Back to top

Sabbath Bible Lessons

ITORERO N’UMURIMO WARYO

 <<    >> 
Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa Amamisiyoni yo ku Isi KU ISABATO, 7 GICURASI, 2016 Benedata na bashiki bacu bakundwa bo ku isi yose: Ubu turiho mu bihe biheruka by’amateka y’umubumbe w’iyi si, kandi hashize igihe kirekire Uwiteka ategereje kutujyana iwacu. Ibintu byavuzwe mu buhanuzi bigenda bigaragarira amaso yacu bitugaragariza neza ko kugaruka kwa Kristo kuri bugufi, ndetse kugeze ku irembo. Kubw’amahirwe make ariko, ubutumwa bwiza ntiburagera ku mpera z’isi kandi ntabwo buri kiremwa cyari cyabona amahirwe yo kumva ukuri. Abantu bagiye guhatirwa gufata ibyemezo bikomeye mu gihe cya vuba aha, kandi bagomba guhabwa amahirwe yo kumva no gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, kugirango bashobore guhitamo uruhande bahagararamo bakoresheje ubwenge bahagarare ku ruhande rwiza. Evangelism, p. 25. Nk’abagize umubiri wa Kristo, biri mu mahirwe yacu kugaragaza imico ye no kugira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza ku isi yose tubikoresheje guha uyu murimo igihe cyacu, imbaraga z’umubiri n’ubutunzi bwacu. Kubw’amasengesho y’abizera bacu, inshuti n’inkunga y’amafaranga, amamisiyoni mashya ari gushingwa mu turere twinshi. Aya mamisiyoni aracyakeneye ubufasha bwacu kugeza igihe amariye gukomera akaba yishoboye, mu gihe ahandi hantu hari gufungurwa. Buri mwaka mu gihe cy’itangirwa ry’amasengesho ya buri cyumweru, dukusanya amaturo adasanzwe yo gufasha kugeza ubutumwa ku bice byinshi byo kuri uyu mubumbe. Ariko haracyakenewe byinshi. “Umurage w’Uwiteka warirengagijwe cyane, kandi Imana izahora ubwoko bwayo icyo kintu. Ubwibone no kwigaragaza byagiye bihabwa umwanya n’amahirwe akomeye, mu gihe ahantu hashya harekwa ntihagire uhakora. Gucyahwa kw’Imana kuri ku bayobozi kubera kwikunda kwabo ku bintu bye. Ibihamya, vol. 8, p. 59. Ese uzahitamo guhuza imihati yawe n’iy’ayo mamisiyoni n’imiryango yabo kubwo gutangana umutima ukunze ngo isi yuzuremo icyubahiro cy’Uwiteka kandi ngo Yesu aze vuba bidatinze? Turizera ko ariko uzabigenza. Kubw’isi ifite ubukene bwinshi, Beneso bo mu cyiciro cy’Ivugabutumwa cya General Conference
 <<    >>