Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
Icyigisho 5 Ku Isabato, 02 Ugushyingo 2024

Kunesha Ukubogama

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.” (Abaroma 2:11).

“Imana ntabwo yemera ko abantu batandukanywa hashingiwe ku nzego barimo. Kuri Yo, nta moko abaho. Mu maso Yayo, abantu ni abantu, baba babi cyangwa beza. Ku munsi wo guhabwa ingororano, umwanya w’ubuyobozi, urwego rw’ubuzima, cyangwa ubutunzi, nta kantu na gato bizahindura ku rubanza rw’umuntu uwo ariwe wese. Imana ireba byose niyo izacira abantu imanza ikurikije kwera kwabo, kubonera kwabo ndetse n’urukundo bakunda Kristo.” – Inama ku Busonga, p.162.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 27 Ukwakira

1. IKIBAZO CY’IMYIFATIRE

a. Sobanura ukubogamira mu by’isi kwabaye rusange dushobora gucumuriramo, ahari wenda tukaba tutanabisobanukiwe. Yakobo 2:1 – 4.

“Mukwiriye gufata neza abakene mubikunze kandi mukabitaho nk’uko mwita ku bakire. Imigirire yo guha icyubahiro abakire no gusuzugura abakene no kubirengagiza ni icyaha mu maso y’Imana. Abantu bakikijwe n’ibyiza byo muri ubu buzima, cyangwa bateteshejwe ndetse bagahabwa n’isi ibyo bifuza kubera ko ari abakire, ntibumva ko bakeneye impuhwe no kwitabwaho mu buryo burangwa n’ubugwaneza nk’uko bimeze ku bantu babayeho igihe kirekire bahanganye n’ubukene.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.551.

“Nubwo Kristo yari umutunzi mu bikari byo mu ijuru, nyamara yabaye umukene kugirango ubukene Bwe budutungishe. Yesu yubahishije abakene kubwo gusangira na bo imimerere yabo iciye bugufi. Dukwiriye kwigira ku mateka y’ubuzima Bwe uko tugomba gufata abakene.” – Ibid, p.550.

b. Ni iki dukwiriye gusobanukirwa cyerekeranye n’abashobora kuba abakene mu butunzi bw’iyi si nyamara bakaba ari abatunzi mu kwizera? Yakobo 2:5.


Kuwa Kabiri 28 Ukwakira

2. UBUMENYI N’UKURI KOSE

a. Sobanura mu buryo bwumvikana ibyo Yesu yigishije byerekeranye no gufasha abakene. Mariko 14:3 – 9.

“Hari bamwe bakorera abakene ibikorwa by’ineza bagakabya maze bikabakomeretsa mu buryo bw’ukuri; babakorera ibintu byinshi cyane, bigatuma abakene badakoresha imbaraga zabo nkuko byakagombye. Nubwo batagomba kwirengagizwa kandi ngo barekerwe mu kubabazwa n’ubukene, bagomba kwigishwa kwifasha ubwabo.

“Umurimo w’Imana ntukwiriye kwirengagizwa ngo abakene batekerezweho bwa mbere. Rimwe Kristo yigishije abigishwa Be icyigisho cy’ingenzi kuri iyi ngingo. Igihe Mariya yasukaga amavuta ku mutwe wa Yesu, Yuda wari waramunzwe n’irari ry’amafaranga yavugiye abakene, yivovotera icyo yabonaga ko ari ugupfusha ubusa amafaranga. Ariko Yesu yamaganye icyo gikorwa avuga ati: “Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?” “Aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugirango bamwibuke.” Muri ibi twigishwa ko Kristo akwiriye guhabwa icyubahiro mu gutanga ibyiza cyane byo mu butunzi bwacu. Ibitekerezo byacu byose bibaye byerekejwe mu guhaza ibyifuzo by’abakene; umurimo w’Imana waba wirengagijwe. Nta kizabura gukorwa ibisonga byayo nibikora inshingano yabyo, ariko umurimo wa Yesu ukwiriye kuba nyambere.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.550,551.

b. Muri Isirayeli ya kera, ni iyihe nyifato yasabwaga abantu bakoraga umurimo w’ubutabera? Abalewi 19:15; Gutegeka kwa Kabiri 1:17; 10:17.

c. Muri iki gihe, ni gute abantu bose bari mu nzego z’ubuyobozi bw’itorero bakwiga gushyira mu bikorwa iryo hame? 1Petero 1:17; Abakolosayi 3:25.

“Abakunda kandi bakita ku muntu umwe cyangwa babiri, kandi bakabatonesha babangamira abandi, ntibakwiriye gukomeza kuba mu mwanya wabo mu murimo n’umunsi n’umwe. Uko kubogama kutejejwe batonesha abantu bamwe bashobora kunezeza ibyo bishimira ku rwego rwo kwirengagiza abandi bafite umutima utaryarya kandi bubaha Imana, ndetse b’agaciro kenshi mu maso Yayo, icyo ni igitutsi ku Mana. Icyo Imana iha agaciro natwe dukwiriye kugiha agaciro. Umurimbo w’ubugwaneza n’umutima utuje niwo Imana iha agaciro gakomeye kurenza ubwiza bw’inyuma, imitako igaragarira inyuma, ubutunzi cyangwa icyubahiro cy’isi.” – Ibid, vol 3, p.24.


Kuwa Gatatu 29 Ukwakira

3. KUGIRA INGESO ZIRUSHIJEHO KUBA NZIZA

a. Ni ukuhe gucyaha Yakobo aha abavuga ko ari abizera ku byerekeranye no kurobanura ku butoni hashingiwe ku butunzi bw’abantu, kandi ni ukubera iki ari ikibazo gikomeye cyane? Yakobo 2:6,7.

“Imana yahamirije imbere y’abantu n’imbere y’abamarayika ko uri umwana wayo. Saba kugira ngo udasuzuguza “izina witirirwa.” (Yakobo 2:7). Imana ikohereza mu isi nk’uyihagarariye. Muri buri gikorwa cyose cyo mu mibereho ukwiriye kugaragaza izina ry’Imana. Uko gusenga kukwingingira kugira imico y’Imana. Ntushobora kubaha izina ryayo, ntushobora kuyigaragaza mu isi utari wagira ubugingo n’imico by’Imana mu bugingo bwawe no mu mico yawe. Ibyo ushobora kubikora gusa uramutse wemeye ubuntu no gukiranuka bya Kristo.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.107.

b. Ni mu buryo bumwe rukumbi dushobora kuba abaneshi mu kugaragaza Kristo mu buryo buboneye? Abaroma 2:11; Imigani 23:7.

“Wige witonze imico y’Imana n’iy’umuntu, kandi uhore wibaza uti: “Yesu yari gukora iki iyo aza kuba ari mu mwanya wanjye?” Iki nicyo kigomba kuba igipimo cy’inshingano yacu. Ntimukagire aho muhurira n’abantu bagerageza gukoresha amayeri yabo kugirango bace intege umugambi wanyu wo gukora icyiza, cyangwa ngo bashyire ikizinga ku mutimanama wanyu. Ntihakagire ikintu mukorera mu bashyitsi [badasanzwe aho], mu muhanda, mu mamodoka, mu rugo imuhira, cyaba kigaragara nk’ikibi. Kora ikintu buri munsi kugirango uteze imbere, wongere ubwiza kandi uboneze ubugingo Kristo yaguze amaraso Ye bwite.

“Buri gihe jya ukora ukurikije ihame, ntugakore ibivuye mu marangamutima. Turisha uguhubuka biranga kamere yawe ukoresheje ubugwaneza no kugira neza. Ntukagire amagambo adafite ireme cyangwa amanjwe. Ntimukemere na gato ko amagambo yo gusebanya ava mu kanwa kanyu. Ndetse n’ibitekerezo ntibigomba kwemererwa gukoreshwa mu buryo bw’ubusazi. Bigomba gutegekwa, bigafatwa mpiri kugirango byumvire Kristo. Nimutyo bishyirwe ku byera. Ubwo nibwo binyuze mu buntu bwa Kristo, bizatungana kandi bikaba iby’ukuri.

“Dukeneye guhora twiyumvamo imbaraga iboneza y’ibitekerezo bitunganye. Umutekano rukumbi ku muntu uwo ariwe wese, uri mu gutekereza neza…..

“Itoze ingeso yo kuvuga neza abandi. Ujye wibanda ku mico myiza y’abo ushyikirana na bo, kandi urebe gake cyane gashoboka ku makosa yabo n’intege nke zabo.” – Umurimo wo Gukiza, p.491,492.


Kuwa Kane 30 Ukwakira

4. KUGIRA IMYITWARIRE IBONEYE

a. Ni iki Ibyanditswe byibandaho cy’ingenzi cyane ku kwizera kwacu kwa Gikristo, kandi ni ukubera iki? Yakobo 2:8.

“Abigisha benshi mu by’idini bemeza bakomeje ko Kristo yakujeho amategeko urupfu Rwe, kandi ko kubw’ibyo abantu batarebwa n’ibyo asaba. Hari bamwe bayafata nk’umutwaro uremereye cyane, maze mu buryo buhabanye n’ububata bwayo, bakigisha iby’umudendezo umuntu abasha kwishimira ari mu butumwa bwiza.

“Nyamara uko si ko intumwa n’abahanuzi bafataga amategeko yera y’Imana. Dawidi yaravuze ati: “Kandi nzagendana umudendezo, kuko njya ndondora amategeko wigishije” Zaburi 119:45. Intumwa Yakobo wanditse nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, yavuze ku mategeko cumi, ko “atunganye, atera umudendezo.” Yakobo 2:8; 1:25. Kandi umuhishuzi na we, hashize nk’imyaka mirongo itanu nyuma y’urupfu rwa Yesu, yavuze umugisha uzaba ku “bakurikiza amategeko y’Imana, kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.” Ibyahishuwe 22:14.” – Intambara Ikomeye, p.466.

“Igihe umuntu yiyeguriye Kristo, ubwenge bwe buba buri munsi y’ubuyobozi bw’amategeko, nyamara itegeko ry’umwami niryo ritangaza ko buri mbohe ibohowe. Mu kuba umwe na Kristo, umuntu arabohorwa. Kugandukira ubushake bwa Kristo bisobanuye kugarurwa mu kuba umuntu utunganye.

“Kumvira Imana ni ukugira umudendezo wo kuva mu bubata bw’icyaha, tukavanwa mu bubata bw’amarangamutima no guhubuka by’abantu. Umuntu ashobora guhagarara yitegeka, agategeka imbaraga imurimo imusunikira kugira icyo akora, agatsinda abatware n’abafite ubushobozi, ‘n’abategeka iyi si y’umwijima, kandi bagatsinda n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ Abefeso 6:12.” – Umurimo wo Gukiza, p.131.

b. Ni gute ukubogama, kurobanura ku butoni, n’urwikekwe, byangiza mu buryo bubabaje uguhamya Kristo kwacu? Yakobo 2:9.

“Dushobora kuvuga ko turi abayoboke ba Kristo; dushobora kuvuga ko twizera ukuri kose kuri mu ijambo ry’Imana, ariko ibyo ntacyo bizamarira umuturanyi wacu keretse ibyo twizera bigaragariye mu mibereho yacu ya buri munsi. Umurimo dukora ubasha kuba uwo ku rwego ruhanitse nk’ijuru, ariko ntuzadukiza ubwacu cyangwa bagenzi bacu keretse tubaye Abakristo. Urugero rukwiriye ruzakora byinshi bizagirira abatuye isi umumaro kuruta ibyo tuvuga byose.” – Imigani ya Kristo, p.383.


Kuwa Gatanu 31 Ukwakira

5. KWIGISHANYA UBWENGE MU BURYO BURANGWAMO IMPUHWE

a. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gushyigikira amategeko y’Imana twebwe ubwacu tuyerereza – mu gihe uku kuri tugusangiza abo mu gihe kizakurikiraho? Umubwiriza 11:9; 12:13,14; Yakobo 2:10 – 13.

“Urubyiruko rufite kamere umuntu avukana yo gukunda umudendezo. Bifuza ubwigenge; kandi bakeneye gusobanukirwa ko iyo migisha itagira akagero yishimirwa gusa igihe umuntu yumvira amategeko y’Imana. Aya mategeko niyo arinda umudendezo n’ubwigenge nyakuri. Amategeko atunga urutoki kandi akabuzanya ibintu bisigingiza umuntu kandi bikamugira imbata, bityo kubwo kuyumvira akarinda umuntu imbaraga z’ikibi.

“Umunyezaburi aravuga ati: “Kandi nzagendana umudendezo, kuko njya ndondora amategeko wigishije.” “Kandi nzishimira ibyo wahamije, nibyo bingira inama.” Zaburi 119:45,24.

“Mu muhati tugira wo gukosora ikibi, tugomba kwirinda gushaka amakosa ku bandi cyangwa kujōra abandi. Guhora ujōra umuntu umunenga bituma ayoberwa iyo ava n’iyo ajya nyamara ntibimugorore. Ku bantu benshi, cyane cyane abarakazwa n’ubusa, umwuka wo kubajōra utarangwamo kwifatanya na bo no kubabarana na bo utuma bacika intege. Muzirikane ko uburabyo budashobora kubumbura mu gihe cy’umuyaga utarimo amahumbezi….

“Umugambi nyakuri wo gucyaha ugerwaho gusa igihe uwakoze ikibi ubwe abashishijwe kubona ikosa rye kandi umutimanama we ukiyemeza kurikosora. Igihe ibi bigezweho, ereka uwo muntu isōko y’imbabazi n’imbaraga. Shaka uko wabungabunga ukwiyubaha k’uwo muntu ntiguhungabane kandi umwongeremo ubutwari n’ibyiringiro.

“Uyu murimo [w’uburezi] niwo murimo mwiza uhebuje indi yose, ni nawo kandi ukomeye cyane kurenza indi mirimo yahawe abantu. Uyu murimo usaba gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi bukomeye, ugasaba ubwitonzi no kwiyoroshya cyane, kumenya kameremuntu, kandi uwukora akarangwa no kwizera no kwihangana bikomoka mu ijuru, afite ubushake bwo gukora, kuba maso no gutegereza. Ni umurimo utagira uwurusha kuba ingirakamaro.” – Uburezi, p.291,292.


Kuwa Gatandatu 01 Ugushyingo

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Mu gihe nshobora kuba ntafite byinshi, ni iki nkwiriye gusobanukirwa ku bandi bafite bike cyane?

2. Ni gute byoroshye kugira ukubogama buhumyi cyangwa gukeka ibibi abantu runaka?

3. Ni gute ibyitegererezo byacu by’imitekerereze bigira ingaruka ku kuntu dufata abantu nk’abo?

4. Ni ukubera iki amategeko y’Imana yiswe amategeko atera umudendezo?

5. Sobanura inyifato tugomba kugira mu kwigisha abantu bafite ibitekerezo by’ubuyobe.

 <<    >>