Kujya Mu Isi Yose

Guhamagarirwa gukora umurimo no kugira impuhwe za Gikristo
Amagambo Yesu yavuze agira ati: “Mube ari mwe mubagaburira” yumvikanisha mu buryo bwimbitse ko tugomba kwita ku bandi no kubagirira neza. Ayo magambo aboneka muri Matayo 14:16, akaba ari mu nkuru izwi cyane ivuga iby’ugutuburwa kwa mbere kw’imitsima n’amafi bikaba byinshi. Icyakora, uretse kuvuga kuri kimwe mu bitangaza bizwi cyane muri Bibiliya, uyu murongo ukubiyemo ibyigisho shingiro byerekeranye no kugira impuhwe, gutangana ubuntu, n’umurimo wa Gikristo; ibyo byose bikaba ari ikibazo kireba itorero muri iki gihe aho rigomba gushyira mu ngiro ayo mahame mu isi ihanganye n’ibibazo bikomeye nk’inzara.
Muri iki gihe, inzara ni ikibazo cyugarije isi yose. “Dukurikije raporo y’Umuryango w’Abibumbye, mu mwaka wa 2023 wonyine, nk’uko SOFI yabitangaje mu mwaka wa 2024, abantu bagera kuri miliyoni 733 bazagira inzara ku isi hose.”1 Ugereranyije umuntu 1 kuri 11 ku isi afite inzara, kandi uwo mubare ugenda urushaho kwiyongera bitewe n’ibintu bitandukanye, urugero nk’ubusumbane mu mibereho y’abantu, ibibazo by’ubukungu, ndetse n’intambara. Ibyo bihabanye cyane n’umubare w’ibiribwa bikorerwa ku isi hose, bikaba bigaragaza ko ikibazo atari ukubura umutungo, ahubwo ko ari ukuwusaranganya nabi, no kubura imikorere.
Igihe Yesu yavugaga ati: “Mube ari mwe mubagaburira” yashishikarizaga abigishwa Be guhangana n’ikibazo cyasaga n’aho kidashoboka, nk’uko guhangana n’ikibazo cyo kugaburira abantu babarirwa muri za miliyoni bafite inzara muri iki gihe bishobora gusa n’aho bidashoboka. Icyakora, nk’uko byari bimeze icyo gihe, ubutumwa bwa Kristo bugaragaza ko abayoboke Be bose bafite inshingano yo kwita kubyo abababaye bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu by’umwuka.
Igitangaza cyo gutubura imitsima cyabayeho nyuma gato y’amakuru yavugaga iby’urupfu rwa Yohana Umubatiza. Birashoboka ko kuba abigishwa bari batentebutse kandi bababajwe n’urupfu rwa Yohana aribyo byatumye Yesu ajyana abigishwa Be ahantu hiherereye kugirango bamare akanya gato baruhuka. “Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera.” (Matayo 14:13). Uburyo Kristo yabararikiye kuruhuka, ni ikimenyetso cy’uko yita ku bigishwa Be. Ariko bidatinze ako karuhuko bifuzaga kaje kugira kirogoya, kuko imbaga y’abantu yamenye aho Yesu yari yagiye; maze bakurikira Yesu n’amaguru. “Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy’ubutaka babatangayo.” (Mariko 6:33).
“Igihe cya Pasika cyari cyegereje, kandi abaturutse imihanda yose, banyuraga aho bagiye i Yerusalemu, barakoranye bifuza kureba Yesu. Bakomeje kwiyongera, kugeza ubwo bageze ku bihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo. Mbere yuko Kristo agera ku nkombe, abantu benshi bari bamutegereje.”2
Umukiza w’umunyarukundo nta na rimwe ajya ananirwa kuduha ibyo dukeneye. Yagiriye impuhwe imbaga y’abantu, arabakira, kandi akiza abarwayi babo. “Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.” (Matayo 14:14).
Mu isezerano rishya, “kugira impuhwe” byumvikanisha urugero ruhanitse umuntu agiriraho ibambe abababaye, akenshi ibyo bikaba byerekeza ku bikorwa bya Yesu Kristo. (Reba na none muri Matayo 15:32; 20:34; Mariko 1:41; Luka 7:13).
Yesu ntiyigeze yirukana umuntu atabanje kwita kubyo akeneye byose. Nubwo yarogowe mu kiruhuko Cye, akava mu kwiherera Kwe, yakoze ibintu bitatu kugirango abafashe:
1. Yigishije imbaga y’abantu iby’ubwami bw’Imana, bityo aba ahagije ibyifuzo by’imitima yabo.
2. Yakijije abarwayi, bityo aba abahaye ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri.
3. Yagaburiye imbaga yose umutsima nk’ikimenyetso cy’umutsima uva mu ijuru. (Yohana 6:22 – 40).
Kubw’ibyo rero, Yesu yitaga kubyo babaga bakeneye mu by’ubwenge, mu by’umubiri, no mu by’umwuka.
Uwo munsi wari waranzwe n’ibikorwa byinshi. Yesu yari yigishije imbaga y’abantu kandi akiza abarwayi, ariko noneho abigishwa Be bari bahangayikishijwe n’ukuntu bari kugaburira iyo mbaga. Bamaze kumenya umubare w’abo bantu, begereye Yesu bamubwira ikibazo kibahangayikishije, kandi bamugira inama yo gusezerera abo bantu kugirango bajye mu midugudu yo hafi aho bihahire ibyo kurya.
“Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati: “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze, basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.” (Mariko 6:35,36). Abigishwa ntibabonaga uburyo bari kugaburira iyo mbaga y’abantu; amafaranga bari bafite ntiyari ahagije, kandi nta kundi bari kubigenza uretse gusezerera iyo mbaga y’abantu. Ibintu byose byari bibi: aho hantu hari kure, amasaha yari akuze, abantu bari benshi, kandi nta n’amafaranga ahagije bari bafite. Byagaragaraga ko ntacyo bari bafite, kandi koko abigishwa bashimangiye ko ntacyo bafite.
Yesu yateze amatwi igitekerezo cy’abigishwa Be yitonze, Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.” (Matayo 14:16). Itegeko rya Kristo ryari ritunguranye kandi riteye impungenge, kuburyo abigishwa Be bari bahanganye n’ingorane eshatu:
1. Imbaga y’abantu yari nini cyane – abagabo 5,000 utabariyemo abagore n’abana.
2. 2. Bari mu butayu kure y’umujyi, kandi nta hantu bari kubona ibyo kurya.
3. 3. Nta mafaranga ahagije bari bafite.
Uko bigaragara, abigishwa bari bageze aho batazi icyo gukora, kubera ko nta mafaranga bari bafite, kandi aho ngaho hari hagandagaje abantu benshi bashonje.
Nyamara bemeranyije guha Kristo udutsima duke bari bafite, kuko “Yababwiye ati: Nimubinzanire hano.” (Matayo 14:18). Mu buryo bw’igitangaza, ayo mafunguro make yariyongereye, maze abantu bose bararya barahaga. Icyo gitangaza kitwigisha ko nubwo haba hari ubutunzi buke, Imana ishobora gusohoza ibikomeye ikoresheje abantu bafite ubushake bwo kuyikorera.
Igihe Yesu yategekaga abigishwa kugaburira abantu, yarimo yibutsa ihame ry’inshingano y’itorero yo kwita ku batagira kirengera, iryo yari yaravuze binyuze mu muhanuzi Yesaya. Kristo abinyujije mu muhanuzi yarategetse ati: “Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika....” (Yesaya 58:7).
Uwiteka yaduhaye amabwiriza asobanutse: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” (Mariko 16:15). “Nyamara se ni kangahe imitima yacu yiheba, tukagira kwizera guke, igihe tubonye ubukene dufite, kandi tugasanga ubushobozi bwacu ari buke! Kimwe na Andereya igihe yabonaga hari imitsima itanu gusa n’amafi mato abiri, turavuga tuti, “Ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” Akenshi turakekeranya, tukanga gutanga ibyo dufite byose, dutinya ko byashira tugasigarira aho. Nyamara Yesu aratubwira ati, “Mube ari mwe mubagaburira.” Itegeko Rye ririmo isezerano; kandi muri iryo sezerano harimo imbaraga za zindi zagaburiraga abantu ibihumbi bitanu bari hafi y’inyanja.”3
Imvugo ngo “mube ari mwe mubagaburira” isobanuye ibirenze gutanga ibyo kurya byo mu buryo bw’umubiri. Ni uguhamagarira itorero, nk’umubiri wa Kristo, guhaza abantu ibyo bakeneye mu by’umwuka, mu byiyumvo, no mu buryo bw’umwuka. Yesu ntiyigeze yemerera abigishwa kwihunza inshingano yabo yo kwita ku mbaga y’abantu, kandi iryo hame niryo rigomba kutuyobora nk’itorero muri iki gihe.
“Mu gitangaza Umukiza wacu yakoze cyo kugaburira abantu basaga ibihumbi bitanu hagaragaramo imikorere y’imbaraga y’Imana ituma haboneka umusaruro. Yesu akuraho umwenda ukingirije ibyaremwe maze agahishura imbaraga zo kurema ahora akoresha ku bituzanira ibyiza. Mu gikorwa cyo gutuma imbuto zibibwe mu butaka zikura zikaba nyinshi, Kristo watubuye imitsima aba akora igitangaza buri munsi. Kubw’igitangaza, ahora atungisha abantu bose imyaka iva mu mirima. Ahamagarira abantu bose gufatanya na We kwita ku mbuto zatewe no gukora imirimo ituma haboneka umutsima, kandi kubera iyi mirimo abantu ntibabone imikorere y’Imana. Usanga abantu bafata ibyakozwe n’imbaraga z’Imana, bakabyitirira izindi mbaraga zisanzwe mu byaremwe cyangwa se bakabyiyitirira, kandi akenshi usanga impano Imana itanga bazangiza bazikoresha ibikorwa byo kwikanyiza, bityo zigahinduka umuvumo aho kuba umugisha. Imana irashaka guhindura ibyo byose. Imana ishaka ko ibyumviro byacu byabaye ibihuri bikangurwa bikumva, bityo bigasobanukirwa ukugira neza kwayo kugirango impano iduha zitubere umugisha nk’uko yabigambiriye.
“Ijambo ry’Imana no guhabwa ubugingo bwa Yo, nibyo biha akabuto ubuzima; kandi mu kurya impeke zeze kuri ako kabuto natwe duhabwa kuri ubwo buzima. Ibi nibyo Imana ishaka ko dusobanukirwa neza. Ishaka ko n’igihe twakira ibyo kurya bya buri munsi tuba dukwiriye kuzirikana ibyo yadukoreye kandi tukarushaho kwegerana no gusabana na Yo.
“Hakurikijwe amategeko agenga ibyaremwe yashyizweho n’Imana, igikozwe gikurikirwa n’umusaruro. Gusarura bihamya ko habanje kubiba. Aha nta kwishuka kwahemerwa. Abantu bashobora gushuka bagenzi babo maze bagashimirwa kandi bagaherwa ingororano umurimo batakoze. Ariko ku byaremwe byo nta kwibeshya gushobora kuhaba.”4
“Imbuto ziratubuka zigatanga umusaruro. Agaheke kamwe k’ingano kagiye kera izindi nyinshi nazo zikajya zibibwa, gashobora gukwiza igihugu cyose imiba. Uko niko impinduka ziturutse ku muntu umwe gusa cyangwa igikorwa cy’umwe gishobora gukwira ahantu hose.”5
Mu gutanga ubundi busobanuro ku gitangaza cyo gutubura imitsima, dusoma mu Mwuka w’Ubuhanuzi amagambo akurikira: “Mu gikorwa cya Kristo cyo guha abo bantu bashonje ibyo bari bakeneye icyo gihe, tubonamo icyigisho gikomeye mu by’umwuka ku bakozi b’Imana bose. Kristo ibyo yahawe na Se; yabihaye abigishwa; nabo babigeza ku bantu, kandi abantu nabo barabisangira. Bityo rero abafite ubumwe muri Kristo bazahabwa na we umutsima w’ubugingo, ari byo byokurya by’ijuru, maze na bo babigeze ku bandi.”6
Inzara Yesu yavugaga ishobora gusobanurwa mu buryo bwagutse kurushaho. Abantu benshi badukikije basonzeye ubutabera, amahoro, urukundo, n’ibyiringiro. Itorero rifite inshingano yo kuba isōko y’ibyo kurya mu buryo bw’iby’umwuka n’ibyiyumvo ku b’isi bugarijwe n’akaga. Intumwa Yakobo ashimangira uko kuri, agasobanura akamaro ko kugira ukwizera guherekejwe n’ibikorwa bifatika: “Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati: “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?” (Yakobo 2:15,16). Ni nako Yohana abivuga mu rwandiko rwe rwa mbere agira ati: “Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?” (1Yohana 3:17).
Isi ya none “yuzuye imbaga y’abantu bashonje” bashakisha uko babaho, aho gutura, n’ibyiringiro. Itorero rirahamagarirwa kuba umuryango ugira ubuntu, witeguye gusangiza abandi umutsima w’ubugingo, no kubagezaho ubutumwa bwa Kristo buhindura [imibereho].
Biroroshye kumva urengewe n’ibibazo byugarije isi yose nk’inzara. Ni gute dushobora kugira icyo duhindura kuri icyo kibazo gikomeye kandi dufite amikoro make? Inkuru y’ukuntu imitsima yatubuwe ikaba myinshi itwibutsa ko mu maboko ya Kristo, n’utuntu duke dufite dushobora gusaranganywa kugirango tugirire benshi akamaro.
“Abantu bageza ku bakene ibyo na bo baba bahawe n’Umwami Imana bazabona imigisha, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Yesu yakoze igitangaza cyo kugaburira abantu ibihumbi bitanu, imbaga y’abantu bari bananiwe kandi bashonje. Yatoranyije ahantu heza abantu bashoboraga kwicara maze abategeka kwicara. Hanyuma yafashe ya mitsima itanu n’udufi tubiri duto. Nta gushidikanya ko hari abantu benshi bavuze ukuntu byari ibidashoboka ko abantu ibihumbi bitanu bari bashonje utabariyemo abagore n’abana, bahazwa n’ibyo bintu bike. Ariko Yesu abishimira Imana maze atangira guha abigishwa Be ibyo kurya kugirango babigabure. Bagaburiye imbaga, ibyo kurya birushaho kwiyongera mu maboko yabo. Kandi igihe imbaga y’abantu yari imaze kugaburirwa, abigishwa ubwabo baricaye maze basangira na Kristo ibyo kurya bahawe n’ijuru. Iki ni icyigisho cy’agaciro kenshi kuri buri wese mu bayoboke ba Kristo.”7
Nk’uko abigishwa ba Yesu bo mu gihe cya kera babigenje, Imana nayo iba yiteze ko izakoresha abantu kugirango ibamenyeshe imigisha Yayo. “Abigishwa babaye umuyoboro w’itumanaho hagati ya Kristo n’abantu. Kandi ibi bikwiriye gutera imbaraga abigishwa ba Kristo bo muri iki gihe. Kristo ni we banze rya byose, ni we sōko y’imbaraga zose. Abigishwa bagomba kubona ibibatunga bikomotse kuri We. Umunyabwenge waminuje, ndetse n’ufite umutima ukunda iby’umwuka, bashobora gusa gutanga igihe na bo bahawe. Bo ubwabo ntacyo bashobora gutanga cyafasha umutima. Dushobora gusa gutanga ibyo duhawe na Kristo; kandi dushobora gusa guhabwa igihe natwe duhaye abandi. Mu gihe dukomeza gutanga, niko natwe dukomeza guhabwa; kandi iyo dutanze byinshi natwe duhabwa byinshi. Bityo rero dukomeza kwizera, kwiringira, guhabwa ndetse tugakomeza natwe gutanga.”8
Ibyo Kristo yasabye abigishwa Be biracyari ingenzi muri iki gihe. Aturarikira kugira uruhare mu murimo We wo gucungura abantu, cyane cyane muri iki gihe isi yose ikeneye ubufasha. Inzara, yaba iy’umubiri cyangwa iy’iby’umwuka, iracyahitana abantu babarirwa mu mamiliyari kandi Abakristo bahamagarirwa kuba igisubizo cy’Imana kubyo abo bantu bakeneye.
Uku guhamagarirwa kugira icyo dukora bishobora gutangirana n’ibikorwa byoroheje: ijambo ryo gutera abandi umwete, impano ku bakeneye ubufasha, cyangwa se no gushyiraho ikigo cy’ubutabazi mu matorero yacu kigamije guhaza ibyo abantu bacu bagize umuryango mugari bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu by’umwuka. Ntidushobora kwirengagiza ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’inzara, ariko kubera ko turi abigishwa ba Kristo, dusabwa kugira impuhwe no gutangana ubuntu.
“Yesu ntiyigeze ashaka kwireherezaho abantu abaha ibyo irari ryabo ryifuza kugira ngo bishimishe. Kuri abo bantu benshi, hanyuma yo kumutega amatwi umunsi wose, igaburo ryoroheje Yesu yabahaye ntiryari iryo kubagaragariza ubushobozi Bwe gusa, ahubwo yashakaga no kubereka uburyo abitaho mu byo bakeneye biciriritse bya buri munsi. Umukiza ntiyasezeraniye abayoboke Be kubaha ibinezeza by’isi; ibyokurya byabo bishobora kuba ibisanzwe, ndetse bakabibona bigoranye; bashobora kubaho mu bukene; nyamara Ijambo rye ribahamiriza ko azabaha ibyo bakeneye, kandi yabasezeraniye ibiruta kure ibyo isi ishobora gutanga — ko azababa iruhande kugira ngo ababere byose.
“Amaze kugaburira abo bantu benshi, hasigaye ibyokurya byinshi. Kandi Uwari ufite ubushobozi ndengakamere mu biganza Bye yaravuze ati, “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” Aya magambo ntiyasobanuraga gusa gushyira iyo mitsima mu ntonga. Ahubwo harimo ibyigisho bibiri. Ntacyo tugomba gupfusha ubusa. Nta bifite akamaro byo muri ubu buzima dukwiriye gutuma bipfa ubusa. Ntabyo dukwiriye kwirengagiza byagirira akamaro abantu. Ibyafasha abashonje bari hano ku isi bikwiriye gushyirwa hamwe. Kandi niko bikwiriye kwitonderwa no mu by’umwuka. Ubwo bari bamaze gutoragura ubuvungukira, abantu bibutse inshuti zabo zasigaye imuhira. Bifuje kubashyira kugirango basangire umutsima Yesu yahaye umugisha. Ubuvungukira bwari mu ntonga babuhaye abantu babushakaga cyane, kandi babujyana mu duce tuzengurutse aho. Bityo rero abari aho Yesu yari ari, bagombaga gushyira abandi umugati uturutse mu ijuru, kugira ngo bashire inzara yo mu mutima. Bagombaga kubasubiriramo ibyo bigiye ku bikorwa bitangaje by’Imana. Ntacyo bagombaga guta hasi. Nta jambo na rimwe ryerekeye agakiza kabo k’iteka ryagombaga kugwa ku butaka ngo ripfe ubusa.”9
“Abigishwa bazaniye Yesu ibyo bari bafite byose; ariko ntiyabararikiye kurya. Yabasabye kugaburira abantu. Ibyo kurya byariyongereye mu biganza Bye, no mu biganza by’abigishwa, ubwo bageraga kuri Kristo ibiganza byabo ntibyaburaga kuzuzwa. Ububiko buto bw’ibyo kurya bwari buhagije kuri bose. Igihe iyo mbaga y’abantu yari imaze kugaburirwa, abigishwa basangiye na Yesu ibyo kurya by’igiciro cyinshi byatanzwe n’ijuru.
“Iyo tubonye ubuhanya bw’abakene, abatagira ubumenyi n’abugarijwe n’ibibazo, ni kangahe imitima yacu ikorwaho? Turabaza tuti: imbaraga nke zacu n’ubutunzi buke dufite byatumarira iki mu kugira ibyo dufashisha izo mbabare? Mbese tuzategereza umuntu ufite ubushobozi buruta ubwacu kugirango ayobore uwo murimo, cyangwa se dutegereze ko hari umuryango runaka uzawuyobora? Kristo aravuga ati: ‘Mube ari mwe mubagaburira.’ Koresha ubutunzi ufite, n’ubushobozi ufite. Zanira Yesu amarobe yawe y’imitsima.
“Nubwo umutungo wawe ushobora kuba udahagije ku kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi, ushobora kuba uhagije ku kugaburira umuntu umwe. Mu kiganza cya Kristo [uwo mutungo] ushobora kugaburira abantu benshi. Kimwe n’abigishwa, mujye mutanga ibyo mufite. Kristo azatubura impano. Azagororera abamwiringira mu budahemuka, kandi bakamwishingikirizaho. Ibyagaragaraga ko ari ugusangira koroheje, bizahinduka ibirori bikomeye.”10
“Mube ari mwe mubagaburira” ntabwo ari ugusaba gutanga imfashanyo gusa, ahubwo ni uguhamagarira abantu kwita ku nshingano. Yesu yagaragaje ko tudakeneye kugira ibintu byinshi kugirango tugire icyo duhindura; dukeneye gusa gutanga ibyo dukuye mu biganza Bye. Nk’uko imitsima n’amafi byatubuwe, Kristo na none ashobora kongera imihati yacu n’ubutunzi dufite kugirango tugaburire imbaga y’abantu bashonje batuzengurutse tukabagaburira iby’umwuka n’iby’umubiri.
Mu isi aho abantu babarirwa mu mamiliyoni bafite inzara, itorero rikwiriye gukomeza kwita kuri uyu muhamagaro, nko kugaragaza urukundo rwa Kristo mu muryango mugari ukeneye cyane kwitabwaho no kongererwa ibyiringiro.