Kujya Mu Isi Yose

“Ingo zacu zikwiriye guhinduka nka Beteli, maze imitima yacu igahinduka igicaniro. Ahantu hose urukundo rw’Imana rwimitswe mu mutima, haba amahoro, umucyo, n’umunezero. Yesu yifuza kubona abashakanye banezerewe, n’abagize umuryango bishimye bari iruhande rw’umuriro bota.”1
Mu myaka ya 1800, mu muco w’Abanyamerika, kwicara iruhande rw’umuriro bariho bota bakaganira, byabaga ari ingenzi cyane mu buzima bwo mu rugo; cyane cyane muri cya gihe mbere yuko umuriro w’amashanyarazi ukwira hose. Mushiki wacu White yakoresheje imvugo ngo “iruhande rw’umuriro muriho mwota” ashaka kumvikanisha uburyo abari bamuteze amatwi bagomba gushyikirana, kandi bakarangwa n’iby’umwuka nk’uko bari basanzwe babimenyereye kandi bifite icyo bisobanuye. Kubw’ibyo rero kuri we, dushobora kuvuga ko “iruhande rw’umuriro” atari ahantu hagaragara gusa; ni ikimenyetso cy’ubucuti, icyizere, n’amahirwe yo kugira uruhare mu kwigisha abagize umuryango kubaho mu buryo buhuje n’umucyo Imana yahaye ubwoko Bwayo, no kuwugeza kuri buri muntu wese uri mu isi. Noneho mu kuzirikana ibyo, nimutyo dusuzume insanganyamatsiko yacu y’uyu munsi, kandi twige ibyigisho bitandukanye dushobora gukura mu ijambo ry’Imana no mu Mwuka w’Ubuhanuzi.
Mu gihe cy’ubwana bwanjye, nubwo umujyi navukiyemo hari ahantu hakonje hafi umwaka wose, nta muriro twari dufite. Ariko ndibuka ko iwacu ari ahantu twashoboraga guteranira hamwe nk’aho twaba turi “iruhande rw’umuriro” mu gihe cyo gusenga no mu bindi bihe, maze tukamarana akanya duhimbaza Umwami Imana kandi twiga ijambo Rye. Mama yashoboye kutwigisha amasomo y’ingenzi y’ubuzima, na n’ubu nkaba nkiyibuka nezerewe. Yagombaga gukurikiza inama iboneka mu Migani 22:6, igira iti: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Mu buzima bwanjye, nabonye neza ko izo nyigisho zari ingirakamaro cyane mu kumfasha gufata imyanzuro yari kuzagena niba nari gukurikira Umwami Imana cyangwa simukurikire. Ndashimira Imana kubw’ijambo Ryayo n’amasezerano aribonekamo.
“Imico ishimangirwa cyane mu bwana no mu busore. Icyo gihe nibwo umuntu agomba kwakira imbaraga zo kwitegeka. Iruhande rw’umuriro yota ndetse no mu muryango niho hatangirwa ibihindura umuntu, kandi ingaruka zabyo zikazaba iz’iteka ryose. Hirya y’impano zose karemano umuntu aba afite, imico yashinze imizi mu myaka y’ubuto niyo izahamya niba umuntu azatsinda cyangwa agatsindwa mu rugamba rw’ubuzima.”2
Twumva ibya Aburahamu, ukwizera kwe, amakosa ye, ariko nanone n’umurimo yakoranaga n’abo mu rugo rwe, ndetse n’abamukoreraga, ni ukuvuga abagaragu be. Yahawe isezerano rivuye ku Mana rigira riti: “Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” (Itangiriro 12:3). Kuki imiryango yose yo mu isi yagombaga kubona imigisha binyuze muri we? Ni ukubera ko binyuze ku gusabana na Kristo kwe, yatanze urugero mu kumvira ijwi ry’Imana nk’uko tubisoma mu Itangiriro 26:5, hagira hati: “Kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse, n’amategeko yanjye nandikishije n’ayo navuze.” Si ibyo gusa, ahubwo yagiye no kuyigisha, nuko ayahuguza umuryango we awigisha inzira z’Uwiteka wavuze ati: “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”
Icyakora ntiyari wenyine muri uwo murimo, yawufatanyije na Sara, umugore we, kandi bombi bakoze umurimo ukomeye “iruhande rw’umuriro” kubera ko bigishije buri wese mu rugo rwabo gihe bari mu rugendo berekeza mu gihugu cy’isezerano. “Muri abo bose, hari benshi bamukurikiraga atari uko bashaka kumukorera cyangwa bashaka indamu, ahubwo babitewe n’agaciro gakomeye babihaye. Ubwo bari i Harani, Aburahamu hamwe na Sara bayoboye abandi kuramya no gukorera Imana nyakuri. Ibyo byatumye bakomeza kubana n’uwo mukurambere, maze bamuherekeza ajya mu gihugu cy’isezerano.”3 Duhereye ku bunararibonye Aburahamu na Sara bagize ubwo bakoreraga hamwe kubw’ubwami bw’Imana, biragaragara neza ko se na nyina bombi bagize uruhare rw’ingenzi mu kwigisha abo mu rugo rwabo inzira z’Uwiteka.
Mu murimo wanjye w’ivugabutumwa nakoze mu bihe bitandukanye, ubwo nasuraga imiryango; nifatanyije na bo mu bihe byo gusenga “iruhande rw’umuriro.” Birashimishije kubona umwete n’umuhati ababyeyi bashyiraho kugirango babone icyo gihe cy’ingenzi cy’umuryango. Ni umugisha kuba dusengera hamwe, tugahimbaza Imana, tugasomera hamwe Ibyanditswe, kandi tugashyiraho igihe cyihariye cyo guteranira hamwe, kugirango dusenge Umwami wacu kandi tugire ibiganiro byimbitse ku by’umwuka. Ni muri ubwo buryo ababyeyi basohoza inshingano yabo bazamura ibendera risizweho amaraso ya Imanweli kugirango ribakingire imyambi y’umwanzi. Ni ingirakamaro kwibuka ko umuryango ariho hantu heza cyane hagomba gukorerwa umurimo w’ivugabutumwa.
“Ababyeyi bagomba kubwira abana babo ibya Yesu ndetse n’inama y’agakiza. Bagomba gucengeza mu bwenge bw’abana babo amasomo y’agaciro kenshi y’imibereho ya Kristo n’imico Ye, kugirango bazabe abayoboke ba Kristo n’abaragwa b’ubugingo buhoraho. Hari ibintu byinshi bivugwa ku ivugabutumwa ryo mu bihugu bya kure, nyamara umurimo w’ibwirizabutumwa imuhira wo ukirengagizwa. Umurimo ukomeye w’ivugabutumwa uri ‘iruhande rw’umuriro’ iwawe, kandi icyo dukeneye cyane ni cya kindi cy’ababyeyi b’abagabo n’abagore bo muri Isirayeli. Iyo ababyeyi batangiye gusobanukirwa inshingano iremereye bafite, nibwo bakora umurimo w’ivugabutumwa mu rugo kandi bagatoza abana babo kugirango bajye mu ijuru. Bazigisha abana babo umurongo ku murongo, n’itegeko ku itegeko.”4 “Umurimo dukorera Kristo ugomba gutangirira mu muryango, imuhira. Uburezi bw’urubyiruko bugomba kuba butandukanye n’ubwatanzwe mu gihe cyahise. Ukubaho neza kwabo gusaba gukora umurimo ukomeye kuruta uwo bakorewe. Nta murimo w’ivugabutumwa w’ingenzi cyane kuruta uwo. Ababyeyi bagomba kwigisha abana babo gukorera abatarihana binyuze mu cyitegererezo cyabo n’urugero babaha. Abana bagomba kwigishwa mu buryo butuma bishyira mu mwanya w’abageze mu zabukuru n’abababaye, kandi bashaka uko bakoroshya imibabaro y’abakene n’abakandamizwa, kandi uhereye mu myaka yabo y’ubuto, bakagombye gutozwa kwigomwa no kwitanga kubw’inyungu z’abandi no guteza imbere umurimo wa Kristo, kugirango babe abakozi bakorana.
“Icyakora niba bahora bigishwa gukorera abandi umurimo w’ibwirizabutumwa nyakuri, bakwiriye kubanza kwiga gukorana umwete bakorera abo mu rugo iwabo, aho baba bafite uburenganzira busesuye bwo gukorera imirimo yabo mu rukundo. Buri mwana wese agomba gutozwa gusohoza inshingano ze mu rugo. Ntagomba na rimwe kugira ipfunwe ryo gukoresha amaboko ye mu gutwara imitwaro yo mu rugo, cyangwa gufata urugendo ruto agiye gukorera abandi. Mu gihe azaba ari muri iyo mimerere, ntazagwa mu nzira y’uburangare no gukora ibyaha. Mbega ukuntu abana n’abasore bapfusha ubusa amasaha menshi bashoboraga gukoresha mu kwikorera inshingano z’umuryango ku ntugu zabo za gisore kandi uwajyaga uzikorera bakamwunganira mu kuzisohoza, bityo bakagaragaza ko bita kuri se na nyina mu buryo bwuje urukundo. Bagomba kandi gushinga imizi mu mahame nyakuri y’ivugurura mu by’ubuzima no kwita ku mibiri yabo bwite.”5
Nyamara “abantu benshi bagiye birengagiza uyu murimo mu buryo bukojeje isoni, ariko iki nicyo gihe ubushobozi ndetse n’umuti biva ku Mana bitanzwe kugirango iki kibi kibashe gukosorwa. Mbese ni uruhe rwitwazo abavuga ko ari abayoboke ba Kristo bashobora gutanga kubwo kwirengagiza kwigisha abana babo kumukorera?”6
Babyeyi nkunda, mu rugo, urubyiruko rwacu rukeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, kubera ko tubona ibibi byo mu isi biri kugenda birushaho kwiyongera. “Ikibi giteye ubwoba cyo kutirinda kirimo kirakora umurimo wacyo mubi mu gihugu cyacu. Satani afite abagaragu be ahantu hose, bakaba ari ibikoresho mu maboko ye, kugirango bayobye urubyiruko rwacu kandi barwangize. Mbese ijwi ry’umuburo ntirizumvikanira aho tuzaba twicaye iruhande rw’umuriro twota. Mbese ntitwakagombye, binyuze mu mabwiriza n’urugero dutanga, kuyobora urubyiruko rwacu kugira icyifuzo cyo kugera ku bihanitse, kugira intego nziza, n’imigambi yera? Uwo murimo ntiworoshye, kandi si muto, ahubwo ni umurimo uzaguhesha ingororano. Umusore wahawe amabwiriza binyuze mu gutozwa mu buryo bukwiriye imuhira, azashyira inkingi zikomeye mu kubaka imico ye, kandi kubw’icyitegererezo cye n’imibereho ye, ubushobozi bwe nibukoreshwa mu buryo bukwiriye, azahinduka imbaraga mu isi yacu kugirango ayobore abandi mu nzira yo gukiranuka. Agakiza k’umuntu umwe kaba agakiza ka benshi.”7
Urugero, mu gitabo cy’Ivugabutumwa, intumwa y’Uwiteka itera abantu umwete igira iti: “Ndabwira abantu bose bakorana na Kristo nti: Ahantu hose mushoboye kubonanira n’abantu, mwicaye iruhande rw’umuriro muriho mwota, nimukoreshe ayo mahirwe. Nimufate Bibiliya yanyu, maze muramburire imbere yabo ukuri kwayo gukomeye.”8 Aha ngaha mu gihe dukora umurimo w’Umwami Imana, dushishikarizwa gusanga abantu aho bumva bisanzuye, ni ukuvuga mu ngo zabo, kandi tugakoresha ubwo buryo bwihariye kugirango tubasangize iby’ukwizera [kwacu]. Iruhande rw’umuriro bota, abantu baba bafitanye imishyikirano ya bugufi, itandukanye n’ibibwirizwa by’umuhango cyangwa impaka zo mu ruhame. Mu gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana, abantu bashishikarizwa kuvugana n’abandi babikuye ku mutima, ibyo bikaba bihuje mu buryo bwagutse n’ubukristo bushyizwe mu bikorwa hamwe n’umurimo w’ivugabutumwa w’umuntu ku giti cye.
Ikindi kintu cy’ingenzi gisabwa na bamwe muri twe dufatanyije umurimo w’ivugabutumwa n’uwo kwigisha Bibiliya, ni iki gikurikira: “Bene data dusangiye umurimo w’ivugabutumwa, nimwugururire imiryango abasore bashobora guhura n’ibishuko. Mubegere mushyizemo umuhati. Umubi arabagose impande zose. Mugerageze kubashishikariza ibizabafasha kugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru. Ntimukabirengagize. Mubiyegereze aho muba mwicaye iruhande rw’umuriro mwota; mubararikire kwifatanya namwe ku gicaniro cy’umuryango. Nimureke tujye twibuka ko Imana idusaba yuko inzira igana mu ijuru twayigira nziza kandi ikaba iy’igikundiro.”9
“Nabonye ko abagabura bigisha ijambo ndetse n’inyigisho z’idini bafite umurimo ukomeye uri imbere yabo; bafite inshingano iremereye. Mu murimo wabo ntabwo begera cyane bihagije imitima y’abantu. Umurimo wabo bawukora muri rusange cyane, kandi akenshi mu buryo budahamye. Umurimo wabo ugomba kwibanda ku bo bari kuwukorera. Igihe babwiririza ku ruhimbi, ni bwo umurimo wabo uba utangiye. Ubwo rero baba bagomba kurangwa n’imibereho yerekana ibyo babwiriza, bagahora birinda kugira ngo badashyira umugayo ku murimo w’Imana. Bagomba kwerekana imibereho ya Kristo binyuze mu rugero batanga. 1 Abakorinto 3: 9: “Kuko twembi Imana ari yo dukorera” 2 Abakorinto 6:1: “Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa.” Umurimo w’umugabura ntuba urangiye igihe avuye ku ruhimbi. Icyo gihe ntaba akwiriye gutura umutwaro hanyuma ngo ahugirize ubwenge bwe mu gusoma cyangwa kwandika keretse gusa ibyo bibaye ari ngombwa koko. Agomba gukurikiranira hafi iby’umurimo yakoreye mu ruhame akoresheje umwete agira yiherereye, akorera ubugingo bw’abantu ku giti cye igihe cyose habonetse uburyo, akaganirira n’abantu mu muryango, agahugura kandi akinginga abantu mu cyimbo cya Kristo kugira ngo biyunge n’Imana. Umurimo dukorera aha mu isi ugiye kurangira vuba bidatinze, ‘kandi umuntu wese azagororerwa ibikwiriye ibyo yakoze.’ ”10
“Uyu murimo ukorerwa iruhande rw’umuriro kandi umuhati ugashyirwa imuhira, ukurikirwa n’ukugera ku nsinzi gukomeye. Bene data dufatanyije umurimo, nimubigerageze. Bamwe mu bagabura bacu ntibakunda umurimo nk’uwo. Barawihunza bakawugendera kure. Imihati nk’iyo umuntu ku giti cye ashyiraho iba iherekejwe n’umusaraba, ariko uwo niwo murimo abantu bagomba gukora niba bashaka kwemera ukuri kudakunzwe na benshi. Muri ubwo bucuti bwa bugufi tugirana n’abantu bakiri mu mwijima, umucyo wacu ushobora kumurika mu buryo burushijeho kugira ingaruka nziza, ukabageraho mu buryo butaziguye, kandi bazashobora kureba kubw’imyifatire yacu, kubw’ibiganiro byacu, kubw’imigirire yacu ihamye irangwamo umunezero, n’imyitwarire irangwamo ikinyabupfura, kugirango ubuntu bubane natwe, n’amahoro y’ijuru ajyanwe mu ngo zabo. Bazanezezwa n’ukuri guherekejwe n’umusaruro mwiza nk’uwo.”11
Amagambo akurikira ni amwe mu magambo yabwiwe abagabura bari bateraniye mu Nteko Nkuru Rusange i Battle Creek, muri Michigan, mu iteraniro ryabo rya mu gitondo ryabaye ku itariki 9 Ugushyingo 1883: “Mbega inshingano yera Imana yadusigiye mu kutugira abagaragu Bayo kugirango tuyifashe mu murimo wo gukiza imitima! Imana yaduhaye ukuri gukomeye, ubutumwa bw’ingenzi cyane kandi bugerageza isi. Inshingano yacu si iyo kubwiriza gusa, ahubwo ni iyo gukora umurimo, kwegera imitima, gushyiraho imihati yacu bwite igihe turi hafi y’umuriro twota. Dukwiriye gukoresha impano twahawe tubigiranye ubuhanga n’ubwenge, kugirango dushobore kugaragaza umucyo w’ukuri w’agaciro kenshi mu buryo bushimishije cyane, mu buryo bwiza cyane bushobora gutuma abantu barushaho kwemera ukuri.”12
Umwami Yesu yahaye abantu inshingano bagomba guhita basohoza badatindiganyije. Dusoma muri Matayo 28:19,20, amagambo agira ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Ni ihirwe ryacu kumva no gushyira mu bikorwa ayo magambo. “Ntabwo ari umugambi w’Imana ko abagabura barekerwa gukora umugabane munini w’umurimo wo kubiba imbuto z’ukuri. Abantu batahamagariwe umurimo w’ivugabutumwa bakwiriye guterwa umwete wo gukorera Umwami bijyanye n’ubushobozi bunyuranye bafite. Ibihumbi by’abagabo n’abagore badatekereza icyo bakora ubu ngubu bashobora gukora umurimo wemerwa. Mu kwigisha ukuri mu ngo z’abaturanyi babo n’incuti bashobora gukorera Umwami umurimo ukomeye. Imana ntipfa gukoresha abantu. Izakoresha Abakristo bicisha bugufi, bitanga, kandi bakunda ukuri mu mitima yabo. Mureke abantu nk’abo bajye mu murimo Wayo bava ku rugo rumwe bajya ku rundi. Igihe baba bicaye iruhande rw’umuriro bota, abantu nk’abo nibaca bugufi, bagashishoza kandi bakubaha Imana; bazabasha gukora ibirutaho batanga iby’imiryango ikeneye kuruta uko umugabura yabikora.”13 Kuri buri wese ukora uwo murimo w’ingirakamaro, iruhande rw’umuriro haba ahantu hemewe ho gusangiza abandi ubutumwa bwiza n’ibyigisho byerekeye umuryango, ukwizera, no kugeza ubutumwa hirya kure. “Kwamamaza ukuri mu buryo bworoheje kandi burangwa n’urukundo, uva ku rugo rumwe ujya ku rundi, bihuje n’amabwiriza Kristo yahaye abigishwa Be igihe yabohereza mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ivugabutumwa. Binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, binyuze mu masengesho yo kwicisha bugufi kandi avuye ku mutima, abantu benshi bazagerwaho. Umukozi Mvajuru azahaba kugirango atume imitima y’abantu ikorwaho. ‘Ndi kumwe namwe iminsi yose’ iryo ni isezerano Rye. Mu kwiringira ko uwo mufasha azahora ahari, dushobora gukorana ukwizera, ibyiringiro, n’ubutwari.”14 Kubw’ibyo se, urashaka gukoreshwa n’Imana nk’igikoresho gicishije bugufi mu kuyobora abantu ku musaraba?
“Umuhati w’umuntu ku giti cye ni bumwe mu buryo bwiza cyane umucyo wabasha gukwirakwizwamo. Mu rugo ku muturanyi wawe mukikije umuriro mwota, iruhande rw’uburiri bw’umurwayi, mu buryo butuje ushobora gusoma Ibyanditswe Byera ukavuga ijambo rimwe kubwa Kristo n’ukuri. Bityo rero wabiba imbuto nziza zizakura zikera amatunda.”15
Nk’uko twabyize uyu munsi, hari umurimo w’ingenzi ugomba gukorerwa “hafi y’umuriro twota”, haba ku muntu ku giti cye cyangwa awukorera undi muntu. Nk’itorero, dukwiriye gusobanukirwa ko umurimo w’iby’umwuka udakorerwa mu nsengero gusa, ahubwo ko ugira ingaruka nziza mu bihe bya buri munsi, mu mwiherero. Mu gusobanukirwa ibyo, burya iruhande rw’umuriro niho hantu heza cyane hubakirwa imishyikirano no kubibwa imbuto z’ukwizera n’ukuri, kure y’imimerere yatwawe n’ubunyamihango. Ncuti nkunda mugize umuryango w’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura, nimutyo dusabe Uwiteka atwugururire ubwenge n’imitima kugirango twemere ubu butumwa kandi tuzirikane irarika aduha wowe nanjye, mu gihe turi gusoza iyi nsanganyamatsiko:
“Uwiteka azagenzura uko twakoresheje impano yaduhaye. Yishyuye ikiguzi cy’amaraso Ye bwite, aritanga, ndetse arababazwa, kugirango ashoboze buri wese gukora umurimo biturutse ku bushake, nk’umukozi ukorana n’Imana. Iyaba gusa abantu bose bumvaga ko bafite icyo bazabazwa n’Imana mu byerekeranye n’uburyo bakoresheje neza impano bahawe, mbega umusaruro bari kuzanira Imana binyuze muri Yesu Kristo! Impano imwe ishobora kwiyongera bitewe n’uko ikoreshwa. Impano abantu batekereza ko ariyo yoroheje hanyuma y’izindi zose, ni ukuvuga umurimo ukorwa mu buryo bworoheje cyane, ishobora kugera mu ntekerezo z’abantu kandi igakora ku mitima yabo, ibyo bikaba bidashoboka ku bantu bafite impano zikomeye.
“Ubu nicyo gihe cyiza cyane cyo gukora. Gusurwa buri muntu ku giti cye bifite agaciro kenshi. Kubera ko ukunda Yesu Kristo kandi ugakunda n’abantu, buri muryango ugomba kuwugezaho ukuri, hafi y’umuriro bota ukabagezaho ukuri mu buryo bwose bwagushobokera.....Uzirikane ko Umwuka Wera ariwe ukora uwo murimo. Umuntu ukorera Imana ntaba ari wenyine....
“Umurimo wo kwihangana, kwicisha bugufi, kugira impuhwe, gusenga, no kugira urukundo, bizakora ibikomeye kuruta kubwiriza. Mu gihe Umwami Yesu yitangaga kugirango akize abari mu isi umuvumo w’icyaha, yakoze ibikomeye kuruta ibyo amaso yacu yigeze kubona. Umwuka Wera ategereje ko haboneka abantu bazamubera imiyoboro akabakoreramo....Satani ntazahora anesha. Umwuka w’Imana azasukirwa itorero mu gihe ibikoresho bye bizaba byiteguye kumwakira.”16
Uwiteka aduhundagazeho imigisha kandi adufashe gukora uwo murimo turi iruhande rw’umuriro twota. Amena!