Kwigira Umuntu kwa Kristo “Malayika abwira [abungeri ati], Mwitinya dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi, uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami” (Luka 2:10, 11).
Igitabo Cyifashishijwe:
Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 19-26, 12-49.
“Ubumuntu bw’Umwana w’Imana ni byose kuri twe. Ni umurunga w’izahabu uhambirira imitima yacu kuri Kristo, kandi ukanaduhambira ku Mana binyuze muri Kristo. Iki nicyo kigomba kuba icyigisho cyacu, Kristo yari umuntu nyawe; yahamije kwicisha bugufi kwe akoresheje kuba umuntu. Ariko kandi na none yari Imana mu mubiri.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 244.
1. IBINDI BIKORWA BITAGARAGAJWE Kuwa Mbere8 Gicurasi
a. Ni gute ubutatu bwitwaye ku kugwa kwa Adamu na Eva? 1 Yohana 4:10.“Ubutatu bwuzuye impuhwe bwagiriraga inyoko muntu, kandi Data, Umwana, n’Umwuka Wera bitangiye gukora ku mugambi wo gucungura umuntu. Kugirango bashyire mu bikorwa neza uyu mugambi, hafashwe umwanzuro ko Kristo, we Mwana w’ikinege wenyine w’Imana, agomba kwitanga akaba igitambo cy’ibyaha.” – Urwibutso n’Integuza, 2 Gicurasi, 1912.b. Ni kuki Adamu na Eva batahise bicwa ku munsi baririyeho ku giti cyabuzanijwe? Yobu 33:24; Mariko 10:45, Ibyahishuwe 13:8 (ahaheruka).“Mu gihe Adamu yiyeguriraga Satani agakora ibyo Imana yari yaramubujije gukora, Kristo, Umwana w’Imana, yari ahagaze hagati y’abazima n’abapfuye, agira ati, igihano kingerekweho. Nzahagarara mu cyimbo cy’umuntu. Nimumwongere akandi gahe k’igerageza. Igicumuro cyashyize isi yose mu rupfu. Ariko mu ijuru humvikanye ijwi rigira riti, ‘Habonetse umwishingizi.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 27 Kamena, 1900.
2. INAMA Y’AGAKIZA Kuwa Kabiri9 Gicurasi
a. Ni iyihe ntambwe ya mbere Kristo yateye kugirango atume umugambi w’agakiza ushoboka? Abaheburayo 2:9.“Kristo yamenyesheje abamalayika bose ko inzira y’agakiza yari yabonetse ku muntu wazimiye. Yababwiye ko yari yinginze Se kandi akaba yamwemereye kwitangaho impongano, guhabwa igihano cy’urupfu, kugirango binyuze kuri we umuntu abashe guhabwa imbabazi; kugirango binyuze mu mubabwe w’amaraso ye, kumvira amategeko y’Imana kwe, bashobore kubona impuhwe z’Imana, kandi bashobore gusubizwa mu murima mwiza, maze barye ku giti cy’ubugingo.‘Ubwa mbere abamalayika ntabwo byabanejeje... Yesu yababwiye ko yari... gusiga icyubahiro cye cyose cyo mu ijuru, akagaragarira hano ku isi nk’umuntu, akicisha bugufi nk’umuntu, agahura n’ibishuko bitandukanye nk’uko bigendekera umuntu, agahura n’imibereho ijyanye n’ubunararibonye bwe bwite, kugirango abashe gutabara abashukwa...“Yesu yongeye kubwira kandi [abamalayika] ko bagomba kugira nabo uruhare muri icyo gikorwa, kubana nawe kandi mu bihe bitandukanye bakamukomeza; ko yari agiye gufata akamero k’umuntu kandi ko imbaraga azaba afite icyo gihe zitazaba ziri na gato nk’izabo, ababwira ko bari bagiye kwibera abahamya bo gusuzugurwa kwe n’imibabaro myinshi; kandi ko mu gihe bazaba bari mu kureba imibabaro, n’urwango abantu bazamugirira, bari kugira amarangamutima menshi, kandi ko kubera urukundo bamukunda bari gushaka uko bamukiza abamwicaga; ariko ko batagomba kwivanga ngo bagire ikintu na kimwe bakoma mu nkokora mu byo bari kubona...“Satani yarishimye na none ko kubwo kugusha umuntu yashoboye kumanura Umwana w’Imana mu ijuru akava mu mwanya we uhanitse. Yabwiye abamalayika be ko Kristo nafata akamero k’umuntu waguye, yari kumurusha imbaraga maze agakoma mu nkokora umugambi wo gukiza umuntu.” – Inyandiko za Kera, pp. 149-152.b. Ni ikihe mu biranga Kristo cyatumye adapfa mu gihe cyo kwigira umuntu kwe? 1 Timoteyo 6:14“Mu gihe Kristo yapfaga, ubumuntu nibwo bwapfuye, ubumana ntabwo bwazikamye cyangwa se ngo bupfe, ibyo byo ntibyari gushoboka.” - Lift Him Up, p. 76.
3. UMWANA W’IMANA YIHINDUYE UMWANA W’UMUNTU Kuwa Gatatu10 Gicurasi
a. Imvugo ngo ‘Jambo uwo yabaye umuntu’ ishatse kuvuga iki? (Yohana 1:14) Abaheburayo 2:14 (ahabanza).“Ubumana n’ubumuntu byahujwe mu buryo bw’ibanga rikomeye, kandi Imana n’umuntu babaye umwe. Muri ubu bumwe niho dukura ibyiringiro by’inyoko muntu yaguye.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White Comments], vol. 5, p/ 1130.b. Ni gute intumwa Paulo yahamije ko Kristo yari afite kamere y’umuntu waguye ubwo yazaga hano ku isi? Abaroma 1:3; 8:3.“Kristo ntabwo yigize nk’uwafashe kamere muntu, yarayifashe. Yafashe kamere muntu bya nyabyo.” – Ubumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 247.“Yishyizeho kamere muntu waguye yuzuyemo imibabaro, yateshejwe agaciro ndetse ikanamburwa umwimerere n’icyaha. Yafashe imibabaro, yihanganira imiruho yacu. Yafashe imibabaro yacu, yihanganira imibabaro yacu n’ikimwaro. Yihanganiye ibishuko umuntu ahura nabyo. Yunze ubumana n’ubumuntu: umwuka w’ubumana watuye mu rusengero rw’umubiri, kandi ubana natwe muri twe; (Yohana 1:14), kuko kubwo kubigira gutyo aribwo yashoboraga kwihuza n’abahungu n’abakobwa ba Adamu bari mu mibabaro.” - The Youth’s Instructor, 20 Ukuboza, 1900.c. Ni kuki byari ingenzi kuri Kristo gufata kamere muntu nyuma yo kugwa kw’umuntu kuruta uko yari kuyifata mbere yo kugwa kw’umuntu? Abaheburayo 2:16-18.“Umukiza... yazanywe mu isi no kugirango ahakurize icyubahiro cy’Imana kandi ngo umuntu azahurwe n’imbaraga y’Imana, ihindura. Imana yigaragarije muri we kugirango nawe yigaragarize muri bo. Nta muco n’umwe Yesu yerekanye, kandi nta n’imbaraga yakoresheje umuntu atabasha guhabwa aramutse amwizeye. Abigishwa be bose bashoboraga kugera ku bumuntu bwe bwejejwe nibashaka kwicisha bugufi bakagandukira Imana nk’uko yabikoze.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 664.“Yambaye umwambaro wa kimuntu, Umwana w’Imana yaramanutse asanga abo yifuzaga gukiza ku rugero rwabo. Muri we nta gicu cyo gukora ibyaha cyarimo; yari atunganye kandi adafite ikizinga; nyamara yiyambika akamero kacu k’ibyaha. Yambika ubumana bwe akamero k’umuntu, kugirango abashe kwihuza n’umuntu waguye, yashakaga kugarurira umuntu icyo Adamu yatakaje kubwo kutumvira, kubwe no kubw’isi yose.” – Urwibutso n’Integuza, 15 Ukuboza, 1896.
4. UMUMARO WO KWIGIRA UMUNTU Kuwa Kane11 Gicurasi
a. Ni iki cyashoboje Kristo gusohoza umurimo we nk’umuhuza? 1 Timoteyo 2:5“Kristo yashoboraga guhesha umutekano gusa ku Mana; kuko yari ku rugero rumwe n’Imana. Niwe wenyine washoboraga kuba umuhuza hagati y’Imana n’abantu; kuko yari afite ubumana n’ubumuntu. Yesu yanashoboraga kandi gutanga umutekano ku mpande zombi kubw’ibisabwa byavuzwe. Nk’umwana w’Imana atanga umutekano ku Mana mu cyimbo cyacu, kandi nk’ijambo ry’iteka, nk’ungana na Data, atwizeza urukundo rwa Data kuri twe twizera ijambo rye ryasezeranijwe. Mu gihe Imana ishaka kutwizeza inama y’amahoro yayo idahinduka, yatanze Umwana wayo w’ikinege wera ngo abe umwe mu muryango wa kimuntu, iteka gufata akamero k’umuntu ni igihamya cy’uko Imana izasohoza ijambo ryayo.” – Urwibutso n’Integuza, 3 Mata, 1894.b. Ni iki cyabaye ku mushyikirano w’umuntu n’Imana bitewe n’icyaha, kandi ni gute ubu bumwe bwasanwe? Yesaya 59:2; Abagalatiya 4:4, 5.“Ubumuntu bw’Umwana w’Imana ni amahirwe kuri buri kintu cyose kuri twe. Ni umurunga w’izahabu uhambiriye ubugingo bwacu kuri Kristo, ndetse binyuze muri Kristo ukaduhambira ku Mana.” - The Youth’s Instructor, 13 Ukwakira, 1898.“Satani yifuzaga gutandukanya umuntu n’Imana by’iteka ryose. ariko muri Kristo duhindurwa umwe n’Imana tukaba isanga n’ingoyi nk’abatigeze bacumura. Mu kwiyambika kamere yacu, Umucunguzi yifatanije n’umuntu akoresheje umurunga udashobora gucika... Mu Mwana wayo Imana yafahe ishusho y’umubiri wa kimuntu maze iwuzamura hejuru cyane mu ijuru. Umwana w’Umuntu niwe wahawe intebe y’ubwami bw’ibyaremwe byose. Umwana w’Umuntu niwe wahawe iri izina ngo ‘Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro’ (Yesaya 9:6)... N’ubwo ari umukiranutsi wera utandukanye n’abanyabyaha, ntagira isoni zo kutwita bene se. (Abaheburayo 7:26; 2:11).” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 25.“Gushyira ubumuntu muri Kristo, gufata inyokomuntu yacumuye ukayiha ubumwe n’ubumana, ibyo ni umurimo wo gucungura. Kristo yafashe akamero k’umuntu kugirango umuntu ashobore kuba umwe nawe nk’uko nawe yari umwe na Data, kugirango Imana ikunde umuntu nk’uko ikunda Umwana wayo w’ikinege, kugirango umuntu abe usangiye na kamere y’ubumana, maze abe yuzuye muri we.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 251.
5. UMUMARO WO KWIGIRA UMUNTU (birakomeza) Kuwa Gatanu12 Gicurasi
a. Ni uwuhe mugambi w’ijuru wo mu kuremwa kw’umuntu wasohoreye mu kwigira umuntu kwa Kristo? 1 Abakorinto 6:19.“Uhereye kera kose, umugambi w’Imana wari uko ibyaremwe byose, uhereye ku muserafi wera kandi urabagirana kugeza ku muntu, byaba urusengero rw’Umuremyi. Kubera icyaha, abantu baretse kugumya kuba urusengero rw’Imana. Kuko umutima w’umuntu wijimishijwe kandi ukanduzwa n’ikibi, ntabwo ukigaragaza ubwiza bw’ikiremwa cy’Imana, nyamara umugambi w’ijuru wujujwe no kwigira umuntu kwa Yesu. Imana itura mu bantu maze kubera ubuntu bukiza, umutima w’umuntu wongera guhinduka urusengero rw’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 161.b. Ni iki abamalayika b’ijuru bita kwigira umuntu kwa Yesu, kandi kuki? Luka 2:6-11.“Umunezero mwinshi ku bakene, kuko Kristo yaje kubagira abaragwa b’ubwami! Umunezero mwinshi ku bakire, kuko azabgigisha uko bakoresha ubutunzi bwabo bw’isi kugirango bubaheshe ubutunzi bw’iteka mu ijuru! Umunezero mwinshi ku njiji, kuko yaje kubaha ubwenge binyuze mu gakiza! Umunezero mwinshi ku bigishijwe, kuko azababumburira mu bwenge bwabo ibihishwe byimbitse kuruta ibyo bashobora kuba barigeze gutekereza!.” – Umwuka wUbuhanuzi, vol. 2, p. 191.“Kwicisha bugufi kwa Kristo akaba umuntu byari igitangaza ku bamalayika. Gucungura binyuze muri Kristo kuri bo byari ibanga ry’urukundo n’ubwenge.” – Urwibutso n’Integuza, 15 Nyakanga, 1909.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa Gatandatu13 Gicurasi
1. Kubera iki Adamu na Eva bemerewe kubaho imyaka ibarirwa mu Magana nyuma yo gukora icyaha?2. Ni iki Kristo yasezeraniye Imana cyahesheje umuntu andi mahirwe?3. Ni kuki byari itegeko ko Kristo afata akamero ka Adamu waguye?4. Ni iki gituma bitashobokera Kristo gukiza isi atigize umuntu?5. Ese urumva kuvuka kwa Kristo ari inkuru nziza kuri wowe? Kubera iki?