Kujya Mu Isi Yose

“Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.” Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga. Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.” Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane….. Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu.” (Ibyakozwe n’Intumwa 8:26 – 31, 35).
Ibyo si inkuru gusa, ahubwo ni ibintu byabayeho mu mateka. Mbese buri gihe tujya dutekereza ku kuntu buri wese muri twe muri iki gihe akeneye cyane ubwo butumwa?
“Uyu Munyetiyopiya yahagarariye abantu benshi bakeneye kwigishwa n’abavugabutumwa nka Filipo – abantu bazumva ijwi ry’Imana maze bakajya aho batumwe. Hariho benshi basoma Ibyanditswe Byera ariko badashobora gusobanukirwa n’ubusobanuro bwabyo nyakuri. Ku isi yose abagabo n’abagore bahanze amaso ijuru. Amasengesho, amarira no kwinginga birazamuka bikajya mu ijuru biturutse mu mitima yifuza umucyo, ubuntu n’Umwuka Wera. Abantu benshi bari ku rugabano rw’ubwami bw’Imana bategereje gusa kwinjizwa.
“Umumarayika yayoboye Filipo ku muntu washakaga umucyo kandi wari witeguye kwakira ubutumwa bwiza. No muri iki gihe abamarayika bazayobora intambwe z’abo bakozi bazemerera Umwuka Wera kugira ngo yeze indimi zabo kandi atunganye imitima yabo. Umumarayika watumwe kuri Filipo yashoboraga we ubwe kugira icyo akorera Umunyetiyopiya, nyamara uko si ko Imana ikora. Umugambi Wayo ni uko abantu bakorera bagenzi babo.
“Icyizere abigishwa ba mbere bagiriwe, bagiye bagisangira n’abizera bo mu bihe byose. Buri muntu wese wakiriye ubutumwa bwiza yahawe ukuri kwera kugirango na we agushyikirize abatuye isi. Ibihe byose abantu b’indahemuka b’Imana bari abavugabutumwa bashize amanga, batangiraga ubutunzi bwabo guhesha icyubahiro izina rya Kristo kandi bagakoresha neza impano zabo mu murimo We.
“Umurimo w’ubwitange w’Abakristo mu gihe cyashize wagombye kutubera urugero kandi ukatubera intandaro y’ibyo twakora. Abagize Itorero ry’Imana bagomba kugira ishaka ry’imirimo myiza, bakitandukanya n’irari ry’iby’isi kandi bakagera ikirenge mu cya wa Wundi wakoraga neza. Bagomba kwita ku bakeneye ubufasha, bakamenyesha abanyabyaha urukundo rw’Umukiza bafite imitima yuzuye ineza n’impuhwe. Umurimo nk’uyu usaba imbaraga nyinshi ariko uzana ingororano nziza cyane. Abawukora bafite umugambi utarimo uburyarya bazabona abantu biyegurira Umukiza kubera ko imbaraga ishyigikiye isohozwa ry’inshingano yatanzwe n’ijuru itajya itsindwa.
“Ntabwo umurimo wo gusohoza iyi nshingano ushinzwe umugabura wejejwe gusa. Umuntu wese wakiriye Kristo yahamagariwe gukora kugira ngo n’abandi bakizwe…..
“Inshingano Umukiza yatanze ireba abantu bose bizera izina Rye. Imana izohereza mu ruzabibu Rwayo abantu benshi batigeze berezwa gukora umurimo wayo barambitsweho ibiganza.”1
“Ibyabaye kuri Filipo n’Umunyetiyopiya bigaragaza umurimo Uwiteka ahamagarira ubwoko Bwe gukora…. Hariho abantu ku isi basoma Ibyanditswe, ariko bakaba badashobora gusobanukirwa ibikubiyemo. Abagabo n’abagore bazi Imana barakenewe kugirango basobanurire abo bantu Ijambo ry’Imana.”2
Niba waragize umugisha wo kugira ubwo bumenyi, uri umwe muri bo.