Kujya Mu Isi Yose

“ ‘Ninkora umwenda we gusa, ndakira.’ Matayo 9:21. Ayo magambo yavuzwe n’umugore w’umukene wari umaze imyaka cumi n’ibiri arwaye indwara yari yaratumye ubuzima bwe bumuremerera. Yari yaramariye ubutunzi bwe mu bavuzi no ku miti, ariko bose bakamubwira ko atazakira. Nyamara yongeye kugarura icyizere ubwo yumvaga ibikorwa byo gukiza indwara Yesu yakoraga. Yiyumvisemo ibyiringiro by’uko aramutse amusanze byonyine yamukiza.
“Kristo yari mu nzira yerekeza mu rugo rwa Yayiro, umwigisha w’idini w’Umuyuda wari wamwinginze ngo aze akize umukobwa we. Ukwinginga guturutse ku mutima ushenjaguritse kugira kuti: “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho” kwakoze ku mutima wa Kristo wari ufite impuhwe n’imbabazi, maze ahita ajyana n’umutware mu rugo rwe.
“Bakomeje kugenda buhoro buhoro, kuko imbaga y’abantu yabyigaga Kristo impande zose. Mu gihe Umukiza yanyuraga muri iyo mbaga y’abantu; yegereye aho uwo mugore w’imbabare yari ahagaze. Incuro nyinshi yari yaragerageje kumwegera ariko biba iby’ubusa. Icyo gihe noneho yari abonye amahirwe yo kubigeraho. Ntiyashoboraga kubona uburyo bwo kuvugana na We. Ntiyashakaga kumubuza gukomeza kugenda buhoro buhoro. Ariko yari yarumvise ko gukira kwe kwaturuka ku gukora ku myambaro ya Yesu, kandi mu gutinya ko yatakaza amahirwe ye rukumbi yo gukizwa uburwayi, yahatanye agana imbere yibwira ati: “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”
“Kristo yari azi buri gitekerezo cyose cyari mu bwenge bwe, kandi yanyuze aho uwo mugore yari ahagaze. Yari asobanukiwe ko uwo mugore yari akeneye ubufasha, kandi yari arimo amufasha kugira ukwizera.
“Igihe Yesu yari atambutse, uwo mugore yigiye imbere maze ashobora gukora ku mpera z’imyenda Ye. Muri uwo mwanya, yahise amenya ko yakize. Muri uko kumukoraho rimwe risa hari hakusanyirijwemo kwizera kw’imibereho ye, maze ako kanya ububabare n’intege nke bisimburwa n’imbaraga n’ubuzima butarimo umuze. “Amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago” Umurongo wa 29.
“Umugore wari unyuzwe yifuzaga kugaragariza ishimwe Umuganga Mukuru, wari wamukoreye byinshi mu kumukoraho gusa, kuruta ibyo abaganga bari barakoze mu myaka cumi n’ibiri, ariko ntiyatinyutse kubikora. N’umutima unyuzwe kandi ushima, yagerageje gushaka uko yava muri icyo kivunge cy’abantu, ariko Yesu ahita ahagarara. Yarahindukiye, akebuka mu mpande maze arabaza ati: “Ni nde unkozeho?”
Petero amwitegereza atangaye, aramusubiza ati: “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti: ‘Ni nde unkozeho?” Luka 8:45.
“Yesu aramubwira ati: “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” Yari afite ubushobozi bwo gutandukanya umukozeho afite kwizera no gupfa gukoranaho n’ikivunge cy’abantu batari bafite icyo bitayeho. Hari uwari wamukozeho afite intego ikomeye kandi yari yahawe igisubizo.
“Kristo ntiyabajije icyo kibazo kugirango We ubwe agire icyo amenya. Yari afite icyigisho yagombaga kwigisha abantu, akacyigisha abigishwa Be ndetse n’uwo mugore. Yifuzaga guha ibyiringiro abababaye. Yifuzaga kugaragaza ko ukwizera ari ko kwamuzaniye imbaraga ikiza.”1
Mu mwaka wa 1996, nararwaye ndaremba cyane; ngera hafi yo gupfa, kandi numvaga nshaka kujya mu bitari ibyo aribyo byose byaba ibya leta cyangwa iby’abantu ku giti cyabo, nubwo babaga bakoresha uburyo bwo kuvura gakondo akenshi bushingiye ku migenzo y’ubupfumu. Kubw’amahirwe, nageze mu kigo cy’ubuvuzi cyari gifite amatara yaka amanywa n’ijoro. Aho niho narwariye igihe kirenga umwaka.
Muri icyo kigo, ibyasabwaga kugirango ukire byari bitandukanye n’ibyo nari niteze. Mu mezi make ya mbere, amabwiriza yatanzwe yari ayo gufata ibyo kurya bidatetse, kwiga ijambo ry’Imana, no gutega amatwi ibyigisho. Hafi amezi atandatu yakurikiyeho, nibwo abaganga batangiye kumvura, aba aribwo basanasana umubiri; ibyo bikaba byarakemuye ibibazo bibiri by’ingenzi byari byaratumye nza muri icyo kigo.
Icyo gihe nari ndi kumwe n’undi murwayi ukiri muto wari kumwe na nyirakuru. Uko yari ameze byari biteye ubwoba. Yari mu mimerere ibabaje cyane, ntiyashoboraga kugenda cyangwa kwiyitaho, bityo akaba yari akeneye kwitabwaho buri kanya. Mu minsi iheruka ubuzima bwe, uwo mukobwa yagumye mu buriri, yitabwaho ndetse arunganirwa mu gihe yihanganiraga uburibwe bukomeye cyane bw’uburwayi.
Nyirakuru wari umuntu usenga cyane, yaririye mu gituza cy’umwuzukuru we. Uko bigaragara, uwo mukobwa wari ukiri muto yari yarashatse ubufasha hafi y’ibitaro byose bikomeye, kandi yari yarafashe imiti yose yashoboraga kuboneka, ariko nubwo byari bimeze bityo, ntiyashoboye gukira iyo ndwara yari arwaye. Nk’igisubizo cya nyuma, nyirakuru noneho yakomeje gushishikariza cyane uyu mukobwa ko agomba kwatura ibyaha bye ku Mana akabyihana, agaragaza ko yihebye mu buryo buhuje n’umugani wa Bibiliya uvuga ko “umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho.” (Imigani 26:2, ahaheruka).
“Satani niwe nyirabayazana w’indwara; kandi umuganga arwanya umurimo we n’imbaraga ze. Kurwara umutwe ni gikwira ahantu hose. Icyenda ku icumi cy’indwara abantu barwara, zituruka aha hantu. Wenda hari ibibazo byo mu rugo, bimeze nk’indwara y’igicuri, bibabaza umuntu kandi bigatuma imbaraga z’umubiri zigabanuka. Rimwe na rimwe kwicuza ibyaha bishobora gutuma umuntu adakomeza kugira igihagararo cyiza kandi bigatuma adatekereza neza.”2
Biragaragara ko uwo mubyeyi w’umunyamwete yasabye ko uwo mukobwa yamwumvira, maze uwo mukobwa arabyemera. Mu buryo bwatunguye abantu bose, uwo murwayi yavuganye ubushizi bw’amanga, asobanura ibikorwa by’urukozasoni yari yarakoze mu mibereho ye, bikaba byari byaratumye arwanya Imana mu buryo bugaragara. Kubera iyo myifatire yagize mu buto bwe, yumvaga ameze nk’ugezweho n’umuvumo ukomeye, amaherezo waje kwigaragaza mu buryo bw’iyo ndwara. Hari hashize igihe runaka yizeye ko imiti yari kumuvura, ariko indwara ye yari yarushijeho gukomera.
Noneho uwo mukobwa yumvise akeneye kuvuga ukuri kwerekeye icyaha cyari kimaze igihe kirekire gihangayikishije ubugingo bwe, yemera ko yari akeneye cyane Kristo; Umukiza w’abanyabyaha wenyine. Icyo gihe, abari bumvise iby’ayo makuba yamugezeho, barasenze bamusabira babikuye ku mutima.
“Umuganga akeneye ubwenge n’imbaraga birenze iby’abantu kugirango amenye uko yakwita ku bibazo byinshi by’indwara z’ubwenge n’iz’umutima zihangayikishije, akaba ari nabyo asabwa guhangana nabyo. Niba atazi imbaraga z’ubuntu bw’Imana, ntashobora gufasha abababaye, ahubwo azatuma ingorane zirushaho gukomera; ariko niba afitanye imishyikirano ikomeye n’Imana, azashobora gufasha umuntu urwaye indwara y’imitekerereze kandi udafite ibyiringiro. Azashobora kwerekeza abarwayi be kuri Kristo kandi abigishe kwikoreza amaganya yabo yose kuri wa Wundi ubikorerera imitwaro.
“Hari isano yashyizweho n’Imana hagati y’icyaha n’indwara. Nta muganga ushobora kumara ukwezi kose akora akazi ke atabonye iyo sano. Ashobora kwirengagiza uko kuri; ubwenge bwe bushobora kuba buhugiye cyane mu bindi bintu ku buryo atabyitaho; ariko niba yitegereza kandi akaba inyangamugayo, nta kindi yakora uretse kwemera ko indwara n’icyaha bifitanye isano ya bugufi. Muganga agomba kwihutira kubimenya, kandi agakora ibihuje na byo. Mu gihe azaba amaze kwigarurira icyizere cy’abarwayi binyuze mu kuborohereza imibabaro yabo no kubakiza umunwa w’imva, ashobora kubigisha ko indwara ari ingaruka y’icyaha, kandi ko umwanzi waguye ariwe ushaka kubashuka kugirango bagire ingeso zangiza ubuzima n’ubugingo. Ashobora gucengeza mu bwenge bwabo ko ari ngombwa kwigomwa no kumvira amategeko agenga ubuzima. Ashobora gucengeza amahame akiranuka mu bwenge bw’abasore mu buryo bwihariye. Imana ikunda ibiremwa Byayo mu buryo burangwa n’impuhwe n’urukundo rukomeye. Niyo yashyizeho amategeko agenga ibyaremwe, ariko amategeko yayo si ayo gukandamiza. Buri jambo ngo “ntukagenze gutya” haba mu mategeko agenga ibyaremwe cyangwa mu mahame mbwirizamuco, akubiyemo kandi yumvikanisha isezerano.”3
Nyuma y’aho uwo mukobwa wo muri ibyo bitaro amariye kwaturira Imana ibyaha bye, washoboraga kubona amahoro menshi mu maho he. Twese twaje kubona ko ayo mahoro atavaga muri we. Yaturutse mu mahoro mvajuru aboneka gusa muri Yesu Kristo.
Ni koko nyuma y’igihe runaka, ibimenyetso by’indwara ye byatangiye kugabanuka, ariko icyo gihe yari amaze kuvuga ati: “Ubu noneho nkeneye kuruhuka. Ndabinginze, nkeneye kuruhuka. Nkeneye kuruhuka.” Yabonaga ko imibabaro yose yari yarahuye na yo ari ingaruka z’ubwo buzima bwo kwigomeka gusa, ariko icyo gihe noneho yari amaze kumenya ubwiza n’ubwenge buhoraho bw’Ishoborabyose, Yo yari yaremeye kumwitaho mu buryo burangwamo urukundo. Bidatinze, yavuye mu mubiri, apfira mu mahoro n’imbabazi by’Imana.
Kristo ashishikazwa no guha ibyiringiro abababaye kandi agaragaza ko kumwizera bikiza uburwayi kandi bikagarurira ubuzima umubiri n’ubugingo.
Hirya no hino ku isi, abantu babarirwa mu mamiliyoni bakeneye ubufasha, uhereye ku bibazo byoroheje ukageza ku bikomeye cyane by’isobe. Mbese ni ikihe kibazo gikomeye cyane kuruta ibindi byose? Umunyezaburi ahamya imimerere y’Imana mu buryo bw’umwuka: “Nta hazima mu mubiri wanjye kubw’umujinya wawe, nta mahoro amagufwa yanjye afite kubw’ibyaha byanjye.” (Zaburi 38:3).
Abenshi bazi ko ari ingirakamaro kurya indyo yuzuye irimo imbuto, imboga, amazi meza, gukora imyitozo ngororamubiri, kuruhuka, kujya ku zuba, guhumeka umwuka mwiza, n’ibindi. Ariko kandi, birashoboka ko icy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose ari ubuzima bwiza bwo mu ntekerezo no mu by’umwuka, ibyo twese dukunze kwirengagiza.
Hariho benshi bakurikiza gahunda yo kurya bakayinambaho [ku buryo nta wayihindura], bagahitamo ibyo kurya bashingiye ku idini ryabo; kandi akenshi bagateranyaho ibindi byokurya by’inyongera. Abandi babyuka kare mu gitondo, ndetse benshi mbere yo kuryama, kugirango bakore imyitozo ngororamubiri. Nyamara kandi barangwa n’ubwibone, ubwirasi, irari ry’umubiri, kutita ku bandi, no gusuzugura abandi, birengagiza imyitozo ngororamubiri irusha ubwiza indi yose yo ku isi (umurimo w’ivugabutumwa, kugenda n’amaguru tujya kubwiriza ubutumwa bwiza, kugenza amaguru, kwiruka dutwaye ubutumwa bwiza).
Kandi haracyariho abantu bahangayikishwa no kujya kuryama kare kugirango bite ku mibiri yabo no kugira impagarike nziza y’ibyiyumvo, ibyo rwose ni byiza nta kibi kibirimo. Nyamara mu kazi kabo, mu murimo ubabyarira, cyangwa mu kwiga, iyo mirimo yose isaba gukoreshwa intekerezo ishobora rwose kuba ishingiye ku ntego y’ukwikunda, umururumba wo gushaka inyungu n’ibinezeza muri iyi si ishira ikavaho. Ntibaba bashaka kugira ubwitange runaka mu gihe bakora umurimo w’ivugabutumwa, bityo bunganire abafite ubumuga, abarwayi, abapfushije ababo cyangwa abagezweho n’ibīza. Kubera iyo mico, mu bihe byinshi ntibakosorwa, akenshi bagira ububabare ‘mu gihe gito no mu gihe kirekire’ ndetse bakanagira indwara z’umubiri, iz’ubwenge, n’iz’iby’umwuka.
Isōko nyakuri y’ubuzima bwiza bw’umubiri, bw’intekerezo, no mu by’umwuka, ni Imana, Data wa twese wuje urukundo, na Yesu – Umuganga mukuru. Isano iri hagati y’ubwenge bw’umuntu n’ubwenge bwa Kristo ituma ubwenge, ubugingo, uturemangingo, n’ibice by’ingenzi by’umubiri bikomeza kubaho, kandi iyo sano ituma umubiri wose ugira imbaraga ukaba mutaraga; bityo bikawurinda indwara kandi bikiza imibiri y’abarwayi.
Kubera ko nari umubwiririshabutumwa ibitabo, naratumiwe kugirango ntange ikiganiro mu icapiro rya banki nkuru y’igihugu. Nabashyikirije ibitabo byacu, bikubiyemo n’igitabo cyitwa “Kugana Yesu”. Icyo kiganiro kirangiye, umuyobozi w’iryo capiro yanjyanye mu biro bye maze anyereka umusore unanutse, w’amaraso make, ufite imisatsi miremire, n’isura yangiritse, akaba yari afite ikibyimba ku ivi. Yari afite ububabare mu gatuza no mu mugongo.
Namubajije impamvu yari ameze atyo, maze ambwira ko yari yarabanye na se na nyina na barumuna be batatu. Hanyuma igihe se yarwaraga cyane maze amaherezo agapfa, umwe mu ncuti za se magara yahaye ruswa abayobozi ba leta maze ahimba inyandiko igaragaza ko inzu umuryango wabo wari utuyemo mu mujyi rwagati, abwira urukiko ko iyo nzu ari iye. Urukiko rwaremeye, nuko umuryango wose ushyirwa mu muhanda.
Uwo muryango uteye agahinda wabuze aho ujya, ndetse na bene wabo ntibongeye kubitaho ngo bamenye ibyabo ukundi. Amaherezo haje umugabo igihe batari babyiteze, maze abasanga mu kazu k’imbaho kari hafi y’isoko, aho bari baratangiye kubaho ubuzima bwa gikene bubabaje.
Ibyo bintu bibabaje byamubayeho byatumye uwo musore agira umujinya mwinshi. Barumuna be batatu bagombaga kuva mu ishuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura; nyina yagize ikibazo cyo mu mutwe, ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, no guhuma amaso. Kandi kubera iki kibazo cy’ingutu, murumuna we umwe yaje kurwara igicuri. Nubwo uwo musore na we yari arwaye, niwe wenyine washoboraga gufasha umuryango we mu buryo bw’umubiri. Kubera ko ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi, byabaye ngombwa ko ava muri kaminuza, kandi nta hantu na hamwe yashoboye kubona akazi.
Hanyuma umuyobozi wa banki, umugabo w’umugwaneza kandi w’umutima mwiza, yamusabye gukorana na we mu cyiciro yari ahagarariye, kugirango ashyire mu mwanya ibyangombwa n’amakarito, kandi yite ku isuku ajye akuraho imyanda. Iyo uwo muyobozi yahembwaga umushahara we buri kwezi, yahaga uwo musore udufaranga duke. Uwo musore yavuze ko yari ategereje kubagwa ivi, wenda byaba na ngombwa bakamuca ukuguru, ariko uwo munsi ntibyabayeho bitewe no kubura amafaranga. Nguko uko namumenyesheje Yesu Kristo, Umwami ukiza ubugingo. Yarabishimye cyane afata icyo gitabo aragisoma. Nyuma y’icyumweru kimwe, namubwiye ibyerekeranye n’imbabazi za Kristo, maze azakira atajuyaje abogoza amarira. Hanyuma namusabye kubabarira umugabo wari warahemukiye umuryango we.
Yarambajije ati: “Ni gute nshobora kubabarira umuntu watumye mbaho nabi bene aka kageni, yaba njyewe, mama, n’abavandimwe banjye?” Namuhendahendeye kubiharira Imana ikaba ariyo igira icyo ikora ku mutima we, maze iyo ntambara akayiharira Uwiteka.
Nyuma y’igihe runaka, amaherezo yemeye kubabarira. Naratashye imuhira mbibwira umugore wanjye wigaga iby’ubuvuzi. Yafashe indobo, ateguriramo ibumba ryo kujyana, afata irindi bumba ryumye araripfunyika, yongeraho amashu n’ibitunguru. Ibyo byose twabijyanye mu nzu y’uwo musore. Yatangiye gushyira ibumba ku ivi rya wa musore maze amuha amabwiriza aturuka mu mwuka w’ubuhanuzi arebana no kwirinda ibyokurya byangiza ubuzima, ahubwo akarushaho gukoresha ibyokurya by’umwimerere bivuye mu murima, ahanini agakoresha bibisi. Icyo gihe kandi twahaye imiti murumuna we ndetse na nyina.
Ni koko, Uwiteka akoresha imiti y’ibimera nk’ibikoresho byo gukiza indwara, ariko ikintu cy’ingenzi cyane mu murimo w’ubuvuzi dukwiriye guhora dutekereza, ni ukumenya ibi bikurikira:
“Kimwe mu byaha birusha ibindi kuba rusange kandi kikagira ingaruka mbicyane, ni ukwishimira kugira umutima utababarira. Ni abantu bangahebagaragaza umwuka wa kinyamaswa no kwihorera maze bagapfukama imberey’Imana bayisaba kubabarirwa nkuko bababarira? Mu by’ukuri ntibashoborakwiyumvamo ko iri sengesho rizamutse, kandi ntibashobora gutinyukakurisohora mu kanwa kabo. Tubeshejweho n’imbabazi z’Imana buri munsi naburi saha, none mbega uburyo tugaragariza bagenzi bacu b’abanyabyahaubusharire n’igomwa!”4
Abantu bafite amahirwe menshi kurusha abandi ku isi
Ni twe bantu bafite amahirwe menshi kurusha abandi mu mateka y’isi. Turi mu gihe dufite umucyo mwinshi w’Imana dukura muri Bibiliya no mu Mwuka w’Ubuhanuzi. Mu by’ukuri, dufite amahirwe adasanzwe yo kuba twarahawe ingororano y’inyigisho zikubiye mu Mwuka w’Ubuhanuzi. Muri wo, Uwiteka agaragaza neza uko dukwiriye kurya, kwambara, gushyikirana n’abandi, n’uko twakora imirimo yacu itubyarira inyungu. Hakubiyemo ibyadufasha cyane kuruta ibindi mu by’umwuka no mu byiyumvo. Dukeneye kuba abakozi b’abanyamurava kugirango twereke abantu bose izo nyigisho, tukirinda gukoresha ibyokurya by’inzaduka, biba bisohotse mu nganda, kandi twirinde ibintu ab’isi badukana, n’inyigisho za siyansi zidashyigikirwa na Bibiliya n’Umwuka w’Ubuhanuzi. Dukwiriye gushaka uko twagirana umushyikirano wa bugufi n’Imana, yo yonyine idusezeranya ko izaturinda mu buryo bw’umubiri kandi ikaduha impagarike nziza mu byiyumvo.
“Umukiza mu bitangaza Bye yagaragaje imbaraga zihora zikorera umuntu, kugirango zimubungabunge ndetse zinamukize indwara. Imana ikorera mu byaremwe umunsi ku wundi, isaha ku yindi, kugirango dukomeze kubaho, itwubake, kandi idusubizemo ubuzima. Iyo igice icyo aricyo cyose cy’umubiri gikomeretse, uburyo kamere umubiri ukoresha mu kwivura buratangira, imbaraga kamere zitangira umurimo kugirango zigarure ubuzima. Ariko imbaraga ikoreshwa muri ubwo buryo ni imbaraga y’Imana. Imbaraga zose zitanga ubuzima zituruka kuri Yo. Iyo umuntu akize indwara, burya ni Imana iba imukijije.
“Indwara, uburibwe, ndetse n’urupfu bituruka ku mbaraga z’uwundi. Satani ni we urimbura, naho Imana niyo yongera kuzahura; igakiza.
“Amagambo yabwiwe Abisirayeli muri iki gihe arareba abafite amagara mazima mu mubiri no mu bugingo. ‘Kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.’ Kuva 15:26.
“Icyo Imana yifuriza buri muntu kigaragarira mu magambo agira ati: “Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.” 3Yohana 2.
“Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose, agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba.” Zaburi 103:2,3.”5
Muri izo nkuru no muri ayo masomo yo muri Bibiliya, tuhabona ukuri kudashidikanywa: kuvurwa mu buryo bw’umwuka akenshi bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu akira mu buryo bw’umubiri. Ukwizera no kwihana bifite imbaraga zo gukomeza umubiri mu buryo bwihariye. Umugore wakoze ku mwenda wa Yesu yarakijijwe kubera ukwizera kwe, ibyo bikaba bitwereka ko natwe dukeneye gusanga Yesu. Uko twerura indwara yacu y’icyaha, imitima yacu igashenjagurikira kwakira imbabazi z’Imana, niko twibonera ukuri ko: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1Yohana 1:9). “Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.” (Zaburi 23:3).
Ni iki gishobora kuba kikubuza kwishimira amahoro menshi Imana itanga? Mbese waba warasuzumye umutima wawe kugirango urebe niba ushobora kuba ufite icyaha utazi, cyangwa ukaba ukiremerewe n’umutwaro? Wenda ubwibone nibwo butuma udasobanukirwa neza ubuntu bw’Imana. Tekereza kuri ibi: ni iki ukeneye kureka kugirango ube mutaraga? Ni iyihe ntambara ihishwe ishobora kuba ikubuza kubona amahoro? Imana ireba byose, kandi imbabazi Zayo zikiza zigera ku muntu wese uyegera yicishije bugufi.
Garukira Kristo, we ukiza ubugingo n’umubiri. Niwatura ibyaha byawe, ukareka ibintu bikubera intaza mu gukira indwara kwawe, ukiringira imbaraga z’Imana zitagira imipaka, uzagira amahoro kandi ukire rwose. Yatanze isezerano rigira riti: ‘Kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.’ Kuva 15:26, kandi ijambo Ryayo ntirihera. Shaka mbere na mbere gukira k’umutima binyuze kuri wa Wundi wishyizeho imibabaro yacu n’agahinda kacu, naho ibindi byose bizabaho mu buryo buhuje n’uko ashaka. Amena.