Back to top

The Reformation Herald Online Edition

Kujya Mu Isi Yose

Kuwa Gatandatu, 05 Ukuboza 2025
Umuhamagaro wacu Uhanitse
Byasonzoranyijwe bikuwe mu Nyandiko za Ellen G. White

Guhamagarirwa gushyira byose ku gicaniro kubw’umurimo w’Imana kugera ku muntu wese. Ntabwo twese duhamagarirwa gukora nk’uko Elisa yakoze, kandi nta nubwo twese dutegekwa kugurisha ibyo dufite byose; ahubwo Imana idusaba gushyira umurimo Wayo ku mwanya wa mbere mu buzima bwacu, ntitugire umunsi twemera ko wira tutagize icyo dukora giteza imbere umurimo Wayo ku isi. Ntabwo Imana yiteze ko abantu bose bayikorera umurimo umwe. Umuntu umwe ashobora guhamagarirwa kuvuga ubutumwa mu gihugu cy’amahanga; undi ashobora gusabwa gutanga ku mutungo we kugira ngo ashyigikire umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Imana yemera ituro rya buri wese. Icy’ingenzi ni ukwitanga k’ubugingo n’ibyo burangamira byose. Abitanga muri ubu buryo bazumva kandi bumvire umuhamagaro w’ijuru.

Umuntu wese ugabana ku buntu Bwe, Uwiteka amuha umurimo agomba gukorera abandi. Buri wese ku giti cye agomba guhagarara mu mwanya we avuga ati: “Ndi hano, ntuma.” Umuntu yaba umugabura w’Ijambo ry’Imana, yaba umuganga, yaba umucuruzi cyangwa umuhinzi mworozi, yaba umunyamwuga cyangwa umukanishi, afite inshingano yahawe. Umurimo we ni ukugaragariza abandi ubutumwa bwiza bw’agakiza kabo. Ikintu cyose akora gikwiriye kuba uburyo butuma agaragariza abandi ubutumwa bwiza bw’agakiza kabo. Buri gikorwa cyose akora kigomba kuba uburyo bwo kugera kuri iyo ntego.1

Natangira gute?

Ntawe ukwiriye gutegereza kugeza ubwo ahamagarirwa kujya gukorera kure mbere yuko atangira gufasha abandi. Aho waba uri hose ushobora guhita utangira. Amahirwe ashobora kugirwa na buri wese. Kurikirana umurimo wahaweho inshingano, umurimo ukwiriye gukorwa mu rugo iwanyu no mu baturanyi banyu. Ntutegereze ko abandi baguhwiturira gukora. Komeza ujye mbere wubaha Imana udatindiganya utekereza inshingano yawe yihariye wahawe n’Uwatanze ubugingo Bwe kubwawe. Kora nk’aho wumvise Kristo aguhamagara ubwawe ngo ukore ku rwego ruhanitse mu murimo We. Ntushake kureba ko hari undi witeguye. Niba warejejwe by’ukuri, binyuze muri wowe nk’igikoresho, Imana izamenyesha ukuri abandi bantu ishobora gukoresha nk’imiyoboro yo kugeza umucyo kuri benshi barindagirira mu mwijima.

Bose bashobora kugira icyo bakora. Mu muhati bagira wo gutanga urwitwazo abantu bamwe baravuga bati: “Inshingano zanjye zo mu rugo n’abana banjye binsaba igihe n’amikoro byanjye.” Babyeyi, abana banyu bakwiriye kubafasha, bakabongerera imbaraga n’ubushobozi byo gukorera Shobuja. Abana ni bamwe mu bagize umuryango w’Imana bakiri bato. Bakwiriye kuyoborwa bakiyegurira Imana, kuko ari abayo kubera ko yabaremye ikanabacungura. Bakwiriye kwigishwa ko imbaraga zabo zose z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’ubugingo ari izayo. Bagomba gutozwa gufasha mu nzego zinyuranye z’umurimo utarangwamo kwikanyiza. Ntimukemerere abana banyu kuba imbogamizi. Ahubwo bakwiriye gufatanya namwe inshingano z’iby’umwuka, n’imitwaro ifatika mu buzima. Binyuze mu gufasha abandi, abana bongera umunezero wabo bwite no kuba ingirakamaro kwabo.2

Umugambi w’Imana ni uko abantu Bayo baba ubwoko bwera, butanduye kandi butunganye, bakaba abantu bageze umucyo ku babakikije bose. Umugambo Wayo ni uko binyuze mu gutanga urugero rw’ukuri mu mibereho yabo, bazaba igisingizo mu isi. Ubuntu bwa Kristo burahagije kugirango ibyo bishoboke. Ariko ubwoko bw’Imana nibibuke yuko uko bizera kandi bagasohoza amahame y’ubutumwa bwiza aribyo byonyine bishobora kubagira igisingizo mu isi. Mu gihe gusa bazaba bakoresha ubushobozi bahawe n’Imana mu murimo Wayo, nibwo bazishimira isezerano ryuzuye kandi rifite imbaraga, ariryo itorero ryahamagariwe gushingiraho. Niba abantu bavuga yuko bizera ko Kristo ari Umukiza wabo bagera ku rugero rwo hasi rw’ibipimo byo mu isi, itorero ntirishobora kugera ku musaruro mwinshi Imana iritegerejeho. Itorero riba ryanditsweho ngo: “Wapimwe usangwa udashyitse.”

Abigishwa ntibagombaga gutegereza ko abantu babasanga. Nibo bagombaga gusanga abantu, bagashakisha abanyabyaha nk’uko umwungeri ashakisha intama yazimiye. Kristo yabahaye isi kugirango bayikorere. Bagombaga kujya “mu bihugu byose, bakigisha abaremwe bose ubutumwa bwiza.” (Mariko 16:15). Bagombaga kubwiriza Umukiza, iby’imibereho Ye yo gukorera abandi mu buryo buzira ubwikanyize, iby’urupfu Rwe rw’urukozasoni, iby’urukundo Rwe rutagereranywa kandi rudashobora guhinduka. Izina Rye ryagombaga kuba ikiganiro cyabo, kandi rikaba umurunga ubahuje. Bagombaga kurindimura ibihome by’icyaha mu izina Rye. Kwizera izina Rye nibyo byari kubagaragaza nk’Abakristo.

Mu gihe yari arimo aha abigishwa Be andi mabwiriza, Kristo yaragize ati: “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” “Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.” (Ibyakozwe n’Intumwa 1:8; Luka 24:49).

Mu kumvira ijambo rya Shebuja, abigishwa bateraniye i Yerusalemu kugirango bategereze isohozwa ry’isezerano ry’Imana. Aho niho bamaze iminsi icumi, kikaba cyari igihe cyo kwisuzuma mu mutima mu buryo bwimbitse. Bakuyeho ibibatandukanya byose, maze bagirana umushyikirano wa bugufi mu buyoboke bwa Gikristo.

Ku iherezo ry’iminsi cumi, Imana yasohoje isezerano Ryayo, ibasukira Umwuka Wayo mu buryo butangaje. “Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.” “Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.” Ibyakozwe n’Intumwa 2:2 – 4, 41.

“Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.” (Mariko 16:20). Hatitawe ku kurwanywa gukabije abigishwa bahuye nako, mu gihe gito ubutumwa bwiza bw’ubwami bwari bwumvikanye ku batuye ibice byose by’isi.

Umurimo wahawe abigishwa niwo natwe duhabwa. Uyu munsi, nk’uko byari bimeze icyo gihe, Umukiza wabambwe akazuka akwiriye kwererezwa imbere y’abari mu isi babaho imibereho itarimo ibyiringiro no kumenya Imana. Imana ihamagara abapasiteri, abigisha, n’ababwiributumwa. Abagaragu Bayo bakwiriye kubwiriza ubutumwa bava ku rugo bajya ku rundi. Amahanga yose, imiryango yose, indimi zose, ndetse n’amoko yose bakwiriye kugezwaho ubutumwa bwo kubabarirwa binyuze muri Kristo.

Ntibikwiriye gukoranwa urutebwe n’amagambo atarimo imbaraga, ahubwo bikwiriye gukoranwa ubushake ndetse hagakoreshwa n’amagambo akangura abantu.

Ibihumbi by’abantu bikeneye kuburirwa ngo babashe gukiza ubugingo bwabo. Abari mu isi bakeneye kubona mu Bakristo igihamya cy’imbaraga y’Ubukristo. Ibyo ntibikwiriye kuboneka ahantu hake gusa, ahubwo ni ku isi yose. Ubutumwa bw’imbabazi bukenewe ahantu hose. Muri buri gihugu humvikana ijwi rigira riti: “Ambuka… uze udutabare.” Abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje, bakeneye umucyo. Abagabo n’abagore basonzeye ukuri ko muri Yesu. Iyo bumvise ubutumwa bwiza buvuganywe imbaraga ivuye mu ijuru, bazamenya ko bagejejweho ibirori byo gusangira ukuri, bityo nibwo bazitaba irarika rigira riti: “Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.”

Amagambo agira ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza” abwirwa buri wese wo mu bayoboke ba Kristo. Abantu bose bahawe ubugingo bwa Kristo, banahawe umurimo wo gukorera bagenzi babo kugirango bakizwe. Icyifuzo Kristo yari afite cyo gukiza inzimizi, nicyo kigomba kubagaragaraho. Abantu bose ntibashobora kugira umwanya umwe, ariko hari umwanya n’umurimo ubagenewe. Abantu bose bahawe imigisha n’Imana bagomba kuyikoresha mu buryo bukwiriye, buri mpano yose igomba gukoreshwa mu guteza imbere ubwami bw’Imana.

Isezerano Ridakuka

Kristo yatanze ibikenewe byose kugirango umurimo yahaye abigishwa ukorwe, kandi aba ari we ufata inshingano yo kuwusohoza neza. Mu gihe cyose babaga bumviye ijambo rye, kandi bagakorana na we, ntibabashaga gutsindwa. Yarabategetse ati, Nimugende mu mahanga yose, mugende mugere ahantu ha kure cyane hatuwe h’iyi si, ariko mumenye ko aho hose nzaba mpari. Mukorane ukwizera no kwemera mudashidikanya, kuko nta gihe kizigera kibaho ko mbahana.

Natwe twahawe isezerano ry’uko Kristo azabana natwe. Igihe gito cyari gishize nticyigeze gihindura isezerano Kristo yasezeraniye [abigishwa Be]. Muri iki gihe, ari kumwe natwe nk’uko yari kumwe n’abigishwa Be, kandi azakomeza kuba hamwe natwe “kugeza imperuka”.

Umukiza aratubwira ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza kugirango babe abana b’Imana. Ndi kumwe namwe muri uyu murimo wo kwigisha, kuyobora, guhumuriza, no kubatera ubutwari, mbashyigikira mu murimo wanyu wo kwigomwa no kwitanga. Nzagenderera imitima, nemeze abantu iby’icyaha, kandi nzabahindura bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave mu kutumvira bajye mu gukiranuka. Mu mucyo wanjye niho bazabonera umucyo. Muzahangana n’abambari ba Satani, ariko nimunyizere. Sinzabatererana na hato.”

Mbese ntimutekereza ko Kristo aha agaciro abantu bamwiyeguriye mu buryo bwuzuye? Mbese ntimutekereza ko agenderera abantu bari ahantu habagerageza no mu mimerere igoye, nk’uko byagendekeye Yohana ukundwa? Asanga abakiranutsi Be, maze agasabana na bo, bityo akabatera umwete n’imbaraga. Kandi abamarayika b’Imana bafite imbaraga nyinshi, boherezwa n’Imana kugirango bajye gukorera abakozi Bayo b’abantu babwira ukuri abatakuzi.

Ku mugabura w’ubutumwa bwiza Imana yahaye umurimo wo kuyobora abazimiye bakava mu nzira ifunganye barorongotaniyemo bagasanga Kristo. Mu mihati ye agomba kuba umunyabwenge kandi agakorana umwete. Mu mpera za buri mwaka, yagombye kuba ashobora gusubiza amaso inyuma maze akabona abantu barokotse kubera imirimo ye. Bamwe agomba kubakiza atinya, “mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwenda utewe ibizinga n’umubiri”, “kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa n’uko yaryigishijwe”. Yuda 23; Tito 1:9. Uko Pawulo yihanangiririje Timoteyo, nibyo bibwirwa abagabura bo muri iki gihe. “Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu.... Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha” 2Timoteyo 4:1,2.

Ariko si ababwiriza ijambo gusa Imana yahaye inshingano yo gushaka uko abanyabyaha bakizwa. Yahaye abantu bose iyo nshingano. Imitima yacu igomba kuba yuzuye urukundo rwa Kristo ku buryo amagambo tuvuga yo gushima asusurutsa imitima y’abandi. Uwo murimo ushobora gukorwa n’abantu bose, kandi Uwiteka awemera nk’aho ariwe ubwe ukorewe. Atuma uwo murimo ugira ingaruka nziza, agaha umukozi w’umunyamwete ubuntu butuma umuntu yiyunga n’Imana.

Uwiteka afashe ubwoko Bwe kumenya ko hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa. Abafashe kwibuka ko mu rugo, mu itorero, no mu isi, bagomba kuhakora imirimo ya Kristo. Ntibasigaye mu murimo ari bonyine. Abamarayika ni abafasha babo. Bityo rero, nibakorane umurimo wabo ubudahemuka kandi badacogora. Bazasarura mu gihe gikwiriye nibatagwa isari.3

Abavugabutumwa bishakira ibibunganira

Ahantu henshi abavugabutumwa bishakira ibibunganira bashobora gukora umurimo wabo neza. Igihe intumwa Pawulo yari umuvugabutumwa wishakira ibimwunganira kubyo yabaga akeneye, nibwo yakoraga uko ashoboye kose kugirango akwirakwize ukumenya Kristo mu isi yose. Mu gihe yigishaga ubutumwa bwiza buri munsi mu mijyi minini yo muri Aziya nto no mu Burayi, yakoraga akazi ko kuboha amahema kugirango abone ikimutunga we na bagenzi be. Amagambo ye yo gusezera ku bakuru b’itorero rya Efeso, agaragaza uburyo yakoranaga umwete, afite ibyigisho by’agaciro kenshi ku muntu wese ukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza:

“Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose.... Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe..... Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n’abo twari turi kumwe. Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” Ibyakozwe n’Intumwa 20:18 – 35.

Abantu benshi muri iki gihe baramutse bafite umwuka nk’uwo wo kwitanga, bashobora gukora umurimo mwiza mu buryo nk’ubwo. Abantu babiri cyangwa benshi nibatangirane umurimo wo kubwiriza ubutumwa. Nimureke basure abantu, basenge, baririmbe, bigishe, basobanure Ibyanditswe, kandi bite ku barwayi. Bamwe bashobora kwibeshaho bakora akazi ko gucuruza ibitabo, abandi kimwe nk’intumwa, bashobora gukora umurimo w’amaboko, cyangwa indi mirimo ishoboka. Mu gihe bakomeza kujya mbere mu murimo wabo, bazi uburyo bo ntacyo bishoboreye, ariko uko bishingikiriza ku Mana bicishije bugufi, babona imigisha myinshi. Umwami Yesu abajya imbere, kandi haba mu burumbuke no mu bukene hose bahabonera ineza n’ubufasha.

Abantu bigishijwe umurimo w’ibwirizabutumwa ry’ubuvuzi mu bihugu by’amahanga, bagomba guterwa umwete wo guhita bajya aho bateganya gukorera, maze bagatangira gukorera mu bantu, bakiga ururimi uko bagenda bakora. Vuba aha cyane, bazaba bashobora kwigisha ukuri koroheje ko mu ijambo ry’Imana.

Hirya no hino ku isi hakenewe intumwa zifite ubutumwa bw’imbabazi. Imiryango ya Gikristo ihamagarirwa kwimukira mu turere turi mu mwijima no mu buyobe, kujya mu bihugu by’amahanga, kumenya ibyo bagenzi babo bakeneye no gukora umurimo wa Shebuja. Imiryango nk’iyo iramutse ituye mu turere ducuze umwijima hano ku isi, aho abantu babundikiwe n’umwijima w’iby’umwuka, maze bakareka umucyo w’ubugingo bwa Kristo ukamurika binyuze muri bo, mbega umurimo mwiza washoboraga kuba wararangiye!

Uwo murimo usaba ubwitange. Mu gihe abantu benshi bategereje ko inzitizi zose zikurwaho, umurimo bashoboraga kuba bari gukora ntibawurangiza, kandi imbaga nyamwinshi bari gupfa badafite ibyiringiro ndetse batanafite Imana. Hari bamwe bajya mu turere tudatuwe kugingo bironkere inyungu z’ubucuruzi, cyangwa kugirango bunguke ubumenyi mu bya siyansi, maze bakishimira kwihanganira imihati n’ibirushya; ariko se mbega ukuntu bake cyane aribo biteguye kwimurira imiryango yabo mu turere dukeneye ubutumwa bwiza babitewe n’urukundo bakunda bagenzi babo!

Kugera ku bantu aho bari, uko imimerere barimo yaba iri kose, no kubafasha mu buryo bwose bushoboka – uwo niwo murimo w’ivugabutumwa nyakuri. Binyuze mu mihati nk’iyo, ushobora kwigarurira imitima y’abantu kandi ugafungura urugi rukugeza ku mitima y’abarimbuka.

Mu byo ukora byose wibuke ko womatanye na Kristo, ukaba ufite uruhare mu nama ikomeye y’ugucungurwa. Urukundo rwa Kristo mu buvuzi, mu kugarura imbaraga mu bugingo, rugomba gutemba mu mibereho yawe. Mu gihe ushakisha uko wakwegera abandi mu ruziga rw’urukundo Rwe, reka imvugo yawe ibe itunganye, umurimo wawe nturangwemo ukwikunda, ugire umunezero mu myifatire yawe, utange ubuhamya bw’imbaraga y’ubuntu bw’Imana. Ab’isi mubagaragarize Imana mu ishusho itunganye kandi ikiranuka, kuburyo abantu bazayibona mu bwiza Bwayo.

Ntacyo bimaze kugerageza kuvugurura abandi binyuze mu kurwanya ibyo dushobora kuba tubona ko ari ingeso mbi. Akenshi iyo mihati nta cyiza izana ahubwo igira ingaruka mbi. Mu kiganiro yagiranye n’Umusamariyakazi, aho gupfobya iriba rya Yakobo, Kristo yatanze ikintu cyiza kurushaho. “Yesu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.” Yohana 4:10. Yahinduriye ikiganiro ku byerekeranye n’ubutunzi yagombaga gutanga, aha uwo mugore ikintu cyiza cyane kuruta ibyo yari atunze, aricyo mazi y’ubugingo, ibyishimo, n’ibyiringiro by’ubutumwa bwiza.

Uru ni urugero rw’uburyo tugomba gukora. Tugomba guha abantu ikintu cyiza cyane kuruta ibyo bafite, ariyo mahoro ya Kristo, arenze ubwenge bwose. Dukwiriye kubabwira iby’amategeko yera y’Imana, ni ukuvuga imico Yayo n’ibyo ishaka ko baba byo. Mubereke ukuntu ubwiza bwo mu ijuru budashira buruta kure cyane ibyishimo n’ibinezeza by’isi by’akanya gato. Babwire iby’umudendezo n’ikiruhuko biboneka mu Mukiza. “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose” (Umurongo wa 14). Mwerereze Kristo, murangurure mugira muti: “Nguyu Umwana w’Intama ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29). Ni we wenyine ushobora guhaza ibyifuzo by’umutima kandi agatanga amahoro yo mu mutima.

Mu bantu bose bari ku isi, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura nibo bagomba kuba aribo batagira ukwikunda, bakagira ineza n’urugwiro kurusha abandi. Mu mibereho yabo hagomba kugaragara ibyiza nyakuri by’ibikorwa birangwamo ubwitange. Umukozi ugaragaza ko atagira urugwiro, akerekana ko atihanganira abadafite icyo bazi cyangwa ukuraragira kw’abandi, uhubuka akavuga cyangwa agakora ibintu adatekerejeho, ashobora gukinga urugi rw’imitima ku buryo atazigera ayigeraho.

Nk’uko igitonyanga cy’imvura y’urujojo kigwa ku bimera byumye, niko amagambo yakagombye kugwa buhoro buhoro mu gihe umuntu agerageza gukura abandi mu buyobe. Umugambi w’Imana ugomba kubanza kugera ku mutima. Tugomba kuvugisha ukuri mu rukundo, twiringiye ko Imana izaduha imbaraga zo kuvugurura imibereho. Umwuka Wera azashyira ku mutima amagambo avuzwe mu rukundo.

Muri kamere yacu, twibanda ku nyungu zacu bwite kandi akaba aritwe twiyerekezaho ibitekerezo gusa. Ariko iyo twize ibyigisho Kristo yifuza kutwigisha, tuba abasangiye kamere na We, kuva ubwo tukabaho imibereho Ye. Urugero rw’agahebuzo rwa Kristo, impuhwe Ze zitagira akagero zatumaga yifatanya n’abandi mu marangamutima, akarirana n’abarira, akishimana n’abishimye, bikwiriye kuba icyitegererezo gikomeye cy’imico y’abayoboke Be bose mu buryo budasubirwaho. Kubw’amagambo y’ineza n’ibikorwa by’ubugiraneza, bazagerageza korohereza inzira ibirenge binaniwe.4

Aho Biboneka:
1 Abahanuzi n’Abami, p.221,222.
2 Urwibutso n’Integuza, kuwa 29 Nyakanga 1902.
3 Ibihamya by’Itorero, vol 8, p.14 – 18.
4 Umurimo wo Gukiza, p.154 – 157.