Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
Ku Isabato, 28 Ukuboza 2024 Icyigisho 13
Kwihangana kubwo Kwizera ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” (Yakobo 5:16).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Gusenga twicishije bugufi kandi tubikuye ku mutima bizakiza ubugingo urupfu, kandi kwatura ibyaha no gusubiza ibyo wibye bizatwikira ibyaha byinshi.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 16 Ukuboza 1902.

1. IBYIRINGIRO Kuwa Mbere 22 Ukuboza
a. Ni iyihe ngeso nziza Yobu yari azwiho by’umwihariko, kandi se ibyo bitubwira iki ku byerekeye Imana? Yakobo 5:11. “[Uwiteka] ategerezanya urukundo kumva ukwatura ibyaha kw’impabe no kwihana kwayo. Atwitaho areba uko tumushima nk’uko umubyeyi yita ku mwana we akunda igihe amumwenyurira. Ashaka yuko dusobanukirwa n’uko adukunda kandi akaduhozaho umutima. Aturarikira kujyana ibigeragezo byacu ku mpuhwe Ze, imibabaro yacu ku rukundo Rwe, inguma zacu ku muti We, intege nke zacu ku mbaraga Ze, ubukene bwacu ku bukire Bwe. Nta wamusanze wigeze akorwa n’isoni. “Bamurebyeho, bavirwa n’umucyo, mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka”.“Abashakira Imana mu rwiherero bakabwira Uwiteka ubukene bwabo bamwingingira kubafasha, ntibazingingira ubusa.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.84,85. b. Ni gute Yakobo yasubiyemo amagambo ya Kristo mu byerekeranye no kuvugisha ukuri? Yakobo 5:12; Matayo 5:37. “Ikintu cyose Abakristo bakora gikwiriye kujya ahabona kikagaragara nk’umucyo w’izuba.” – Ibid, p.68.

2. KWIZERA NO GUSHIDIKANYA Kuwa Kabiri 23 Ukuboza
a. Mu gihe turwaye, ni gute kandi ni ukubera iki dushishikarizwa gusanga Umutangabugingo ukomeye? Yakobo 5:13 – 15; Zaburi 103:1 – 3. “Kimwe n’igihe Umwuka Wera yavugaga ayo magambo abinyujije ku munyezaburi, muri iki gihe Imana yifuza cyane gusubiza abarwayi amagara mazima. Kandi Kristo ni umuganga w’umunyempuhwe nk’uko yari ameze mu gihe cy’umurimo We wo ku isi. Muri We harimo umuti uvura buri ndwara, ukagarura imbaraga kuri buri bumuga bwose. Abigishwa Be bo muri iki gihe bagomba gusengera abarwayi nkuko abigishwa bo mu gihe cya kera babigenzaga. Kandi bazakira; kuko ‘isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi.’ Dufite imbaraga z’Umwuka Wera, ubwishingizi buhamye bw’ukwizera, bushobora kwishyuza amasezerano y’Imana. Isezerano ry’Umwami ni iri ngiri: ‘Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.’ Mariko 16:18, ni iryo kwiringirwa muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa.” – Umurimo wo Gukiza, p.226. b. Mbese ni iki dukwiriye kwitwararikaho mu gihe turi gushaka amagara mazima? Zaburi 66:18. “Ntidukwiriye imbabazi [z’Uwiteka], ariko iyo tumwiyeguriye, aratwakira. Azakorera abamurikira bose kandi abibanyujijemo.“Ariko igihe cyose tuzabaho mu buryo buhuje n’ijambo ry’Imana, nibwo gusa dushobora kwiringira ko amasezerano Yayo azasohozwa….. Nituyumvira by’igice gusa, ntituzasohorezwa amasezerano Yayo.” – Ibid, p.227.“Uburyo Kristo yakoraga bwari ukubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse no gukiza uburibwe yifashishije imirimo itangaje yo gukiza. Ariko naburiwe ko muri iki gihe tutagomba gukora muri ubu buryo kubera ko Satani azakoresha imbaraga ze ibitangaza. Abagaragu b’Imana muri iki gihe ntibakwiriye gukora bifashishije ibitangaza, kubera ko hazakorwa imirimo y’ubuhendanyi yo gukiza ikitwa ko ikomoka ku Mana.“Kubera iyi mpamvu Imana yagaragaje uburyo ubwoko Bwayo bugomba gukora umurimo wo gukiza, bugendanye no kwigisha Ijambo Ryayo. Hagomba gushingwa amavuriro kandi agomba kugira abakozi bazakora umurimo nyakuri w’ivugabutumwa rijyanye no kuvura. Bityo imbaraga y’uburinzi izagota abantu baza kwivuza ku mavuriro.“Aya ni yo mabwiriza Imana yatanze y’uburyo umurimo w’ivugabutumwa bwiza rijyanirana no kuvura ugomba gukorwa ukagera ku bantu benshi.” – Umurimo w’Ubuvuzi, p.14.

3. AMOKO ABIRI ANYURANYE Y’UBUTWARI Kuwa Gatatu 24 Ukuboza
a. Vuga ikintu cy’ingenzi mu byerekeranye no kuvura abantu cyirengagizwa mu buryo bubabaje. Yakobo 5:16. “Abantu bibeshya ni abatekereza ko kwatura ibyaha bizabatesha icyubahiro cyabo kandi bikabatesha agaciro muri bagenzi babo. Ku bwo kwihambira kuri iyi myumvire mibi, nubwo amakosa yabo baba bayareba, benshi bananirwa kuyatura, maze bakirengagiza ibibi bakoreye abandi, bityo bagatuma imibereho yabo irushaho gusharirirwa bakanateza umwijima mu mibereho y’abandi. Ntacyo kwatura ibyaha byawe bizagabanya ku cyubahiro cyawe. Ikuremo icyo cyubahiro gipfuye. Gwira Rutare maze umeneke, ni bwo Kristo azaguha icyubahiro cy’ukuri kandi cy’ijuru. Ntibikabeho ko ubwibone, kwiyemera no gukiranuka umuntu yihangiye bimubuza kwatura icyaha cye kugira ngo ashobore gusaba gusohorezwa iri sezerano ngo: “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka azababarirwa” (Imigani 28:13). Ntukagire icyo uhisha Imana, kandi ntukirengagize kwaturira bagenzi bawe ibyaha byawe. “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe” ( Yakobo 5:16). Ibyaha byinshi bitaturwa ngo birekwe, bizabera inzitizi umunyabyaha ku munsi wa nyuma w’urubanza. Byaba byiza guhangana n’ibyaha byawe uyu munsi, ukabyatura kandi ukabireka muri iki gihe igitambo gikuraho ibyaha kikikuvuganira. Ntukananirwe kwigira ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Imibereho y’ubugingo bwawe n’agakiza k’abandi bishingiye ku kuntu witwara ku bijyanye n’iki kibazo.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.326,327. b. Igihe Eliya yari ahangayikishijwe n’ubuhakanyi mu by’umwuka bw’ishyanga rye, ni iki yakoze kandi ni gute Imana yamurinze? 1Abami 17:1 – 3. “[Eliya] afite intimba nyinshi mu mutima, yinginze Imana kugira ngo ikumire ubwo bwoko bwari bwarahiriwe mu nzira zabwo mbi, kandi ngo niba ari ngombwa ibugenderere ibuhane kugira ngo bubashe kubona neza uko bwatandukanye n’Ijuru nk’uko biri koko. Eliya yifuzaga cyane kubona Abisirayeli bagaruka bakihana mbere y’uko bajya kure mu gukora ibibi kugeza ubwo bateza Uwiteka kubarimbura bikomeye…..“Eliya yahawe inshingano yo kugeza kuri Ahabu ubutumwa buvuga iby’urubanza rw’ijuru….. Ageze i bwami ntiyigeze avunyisha cyangwa ngo ategereze ko bavuga ko haje umuntu ushaka umwami nk’uko byari umugenzo. Yari yambaye impu zidakannye kuko ubusanzwe ariko abahanuzi b’icyo gihe bambaraga, maze aratanya anyura ku barinzi basaga n’abatamubonye nuko ahita ahagarara imbere y’umwami wari wumiwe.” – Abahanuzi n’Abami, p.120,121.

4. IBYO TWIGIRA KURI ELIYA Kuwa Kane 25 Ukuboza
a. Ni ukubera iki amasengesho ya Eliya yasenze asaba Imana ko yakangura ishyanga rye ryaguye mu buhakanyi, yatangiwe kutubera urugero? Yakobo 5:17. “Amararika menshi yasubirwagamo, gucyaha ndetse n’imiburo byari byarananiwe gutera Absirayeli kwihana. Igihe cyari kigeze ngo Imana ivugane nabo ikoresheje kubahana ibihano. Kubera ko abaramyaga Bāli bavugaga ko ubukungu bw’ijuru burimo ikime ndetse n’imvura, budaturuka ku Uwiteka, ko ahubwo buturuka ku mbaraga zitegeka ibyaremwe, ndetse ko ari ko imbaraga irema ituruka ku zuba ari yo ituma ubutaka bukunguhara ndetse bukarumbuka cyane, umuvumo w’Imana wagombaga kugera bikomeye ku butaka bwahumanye. Imiryango y’Abisirayeli yari yarahakanye Imana yagombaga kwerekwa ubupfapfa bwayo bwo kwiringira ko imbaraga za Bāli ari zo ikesha imigisha. Igihe cyose Abisirayeli bari batarahindukirira Imana bihana kandi ngo bazirikane ko ari yo sōko y’imigisha yose, nta kime cyangwa imvura byajyaga kugwa mu gihugu.” – Abahanuzi n’Abami, p.120. b. Ni gute amasengesho ya Eliya na none yongera kutubera urugero nyuma yuko Abisirayeli bongeye kuvugurura umubano wabo bari bafitanye n’Imana? Yakobo 5:18; 1Abami 18:39 – 45. “Inshuro esheshatu zose [Eliya] yasenze ashyizeho umwete, nyamara nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko ibyo yasabaga byemewe, ariko kandi mu kwizera gukomeye, yazamuye isengesho rye ku ntebe y’ubuntu. Iyo aza gucika intege ku nshuro ya gatandatu, isengesho rye ntiriba ryarasubijwe, ariko yakomeje gushimikira kugeza igihe igisubizo cyaziye. Dufite Imana ifite ugutwi kumva amasengesho yacu, kandi niduhamanya n’ijambo Ryayo, izubahisha ukwizera kwacu. Icyo idushakaho ni uko ibidushishikaza byose biba byomatanye n’ibiyinezeza, bityo ikaba ishobora kuduha umugisha ntacyo yishisha, kuko tutazihesha ikuzo mu gihe imigisha dufite [tuyikesha Imana]; ahubwo uguhimbazwa kose tuzaguha Imana. Imana siko buri gihe isubiza amasengesho yacu mu gihe tuyambaje bwa mbere, kuko iramutse ibigenje ityo, dushobora kubona ko imigisha yose n’ubugiraneza bwose yaduhaye tubikesha kuba twari tubifitiye uburenganzira. Aho kugirango dusuzume imitima yacu kugirango turebe niba hari ikibi cyose twaba twarishimiye, niba hari icyaha icyo aricyo cyose twaba twarahaye intebe, turi abantu batagira icyo bitaho, tunanirwa gusobanukirwa uburyo Imana ariyo dutezeho amakiriro, n’ukuntu dukeneye ubufasha Bwayo.“Eliya yicishije bugufi kugeza ubwo yari mu mimerere aho atari kwihesha icyubahiro we ubwe. Iyo niyo mimerere ituma Uwiteka yumva amasengesho, kuko aribwo tuzamuhimbaza.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 2, p.1034,1035.

5. KUGARAGAZA INEZA NK’IYA KRISTO Kuwa Gatanu 26 Ukuboza
a. Mu gihe duciwe intege n’abantu bafite inenge mu mico bo muri iyi si yaguye, ni irihe rarika riheruka Yakobo aduha mu iherezo ry’urwandiko rwe? Yakobo 5:19,20. “Uwayobye ntukamuhe urwaho rwo gucika intege. Ntukagire umutima winangiye nk’uw’Abafarisayo, ngo ukomeretse mwene so. Ntugatume mu bwenge bwawe cyangwa mu mutima wawe havuka ukunegura kubabaje. Ntukavuge amagambo agaragaza agasuzuguro. Niba uvuga ijambo ryawe bwite, niba ugaragaza inyifato yo kutagira icyo witaho, cyangwa ukagaragaza ugushidikanya cyangwa ukutizera, bishobora gutuma ubugingo bw’umuntu burimbuka. Akeneye mwene se ufite impuhwe nk’iza Mukuru Wacu, kugirango akabakabe umutima we wa kimuntu. Niyiyumvishe ukuntu ukuboko kw’impuhwe kumufata mu buryo bukomeye, maze akumva ijwi rimwongorera, rigira riti: ‘Reka dusenge.’ Imana izabaha ubunararibonye bukomeye mwembi. Isengesho rituma tugirana ubumwe kandi tukunga ubumwe n’Imana. Isengesho ritwegereza Yesu akatuba iruhande, kandi riha ubugingo bwihebye n’ubwabuze amahwemo imbaraga nshya zo kunesha isi, umubiri na Satani. Isengesho risubiza inyuma ibitero bya Satani.“Iyo umuntu aretse kudatungana kwa kimuntu kugirango arebe Yesu, ihinduka mvajuru rigira umwanya mu mico. Umwuka wa Kristo ukorera mu mutima, utuma ahuza n’ishusho Ye. Bityo rero iyemeze gushyiraho umuhati kugirango werereze Yesu. Reka ijisho ry’ubwenge ryerekezwe kuri ‘Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi’ Yohana 1:29. Kandi mu gihe ukora uyu murimo, ujye wibuka ko ‘uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.’ Yakobo 5:20…..“Mu mbabazi z’Imana, umutima w’umuntu uyoba wegerezwa umutima ukomeye wa Rukundo Rutarondoreka. Umugezi w’impuhwe z’Imana utemba ugana ku mutima w’umunyabyaha, na none ugatemba umuturukaho ugana ku mitima y’abandi.” – Imigani ya Kristo, p.250,251.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 27 Ukuboza
1. Ni ibihe bingana iki mu mibereho yanjye nabonye ko Imana ingirira imbabazi nyinshi? 2. Ni mu buhe buryo nshobora kuba naraguye mu cyaha cyo gushidikanya ku byerekeranye n’ubutaraga bw’umubiri wanjye? 3. Ni gute isengesho Eliya yasenze asabira ishyanga rye ryasubijwe? 4. Ni ukubera iki Eliya yari akeneye gusenga inshuro nyinshi kugirango imvura yongere kugwa? 5. Ni bande ngomba kurushaho kugirira impuhwe kandi ni ukubera iki?
 <<    >>