Kujya Mu Isi Yose

“Itorero ni umuyoboro washyizweho n’Imana kubw’agakiza k’abantu. Ryateguriwe gukora umurimo kandi inshingano yaryo ni ukugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi. Kuva mu itangiriro, umugambi w’Imana wari uko binyuze mu Itorero Ryayo, abatuye isi bari kugaragarizwa kamere Yayo yose ndetse n’uko yihagije. Abizera bagize Itorero, abo yahamagaye ikabakura mu mwijima maze ikabageza mu mucyo Wayo w’itangaza, bagomba kugaragaza ubwiza Bwayo.”1
Nk’umurage uheruka Umwami wacu Yesu Kristo yasigiye ubwoko Bwe mbere yuko azamurwa mu ijuru, ni uko binyuze muri iryo tangazo rikomeye; itorero ryashyizwe muri iyi si y’icyaha kugirango rikore umurimo wo gutuma abantu bihana. Itorero ryahawe inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ku bantu bose. Igihe, impano, n’ubutunzi twarabiragijwe – umugambi wo kuragizwa ibyo byose ni ugusohoza iyo ntego ihanitse.
Mu gihe twitegereza imimerere iteye agahinda y’iyi si, twebwe nk’itorero rya Kristo, tugomba kwibaza mu buryo bwimbitse ibibazo nk’ibi ngo: “Mbese nta bintu byinshi tugifite byo gukorera Kristo? Mbese nta nshingano ikomeye twaba twarirengagije mu buryo runaka? Mbese nta sezerano twagiranye na Yesu rikaba ritarasohojwe ku ruhande rwacu?”
Tugira inzitwazo, nyamara ikibazo si ubutegetsi bwa Gikominisiti, ubwa Kiromani, si uburangwa n’Ukwishyira ukizana, cyangwa ubugezweho muri iki gihe, ahubwo ikibazo ni Ubukristo businziriye budakora! Mbese ibyo ndi gukora hari icyo bizamarira mu bihe bidashira? Mbese koko byateza imbere umurimo wa Kristo? Niba atari ko biri, ibyo twahitamo gukora gukora byose ntacyo byaba bimaze. Hari umuntu wigeze kuvuga yuko Imana idashaka ko itorero riba nk’icyuma gikonjesha [firigo] aho ubutungane bukomeza kubaho butangiritse, ahubwo rigomba kuba nk’icyuma kirarira [gishyira ubushyuhe mu magi akavamo imishwi], kugirango ribyare abantu bashya bahindukiriye ukwizera.
“Umuryango ukurikiza gahunda kandi ukagira imyifatire myiza uba ugaragaza byinshi bihamya idini rya Gikristo kuruta ibibwirizwa byose bishobora kwigishwa. Bene uwo muryango witwara utyo; uba igihamya cyerekana ko ababyeyi bashoboye gukurikiza amabwiriza y’Imana, kandi ko abana babo bazayikorera mu itorero. Imbaraga ihindura bateza mu bandi igenda ikura; kubera ko uko bagira ibyo batanga, bongera guhabwa kugirango n’ubundi batange. Ababyeyi babigiramo amahirwe kuko abana babo bababera abafasha bageza ku bandi inyigisho bungukiye mu muryango wabo. Abaturanyi babo babungukiraho kubera ko bunguka imyitwarire izabagirira akamaro by’iteka.”2
“[Imana] yifuza kubona urubyiruko bakoranyirizwa mu ngo z’abantu bacu, bitewe n’impinduka nziza yerekeza abandi ku kubaha Imana bagaragaza mu ngo zabo, bakegurira Imana imitima yabo, kandi bakajya kuyikorera umurimo w’ingenzi cyane mu mibereho yabo.”3
Intumwa Yohana yaravuze ati: “Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.” (3Yohana 1:4).
Imana yaduhaye umugisha wo kubyara abana. Mbese ni kuki twahawe iyo migisha? Ni ukugirango tubarere Imana. Bibiliya iratubwira iti: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo.” (Imigani 22:6).
“Kuyobora abana no kubigisha niwo murimo w’ivugabutumwa mwiza cyane kuruta indi yose umugabo cyangwa umugore uwo ariwe wese ashobora gukora….
“Dukeneye kugira umwete mu ivugabutumwa ryo mu ngo zacu, kugirango dushobore kugeza ku bagize imiryango yacu Ijambo ry’ubugingo kandi tubayobore ku gushaka ubuturo mu bwami bw’Imana.”4
“Biba byiza cyane iyo ababyeyi bazanye umwana wabo muto kugirango ahabwe umugisha kandi bamwegurire Imana, ariko ibyo ntibihagije. Intambwe ikurikiraho ni ingenzi kugirango uwo mwana akomeze kubona uwo mugisha: kwigisha umwana hagamijwe gutuma akorera Kristo kugirango ateze imbere ubwami Bwe. Buri mwana wese ahamagarirwa kuba igikoresho cyo guhesha abandi agakiza. Hari uburyo bubiri bushoboka bwo gukorera abana bacu: “abana bashobora gutozwa gukora umurimo wo gukiranirwa cyangwa gukora umurimo wo gukiranuka.”5
“Jya ugenera abana bawe igihe cyo kwidagadura; wifatanye na bo mu mirimo yabo no mu mikino yabo, kandi ujye utuma bakugirira icyizere. Jya witoza kuba inshuti yabo.”6
Ushobora kuba ushishikajwe no g utanga inama, maze ukababwira byinshi byiyungikanya nk’uko radiyo ivuga amakuru. Ariko aho kugirango uhe umwana wawe inama gusa, wakagombye kumuha umutima wawe. Igisha umwana wawe byinshi ubinyujije mu kuvuga amagambo make.
“Buri mubyeyi w’umugore yari akwiriye kujya ashaka igihe afata akabwira abana be amagambo mato y’urukundo usanga aba akenewe cyane mu bwana bwabo. Naramuka abigenje atyo, uwo mubyeyi azatuma imitima yabo n’umunezero wabo byomatana n’ibye. Uwo mubyeyi afitiye abana akamaro nk’ako Imana idufitiye.”7
Ni gute twigisha abana bacu gukorera abandi? Twabikora tubagaragariza urukundo. Mubyeyi nkunda, kubaho ubuzima bwiza bivuze kwiha abana bawe ndetse n’uwo mwashakanye ukabikorana urukundo, ugafasha abageze mu zabukuru, ugatega amatwi witonze ububabare bw’umuntu wagushijwe, no guha impano umuntu wese ushobora kuba akeneye ubufasha bwawe. Iki gihe turimo twagiherewe kugirango dupfe ku narijye maze tuzukire muri Kristo. “Kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira.” (2Abakorinto 5:15).
Hari ikintu kimwe gusa cy’ingenzi cyadufasha kugera ku nsinzi no kubona umusaruro. Yesu yasobanuye ko kugirango akabuto k’ishaka kere imbuto, kagomba kubanza kagapfa. Kandi intumwa Pawulo aravuga ati: “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye.” (Abagalatiya 2:20). Ni iki kizabaho igihe Kristo azaba atuye muri twe? Tubaho mu buryo buhuje n’uko ashaka. Ariko se imibereho Ye yari imeze ite igihe yari ku isi? Mu buzima bwe bwose yarangwa n’imibereho ikora, yuzuye urukundo.
“ ‘Ibyo nabigishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora.’ Abafilipi 4:9. Umuntu ushaka kuzaba umwe mu bera bo mu ijuru, akwiriye kubanza kuba uwera mu muryango we. Ababyeyi nibaba Abakristo nyakuri mu muryango, bazaba abizera b’ingirakamaro mu itorero kandi babashe kuyobora imirimo mu itorero no mu muryango mugari nk’uko bayobora ibyo mu muryango wabo. Babyeyi, ndabinginze rwose idini ryanyu ntirikabe iryo mu magambo gusa, ahubwo ribe nyakuri rigaragarira mu bikorwa…. Nutagaragaza ubugwaneza, kwiyoroshya, n’ubwitonzi mu muryango wawe, imyizerere yawe izaba iy’ubusa. Iyaba mu miryango harangwaga iyobokamana nyakuri, mu itorero naho hagaragara imbaraga iruseho.”8
“Urugo rwa Gikristo rukwiriye kuba icyitegererezo kigaragaza ubutungane no gukomera kw’amahame y’ukuri y’imibereho. Icyo cyitegererezo kizaba imbaraga ikomeye iganisha abantu ku cyiza mu isi…. Uko urubyiruko ruzajya rusohoka muri iyo miryango rukajya ahandi, niko amasomo rwize rugenda ruyacengeza mu bandi.”9
Turashaka ko abana bacu baba ingero zikwiriye kureberwaho, kandi ibyo birakwiriye. Ni icyifuzo cyiza, ariko uko bameze muri iki gihe ni ingaruka z’’imibereho twabayeho mu gihe cyashize. Icyo twabibye ejo hashize, nicyo turi gusarura uyu munsi. Ni ngombwa ba se b’abana baba abatambyi b’imiryango. Ababyeyi b’abagore bakwiriye kurera abana babo kugirango bakorere Imana. Abana bakeneye gukorwaho n’imbaraga mvajuru. Kandi intero yacu ntikwiriye kuba “ejo hazaza” ahubwo ikwiriye kuba “nonaha cyangwa ndabihakanye.”
“Abana bagomba kwigishwa bakiri bato cyane, kugirango babe ingirakamaro, birwaneho ubwabo, kandi bafashe abandi.”10
“Ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo ko ubunebwe ari icyaha. Nta kintu gishora abana mu bibi nko kutagira inshingano n’imwe ubaha, ukabareka bakabaho mu buzima bw’ubunebwe, kandi butagira intego ntacyo bakora, cyangwa kubareka bakajya bikorera ibyo bishakiye.”11
“Mu muryango w’abizera nta bivovota babamo. Buri muntu wese mu bagize umuryango afite inshingano yahawe, afite uruhare agomba gusohoza mu murimo wo mu ruzabibu rw’Uwiteka.”12
Mbese uburyo twigishamo abana bacu bubagiraho izihe ngaruka? Mbese buzababeshaho cyangwa buzatuma bagwa isari? Iyo utekereza ku nyungu zawe gusa, uhinduka umwibone n’umwirasi. Uko niko abana bakura, iyo bafite iyo myifatire. Ingaruka izabaho ni uko hazabaho igisekuru kidakorera Imana, b’ingwingire mu by’imicombonera. Imana n’itorero Ryayo ntibakeneye ababyeyi n’abana bafata italanto zabo bakazitaba mu butaka. Itorero ry’Imana rikeneye abakozi b’abanyamwete, batari abanenganenzi.
“Mu ijuru bahora bakora, nta munebwe ubayo. Kristo yaravuze ati: ‘Data arakora kugeza ubu, nanjye ndakora.’ ”13
“Itara nubwo ryaba ari rito rite, iyo rikomeje gucanwa rigakomeza kwaka, rishobora gukongeza andi menshi.”14
Ubusanzwe umuriro niwo ubyara undi muriro. Iyo uwo muriro ukikijwe n’ikindi kintu gishobora kwaka, uba ukeneye gusa igishashi giturutse kuri wa wundi kugirango umuriro wake. Ni muri ubwo buryo umuriro umwe ushobora gukongeza indi ibihumbagiza. Yohana Umubatiza yavuze ko Uwari kuzaza nyuma ye, yari “kubatirisha Umwuka Wera n’umuriro.” Icyo nicyo dukeneye cyane muri iki gihe; ni itorero ryabatirishijwe umuriro. Ibyo nibyo Satani n’ubwami bwe batinya, itorero rigurumana umuriro w’urukundo rw’Imana. Ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe? Urukundo ukunda Imana ruzaba rumeze nk’imashini ikoresha imbaraga nyinshi, ruzagusunikira gukorera Imana ibintu bikomeye. Rubyiruko nkunda, namwe babyeyi nkunda, iki si igihe cyo kuzimya Umwuka w’Imana no gucogoza imbaraga y’Imana, ahubwo ni igihe cyo kujya mbere kubwo kwizera!
“Buri mwigishwa nyakuri wese avukira mu bwami bw’Imana ari umuvugabutumwa. Umuntu unywa ku mazi y’ubugingo ahinduka isōko y’ubugingo.”15
“Imana izakorera mu bantu bari mu myanya yoroheje kugirango bageze ku bandi ubutumwa bw’ukuri ko muri iki gihe. Abantu benshi nk’abo ngabo bihuta bajya hirya no hino bahaswe n’Umwuka w’Imana kugirango bageze umucyo ku bari mu mwijima. Ukuri kumeze nk’umuriro waka mu magufwa yabo, ukabakwizamo icyifuzo kigurumana cyo kumurikira abicaye mu mwijima. Benshi, ndetse no mu bantu batize, bazabwiriza ijambo ry’Uwiteka. Abana bazahatwa n’Umwuka Wera maze bagende bamamaze ubutumwa bw’ijuru. Umwuka azasukwa ku bantu bose bemera kumvira inama Ze. Bazashyira ku ruhande amategeko y’abantu n’inama z’amatsinda abakangisha, maze bifatanye n’ingabo z’Uwiteka.”16
Ni gute nakuza impano isi ikeneye cyane kurusha izindi?
“Abasore n’inkumi bakeneye kwigishwa ko ubuzima bugirwa no gukora umuntu ashishikaye, gusohoza inshingano, kwita ku bandi no ku bintu. Bakwiriye kwigishwa mu buryo buzatuma baba abagabo n’abagore b’ingirakamaro kandi bashobora guhangana n’ibibazo bitungurana. Bakwiriye kwigishwa ko kwimenyereza gukora mu buryo bukurikiza gahunda kandi bwiza ari ingenzi, ko bitabarinda kuba ba nyamujya irya n’ino mu buzima gusa, ko ahubwo binabafasha mu iterambere muri byose.”17
1. Urubyiruko rwubaha Imana. Abasore n’inkumi bakwiriye kwigishwa uko bakunda cyane Kristo n’ubwami Bwe, uko bakwitanga n’umutima wose kugirango bamukorere, ukuntu bakwitegura kwigomwa ikintu icyo aricyo cyose, no gukora umurimo uwo ariwo wose abahamagarira gukora. Ni ngombwa gukorera Kristo neza ahantu aho ariho hose haba imuhira cyangwa kure yo mu rugo, mu muryango mugari w’abantu bo mu rwego rwo hejuru cyangwa abo mu rwego rwo hasi. Kristo ntiyigeze ateganya ko abasore babaho mu buryo busuzuguritse.
2. Abasore bafite ubwenge buteye imbere. Mbese abasore b’Abakristo bazanyurwa no kuba ku rwego ruciriritse gusa mu murimo wabo bakorera ubwami bw’Umucunguzi, mu gihe ab’isi bo bihatira kugera ku rwego ruhanitse mu bikorwa byabo no mu mirimo yabo? Mwirinde kureka gutega amakiriro ku bufasha buturuka ku Mana, mwibwira ko ishyaka ryo mu mutima rizakuraho ubujiji bwanyu. Itegeko ni iri ngiri: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” – ibyo ni nako bimeze ku byerekeranye no kumukorera no kumukunda. Urubyiruko rwacu rukeneye kugira ubwenge bureba kure kandi buhamye.
3. Urubyiruko rwitanga. “kwishimira igihe ufite” si ikintu ugomba guhabwa, ahubwo ni ikintu ugomba kwigomwa. “Kuko Imana yakunze cyane, byatumye itanga....” Imana yatanze Yesu nk’Impano, bityo rero natwe dushobora kuba abatanga. Muri iki gihe kuruta uko byahoze kera, hakenewe cyane abagaragu ba Kristo bamwiyeguriye.
“Buri musore, buri mwana, afite umurimo agomba gukora wo guhesha Imana icyubahiro no kuzahura inyokomuntu.”18
Rubyiruko nkunda, mushobora kuba muri imbata y’ubutunzi, amajyambere, murangamiye isaha zihenze, telefone, cyangwa ibindi bikoresho [by’ikoranabuhanga], mwagizwe imbata no gushaka ukugubwa neza cyangwa inzozi zidafite ireme. Ibyo byose cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose bw’ububata, busobanuye ko umuntu afite ubuzima budafite intego. Gusa na Kristo ntibisobanuye umuntu ushaka kuzamuka mu ntera y’imibereho, ntibisobanura kuba umuntu uhangayikishwa cyane no gutegeka abandi, ntibisobanura kubaho mu buryo bworoheje, ahubwo bisobanura gutanga. Ikintu cy’ingenzi ni ugutanga, kandi ubuzima ntacyo bwaba bumaze umuntu atagira ubuntu. Mu by’ukuri, gutanga bisobanura kuba hari ibyo utunze. Mbese urashaka guhatira Kristo uri muri wowe kutitanga? Niba ushaka gukora ibyo, ntazaba muri wowe ahubwo uzakomeza kuba umugaragu w’ukwikunda kwawe.
Ushobora kuba udakora ibintu bikomeye, ushobora kuba udasabwa kuba umukozi w’itorero. Nta murimo n’umwe uba ari muto cyane, kandi nta n’umwe uba ukomeye cyane. Benshi bifuza guhindura isi, ariko akenshi nta muntu n’umwe uba ushaka gukora utuntu duto dutuma yumva akunzwe. Kuko urugero mugeramo arirwo namwe muzagererwamo.
“Mbese si iby’icyubahiro kugira uruhare mu murimo ukomeye wo gukiza abantu, dukora umurimo twahawe n’Umukiza wacu? Nta n’umwe ushobora guhesha abandi imigisha ngo na we abure kubyungukiramo. ‘Uvomera abandi, na we azavomerwa.’ (Imigani 11:25)”19
“Kwizera kwacu kugomba kugaragarira mu bikorwa byiza, kuko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Buri nshingano, buri kwitanga gukozwe mu izina rya Yesu, kuzana ingororano ikomeye cyane. Iyo twinjiye mu nshingano zacu, Imana ivugana natwe kandi ikaduha imigisha Yayo. Ariko idusaba kwitanga byimazeyo. Intekerezo n’umutima, impagarike yacu yose, bigomba kwegurirwa Imana, bitaba ibyo ntitube Abakristo nyakuri.”20
“Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.” (2Ngoma 15:7). Rubyiruko nkunda, namwe babyeyi nkunda, buri munsi mujye mubaho nk’abagiye guhangana n’indwara idakira. Muri iki gihe, nimutango ibyo mwahawe na Kristo. Nifuzaga ko nyuma y’imyaka 100 Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura bamaze babayeho, dushobora kuba dufite imbaraga z’urukundo n’ukuri muri Kristo. Ndasenga cyane kugirango Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura batazimangatana, ahubwo bakwire hose nk’ikirunga, maze isi yose igerwemo n’urukundo rw’Imana. Mwebwe rubyiruko namwe babyeyi dukunda, mbese muzafatanyiriza hamwe gushyigikira ko itorero rigera ku isi hose, mu guhesha Imana icyubahiro? Uyu mutingito w’urukundo uzagera ku mpera zose z’isi, kandi uzacengera ubuziraherezo ndetse ukomeze ugumeyo. Amahitamo ni ayanyu. Hitamo gutwikwa uzira Kristo. Ba umucyo.