Back to top

The Reformation Herald Online Edition

Kujya Mu Isi Yose

Kuwa Mbere, 14 Ukuboza 2025
Guhindura abantu Abigishwa
Byateguwe na OLGA ORTIZ wo muri Kolombiya
Uburezi Nyakuri

Mu ntangiriro, Imana yashyizeho umuryango nk’urufatiro rw’umuryango mugari – ahantu ho kubumbatira no guteza imbere imico, ingeso, n’indangagaciro. “Gahunda y’uburezi yashyiriweho muri Edeni yari ishingiye ku muryango.”1 Umugambi w’Imana wahindutse bitewe n’uko abantu bari bamaze gukora icyaha. Uburezi nyakuri nibwo murimo wo gucungura inyokomuntu no kuyizahura, bugatuma umuntu agira ubushobozi bwo mu buryo bw’umubiri, mu by’ubwenge, no mu by’umwuka buhuje n’imico ya Kristo. Ntabwo bugarukira ku kunguka ubumenyi gusa, ahubwo bugamije ku gutegurira umuntu gukora umurimo muri iyi si no mu bihe bidashira. Urufatiro rw’ubwo burezi ni mu ijambo ry’Imana no ku buyobozi bw’Umwuka Wera. Kubera ko Kristo ariwe uhagarariye Data wa twese, akaba ari we uhuza Imana n’abantu, ni we Mwigisha ukomeye w’abantu, kandi yateganyije ko abagabo n’abagore bagomba kuba abahagarariye Imana. Umuryango niwo wari ishuri, naho ababyeyi nibo bari abarimu. Iryo hame ryakurikijwe mu budahemuka mu mibereho y’Umwami Yesu hano ku isi.

Uburezi bwa Kristo

“Yesu yarerewe mu rugo rwa gikene, kandi agakiranuka ndetse akanezezwa no gusohoza uruhare rwe mu kwita ku ngorane z’urwo rugo. Uwahoze ari Umugaba w’ingabo zo mu ijuru, abamarayika bishimira kumvira ijambo Rye; ubu yari abaye umugaragu uganduka, umwana ukunda kandi wumvira. Yigishijwe umwuga ndetse akoresheje amaboko Ye akora imirimo y’ububaji hamwe na Yosefu. Yambaye ikanzu ye iciriritse y’umukozi usanzwe, yagenze imihanda y’umugi mutoya, ajya kandi anava mu mirimo ye yoroheje. Ntiyigeze akoresha imbaraga ze z’ubumana ngo agabanye umutwaro We cyangwa ngo yoroshye imiruho Ye.”2 Mu rugo iwabo niho hamubereye ishuri ry’ibanze, aho Mariya na Yosefu bayobowe n’amahame y’Imana, bagize uruhare rw’ingenzi mu mikurire ye kugeza abaye umugabo. Imimerere y’umuco n’iy’umuryango yakuriyemo, akikijwe n’ibyaremwe ndetse n’ibintu byoroheje, byatumye arushaho kugira imico myiza kandi imishyikirano yari afitanye n’Imana n’ibyo abantu bakeneye irushaho gukomera.

“Mu gihe cya Kristo, Abayuda bitaga cyane ku burezi bw’abana babo. Amashuri yabo yari afatanye n’amasinagogi, cyangwa ahantu ho gusengera, kandi abarimu bitwaga abigisha, abantu batekerezwaga ko bari barize cyane.

“Yesu ntiyagiye muri ayo mashuri, kuko bigishaga ibintu byinshi by’ibinyoma. Abanyeshuri bigishwaga inyigisho z’abantu mu cyimbo cy’Ijambo ry’Imana, kandi izo nyigisho zahoraga zibusanye n’ibyo Imana yigishije ibinyujije mu bahanuzi Bayo.

“Binyuze muri Mwuka wayo Wera, Imana ubwayo yategetse Mariya uburyo azarera Umwana Wayo. Mariya yigishaga Yesu ibivuye mu Byanditswe Byera, kandi Yesu yigishijwe gusoma no kwiga Ibyanditswe We bwite.”3

Igitekerezo Gikocamye

Mu buryo buhabanye n’inyigisho Yesu yaherewe imuhira, amashuri y’abigisha bo mu gihe Cye yari yarirengagije intego nyakuri y’uburezi ahubwo yibanda ku mihango, bityo yiganzamo imigenzo idafite icyo ivuze. Ibyo byatumye uburezi budashishikariza abantu kugirana umushyikirano n’Imana, cyangwa ngo butume bagira imico ishingiye ku mahame nyakuri y’Imana. Mbese ibyo ntibigaragaza mu rugero runaka imimerere iriho muri iki gihe?

“Ibitekerezo dufite ku byerekeye uburezi ntibyagutse kandi biri ku rwego rwo hasi cyane. Dukeneye kwagura ibitekerezo no kugira intego ihanitse. Uburezi nyakuri busobanuye ibirenze gukurikira amasomo runaka mu ishuri. Burenze imyiteguro y’ubuzima bw’iki gihe turimo. Ni uburezi bugenewe gutegura umuntu n’impagarike ye yose kandi bukagira icyo bukora ku gihe cyose cyo kubaho kwe. Ni iterambere mu bwuzuzanye ry’imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge, n’iz’iby’umwuka. Ubwo burezi butegurira umwigishwa kwishimira umurimo akora kuri iyi si no kurangamira umunezero w’agahebuzo azagira mu murimo mugari, mu isi izaza.”4 Ikibabaje ni uko mu mashuri asanzwe yo mu isi, imico n’indangagaciro by’ingenzi cyane mu mibereho y’abantu no mu kwitegura kujya mu ijuru, birirengagizwa. Binyuze mu gusobanukirwa amakosa yakozwe mu gihe cyahise, dushobora kongera kubona intego nyakuri y’uburezi mvajuru.

Mbese ibi bishatse kuvuga iki?

Uburezi nyakuri buturuka ku Mana, kandi intego yabwo ni iyo kugarurira abantu ishusho y’Imana. Uburezi nyakuri ntibugarukira gusa ku kunguka ubumenyi bw’amashuri, ahubwo bukubiyemo impagarike y’umuntu y’iby’umwuka, mu by’imicombonera, n’imibanire ye n’abandi. Kubw’ibyo rero, ni umurimo wera kandi ukomeye. Mu Byanditswe Byera tubona ukuntu Imana itera umwete ababyeyi ku byerekeranye no kwigisha abana babo. Imana yerekeje kuri Aburahamu, iravuga iti: “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho. (Itangiriro 18:19). Kubera ko Aburahamu yari afitanye umushyikirano wa bugufi n’Imana, yigishije umuryango we inzira z’Imana. Kugirango ibyo bishoboke mu ngo zacu, ni ngombwa kugira akamenyero ko gukunda kwegurira ubugingo bwacu Umukiza tubikunze, tukigisha abana bacu ko binyuze mu gusenga, bafite Incuti izumva inzozi zabo zose n’imibabaro bahura nayo. Kubw’ibyo, binyuze mu gusoma Bibiliya buri munsi, bazamenya kamere y’Imana n’ukuntu itwitaho mu buryo burangwa n’urukundo Rwayo rwuje impuhwe. Ni muri ubwo buryo bazitoza kubaha abandi, kubagaragariza urukundo no kwihangana. Baziga kugira imbabazi no kugira neza, nk’uko Data wa twese wo mu ijuru agirira imbabazi n’ineza abantu yaremye abigiranye urukundo. Gusobanukirwa uburezi nyakuri bidushishikariza kumenya ko intego y’ibanze y’iyo gahunda ari ukurema imico, kubera ko ubwo aribwo butunzi bwonyine rukumbi dushobora kujyana mu ijuru.

Ingaruka zo gufata ibyemezo bibi

Kurema imico ni inzira y’ibanze kandi y’ishingiro mu buzima; imico nicyo kintu cyonyine tuzajyana mu ijuru kandi yubakirwa mu rugo. “Imico isa n’uko ijuru ribishaka nibwo butunzi bwonyine dushobora gukura muri iyi si tukazabwimukana mu isi izaza. Abantu bakurikiza amabwiriza ya Kristo muri iyi si bazinjirana mu mazu yo mu ijuru ibyo bagezeho bayobowe n’Imana. Kandi mu ijuru tuzakomeza gukuza imico myiza. Kubw’ibyo rero; gukuza imico muri iki gihe ni ingenzi.”5 Umurimo wera w’ababyeyi ni ukwigisha no gutoza abana babo kubaha Imana no kuyumvira, kugirango babifashijwemo n’Umwuka Wera, bashobore kwimenyereza kugira kamere imeze nk’iya Se wo mu ijuru. Uwiteka aravuga ati: “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.” Gutegeka kwa Kabiri 6:6,7.

Iyo ababyeyi birengagije amabwiriza y’uburezi butangwa n’Imana kandi bakirengagiza inshingano yabo ikomeye, abana babo bigishwa n’umwanzi w’abantu. Twakagombye kuzirikana urugero rw’umutambyi Eli. Mu 1Samweli 2:12 tuhasanga amagambo agira ati: “Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.” Abana bakeneye kwitabwaho cyane no kuyoborwa neza kurusha uko byigeze bikorwa kubera ko Satani ari guharanira kwigarurira intekerezo n’imitima byabo, ndetse no kwirukana Umwuka w’Imana.

“Imibereho iteye ubwoba y’urubyiruko rwo muri iyi minsi ni kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane byerekana ko turi mu minsi ya nyuma, nyamara ukwangirika kwa benshi gushobora guhuzwa mu buryo butaziguye n’imiyoborere ipfuye y’ababyeyi. Umwuka wo kwivovotera gucyaha washoye imizi none uri kwera imbuto yawo yo kutumvira. Nubwo ababyeyi badashimishwa n’imico abana babo bari gukuza, bananirwa gutahura amakosa abatera kuba abo bari bo uyu munsi.”6

Ababyeyi bagomba gusobanukirwa ko uburezi bwa Gikristo butagomba kwibanda ku bwenge gusa, ahubwo ko bugomba no kwibanda ku gukuza imico, ku gutozwa imicombonera, no gutegurira abana ubugingo buhoraho. Ntibashobora gusohoza inshingano zabo mu buryo bukwiriye, keretse gusa baramutse bemeye ko ijambo ry’Imana aba ariryo ribayobora mu mibereho yabo. Bakwiriye gusobanukirwa ko bagomba gutoza no kurema imico ya buri muntu w’agaciro kenshi bahawe kwitaho, kugirango amaherezo bazabashe kubona amahame y’uburezi nyakuri n’akamaro ko kuboneza imico; akaba ari igikorwa kigira ingaruka z’iteka ryose. Mbese abo bahitamo kuba incuti zabo zizabafasha kugaragaza kamere ya Se wo mu ijuru, cyangwa se bazabahatira kugaragaza kamere y’umutware w’iyi si? Mbese ibyo babonera ku mbuga nkoranyambaga bizabahesha kwera, cyangwa bizatuma indangagaciro zabo zidindira, kandi byonone imyifatire yabo y’iby’umwuka? Kugirango bayoborwe mu nzira ifunganye, urugero rwo mu muryango ruzaba ari ingirakamaro cyane.

Urugero rwo mu muryango

Inyigisho za Gikristo zitangirwa mu bwana zigendana urugero rw’abarimu ba mbere, ari bo babyeyi. Niyo mpamvu dushishikarizwa gutuma urugo rwacu ruba ijuru rito, kugirango abana baje bigira ku kwigana urugero rw’ababyeyi babo. Mu Bagalatiya 5:22,23, havuga ko imbuto z’Umwuka ari: urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda; izo ni indangagaciro zituma imico ya Gikristo ikomera. Umwami Salomo aratwibutsa ati: “Menyereza umwana akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” (Imigani 22:6). Intumwa Pawulo na we aduhugurira kuvugurura intekerezo n’imico byacu kugirango dukore ibyo Imana ishaka (Abaroma 12:2). Muri Matayo 5:48, Yesu ubwe adusaba ‘gukiranuka nk’uko Data wo mu ijuru akiranuka’, ibyo bikaba byumvikanisha ko tugomba gukomeza gukura kugirango duse na Kristo. Gukuza imico ni igikorwa gikomeza cy’ihinduka gisaba ko Umwuka Wera afatanya n’umwete w’umuntu ku giti cye. Intego y’ibanze y’uburezi bwa Gikristo ndetse n’imibereho ya Gikristo ni ugukuza imico.

“Umuntu wese waremwe ku ishusho y’Imana, yahawe ubushobozi busa n’ubw’Umuremyi we: imyitwarire y’umwihariko n’ubushobozi bwo gutekereza no gukora. Abantu iyi mbaraga igaragarira ni abantu bahabwa inshingano, bakaba abayobozi mu gutangira imirimo mishya kandi bagateza impinduka nziza mu mico. Umurimo w’uburezi nyakuri ni uguteza imbere izi mbaraga, gutoza abasore bakaba abantu bitekerereza batagendera ku bitekerezo by’abandi kandi ngo abe aribyo bagaragaza gusa. Aho kugirango mubahambire ku nyigisho zavuzwe cyangwa zanditswe n’abantu, nimureke bayoborwe inzira igana ku masōko y’ukuri, ahantu hagutse bakorera ubushakashatsi mu byaremwe no mu byahishuwe. Nimubareke batekereze ku bihamya bikomeye by’inshingano bafite n’aho ibaganisha, bityo bizatuma ubwenge bwabo bwaguka kandi burusheho gukomera. Aho kugirango ibigo by’amashuri bisohore abigishwa b’abanebwe kandi badafite imico ihamye, bikwiriye gusohora abantu bafite imbaraga zo gutekereza no gukora, abantu bategeka ibibaho ntibabyemerere ko bibategeka, abantu bafite impumeko y’ubwenge, ibitekerezo biboneye n’ubutwari mu byo bizera kandi bemera.

“Uburezi nk’ubwo butanga ibirenze ubumenyi bw’iby’ubwenge; n’ibirenze gutoza umubiri. Bene ubwo burezi bukomeza imico kugirango ukuri n’ubunyangamugayo bitaguranwa ibyifuzo by’inarijye cyangwa kurangamira iby’isi. Bukomeza intekerezo zigashobora guhangana n’ikibi. Aho kugirango ahe icyo ararikiye kumutegeka bityo kigahinduka imbaraga irimbura, impamvu yose itera umuntu gukora ndetse n’icyifuzo cyose byubahiriza amahame y’ukuri akomeye. Uko umuntu arushaho gutekereza ku butungane bw’imico y’Imana niko intekerezo ze zihindurwa nshya, kandi ubugingo bukongera kuremwa bundi bushya mu ishusho y’Imana.”7

Ababyeyi bagomba kumenyereza abana babo imibereho irangwamo umunezero n’ubuzima buzira umuze binyuze mu kubarinda imbaraga z’ibyitegererezo bibi, bakabamenyesha ko bigira ingaruka ku mibereho yabo, n’ukuntu ibyo bintu bishobora kwangiza imico yabo kandi amaherezo bikabatandukanya n’Imana.

“Ibikorwa bisubiwemo kenshi bihinduka ingeso, kandi izo ngeso zihinduka imico. Nimukore inshingano nto mugira mu buzima mufite kwihangana. Uko murushaho guha agaciro gake akamaro ko kuba indahemuka mu nshingano nto muhabwa, niko imico yanyu itazubakwa mu buryo bushimishije. Inshingano yose ni ingirakamaro mu maso y’Ishoborabyose. Uwiteka yaravuze ati: ‘Ukiranutse ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye.’ Mu buzima bw’Umukristo nyakuri, nta bidahabwa agaciro.”8

Kurema imico bishyizwe mu ngiro, bigomba gushingira ku mahame akurikira:

1. Gutega amakiriro ku Mana: shaka Imana buri munsi binyuze mu gusenga no kwiga Bibiliya. (Abafilipi 4:13).

2. Ikinyabupfura no kwitegeka: gutegeka ibitekerezo, amagambo, n’ibikorwa (Imigani 16:32).

3. Gukorera abandi: kugira imico myiza kandi iboneye kubwo gukunda abandi no kubafasha (Matayo 25:40).

4. Guhabwa inyigisho zishingiye ku mahame ya Bibiliya uhereye mu bwana (Imigani 22:6; 2Timoteyo 3:15).

5. Kwihangana mu ntambwe yo guhinduka: gukuza imico ikabonera ni igikorwa gikomeza kugeza igihe ubugingo buzagaragariza ishusho ya Yesu mu buryo bwuzuye (2Abakorinto 3:18; Inyandiko z’Ibanze, p.71).

Kwiga binyuze mu gukora

Uburyo bwifashishwa mu kwigisha ku isi buhamya ko Uwiteka ari we washyizeho gahunda igenga uburezi ivuye mu ijuru. Abana biga neza igihe bashoboye guhuza ubumenyi n’ibibakikije kubwo kubushyira mu bikorwa mu mibereho yabo ya buri munsi. Kuva abana bakiri bato bagomba kwiga umwuga w’ingirakamaro kugirango ubafashe guteza imbere ubwenge buzababera ishingiro mu kubahesha indangagaciro ziboneye nko gusohoza inshingano, kurangwa n’ikinyabupfura, kutanambuka, no kwihangana. Byongeye kandi, bibaha uburyo bwo guhindura uburezi mu buryo bufite ireme kandi bukungahaye bubafasha kudatsinda ibizamini gusa, ahubwo no guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Ibyo byose bigomba gushingira ku Byanditswe Byera.

Uburezi bwa Bibiliya

Kuva mu ntangiriro, Imana yashyizeho gahunda igenga uburezi. Mu Itangiriro 1:27 hatubwira ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana kandi asa na Yo. Ibyo byumvikanisha ko ubumenyi buturuka ku Mana bugomba kuba ari bwo inyigisho zose zishingiyeho. Imigani 9:10 haravuga hati: “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.” Hashimangira ko uburezi nyakuri butangirana n’urufatiro rukomeye rw’iby’umwuka bugomba kubahiriza ihame ry’ibanze rikurikira: “Umurimo wo kwigisha n’umurimo wo gucungura ni kimwe.”9 Bikaba bishimangira ko inyigisho zigomba gutuma habaho uguhinduka kw’iby’umwuka.

1. Kristo ni we shingiro ry’inyigisho zose: Imana ikwiriye kuba ishingiro ry’imyigishirize yose (Abakolosayi 2:3).

2. Bushyitse: uburezi bukwiriye kuba bukubiyemo ibyageza umuntu ku iterambere mu by’umubiri, iby’ubwenge, n’iby’umwuka (Luka 2:52).

3. Bugashyirwa mu bikorwa kandi bugakoreshwa: si mu nyigisho zo mu magambo gusa, ahubwo bushingiye mu mibereho ya buri munsi no gukorera abandi (Matayo 25:40).

4. Kurema imico: uburezi bugomba kuboneza imico kuburyo igaragaza ishusho ya Kristo.

“Kutikanyiza niryo shingiro ryo gukura nyakuri kose. Binyuze mu gikorwa cyo kutikanyiza, habaho gukura k’ubushobozi bwose bw’umuntu ku rwego ruhanitse. Tugenda turushaho rwose kuba abasangiye kamere n’Imana. Tuba twizihiye ijuru kuko turyakira mu mitima yacu.”10

5. Bwibanda cyane ku byiringiro no gucungurwa: bugomba gutegurira umuntu ubuzima bwa none n’ubw’iteka ryose. “Umurimo w’ubuzima bwose twahawe ni uwo kwitegura guhabwa ubugingo buhoraho, kandi nidusohoza uwo murimo nk’uko Imana yagambiriye ko ugomba gusohozwa, buri kigeragezo cyose gishobora gutuma tujya mbere mu murimo, kubera ko igihe turwanya ibishuko byacyo tugira amajyambere mu kugira imibereho mvajuru. Mu gihe cy’intambara ikaze, mu gihe turwana intambara ikomeye y’iby’umwuka, abasirikare batagaragara baba bari iruhande rwacu, boherejwe n’ijuru kudufasha mu ntambara turwana, kandi mu gihe cy’amakuba tugira imbaraga n’ubutwari, ndetse tugira imbaraga zirenze iz’abantu.”11

Uburezi bwa Gikristo ntibugarukira mu rugo cyangwa ku ishuri gusa, ahubwo bugera no mu itorero, kuko ari inking y’ibanze y’iterambere ry’iby’umwuka. Urubyiruko ruyoborwa neza binyuze mu itorero, rugashyigikirwa kandi rukahabonera ingero zo kwizera; bikabafasha gukura mu mushyikirano bagirana n’Imana kandi bagakomezwa mu bihe biri imbere.

Mu bihe by’imperuka

“N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.” (Yesaya 58:12). Uyu muhamagaro ukomeye ukubiyemo uburezi:

“Satani yakoresheje amayeri akomeye cyane kugirango ashyire imigambi ye n’amahame ye muri gahunda y’uburezi, bityo agire ububasha bukomeye ku bwenge bw’abana n’urubyiruko. Umurimo w’umurezi nyakuri ni ukurwanya amayeri ye. Dufitanye isezerano ryera n’Imana ryo kurera abana bacu tukabatoza kuyikorera, mu cyimbo cyo kubatoza gukunda iby’isi; tubigisha kudashyira ibiganza byabo mu biganza by’isi, ahubwo tukabigisha gukunda Imana no kuyubaha, no kwitondera amategeko Yayo. Bagomba gushishikazwa n’igitekerezo cy’uko baremwe mu ishusho y’Umuremyi wabo, kandi ko Kristo ari we cyitegererezo bagomba gukurikiza. Tugomba kwita cyane ku burezi buzatanga ubumenyi buhesha agakiza, kandi bugatuma imibereho n’imico y’abantu bihuza n’ishusho y’Imana. Urukundo rw’Imana nirwo rutuma ugutungana k’umutima kuboherwa ku bugingo kumeze nk’imirunga y’izahabu, ibyo bikarugira nyakuri. Bityo rero igihagararo umuntu ashobora kugeraho ntikigeze gisobanurwa mu buryo bwuzuye.

“Kugirango uyu murimo ukorwe, hagomba gushyirwaho urufatiro rwagutse. Hagomba gushyirwaho imigambi mishya kandi igashakirwa umwanya, n’abanyeshuri bagomba gufashwa gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu byo bakora byose. Ikintu icyo aricyo cyose kitaboneye, gihishwe inyuma y’umurongo, kigomba kugaragara neza kandi kikirindwa; kuko ari icyaha kitagomba gukomeza kubaho iteka. Ni ingirakamaro ko buri mwarimu agomba gukunda kandi agasigasira amahame n’inyigisho biboneye, kuko ari umucyo ugomba kumurikira abanyeshuri bose.”12

“ ‘Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima’ (Tito 2:1). Kugirango dusohoze uyu murimo dukeneye gushyigikirana no gushyiraho imiyoboro yasohoza uyu mugambi kugirango ushobore kugera ku ntego. Binyuze mu Kigo cy’Amashuri cya Odedi, hano muri Kolombiya duherutse gushyiraho uburyo bw’imyigishirize bunogeye umuntu wese. Intego imwe rukumbi ni ukugarura ishusho y’Imana mu bana bacu no mu rubyiruko, binyuze mu gusubizaho umugambi w’umwimerere Imana yari ifite ku burezi. Ababyeyi bafite inshingano yo kugirana umushyikirano muzima n’Imana, bagatanga icyitegererezo gituma abana bahuza ibyo biga n’isi nyayo. Icyakora iyi si inshingano y’ababyeyi gusa, ahubwo itorero naryo rikwiriye kugira uruhare mu gusohoza uyu murimo ukomeye. Imana iduhamagarira kubeshwaho no kwizera, kandi ibyo ntibigarukira gusa mu kujya mu rusengero cyangwa gukurikiza imigenzo runaka, ahubwo bishingiye ku kwemera ko Kristo ahindura imitima yacu n’imico yacu. Iryo hinduka rigomba kugaragarira mu mitekerereze yacu no mu bikorwa byacu. Inshingano yacu yo kuba umucyo w’isi itangirana no kwigisha abana, urubyiruko n’abantu bakuru kubwiriza ubutumwa bwiza. Ubwenge bw’Umwami Imana yacu butubere isōko, kugirango Imana iduhe kujijuka kandi itwigishe inzira dukwiriye kunyuramo! (Imigani 1:7; Zaburi 32:8)”

Aho biboneka:
1 Uwifuzwa Ibihe Byose, p.123.
2  Imigani ya Kristo, p.120.
3  Ibihamya by’Itorero, vol.7, p.31.
4  Urwibutso n’Integuza, kuwa 17 Nzeri, 1903.
5  Inama ku Babyeyi, Abarimu, n’Abanyeshuri, p.353.
6  Ibihamya by’Itorero, vol.8, pp.41,42.
7  Ubusobanuro bwa Bibiliya [E. G. White Comments], vol.4, p.1146.
8  Umwuka w’Ubuhanuzi, vol.4, pp.429,430.
9  Ibihamya by’Itorero, vol.9, p.126.
10  Imibereho Yanjye y’Uyu Munsi, p.311.
11  Inyandiko z’Ibanze, p.271.
12  Intambara Ikomeye, p.612.
13  Ibihamya by’Itorero, vol.6, p.401.
14  Manuscript Releases, vol.15, pp.240,241.
15  Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 7 Nzeri, 1891.
16  Urwibutso n’Integuza, kuwa 10 Nyakanga, 1900.
17  Ibid., Kuwa 17 Nzeri, 1903.
18  Manuscript Releases, vol.8, p.161.
19  Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 4 Mata, 1895.