a. Igihe tugoswe n’abantu bafite ingeso yo kuvuga menshi, ni ubuhe butumwa bw’Imana kuri twe, kabone nubwo twaba turi hagati y’ibyo byose? Yakobo 3:7,8; Abaheburayo 10:38.“[Mwene data J] agirirwa impuhwe n’abamarayika bo mu ijuru, kuko agoswe n’umwijima. Amatwi ye ahora yumva amagambo y’ukutizera n’amagambo y’umwijima. Buri gihe aba afite ugushidikanya no gukemanga ibimushyizwe imbere. Ururimi ni isi yo gukiranirwa. ‘Ururimi nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica’. Iyo mwene data J akomeza kwizirika ku Mana ubutadohoka, kandi akumva ko agomba gushikama mu budahemuka bwe imbere y’Imana, kabone n’iyo byamusaba guhara ubuzima bwe, yari guhabwa imbaraga zivuye mu ijuru. Naramuka yemeye ko ukwizera kwe gukorwaho n’umwijima n’ukutizera kumugose, ugushidikanya no guhinyura no kuvuga menshi; ntazatinda kuba mu mwijima wose, mu gushidikanya no kutizera, kandi ntazaba afite umucyo cyangwa imbaraga mu kuri.“Ntabwo akwiriye gutekereza ko we ubwe azabyoroshya kubwo gushaka gufatanya n’incuti ze, ba bandi barakazwa n’ukwizera kwacu bakakurwanya. Niba afite intego imwe yo kumvira yo kumvira Imana ku cyo byamusaba cyose, azagira ubufasha n’imbaraga. Imana ikunda kandi igirira impuhwe mwene data J. Imana izi buri mpungenge, buri rucantege, na buri mvugo ikarishye. Ibyo byose [Imana] irabizi. Naramuka yiyambuye ukutizera kwe, maze agahagarara mu Mana ubutadohoka, ukwizera kwe kuzakomezwa no kugushyira mu bikorwa.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.236,237.
2. INGINGO IKOMEYE CYANE Kuwa Kabiri 18 Ugushyingo
a. Byanditswe bite ku magambo y’ibinyoma n’ateranya, kandi ni ukubera iki dukwiriye gusenga kugirango dutsinde muri iyi mimerere y’ubuzima? Zaburi 5:8 – 10.“Ubushobozi bwo kuvuga ni imwe mu mpano zikomeye Imana yahaye umuntu. Ururimi ni urugingo ruto, ariko amagambo ruvuga, ayo ijwi risohora, afite imbaraga ikomeye. Uwiteka aravuga ati: ‘Ururimi nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica’. Rwatumye ishyanga rirwanya irindi shyanga, kandi nirwo rwateye intambara no kuvusha amaraso. Amagambo yakongeje inkongi y’umuriro ku buryo byagiye bigorana kuwuzimya. Kandi na none amagambo yazanye umunezero n’ibyishimo mu mitima ya benshi. Ndetse igihe amagambo avuzwe bitewe n’uko Imana igira iti: ‘Babwire amagambo yanjye’, akenshi atera agahinda gahesha ukwihana.“Impano yo kuvuga ituma uyifite agira inshingano ikomeye. Igomba kurindanwa ubwitonzi, kuko ifite imbaraga ikomeye yo gukora ikibi, nk’uko ifite n’iyo gukora icyiza.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 3, p.1142.“Igihe ugeragereshejwe kugamburura bitewe n’urugingo rutagira rutangira; uzirikane ko marayika wandika raporo yandika buri jambo ryose. Byose byandikwa mu gitabo, kandi nibidahanagurwa n’amaraso ya Kristo, ugomba kuzongera ugahura na byo. Ubu raporo ufite mu ijuru irimo ibizinga. Kwihanira imbere y’Imana udafite uburyarya kuzemerwa. Igihe uri hafi yo kuvuga ubitewe n’uburakari, bumba umunwa wawe. Ntukavuge ijambo na rimwe.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.82.b. Sobanura uburyo amagambo yacu agaragaza ibyo dutekereza n’abo turi bo. Yeremiya 17:9; Matayo 12:33 – 37; 14:6 – 8.“Uko ikiganiro gitambuka bigaragaza ubutunzi buri mu mutima. Ikiganiro gisanzwe, kandi kitagira agaciro, amagambo yo gushyeshya n’ayo gusebanya arangwamo ubupfapfa, avugwa kugirango abantu baseke, ni igicuruzwa cya Satani; kandi abantu bose bishōra muri iki kiganiro baba bacuruza ibicuruzwa bye. Abantu bumva ibyo bintu batangazwa n’ibyabaye kuri Herode igihe umukobwa wa Herodiya yabyinaga imbere ye. Ibyo bikorwa byose byanditswe mu bitabo byo mu ijuru; kandi ku munsi ukomeye uheruka, bizagaragara mu mucyo wabyo nyakuri imbere y’abanyabyaha. Ubwo nibwo bose bazabamenyaho ibikorwa bishukana, mu buryo bukabije bya Satani kandi biyobya, kugirango abayobore mu nzira yagutse no mu irembo rigari ribaganisha ku irimbuka ryabo.” – Ibihamya ku Bagabura, p.84,85.
3. HAKENEWE UMUTIMA WOSE UKO WAKABAYE Kuwa Gatatu 19 Ugushyingo
a. Ni ukubera iki tugomba gutegereza imvugo iboneye iturutse ku bizera ukuri kw’iki gihe? Yakobo 3:9,10. Ni uwuhe muburo duhabwa iyo dutsindiwe kuri iyi ngingo?“Iyo uza kugira umuco wo kumva ko Imana ibona ibyo ukora kandi ikumva ibyo uvuga, maze ikagira aho yandika mu budahemuka amagambo yawe yose n’ibikorwa byawe byose, kandi ko uzagera aho iri, nibwo mu byo ukora byose no mu byo uvuga byose uzashaka gukurikiza ibyo umutimanama wawe ukubwira gukora kandi ukaba maso. Ururimi rwawe ruzakoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro, kandi ruzaba isōko y’umugisha kuri wowe ubwawe no ku bandi. Ariko niba witandukanyije n’Imana, nk’uko wajyaga ugenza, wirinde kugirango ururimi rwawe rutaba isi yo gukiranirwa maze rukakuzanira ugucirwaho iteka guteye ubwoba; kuko abantu bazazimira binyuze muri wowe.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.244.b. Ni irihe sengesho rishobora kudufasha gutekereza no kuvuga ibirushijeho kubonera? Zaburi 86:11.“Niba uwakira ubumenyi bwa Bibiliya ntacyo ahinduye ku ngeso ze cyangwa ku migirire ye kugirango ahuze n’umucyo w’ukuri, none ubwo bizagenda bite? Umwuka urwanya umubiri, n’umubiri ukarwanya umwuka; kandi kimwe muri ibyo gikwiriye gutsinda. Iyo ukuri kwejeje ubugingo, icyaha kirangwa kandi cyikirindwa, kubera ko Kristo yakirwa nk’umushyitsi w’icyubahiro. Ariko Kristo ntashobora kwifatanya n’umutima wamwihaye igice; icyaha ntabwo cyakorana na Kristo.” – Ibihamya ku Bagabura, p.160.“Ba maso kandi usenge buri gihe. Iyegurire Uwiteka utizigamye, ntabwo bizagukomerera kumukorera. Ufite umutima witanze by’igice. Nicyo gituma umwijima ukugota aho kugotwa n’umucyo. Ubutumwa buheruka bw’imbabazi burakomeje ubu ngubu. ubwo butumwa buheruka buri gutangwa ni igihamya cy’Imana yihangana kandi ibabarana n’abantu. Urararikwa ngo uze nonaha. Ngwino kuko byose byiteguwe. Uku ni uguhamagara guheruka kw’imbabazi. Hazakurikiraho guhora inzigo kw’Imana yacumuweho.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.225.“Abagabo n’abagore batagamburuzwa rwose nibo bazabasha guhagarara bashikamye muri iki gihe. Kristo yagiye agosora abayoboke Be inshuro nyinshi, kugeza igihe kimwe yari asigaranye cumi n’umwe hamwe n’abagore bake bamubayeho indahemuka; abo akaba aribo bashyizeho urufatiro rw’itorero rya Gikristo. Hari benshi bazasigara inyuma nyamara cyari igihe cyo kwikorera imitwaro; ariko igihe itorero ryose ryaba rifite ubushyuhe, bagira umwete mwinshi, bakaririmba bagahanika amajwi yabo, maze bakagira ibyishimo byinshi n’ubushyuhe; nyamara se nimurebe uko bameze muri iki gihe! Iyo gushikama kugiye, abantu bake b’indahemuka nka Kalebu nibo baza bakajya ku ruhembe rw’imbere kandi bakerekana gushikama mu mahame. Aba nibo bameze nka wa munyu ugumana uburyohe ntukayuke.” – Ibid, vol 5, p.130.
4. AMAZI ATURUKA MU ISOKO ITUNGANYE Kuwa Kane 20 Ugushyingo
a. Ni irihe hame rihishura ko umutima wahinduwe mushya gusa n’ubuntu bw’Imana ariwo ushobora gusohoza ibikorwa biboneye? Yakobo 3:11,12. Tanga zimwe mu ngero zifatika.“Kugira gahunda no kubonera mu myambarire, no kugira isuku mu nzu tubamo, bigomba kubahirizwa ubudakebakeba n’abakomeza Isabato, abafatwa nk’abasuhuke kandi bakaba barebwaho cyane amakosa yabo. Icyitegererezo baha abandi kigomba kuba cyera. Ukuri kwera tuvuga ntikuzigera gutesha agaciro abakwakira, ngo gutume baba abantu bitwara nabi n’abanyabukana, n’abirengagiza uko bagaragara inyuma, kandi batagira isuku mu ngo zabo. Niba uwakira ukuri asanganywe ingeso yo gukerensa no kugira umwete muke, ukuri kuzamuzamura, maze kumukoreremo ivugurura nyakuri. Iyo ukuri kutagize ingaruka nk’iyo, uwo muntu ntiyumva imbaraga yako ikiza. Kutagira icyo witaho no kutagira gahunda mu myambarire, si ikimenyetso cyo kwicisha bugufi. Aha ngaha bamwe barishutse rwose. Imibereho, ibikorwa n’amagambo, bizerekana niba umuntu afite ukwicisha bugufi nyakuri, kandi imyambarire izaba ihuje n’imbuto zigaragazwa. Isōko itunganye ntishobora kuvamo (kohereza) amazi meza n’asharira. Sukura isōko nibwo amazi azaba atunganye. Inzu y’Imana ihora ihumanywa n’abana [b’abizera] bakomeza Isabato. Ababyeyi babo babemerera kwirukanka ahazengurutse urusengero, bagakina, bagasakuza, bakigarurira ibitekerezo by’abantu [bakabitaho], kandi bakagaragariza amatwara mabi yabo mu materaniro aho baba bahuriye kugirango basenge Imana. Nabonye ko mu iteraniro ry’abera hagomba kurangwa n’ukwera gutuje. Ariko mu rusengero, aho ubwoko bw’Imana buteranira hahora hagirwa Babuloni nyakuri, n’ahantu haganje urudubi no kutagira gahunda. Ibi ngibi birakaza Imana. Niba ababyeyi badafite ubutegetsi kandi bakaba badashobora kugenzura abana babo mu materaniro, Imana yakwishimira ko bagumana mu rugo n’abana babo b’intumva. Byaba byiza baretse kujya mu materaniro; aho kugirango umubare munini w’abantu ubangamirwe, bityo amateraniro yabo akangizwa. Iyo ababyeyi baretse abana babo bagakora ibyo bishakiye mu rugo batagenzuwe, ntibashobora kubahatira gukora ibyo bo bashaka mu materaniro. None se muri iyo mimerere ni bande bagerwaho n’uburibwe? Nta gushidikanya, ni ababyeyi. Ntibagomba kumva bababajwe n’uko abandi batifuza ko amahoro yabo ahungabana mu gihe bateraniye hamwe kugirango basenge Imana.“Babyeyi, mukwiriye kubabazwa n’iki kibazo, kandi bishobora gutuma mubona kandi mugasohoza inshingano yanyu mwirengagije. Niba ujyanye abana bawe mu nzu y’Imana, bagomba gusobanukirwa ko bari aho Imana ihurira n’ubwoko Bwayo. Mu byerekeye ibyo, mu bantu bubahiriza Isabato, nta gahunda ihari nk’iri mu matorero yiyita aya gikristo. Babyeyi, mufite umurimo mugomba gukora. Mujye mutegeka abana banyu imuhira, mubagenzure; nibwo mushobora kubayobora mu nzu y’Imana.” – Impano z’Umwuka, vol 2, p.288,289.
5. UBWENGE KANDI BWIFITEMO UBUMENYI Kuwa Gatanu 21 Ugushyingo
a. Ni ukubera iki buri wese muri twe akeneye gusuzuma imyitwarire ye bwite ahereye ku biri imbere mu mutima, amagambo n’ibikorwa? 2Abakorinto 13:5.“Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze.” (2 Abakorinto 13:5). Nenga witonze imyifatire, imico, ibitekerezo, amagambo, ibireshya umuntu, imigambi n’ibikorwa. Mbese twabasha dute gusabana ubwenge ibintu dukeneye niba tutagerageresheje Ibyanditswe imibereho yacu mu by’Umwuka?” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.89.“Bene data na bashiki banjye, ni gute mukoresha impano yo kuvuga? Mbese waba warize gutegeka ururimi rwawe ku buryo rugomba kumvira amabwiriza yatanzwe n’umutimanama wawe wabonye umucyo hamwe n’urukundo rwera? Mbese ibiganiro byawe ntibirangwamo ubwibone, kudashikama, n’igomwa, uburiganya n’ibikorwa byanduye. Mbese ntabwo ufite uburiganya imbere y’Imana? Amagambo akoresha imbaraga nyinshi zo kuvuga. Niba bishoboka, Satani azakomeza gukoresha ururimi mu murimo we. Twebwe ubwacu ntidushobora gutegeka urugingo rufite ububi budatuza. Ubuntu bw’Imana nibwo byiringiro byacu rukumbi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.175.“Umuntu wirunduriye mu kuyoborwa n’Umwuka w’Imana, azabona ko ibitekerezo bye byaguka kandi bigatera imbere. Yigishwa umurimo w’Imana, ntahengamire ku ruhande rumwe cyangwa ngo abe udashyitse ugwiza kamere imwe; ahubwo aba umuntu ukura mu buryo bwiza kandi bwuzuye. Uwo ni umurimo ufashe impu zombi kandi wuzuzanya. Intege nke zagiye zigaragara n’imico idafite imbaraga, biranesheka kuko gukomeza kwiyegurira Imana no gukiranuka bituma umuntu agirana isano ya bugufi na Kristo ku buryo agira umutima wa Kristo. Aba ari umwe na Kristo, ari muzima mu by’umwuka kandi n’imbaraga mu mahame yizera. Imyumvire n’imitekerereze ye birasobanuka, kandi akagaragaza ubwenge buva ku Mana.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.338.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 22 Ugushyingo
1. Ni gute nakwitwara mu gihe hari ushaka ko tugirana ikiganiro kirimo amagambo mabi nk’uburozi?2. Iyo abantu bavuga ibintu, mbese mu by’ukuri byerekana iki kuri bo?3. Sobanura intambara ibera mu ntekerezo z’umuntu, n’ukuntu ishobora gutsindwa.4. Ni iyihe nyifato cyangwa imyitwarire yanjye ishobora kuba igaragaza amazi mabi andimo?5. Ni gute kandi ni ukubera iki uburyo bwanjye bwo kuvuga bugomba guhinduka?