Back to top

The Reformation Herald Online Edition

Kujya Mu Isi Yose

Kugenda ubu ngubu!
Byateguwe na Barbara Montrose

Mbega ukuntu ubuzima bw’umuntu bufite intege nke!

Twabonye ko iyi si ari ubusa gusa….

Mu buryo runaka, twabashije kuba hano.

Hari ibyiringiro kuko Umwana w’Intama yatambwe.

 

Kugirango twibande ku kuri kw’iki gihe:

Twirinda ibidutandukanya byose.

Icyo dukeneye ni ugushaka Uwiteka;

Tugakomeza kwibera hafi ya Kristo.

 

Urugendo rw’ubuzima bwacu bwose si umukino,

Kureka impano Imana yatanze. Bityo rero,

Fata umugambi wo gukurikira Kristo

Kandi uhitemo inzira Ye, ube intwali, ushikame.

 

Abantu ba hafi na kure bari gushaka ukuri;

Ushobora kuba uzi umuntu wifuza cyane kumenya ukuri…..

Hari umuriro ugurumanira mu mutima w’uwo

Muntu ushakisha, ugatwika buhoro buhoro.

 

Igihe kirageze cyo kuvugisha ukuri nta buryarya.

Ntihongere kubaho ukundi gutongana no kwicamo ibice,

Nta kurira no gushaka impamvu z’urwitwazo.

Nimutyo tugaragarize ukwizera mu bikorwa byacu byose!

 

Abantu benshi bari mu rujijo, bakeneye ibyiringiro,

kandi ubu si igihe cyo kwitega amahirwe aturutse ku busa.

Ijwi ry’Imana rirumvikana cyane kandi neza.

Ubu nicyo gihe cyo kujya mbere!

 

Dufite ukuri mu mitima yacu

Ndetse n’iminwa yakojejweho ikara,

Ubu dushobora gusenga duti: “Uwiteka yobora intambwe zanjye

Ku ncuti yanjye magara, kuri uwo mutima.”

 

Izuba riri kurenga, igihe ni kigufi.

Iryo ni itegeko twese tuzi neza:

Kristo wacu wazutse arahamagara mu ijwi rirenga kandi ryumvikana,

Agira ati: “Iki nicyo gihe, musohoke mugende!”