ITORERO N’UMURIMO WARYO << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa icyumba cy’amasengesho cyo muri Koromiya, Ukraine KU ISABATO, 2 MATA, 2016 Ukraine ni igihugu cyo kiri mu burasirazuba bw’Uburayi gihana imbibe n’Uburusiya iburasirazuba, Belarusi mu majyaruguru, Poland na Slovakia iburengerazuba, Hungary, Romania, na Moldova mu majyaruguru y’iburengerazuba, n’inyanja y’umukara, n’inyanja y’Azov mu majyepfo n’amajyepfo y’iburasirazuba, neza neza Kolomiya iherereye mu karere ka Ivano-Frankivsk, agace karimo ibintu byiza byinshi cyane muri Ukraine. Imisozi myiza, ibibaya birimo ibyatsi byiza cyane, imigezi y’amazi y’urubogobogo, n’amasoko kamere y’imyunyungugu areshya abakerarugendo bo hirya no hino muri Ukraine n’ibihugu by’Iburayi bihana imbibe nayo. Umurimo w’ivugurura itangiriro ryawo ryabaye hano mu 1940. Mu bice byinshi bitandukanye by’aka karere, Abagorozi nk’uko bigaragara mu magambo yabo n’ibikorwa byabo bahamyaga ubutumwa bwa Malayika wa gatatu. Uwo niwo wari umurimo wabo uhereye ku butegetsi bw’abakominisiti. Mu 1990 abizera bo muri Kolomiya batangiye gutegura amateraniro yo ku Isabato mu rugo rw’umwizera wari warakiriye ubutumwa bw’Ivugurura maze ahegurira umurimo w’Imana. Mu yindi mijyi n’ibirorero, gahunda y’ubutumwa bwiza n’umurimo w’ubuvuzi, yarateguwe ngo bikorerwe rubanda. Imyaka yarahise maze agatsiko gato k’abizera muri Kolomiya karasenga gashikamye gasaba ikanguka maze kabona igisubizo cy’amasengesho yako. Abashyitsi bashya bitabiriye amateraniro, kandi mu myaka ibiri ishize imiryango ibiri hamwe n’abana bayo bifatanije n’itorero ryacu muri uyu mujyi, amateraniro aracyakorerwa muri iyo nyubako y’icyumba kimwe. Ubu ngubu benedata barasengera kubona icyumba cy’amasengesho cyo gusengeramo ku Isabato n’andi materaniro. Abizera b’inaha bakomeza gukwirakwiza inyandiko ndetse bakanakomeza gukora umurimo wo kubwiririsha ubutumwa ibitabo mu mijyi itwegereye n’ibirorero. Nk’abakozi bo mu ruzabibu rw’Uwiteka, buzuye umunezero n’ishyaka, kandi biringira ko Imana izazana abantu bashya. Buri mwizera muri iri torero asengera kandi yiteguye kwitanga kubw’uyu murimo, ariko ibyo ntibihagije. Niyo mpamvu turi gusaba benedata na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi kudufasha. Biri mu masengesho yacu ko Uwiteka ashyira ubushake mu mitima yanyu ngo mushobore gutangana umutima ukunze mushyigikire uyu mushinga kugirango muri uyu mwanya dushobore kugira inyubako igaragaza imbaraga z’Imana ihoraho. Turabashimiye kubw’amasengesho yanyu n’inkunga yanyu kandi turabasaba kwibuka umurimo wacu hano muri Kolomiya. Beneso na bashiki banyu bo muri Kolomiya << >>