bw’inzozi z’iby’isi.“Ku guhangwa no guhanguka kw’amahanga nk’uko kwagaragajwe neza mu Byanditswe Byera, bakeneye kumenya uburyo icyubahiro cy’isi n’ibigaragara inyuma nta gaciro bifite. Mbega uburyo Babuloni n’imbaraga zayo n’ubwiza bwayo isi turimo muri iki gihe itigeze ibona yahangutse burundu! Abantu bo muri icyo gihe babonaga imbaraga n’ubwiza bya Babuloni bihamye rwose bizahoraho. Yashizeho “nk’uburabyo bw’ibyatsi.” Uko ni nako ubwami bwose butubakiye ku Mana ngo ibubere umusingi buhanguka. Ubwami bwomatanye n’umugambi Wayo bwonyine kandi bugaragaza imico Yayo, nibwo bushobora kurama. Amategeko y’Imana ni yo yonyine ahamye isi yacu izi.” – Uburezi, p.183.“Ubutunzi bwo mu isi ni ubw’agahe gato. Binyuze muri Kristo gusa nibwo dushobora kubona ubutunzi buzahoraho iteka.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 10 Ukuboza, 1901.

3. MU NKUBIRI Y’URUGAMBA Kuwa Gatatu 15 Ukwakira
a. Mu gihe duhanganye n’ibishuko, ni iki dukwiriye gukora mu isengesho, kandi ni ukubera iki? Yakobo 1:12. “Iyambure inzitwazo zose no kwigaragaza uko utari. Kora ibintu mu buryo bworoheje kandi busanzwe. Ba umunyakuri muri buri gitekerezo, buri jambo na buri gikorwa no ‘kwicisha bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko abandi bamuruta.’ Ujye uhora wibuka ko imico mbonera ikeneye kuba ifubitswe no kuba maso no gusenga ubudacogora. Igihe cyose uhanga amaso Kristo, uba ufite umutekano; ariko igihe utekereje ku byo wigomwe no ku birushya wahuye nabyo, maze ugatangira kwishyira mu mwanya w’abandi no kwishyira mu mwanya wawe, utakaza icyizere wari ufitiye Imana, maze ukaba uri mu kaga gakomeye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.522.“Tugomba gukomeza kujya mbere nta gucogora, ntidukuke umutima cyangwa ngo dutakaze ibyiringiro mu murimo mwiza, uko ibigeragezo biri mu nzira yacu byaba biri kose, n’uko umwijima mu by’umwuka waba utugose kose. Kwihangana, kwizera no gukunda inshingano ni ibyigisho dukwiriye kwiga. Gutsinda inarijye no guhanga amaso Yesu ni umurimo wa buri munsi. Uwiteka ntazigera atererana umuntu umwiringira kandi agashaka ubufasha Bwe. Ikamba ry’ubugingo rishyirwa gusa mu ruhanga rw’umuneshi.” – Ibid, vol 5, p.70,71. b. Kubera iki ari bibi kuvuga ko Imana ariyo yohereza ibigeragezo n’ibishuko? Yakobo 1:13. “Ntabwo dukwiriye kugerageza gupfobya ibicumuro byacu dushakira ibyaha urwitwazo. Dukwiriye kwemera icyaha uko Imana ikivuga, kandi mu by’ukuri kiraremereye. I Kaluvari honyine ni ho hashobora kugaragaza ububi bw’icyaha buteye ubwoba….“Igishuko ni ukoshya umuntu agakora icyaha. Kandi ibyo ntibiva ku Mana, ahubwo bituruka kuri Satani no ku bubi bw’imitima yacu bwite. “Kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo nayo igire uwo ibyohesha.” Yakobo 1:13.“Satani ashakisha kutujyana mu bishuko, kugira ngo ububi bw’imico yacu bugaragare maze abone uko yirata ko turi abe….Umwanzi araducumuza, kandi agahindukira akaturega ku bo mu ijuru yuko tudakwiriye urukundo rw’Imana.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.116,117. c. Ni gute Uwiteka aturwanirira iyo umurezi [wa bene data] atwibasiye ahereye ku mico yacu ifite inenge? Zekariya 3:1 – 4; 1Yohana 1:9 – 2:1.

4. IMBARAGA Z’IMANA MU NTEGE NKE ZACU Kuwa Kane 16 Ukwakira
a. Sobanura interuro iri mu isengesho ry’Umwami wacu igira iti: “Ntuduhāne mu bitwoshya.” Matayo 6:13 (ahabanza); Yesaya 30:21. “Imana yemera ko duhura n’inkomyi, gutotezwa ndetse n’ibirushya, bitameze nk’umuvumo, ahubwo bimeze nk’umugisha ukomeye ku bugingo bwacu. Buri gishuko cyose dutsinze na buri kigeragezo cyose twihanganiye biduha imibereho mishya no gutuma tujya mbere mu murimo wo kubaka imico yacu. Umutima unesha ibishuko kubwo gufashwa n’imbaraga y’Imana ugaragariza abo mu isi n’abo mu ijuru yuko ubuntu bwa Kristo buhagije.“Nyamara mu gihe tudakwiriye gucibwa intege n’ikigeragezo, nubwo cyaba gisharira gite, dukwiriye gusaba kugira ngo Imana ye kutwemerera kujyanwa aho tuzazimizwa n’ibyifuzo by’imitima yacu mibi. Igihe dusenga isengesho ryatanzwe na Kristo, tuba dukwiriye kwiyegurira ubuyobozi bw’Imana no kuyisaba kutuyobora mu nzira y’amahoro. Ntitwasaba isengesho nk’iri dukiranutse, kandi ngo twongere duhitemo kugendera mu nzira twihitiyemo ubwacu. Tuzategereza kuyoborwa n’ukuboko Kwayo…“Nta mutekano twabonera mu gutinda kumenya umusaruro Satani yasarura kubwo kwemera inama ze. Icyaha gikoza isoni kandi kigateza akaga gakomeye umutima ukiguyemo: ariko gifite kamere itera ubuhumyi, kandi inashukana kikadukuruza uburiganya bw’uburyarya bwacyo. Iyo duhangaye kujya mu kibuga cya Satani nta bwishingizi tuba dufite bwo kurindwa imbaraga ze. Kuko umushukanyi aduhora bugufi, dukwiriye gufunga inzira iyo ari yo yose ashobora kunyuramo kugira ngo atugereho.“Isengesho rigira riti: “Ntuduhāne mu bitwoshya”, na ryo ubwaryo ni isezerano.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.117,118. b. Ni irihe rarika n’ubwishingizi Imana iduha ku bijyanye n’ibishuko? Yakobo 1:14 – 16; 1Abakorinto 10:13. “Ikigeragezo ni iki? Ni uburyo abavuga ko ari abana b’Imana basuzumwa kandi bakageragezwa. Dusoma ko Imana yagerageje Aburahamu, ndetse ko yagerageje Abisirayeli. Ibi bisobanuye ko yemeye yuko bagerwaho n’ibisuzuma ukwizera kwabo maze bikaberekeza ku kuyihanga amaso kugirango ibafashe. Na n’ubu Imana yemera ko ikigeragezo kigera ku bwoko Bwayo kugirango basobanukirwe ko ari Yo mufasha wabo. Iyo bayegereye igihe bageragejwe, Ibaha imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo.” — In Heavenly Places, p. 251.

5. IBIGERAGEZO MU MITERERE YABYO NYAKURI Kuwa Gatanu 17 Ukwakira
a. Kugirango tugume muri Kristo bityo tuvanwe mu bishuko, ni iki dukwiriye guhitamo buri gihe? Luka 4:8; Abafilipi 1:21. “Umushukanyi nta na rimwe abasha kuduhatira gukora ikibi. Ntabasha kuyobora intekerezo keretse iyo zemeye kumwiyegurira. Ubushake bukwiriye kwemera, kwizera gukwiriye kurekwa kukagundira Kristo, mbere yuko Satani agaragaza imbaraga ze muri twe. Ariko buri cyifuzo cy’icyaha duha intebe gituma abona aho ashinga ibirenge. Aho tunanirwa kugera ku rugero rwo gukiranuka, urwo ni urugi rukinguye abasha kwinjiriramo adushuka ndetse akaba yaturimbura. Kunanirwa cyangwa kuneshwa ku ruhande rwacu bimuha amahirwe yo gushyira igisuzuguriro kuri Kristo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.125. b. Ni iki kigomba gukomeza kudusunikira gukomeza kugirango dutsinde turi muri Kristo? Abafilipi 4:13; Ibyahishuwe 2:10 (ahaheruka); 3:21. “Ufite umwuka wa Kristo aguma muri Kristo. Ibyago bimubangiriye umugeri bigwa ku Mukiza uhora amuri iruhande. Ikimugeraho cyose kiba giturutse kuri Kristo. Ntakeneye kurwanya umubi, kuko Kristo ari we umurwanirira. Nta gishobora kumukoraho Umwami atabyemeye, ‘Kandi ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza.’ Abaroma 8:28.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.71.“Ikamba ry’ubugingo rishyirwa gusa mu ruhanga rw’umuneshi. Buri wese hari umurimo ukomeye akwiriye gukorera Imana afite umuhati mu gihe akiriho.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.71.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 18 Ukwakira
1. Ni iki nkeneye kwibuka ubwo nzaba mpuye n’ikigeragezo gikomeye ikindi gihe? 2. Ni iki ngomba kumenya ku byerekeranye n’uburyo Imana isubiza amasengesho? 3. Mbese ibigeragezo n’ibishuko bituruka he kandi ni ukubera iki? 4. Mbese igihe icyo aricyo cyose turwanyije ibishuko, bigenda bite? 5. Ni gute narushaho kuguma muri Kristo mu buryo bwuzuye?
 <<    >>