Umugambi w’Imana ku Itorero Ryayo “Njijure bose ngo bamenye uburyo ibyo ubwiru bikwiriye kugenda… Kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka bamenyeshwe n’itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi, nk’uko yabigambiriye uhereye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abefeso 3:9-11)
Igitabo Cyifashishijwe:
Ibyakozwe n’Intumwa, pp. 9-16.
“Itorero ni ububiko bw’ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo; kandi mu itorero nimwo buzagaragarira gusa... aribwo guhishurwa kuzuye k’urukundo rw’Imana.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p. 9.
1. YAREMWE MU ISHUSHO Y’IMANA Kuwa Mbere10 Mata
a. Ni iki Imana yavuze ku bijyanye n’iremwa ry’inyoko muntu, kandi yabibwiraga nde? Itangiriro 1:26, 27.“Nyuma yo kuremwa kw’isi, n’inyamaswa kuri yo, Data n’Umwana bashyize mu bikorwa umugambi wabo, wari warateguwe mbere yo kugwa kwa Satani, wo kurema umuntu mu ishusho yabo. Bari barakoranye mu irema ry’isi na buri kintu cyose kiyiriho. Nuko noneho Imana ibwira Umwana wayo iti, ‘Tureme umuntu ase natwe’ (Itangiriro 1:26). Lift Him Up, p. 47.b. Bisobanuye iki se kuremwa mu ishusho y’Imana? Umubwiriza 7:29.“Imana yaremye umuntu atunganye; yamuhaye imico y’ubupfura mu miterere, itarimo kubogamira ku kibi. Yamuhaye imbaraga ziheranije muby’ubwenge.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 49.“Uburyo umuntu yumvaga akunze ibintu bwari butunganye; ipfa rye n’irari byagengwaga n’imyumvire itunganye. Ibid., p. 45.
2. UBWIZA BW’IMANA Kuwa Kabiri11 Mata
a. Ni uwuhe wari umugambi w’Imana mu kurema umuntu ? Yesaya 43:3-6“Hejuru y’ibindi byaremwe byose byoroheje, Imana yateguye ko umuntu, ariwe kamba ry’umurimo wayo wo kurema, agomba kugaragaza ibitekerezo byayo n’ubwiza bwayo. Ariko kandi umuntu ntafite uburenganzira bwo kwishyira hejuru y”Imana.” – Ibihamya, vol. p.264“Igihe Adamu yavaga mu biganza by’Umuremyi we, yari afite muri kamere ye y’impagarike, iy’intekerezo, ndetse n’imico y’iby’umwuka ishusho y’Umuremyi we. ‘Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo” (Itangiriro 3:27), kandi wari umugambi wayo ko umuntu yagombaga gukomeza kubaho ariko yagombaga no gukomeza kugenda agaragaza ishusho yayo- akomeza kugenda agaragaza ubwiza bw’uwo Muremyi we.” – Uburezi p. 15b. Ni gute ibyahumetswe bisobanura ubwiza bw’Imana? Kuva 33:18, 19; 34:5-7.“Ubwiza bw’Imana n’imico yayo. Ubwo Mose yari ari ku musozi avugana n’Imana, yarasabye ati, ‘nyereka ubwiza bwawe burabagirana.’Mu kumusubiza yaramubwiye iti ‘Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe, ko ndi Uwiteka; kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira” Kuva 33:18,19.“Ubwiza bw’Imana – imico yayo – yererekanywe na none: [Kuva 34:6,7].” – Ibimenyetso by’Ibihe 3 Nzeri, 1902c. N’iki kirema imico yacu? Yesaya 55:7-9; Umubwiriza 8:5; 2 Abakorinto 10:5.“Iyo intekerezo ari mbi n’uburyo umuntu yiyumva biba bibi, kandi intekerezo n’uburyo umuntu yiyumva iyo bikubiye hamwe birema.imico. Mu gihe cyose uziyemeza ukavuga uti, jyewe nk’Umukristo ntabwo nsabwa kubuza ibitekerezo n’ibyiyumviro byanjye ujye umenya ko ubwo wamaze gushyirwa munsi y’imbaraga z’abadaimoni kandi ko uriho ubahamagarira kukubamo no kugutegeka.” – Ibihamya vol. 5, p. 310.“Ntuzibagirwe na rimwe ko ibitekerezo aribyo bireme ibikorwa, ibikorwa bisubiwemo inshuro nyinsh nabyo bikarema ingeso, ingeso nazo zikarema imico.” – The Upward Look, p. 89.
3. UMUGAMBI W’IMANA UKOMWA MU NKOKORA Kuwa Gatatu12 Mata
a. Ni iyihe ngingo ikiyoka cyakoresheje kugirango kigerageze ababyeyi bacu ba mbere kibajyane mu butware bw’icyaha? Itangiriro 3:3-6.“Kimwe mu bishuko bikomeye umuntu agomba guhura nacyo gishingiye ku ipfa...“Bitewe no kwirundurira mu gutegekwa n’ipfa kwa mbere, inyoko muntu yakomeje gukurira mu gusayisha, kugeza ubwo ubuzima bwatambirwaga ku gicaniro cy’ipfa. Abantu ba mbere y’umwuzure babagaho batirinda mu mirire n’iminywere. Bajyaga barya n’inyama kabone n’ubwo Imana mur’icyo gihe yari itaraha abantu uruhushya rwo kurya ibikomoka ku nyamaswa. Barariye baranywa kugeza ubwo ipfa rirenga rikabura ingabano, nuko barangirika kuburyo Imana itari igishoboye kubihanganira na rimwe. Igikombe cyo gukiranirwa cyari cyuzuye, nuko yeza isi ho kwangirika kwayo muby’ubwenge ikoresheje umwuzure.” - Counsels on Health, pp. 108, 109.b. Ni mu buhe buryo Satani yageze ku ntego ye mu gushobora gutuma abantu bagwa mu cyaha? Itangiriro 6:5; Abaroma 3:10-12, 18. Umugambi we se wari uwuhe?“Umugambi wa Satani wari uwo gutandukanya umuntu n’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 25.“Mbere umuntu akiremwa yari yahawe imbaraga z’imico y’ubupfura n’umutima uhuguka. Nta nenge yari afite kandi yari afitanye ubumwe n’Imana. Ibyo yatekerezaga byari bitunganye, kandi ubyo yari agamije byareraga. Ariko kutumvira niko kwatumye imbaraga ze zishira, maze kwikunda gusimbura urukundo yakundaga Imana. Umutima we udeburwa n’ibicumuro ku buryo bitari bigishoboka kuri we mu mbaraga ze ko yakwitsindishiriza ngo aneshe ikibi. Yari ahindutse ingaruzwa muheto ya Satani, kandi yari kuguma gutyo by’iteka iyo Imana itamugoboka. Imigambi y’umushukanyi yari iyo gukoma mu nkokora inama Imana yari ifitiye umuntu ikimurema, icyatumye Satani yuzuza isi agahinda n’ubwigunge, kwari ukugirango ibibi byose abiherereze ku Mana, nk’ingaruka zo kuba yararemye umuntu.” – Kugana Yesu, p. 17.“Binyuze mu gukora icyaha ishusho y’Imana mu muntu yarangiritse cyane hafi yo gushiraho. Imbaraga z’impagarike y’umuntu zaciwe intege, ubushobozi bwe bw’intekerezo buragabanuka, kureba kwe kw’iby’umwuka kuzamo guhunyeza. Aba abaye imbata y’urupfu.” - Uburezi, p. 15.
4. KUGARURA ISHUSHO YAZIMIYE Kuwa Kane13 Mata
a. Nyuma y’uko Satani ashoboye kurimbura ishusho y’Imana mu muntu, ni uwuhe mugambi washyizwe mu bikorwa? Itangiriro 3:15.“Satani yaroshye abantu mu cyaha, maze inama y’agakiza itangira gushyirwa mu bikorwa. Mu gihe cy’imyaka ibihumbi bine, Kristo yariho akora umurimo kubyutsa umuntu, mu gihe Satani we yakomeje kumujyana mu irimbukiro no mu buhenebere.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 759.“[Itangiriro 3:15]. Ahangaha niho hari isezerano rya mbere rivuga ko Umukiza azahagarara ku rugamba ngo arwanye imbaraga za Satani kandi anamuneshe.” – Uutumwa Bwatoranijwe, bk. 2, p. 106.b. Ni iki Imana yari igambiriye mu gusohoza umugambi wo gucungura umuntu? Abaroma 8:29; 2 Abakorinto 3:18.“Inyoko muntu ntabwo yaretswe idafite ibyiringiro. Kubw’urukundo rutagira akagero n’imbabazi, umugambi wo gucungura umuntu warateganyijwe, maze imibereho y’ubwishingizi iratangwa. Kugirango umuntu asubizwemo ishusho y’Umuremyi we, kugirango asubizwe mu gutungana yaremanywe, ngo hongere kubaho gukura k’umubiri, intekerezo, umutima, kugirango umugambi w’ijuru mu kuremwa kwe ushoboke – ibyo byasabaga ko habaho umurimo wo gucungurwa. Iyi niyo ntego y’uburezi, intego ikomeye yo mu mibereho.” - Uburezi, pp. 15, 16.c. Ni uwuhe mu bagize ubutatu waje hano ku isi ngo asane ishusho y’Imana mu biremwa muntu? Yohana 1:18; Luka 19:10.“Satani yari anezerewe cyane yibeshya ko yashoboye kurimbura ishusho y’Imana mu muntu. Nuko Kristo aza gusubiza mu muntu ishusho y’Umuremyi we. Nta wundi utari Kristo washobora gusubizaho ishusho yari yarangijwe n’icyaha. Yaje kwirukana abadayimoni bayoboraga intekerezo. Yaje kudukura mu mukungugu, guhindura imico yahindanijwe ngo ikurikize imico ye y’ijuru, kandi kugirango ayigire myiza akoresheje ubwiza bwe.” – Ubuntu bw’Imana butangaje, p. 11.“N’ubwo ishusho y’ubwenge y’Imana habuze ho gato ngo isibanganywe n’icyaha cy’Adamu, kubw’imirimo n’imbaraga za Yesu ishobora kongera kugirwa nshya. Benshi bashobora guhagarara bafite ishusho y’ubwenge y’Imana mu mico yabo, kuko Kristo ayibaha. Ibid., p. 246.
5. KWIGARAGAZA KW’IMICO Y’IMANA BWA NYUMA Kuwa Gatanu14 Mata
a. Ni uwuhe mugambi uheranije Imana ifitiye itorero ryayo? Abefeso 3:8-11.“Kuva mu itangiriro byari mu mugambi w’Imana ko binyuze mu itorero isi igomba kwerekwa gukomera no kuba yihagije muri byose. Abagize itorero... bagomba kwerekana icyubahiro cyayo.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p. 9.b. Itorero rigomba kugira imibereho imeze gute kugirango rishobore kugaragariza isi kuzura kw’Imana n’ishusho yayo? Abefeso 5:27; Yohana 13:34, 35. hazabaho iki iyi mibereho nigerwaho? Mariko 4:29.“Muri iki gihe ubwo Umutambyi wacu mukuru akiduhongerera, dukwiriye gushakisha uburyo twakwerezwa muri Kristo. Umukiza wacu ntiyashoboye gutsinda imbaraga z’ibishuko mu ntekerezo gusa. Satani ashaka akanya mu mitima y’abantu yaba yigobetsemo; ibyifuzo byo gukora ibyaha byahawe intebe mu mitima kandi aho niho Satani yibanda mu bishuko bye. Ariko Kristo yarivugiye ati; ‘Umutware w’isi araje ariko nta bushobozi amfiteho’ (Yohana 14:30) Satani nta bushobozi afite ku Mwana w’Imana bwamubashisha gutsinda. Yakomeje amategeko ya Se, kandi nta cyaha yigeze akora Satani yaheraho ngo kizamuheshe amahirwe yo gutsinda... Ibi nibyo bisabwa abazahagarara bashikamye mu gihe cy’umubabaro ukomeye.” – Intambara Ikomeye, p. 623“Kristo ategereje ashishikajwe cyane no kubona habaho kugaragara kwe mu itorero rye. Ubwo imico ya Kristo izaba yamaze gushyirwa mu bwoko bwe byuzuye, icyo gihe azaherako aze kubajyana nk’abe.’ – Imigani ya Kristo, p. 69.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa Gatandatu15 Mata
1. Ese Imana Data niyo yaremye ibintu byose yonyine? Sobanura2. Ni iyi kamere Adamu yari afite mu gihe cy’irema, kandi yashoboraga gukora iki?3. Ni gute Satani yashoboye gukoma mu nkokora umugambi w’Imana ku bijyanye no kurema umuntu?4. Ni iyihe ntego ngenderwaho y’umugambi wo gucungura umuntu?5. Usobanukirwa iki ku bijyanye n’impamvu Kristo ataragaruka?