ITORERO N’UMURIMO WARYO << >> Amaturo yo ku Isabato ya Mbere azagenerwa icyumba cy’amasengesho cyo muri Podgorica, Montenegro KU ISABATO, 4 KAMENA, 2016 Montenegro ni igihugu cy’imisozi cyo mu Burayi, mu mwigimbakirwa wa Balka y’amajyepfo. Umurwa mukuru wayo n’umujyi munini kuruta iyindi ni Podgorica, mu gihe Cetinje yo yitwa Prejestonica, bishatse kuvuga umurwa mukuru wa kera wa cyami. Abanyamontenegro, by’amateka bahoze ari abayoboke b’itorero ry’Abaoltodogisi b’Abaselbe, ndetse na n’ubu Abaoltodogisi baracyari benshi kuruta andi madini muri ako karere. Hariho ariko agatsinda gato k’Abagaturika b’Abaroma, cyane cyane mu Banyarubaniya n’Abakorowasiya. Abajya kungana na kimwe cya gatanu bazwi nk’Abayisiramu. Montenegro izwi cyane bitewe n’ubwiza bwayo kamere ndetse n’amateka yayo avurunganye yaje kubyara ubwami bw’Abahotoma. Abantu b’abanyamahoro bo muri Montenegro ntibakunda na rimwe intambara n’ubucakara. Imyaka myinshi bagiye bahura n’intambara z’urudaca, akamero ko mu majyaruguru kagizwe n’urubura rwinshi, aho urubira rushobora kugwa muri buri kwezi kw’umwaka, n’imimerere y’ikirere cya Atlantic yo ku nkengero za Adria, muri icyo gihugu hagiye hatangwa umusanzu ku bantu bagira ibitekerezo byo kudahindura kirazira gakondo. Muri iyo miterere niho Abadivantisiti Bavugurura batangiye ibikorwa byabo muri 1990 ubwo, bifashishije ubufasha bw’abizera bo mu mahanga, twaguze ikibanza maze twubaka inzu yo gusengeramo mu turere twa Podgorica. Itorero ryacu ryo muri ako karere ryakoreye muri iyo nzu kuva muri 1992. Bitewe n’intera iri hagati y’icyo cyumba cy’amasengesho n’umujyi wa Podgorica, n’ingorane ziri mu gutwara ibintu mu mujyi, twafashe umwanzuro wo kwimura icyumba cy’amasengesho twari dufite no kucyegereza ahantu abantu bakeneye ubutumwa bw’agakiza bari. Ari nayo mpamvu dukeneye inkunga irenzeho ngo duteze imbere umurimo w’Imana muri akagace k’isi. Turashishikariza abizera bagenzi bacu n’abigishwa b’Ishuri ryo ku Isabato ku isi hose kugirango bibuke ubukene bwacu hano muri Montenegro kandi turabashimira mwese kubw’amasengesho n’amaturo yanyu avuye ku mutima. Beneso na bashiki banyu muri Kristo bo muri Montenegro << >>