Ubutumwa Buhurira kuri Kristo “Yesu niwe buye ryahinyuwe namwe abubatsi kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:11, 12).
Igitabo Cyifashishijwe:
Evangelism, pp. 184, 193.
“Hariho ukuri kumwe guhuriweho umuntu akwiye guhoza mu bitekerezo igihe ashakisha mu Byanditswe – Kristo wabambwe. Ukundi kuri kose kugenda gushingira ku mbaraga ifite aho ihuriye n’ikivugwa muri uku kuri.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White Comments], vol. 6, p. 1084
1. INGINGO NKURU Y’UBUTUMWA BWACU Kuwa Mbere1 Gicurasi
a. Nkuko twabyize mbere se ni ubuhe butumwa twe nk’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bavugurura dukwiye gushyikiriza isi? Ibyahishuwe 14:6-12.b. Nk’uko byari bimeze mu itorero rya mbere, ni iki gikwiye kuba ingingo-huriro mu butumwa bwacu duha isi? Ibyakozwe 5:42; 1 Abakorinto 2:2.“Mu bavuga bose ko ari Abakristo, Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi bagomba kuba nyambere mu gushyira Kristo hejuru imbere y’ab’isi. Kwamamazwa k’ubutumwa bwa malayika wa gatatu bujyanirana no kugaragaza ukuri kw’Isabato. Uku kuri, hamwe n’ukundi guhurira muri ubu butumwa, kugomba gutangazwa; ariko ikibugize gikomeye, Kristo Yesu, ntikigomba gusigara inyuma. Ku musaraba wa Kristo niho imbabazi n’ukuri bihurira, kandi gukiranuka n’amahoro bigasomana. Umunyabyaha agomba kwerekezwa ku kureba i Kaluvari, afite kwizera kwiyoroheje nk’ukw’umwana muto agomba kwiringira imirimo y’Umukiza, yemera gukiranuka kwe, yizera imbabazi ze.” – Abakozi b’Abavugabutumwa Bwiza, pp. 156, 157.
2. KRISTO WE MUKIZA RUKUMBI Kuwa Kabiri2 Gicurasi
a. Mu gihe ubutumwa bushingiye kuri Kristo (Abaroma 1:1-3), ni ubuhe bumenyi tugomba kugira maze tukagenda tukabubwiriza ab’isi? 2 Petero 3:18; Abafilipi 3:7, 8.“Mu murimo w’Imana, umuntu ntabasha kunesha niba umutima we wose atawushyize mu murimo niba atabonye ko ibintu byose ari igihombo abigereranije n’ibyiza byo kumenya Kristo.” - Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 273.b. Mbese ni kuki kumenya Kristo nyakuri ari ingenzi cyane? Matayo 24:24. Ni gute se abahanuzi b’ibinyoma ndetse n’abakristo b’ibinyoma baboneka mu bantu? 2 Abakorinto 11:13-15; Matayo 7:15.“Abamalayika baguye bari hano ku isi bagirana imikoranire n’abantu babi. Muri kino gihe Anti kristo azigaragaza nka Kristo nyakuri, kandi icyo gihe amategeko y’Imana azigizwayo cyane mu bihugu byo ku isi. Kwigomeka ku mategeko y’Imana kuzaba gukuze bihagije. Ariko umuyobozi nyakuri w’uku kwigomeka ni Satani wiyambika umwambaro wa malayika w’umucyo. Abantu bazashukwa maze bamushyire mu cyimbo cy’Imana bayigandire.” – Urwibutso n’Integuza, 12 Nzeri, 1893.c. Ese ni kuki ari iby’ingenzi cyane kuba Kristo twizera kandi tubwiriza ari we kandi wabwirizwaga mu byigisho by’intumwa za mbere? Yohana 14:6; Ibyakozwe 4:10-12.“Hariho inzira imwe rukumbi igana mu ijuru. Tugomba kugera ikirenge mu cya Yesu, dukora umurimo we, nk’uko nawe yakoraga umurimo wa Se. tugomba kwiga inzira ze, si inzira z’abantu, tugomba kumvira ubushake bwe, si ubushake bwacu... Niwe nzira, n’ukuri n’ubugingo.” - Our Father Cares, p. 264.“Niba musobanukiwe ko mufite ibyaha, ntimukabiharire imbaraga zanyu kubiborogera, ahubwo nimurebe maze mubeho. Yesu niwe Mukiza wenyine; kandinta n’umwe mu biringira imirimo ye uzarekwa ngo arimbuke. Mugihe dusobanukiwe imibibereho yacu itagira kivurira itagira Kristo, ntitugomba gucika intege; tugomba kwishingikiriza ku Mukiza wabambwe akazuka. Imitima ikennye, irembejwe n’ibyaha, kandi icitse intege, irareba ikabaho. Yesu yatanze ijambo rye; Azakiza abamugana bose.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk 1, p. 352.
3. IBIRANGA KRISTO NYAKURI Kuwa Gatatu3 Gicurasi
a. Ni gute Ibyahumetswe bisobanura kwivanga kw’ubumana n’ubumuntu mu mubiri wa Kristo Yesu? Abafilipi 2:5-8.“Umuhanzi w’agakiza kacu yafashe akamero k’umuntu ku bushake bwe. Byaturutse ku bwende bwe bwite, ndetse no ku mutima we. Yambitse ubumana bwe umubiri wa kimuntu. Yari Imana yuzuye muri byose, ariko ntabwo yagaragaraga nk’Imana. Yatwikiriye imiterere yasabaga kubahwa maze yirehereza gukundwa n’ibyaremwe byose by’Imana. Yari Imana ari hano ku isi, ariko yiyambuye ishusho y’ubumana, maze mu cyimbo cyayo afata akamero k’umuntu. Yagendagendaga ku isi nk’umuntu. Ku bwacu yabaye umukene, kugirango tubashe gutungishwa. Yashyize hasi icyubahiro cye n’ubwami. Yari Imana, ariko yiyambura igihe kirekire icyubahiro cy’ubumana.” – Urwibutso n’Integuza, 5 Nyakanga, 1887.b. Ku bijyanye n’ubumuntu bwe, Yesu yari afite imyaka ingahe igihe ababyeyi be bamuburaga iminsi itatu mu gihe cy’iminsi mikuru ya Pasika, kandi yari afite imyaka ingahe igihe yabatizwaga na Yohana Umubatiza? Luka 2:42, 43;l 3:21-23.“Turashaka gusobanukirwa byuzuye akamero nyakuri ka kimuntu k’Umukiza wacu. Ubumana n’Ubumuntu bwahurijwe hamwe muri Kristo, kandi byose byari byuzuye.” – Ubutumwa Bwatoranijwe bk. 3, p. 135.c. Ku bijyanye n’ubumana bwe, yabayeho kuva ryari usubiye inyuma mu mateka y’igihe? Mika 5:2; Yohana 17:5, 24.“Kristo yari umwe na Data mbere y’uko imfatiro z’isi zishyirwaho “Kristo yariho igihe cyose, Ufite ubugingo muri we Umwana w’Imana. .. . Igihe tuvuga ku bijyanye no gurahoho kwe, Kristo yerekeza intekerezo ku gihe kitagira itangiriro. Aduhamiriza ko nta gihe cyabayeho atari bugufi bw’Imana ihoraho bashyikiranye. . . . .“Imibereho ye y’Ubumana ntabwo yashoboraga kubarwa n’imibarire ya kimuntu. Kubaho kwa Kristo mbere yo kwigira umuntu kwe ntabwo bishobora gusobanukira imibarire ya kimuntu.” – Kwizera Kumbeshejeho, p. 46.
4. IBIRANGA KRISTO NYAKURI (birakomeza) Kuwa Kane2 Gicurasi
a. Ni gute Kristo yasobanuye ukuntu yari Imana ikizima gihoraho kihagije ubwacyo ari nayo yabonekeye Mose ku musozi Horebu? Yohana 8:58 (Gereranya no Kuva 3:14, 15).“Mu cyubahiro cyinshi, Yesu yarasubije ati, ‘Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, Ndiho’ (Yohana 8:58)... Umwigisha w’i Galilaya yari avuze izina ry’Imana yiyeretse Mose kugira ngo asobanure igitekerezo cy’uko ahoraho iteka ryose. Yari aberetse ko ari ikizima gihoraho ku bwacyo, akaba ariwe wasezeraniwe Abisiraeli, ‘imirambagirire ye ikaba iy’iteka ryose uhereye kera kose.’ (Mika 5:2).” – Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 469, 470.“Mu gihuru cyaka kidashya cyo ku musozi wa Horebu ni Kristo wabwiye Mose ati NDI UWO NDIWE... ube ariko uzabwira Abisiraeli., uti NDIHO Uwiteka yabantumyeho (Kuva 3:14). Iri ryari isezerano ryo gucungurwa kw’Abisiraeli. Bityo igihe yazaga mu ishusho y’umuntu, yahamije ko ari NDIHO. ‘Uruhinja rw’i Betelehemu, Umucunguzi wicishije bugufi kandi woroheje, yari Imana yigize umuntu, (1 Timoteyo 3:16). Ibid., p. 24.b. Ni gute Kristo yagaragaje ko nk’uwaturutse mu ijuru, nawe yari afite akamero nk’ak’Imana, ibimugize ndetse n’imirimo nk’iy’Imana Data? Yohana 10:27-30; Abakolosayi 1:18, 19.“Kristo we Jambo, we Mwana w’ikinege wenyine w’Imana, yahoranye na Data Uhoraho – bari umwe muri kamere, mu mico no mu migambi – ariwe kizima cyonyine cyashoboraga kujya mu nama n’imigambi y’Imana. Izina rye rizaba Igitangaza, Umujyanama, Imana Ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro’ (Yesaya 9:6).” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 34.“[Yohana 10:21-30,]... Abayuda bari batarumva amagambo nk’ayo ava mu kanwa k’umuntu, kandi imbaraga yemeza y’ijuru yarabasanze, kuko byabaye nk’aho ijuru rirasiye mu mubiri w’umuntu, igihe Yesu yavugaga ayo magambo ati, Jye na Data turi umwe.’Amagambo ya Kristo yari yuzuye ubusobanuro bwimbitse ubwo yavugaga ko we nase bari umwe mu miterere kandi bafite ibibaranga bimwe.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 27 Ugushyingo, 1893.
5. UMUREMYI WUNGIRIJE WAFATANIJE NA DATA WA TWESE Kuwa Gatanu5 Gicurasi
a. Ni nde waremye isi kandi se ni iki ubu busobanuro bushatse kuvuga ku bijyanye no kubaho kwa Kristo? Yohana 1:2, 3; Abefeso 3:9; Abakolosayi 1:15-17.“Niba Kristo yararemye ibintu byose, ubwo yabayeho mbere y’ibintu byose. Amagambo yavuzwe kuri ibyo yari amagambo adahubukiwe kuburyo nta muntu n’umwe wagombaga kuguma mu rungabangabo. Kristo yari Imana rwose kandi mu buryo bwumvikana cyane. Yahoranye n’Imana mu bihe byose, Imana kuri byose, afite imigisha y’iteka ryose.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 247.b. Ni gute Imana Data yamenyekanishije ubumana bwa Kristo, kandi se ni ubuhe bwishingizi ibi biduha? Abaheburayo 1:8-12.“Yesu aravuga ati: ‘unyizera naho yaba yarapfuye azabaho. kandi uriho anyizera ntazapfa. Ibyo urabyizera? (Yohana 11:25, 26). Hano Kristo aterera ijisho ku gihe cyo kugaruka kwe. Ubwo abakiranutsi bazaba barapfuye bazazukana kudapfa, kandi abakiranutsi bazaba bakiriho bazajyanwa mu ijuru batanyuze mu rupfu. Igitangaza Yesu yaragiye gukora mu kuzura Lazaro mu bapfuye, cyagombaga kwerekana umuzuko w’abakiranutsi bapfuye bose. Mu ijambo rye no mu mirimo ye yahamije ko ari we Muhanzi w’umuzuko. Uwagombaga gupfira ku musaraba bidatinze, yari ahagaze aho afite imfunguzo z’urupfu, uwatsinze igituro, ahamya uburenganzira bwe n’imbaraga ze zo gutanga ubugingo bw’iteka.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 530.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa Gatandatu6 Gicurasi
1. Ni iki gikwiye kuba izingiro ry’ubutumwa dushyikiriza isi?2. Ni gute wasobanukirwa Kristo w’ikinyoma wivugaho kuba ari Kristo nyakuri?3. Ni nde wo mu bagize ubutatu wabonekeye Mose ku musozi Horebu?4. Ni gute ushobora guhamya ukoresheje Ibyanditswe ko Kristo yari Umufatanya bikorwa by’irema na Data wa twese?5. Niba Kristo ari Umuremyi wacu, ibi bishatse kutubwira iki kuri we?