Gukiranuka kwa Kristo “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero aribwo kumenya Kristo Yesu…. Ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo kandi mboneke ko ndi muri we ndafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo” (Abafilipi 3:8, 9).
Igitabo Cyifashishijwe:
Kwizera n’Imirimo, pp. 15-27.
“Ni ibidashoboka ko umuntu ashobora kwikiza. Ashobora kwibeshya ku bijyanye n’iyo ngingo, ariko ntabwo ashobora kwikiza. Gukiranuka kwa Kristo niko konyine gushobora kumufasha kuby’agakiza ke, kandi iyi ni impano y’Imana.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 331.
1.IBISABWA KUBW’UBUGINGO BW’ITEKA Kuwa Mbere15 Gicurasi
a. Ni uruhe rwego Adamu yashyizwemo muri Edeni? Itangiriro 1:28.“Adamu yambitswe ikamba nk’umwami muri Edeni. Yahawe ubutware kuri buri kinyabuzima Imana yari yararemye. Uwiteka yahaye umugisha Adamu na Eva abaha ubwenge atari yarigeze aha ikindi kiremwa icyaricyo cyose. Yahawe uburenganzira bwo gutegeka ibintu byose Imana yaremye n’intoki zayo.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, [E. G. White Comments], vol. 1, p. 1082.b. Ni irihe gerageza ryahawe Adamu? Itangiriro 2:16, 17. Ni iki cyari gutuma umuntu ashobora gutsinda iri gerageza? Itangiriro 1:26.“Umuntu by’umwimerere yari yarahawe imbaraga z’ubutware ndetse n’intekerezo ziri ku murongo. Yari atunganye mu mimiterere ye, kandi ahuje n’Imana. Ibitekerezo bye byari bitunganye, imigambi ye nayo yera.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 25 Ukwakira, 1905.
2. ADAMU YANANIWE KUGUMANA UBUGINGO BW’ITEKA Kuwa Kabiri16 Gicurasi
a. Ni ibihe byabaye bimwe mu ngaruka zo kutumvira kwa Adamu ? Itangiriro 2:17; Ezekeli 18:4 (ahaheruka). Imana yabyitwayemo ite? Yohana 3:16.“Kutumvira amategeko y’Imana kwa Adamu kwazaniye umuntu igihano cy’urupfu. ‘Muri Adamu bose barapfa,’ kandi urupfu rw’iteka, si ubugingo bw’iteka, nicyo gihano giheruka cy’abakomeza gucumura bose.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 17 Kamena, 1897.“Igihe uwari waremanywa ubuhanga n’Imana yangaga kumvira amategeko y’ubwami bw’Imana, icyo gihe yari abaye umuhemu ku butegetsi bw’Imana kandi icyo gihe yari yihinduye udakwiye kubona ku migisha yose Imana yari yamushyize imbere...“Kandi impamvu umuntu atahise ahanwa ni uko Imana yamukundaga cyane bigatuma itanga Umwana wayo ikunda nk’impano kugirango ahabwe igihano cy’igicumuro cy’umuntu. Kristo yasabye kuba ingwate n’incungu y’umuntu, kugirango umuntu, binyuze mu buntu butagereranywa, abashe kubona irindi gerageza – amahirwe ya kabiri – afite ibyabaye kuri Adamu na Eva nk’umuburo wo kudacumura amategeko y’Imana nk’uko babigenje.” – Kwizera n’Imirimo, p. 21.b. Ni gute Kristo yagaragaje ko kumvira amategeko byari bigisabwa na nyuma yo kugwa kugirango habeho kubona ubugingo bw’iteka? Luka 10:25-28; Matayo 19:16, 17.“Ikiduhesha ubugingo bw’iteka ubu ni kimwe nk’uko byahoze kerakose – nkuko byari bimeze muri Paradiso mbere yo kugwa kw’ababyeyi bacu ba mbere – ni ukumvira amategeko y’Imana rwose, no gukiranuka rwose. Iyaba ubugingo budashira bwaboneshwaga urugero ruri munsi y’urwo, amahoro y’ibyaremwe byose, yaba mu kaga.” – Kugana Yesu, p. 62.“Kristo ntabwo atesha agaciro icyo amategeko asaba. Mu magambo atibeshya atangaza ko kuyumvira ari igisabwa ngo haboneke ubugingo bw’iteka – icyo kandi ninacyo cyasabwaga Adamu mbere yo kugwa kwe. ... Igisabwa mu isezerano ry’ubuntu ni kimwe neza neza n’icyasabwaga muri Edeni – Kugirana ubumwe n’amategeko y’Imana, kuko yera, akiranuka kandi ari meza.” – Imigani ya Keisto, p. 391.
3. NTA GAKIZA KABONERWA MU MIRIMO Y’UMUNTU Kuwa Gatatu17 Gicurasi
a. Kabone n’ubwo nta gihinduka mu bya sabwaga kugirango haboneke ubugingo bw’iteka nyuma y’icyaha, ni irihe hinduka ryabayeho muri kamere muntu, kandi ingaruka zabaye izihe? Abefeso 2:3; Abaroma 3:11, 12.“Adamu na Eva... babwiwe ko kamere yabo yari yahindanijwe n’icyaha; basuzuguye imbaraga zabo zo guhangana n’ikibi maze baha Satani urwaho rwo kubageraho birenze urugero kuri bo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 61.b. Ese urubyaro rwa Adamu rwarazwe akamero ke ko kudakora icyaha cyangwa se ako gukora icyaha? Zaburi 51:5. Ni iki cyabahe ikidashoboka ku bakomoka kuri Adamu ko bagikora nta bufasha, kandi kubera iki? Abaroma 3:23; Abaroma 8:7.“Byashobokeraga cyane Adamu, mbere yo kugwa kwe, gutoza ingeso ze zera kumvira amategeko y’Imana. Ariko kuko yananiwe kugenza atyo, byatumye icyaha cye kidukongera gikoma ingeso zacu mu nkokora, bituma tutakibasha gutungisha imitima yacu kumvira amategeko y’Imana mu mbaraga zacu. Kuko turi abanyabyaha, twanduye, ntidushobora kumvira amategeko yera binononsoye. Nta gukiranuka kwacu twifitemo kwatuma dushyikira urugero rwo gukurikiza ibisabwa n’amategeko y’Imana.’ – Kugana Yesu, p. 62.c. Kugirango twitwe abakiranutsi, ni iki cyanditswe ku batekereza kuba abakiranutsi bishingikirije ku mirimo y’intoki zabo kuruta uko bakwishingikiriza ku mirimo ya Kristo Yesu? Abagalatiya 3:10; Abaroma 9:31-33.“Umuntu ugerageza kugera mu ijuru yishingikirije ku mirimo yo gukomeza amategeko aba agerageza ikidashoboka... Imihati yose umuntu ashyiraho kugirango abone agakiza bivuye kuri we ubwe iba igereranywa n’igitambo cya Kayini. Ibyo umuntu ashobora gukora byose nta Kristo bihumanywa no kwikunda n’icyaha.” – Kwizera n’Imirimo, p. 94.“Abigishamategeko bemezaga ko gukiranuka kwabo ari icyemezo kibahesha uburenganzira bwo kujya mu ijuru; ariko Yesu we yavuze ko ibyo bidahagije kandi ko nta n’icyo bivuze. Gukiranuka kw’Abafarisayo kwari kugizwe n’imigenzo igaragarira inyuma iherekejwe n’ubumenyi bw’ukuri ko mu magambo gusa. Abigishamategeko bibwiraga ko bashobora kugera ku rugero rwo kwera bihatiye gukomeza amategeko; nyamara kubw’imirimo yabo bari baratandukanije gukiranuka n’idini yabo. Mugihe bibandaga cyane kubyo gukurikiza amategeko y’imihango gusa, biberaga mu bibi byose byo guta umuco no kononekara. Ibyo bitaga gukiranuka kwabo, nta mahirwe na make kwari gufite yo kubinjiza mu bwami bw’ijuru.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 309.
4. KRISTO YABAYE GUKIRANUKA KWACU. Kuwa Kane18 Gicurasi
a. Igihe abantu bangizaga uburenganzira bwabo bwo kubona ubugingo bw’iteka, ni iki Data yiyemeje gukora? Abagalatiya 4:4, 5. Ni uruhe rwego Kristo nka Adamu wa kabiri yagiyeho ubwo yazaga akaba umuntu? 1 Abakorinto 15:47.“Nyuma yo kugwa, Kristo yabaye umwigisha wa Adamu... Mu mwuzuro w’igihe, yagombaga kuzagaragazwa afite ishusho y’umuntu. Yagombaga gufata urwego rwe ku buyobozi bw’umuntu akoresheje gufata kamere ariko atari kamere y’icyaha.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 29 Mata, 1901.b. Ni iki byasabye Kristo gukora ngo aduheshe ubugingo bw’iteka? Matayo 5:17, 18. Ni gute Yesu yasohoje amategeko? 1 Petero 2:22.“Amategeko asaba gukiranuka – imibereho ikiranuka, imico itunganye, kandi ibi ntabwo umuntu abasha kubisohoza. Ntashobora guhuza n’ibisabwa n’amategeko yera y’Imana. Ariko Kristo, kuba yaraje hano ku isi nk’umuntu, akabaho imibereho yera, kandi akagira imico itunganye. Ibi abitanga nk’impano y’ubuntu ku muntu wese uzabyakira.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 762.“Mu mibereho ye ya hano ku isi, Kristo yagize imico itunganye. Yitanze amaramaje mu kumvira nyakuri amategeko ya Se. Mu kuza ku isi afite ishusho y’umuntu, mu kugandukira amategeko, mu kugaragariza abantu ko yikoreye uburwayi bwabo, umubabaro wabo, ibyaha byabo, ntabwo yabaye umunyabyaha... nta kizinga na kimwe cy’ibyaha cyamubonetseho. Yahagaze imbere y’ab’isi nk’Umwana w’Intama w’Imana utagira inenge.” – Umwigisha w’Abasore, 29 Ukuboza, 1898.c. Nyuma yo guhuza n’ibisabwa ku bugingo bw’iteka mu cyimbo cy’umuntu, ni iyihe mpano ivuye kuri Data Kristo aha buri muntu? Abaroma 6:23; 1 Yohana 5:11.“Umukiza w’isi aha umuntu ucumura impano y’ubugingo bw’iteka. Ategereza igisubizo kuri iyi mpano ye y’urukundo no gukiranuka afite impuhwe nyinshi kuruta iz’umubyeyi w’umuntu zimutera kubabarira umwana we wararutse, akihana, ababaye.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 20 Mata, 1876.
5. KWITWA UMUKIRANUTSI KUBWO KWIZERA KONYINE Kuwa Gatanu19 Gicurasi
a. Kimwe se nkuko kutumvira kwa Adamu kwatugize abanyabyaha, tuzahindurwa abakiranutsi no kumvira kwande? Abaroma 5:17-19. Mu gihe kubwo kwizera duhabwa gukiranuka kwa Kristo, tugaragara imbere y’Imana tumeze gute? Abaroma 3:28.“Nta gukiranuka kwacu ubwacu dufite kwatubashisha gukurikiza ibyo amategeko y’Imana asaba. Ariko Kristo yaduciriye icyanzu. Yabaye hano ku isi hagati mu bigeragezo n’ibishuko nk’ibyo tugomba guhura nabyo. Yabayeho imibereho itagira icyaha. Yaradupfiriye kandi ubu ari kutwemerera gutwara ibyaha byacu maze akaduha gukiranuka kwe. Mugihe umwihaye, kandi ukamwemera nk’Umukiza wawe, icyo gihe, uko imibereho yawe yaba yari yuzuye ibyaha kose, kubwe uba wiswe umukiranutsi. Imico ya Kristo ijya mu mwanya w’imico yawe, maze ukemerwa imbere y’Imana nk’aho utigeze.ucumura.” – Kugana Yesu, p. 62.b. Iyo uwizera yihannye akabarwa nk’umukiranutsi, ni ibihe byiringiro agira, ndetse no ku rupfu? Yohana 3:16 (ahaheruka), Tito 3:7; 1 Abakorinto 15:21, 22.“Kubwo kwizera [abanyabyaha] bashobora kujyanira Imana imirimo ya Kristo, kandi Uwiteka ashyira kumvira k’Umwana we ku mirimo y’umunyabyaha. Gukiranuka kwa Kristo kukaba ariko kwemerwa mu cyimbo cyo kunanirwa k’umunyabyaha, kandi Imana yakirana, imbabazi, ubutabera, uwihannye, umutima wizera, imufata nk’aho ari umukiranutsi, kandi ikamukunda nk’uko ikunda Umwana wayo.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 367.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa Gatandatu20 Gicurasi
1. Ni iki cyasabwaga kubw’ubugingo bw’iteka mbere na nyuma yo kugwa?2. Kubw’icyaha, ni ayahe mahinduka yabayeho ku kiremwa muntu?3. Ni kuki abashaka kuba abakiranutsi kubwo gukomeza amategeko bazavumwa?4. Ese ijambo ngo Kristo gukiranuka kwacu rikubwiye iki?5. Mugihe umuntu wiswe umukiranutsi kubwo kwizera gukiranuka n’imirimo ya Kristo apfuye, ni ibihe byiringiro aba afite?