Kujya Mu Isi Yose

Yesu yaciye umugani unejeje agira ati: “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi. Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’ Bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’ Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’ Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’ “Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir’urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema, n’impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w’abandi.’ Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.” (Luka 14:16 – 23).
Ni ayahe matsinda abiri ya mbere yatumiwe muri ibyo birori byo gusangira, kandi se ibyo bisobanura iki?
“Kristo agereranya ibirori bikomeye n'imigisha ikomoka mu butumwa bwiza. Ni Kristo ubwe. Ni we mutsima wamanutse uva mu ijuru, kandi imigezi y’agakiza itemba imuturukaho. Intumwa z’Uwiteka zabwiye Abayuda iby’ukuza kwa mbere k’Umukiza, zivuga ko ari "Umwana w'Intama w’Imana ukuraho ibyaha by'abari mu isi." Yohana 1:29. Mu birori bagiriwe, Imana yabahaye impano ihebuje yose ijuru rishobora gutanga..... Kristo yaravuze ati: “Urya uwo mutsima, azabaho iteka ryose." Yohana 6:51.”1
Duhereye kuri ayo magambo yavuzwe haruguru, dusobanukirwa ingingo ebyiri z’agahebuzo:
1. Irarika ryabanje guhabwa Abayuda, bakaba bari guhagararira Abakristo bo muri iki gihe, ari bo bwoko bw’Imana bwatoranyijwe. “Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.” (Abagalatiya 3:29).
2. Nk’abagaragu b’Imana n’intumwa Zayo ku b’isi, dufite amahirwe yo guha ab’isi ubutumire bwo kwakira impano itangirwa ubuntu y’umutsima w’ubugingo, ariwo Kristo ubwe. “Yesu arababwira ati: “Ni jye mutsima w’ubugingo” (Yohana 6:35).
Ishyanga ry’Abayuda ryanze irarika bitewe n’imimerere bari bafite y’iby’umwuka, bibwiraga ko ari “abakire, batunze batunganiwe, ntacyo bakennye” (Ibyahishuwe 3:17). Nuko irarika rihabwa irindi tsinda rya kabiri ry’abantu. Umwami abwira umugaragu we muri Luka 14:21, ati: “Sohoka vuba ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema, n’impumyi n’abacumbagira.” Ibi ntabwo bivuga cyane mu buryo busanzwe nk’uko biri mu buryo bw’umwuka. Niba abahagarariye ubwoko bw’Imana muri iki gihe ari abakire mu by’umwuka, ubwo abari mu mihanda no mu mayira nyabagendwa ni abakene mu by’umwuka, ibirema, n’impumyi.
“Umugaragu wazanye abakene n’impumyi yahaye shebuja raporo ati: ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w’abandi.’ Shebuja abwira umugaragu we ati: “Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.” Aha ngaha, Kristo yerekezaga ku murimo w’ubutumwa bwiza wakorerwaga hanze y’idini rya Kiyuda, mu nzira nyabagendwa no mu mihora byo mu isi.”2
Bite se ku byerekeranye n’amatsinda abiri aheruka avugwa muri uwo mugani, agereranywa n’inzira nyabagendwa n’imihora? Ayo matsinda niyo Ijambo ry’Imana ryita abantu b’isi, ni ukuvuga abantu tudahuje ukwizera.
Mu mahugurwa y’ivugabutumwa aherutse gukorerwa mu matorero menshi, nasobanuye uburyo twagize umuhati, cyangwa se hakaba ubwo tutigeraga tunawugira, mu kugera ku bantu tudahuje ukwizera. Igihe kimwe ubwo ishuri ryatangiraga, nasabye abanyeshuri kureba hirya no hino bakamenya umubare w’abantu bari muri icyo cyumba bavuye mu yandi madini [tudahuje ukwizera], bakaba bari baremeye ukuri mu myaka itanu yari ishize. Muri iryo tsinda rinini, umwe gusa cyangwa babiri nibo bari bamaze igihe gito bizeye bavuye “mu isi”. Ibyo bituma buri wese muri twe yibaza ikibazo cy’ingenzi cyane kigira kiti: ‘Mbese twebwe abagaragu ba Kristo, twaba dushishikazwa mu buryo bugaragara no kurarikira abandi kuza mu birori bikomeye, aho Yesu ubwe ari we mutsima w’ubugingo?’
Dushobora kwibaza duti: ‘Mbese nabigenza nte kugirango nkore uwo murimo? Mu by’ukuri se, ni nde ngomba kugeraho mu isi?’ Dushobora kumva ko rwose tugomba kugera ku bantu bo mu nzego zitandukanye, abize cyane, abakire, cyangwa wenda abafite imyizerere itandukanye n’inyigisho za Gikristo zisanzwe. Hari bamwe bashobora kumva ko bari kure y’amadini bitewe n’amahitamo yabo bwite, imibereho yabo irangwa no gusayisha mu byaha, cyangwa imiterere y’umuco. Akenshi usanga hari ugushidikanya ku byerekeranye no kumenya niba abantu nk’abo bashishikazwa n’iby’umwuka, cyangwa niba bashobora kwifatanya n’itorero mu buryo bweruye.
Abenshi muri twe bashobora gutekereza ko wenda kuzana abantu nk’abo mu rusengero atari byo cyangwa ko bidakwiriye. Uko gushidikanya kubaho mu gihe umuntu arimo atekereza ku byerekeranye n’uko yabageraho. Kugirango tuneshe uko gushidikanya, ni iby’agaciro gutekereza kucyo Ibyanditswe bivuga ku byerekeranye n’itsinda rya mbere ryatumiwe mu birori by’ubutumwa bwiza; ni ukuvuga abari mu “nzira nyabagendwa.”
“Ubutumire bwo kujya mu birori bwabanje guhabwa Abayuda, ishyanga ryari ryarahamagariwe kuba abigisha n’abayobozi mu bantu.... Igihe ubutumwa bwiza buri guhabwa abanyamahanga, gahunda y’imikorere iracyari ya yindi. Ubutumwa bugomba kubanza kubwirwa abari “mu nzira nyabagendwa” – abantu bafite uruhare rukomeye mu murimo ukorerwa ku isi, ni ukuvuga abigisha n’abayobozi b’abantu.
“Intumwa z’Uwiteka zigomba kuzirikana ibyo. Abungeri b’umukumbi, aribo bigisha bashyizweho n’Imana, bagomba kumva ayo magambo nk’ijambo bagomba kwitondera. Abantu bo mu nzego zo hejuru bagomba gushakishwa [bakagezwaho ubutumwa] mu buryo burangwamo urukundo n’ubwuzu kandi bakitabwaho nk’abavandimwe. Abantu bakora ubucuruzi [n’indi mirimo ibyara inyungu], abantu bo mu nzego z’ubuyobozi, abantu bafite ubushobozi buhanitse bwo guhanga ibintu bishya n’ubuhanga mu bya siyansi, abantu b’abahanga, abo abigisha b’ubutumwa bwiza batigeze bahamagarira ukuri kudasanzwe kw’iki gihe, abo nibo bagomba kuba aba mbere mu kumva iryo rarika. Nibo bakwiriye guhabwa ubutumire.
“Hari umurimo ugomba gukorerwa abakire. Abakire bakeneye ko mugira icyo mubakorera mu rukundo no kubaha Imana. Akenshi umukire aba yiringiye ubutunzi bwe, ntiyumve iby’akaga kamwugarije. Amaso y’ubwenge bwe akeneye kureherezwa ku bintu bifite agaciro gahoraho....
“Abantu bafite umwanya wo hejuru mu isi bitewe n’amashuri bize, ubutunzi bwabo, cyangwa ibyo bahamagarirwa gukora, ni gake cyane bagezwaho ibyahesha inyungu ubugingo bwabo. Abakozi benshi b’Abakristo batinya kwegera abo bantu. Nyamara siko byakagombye kuba bimeze.”3
Incuti magara ya data yari muri icyo cyiciro. Ikibabaje ni uko igihe data yapfaga nari nkiri “mu isi.” Ariko nyuma y’aho mbereye Umukristo kandi nkaba n’umuvugabutumwa, numvise ngomba kwegera iyo ncuti ya data. Ni umuntu w’incuti, kuburyo najyaga kumusura mu rugo iwe, tugasangira. Uko ubucuti bwacu bwagendaga burushaho gukomera, nashakishije uko namugezaho ubutumwa bwiza, kubera ko yari umuntu utemera ko Imana ibaho. Iyo najyaga kumusura mu rugo iwe, yanyerekaga udukoresho twe tw’ibumba n’ifuru yadutwikiragamo, kuko yakundaga kubumba utuntu dutandukanye iyo yabaga asoje imirimo. Incuro nyinshi yansabaga ko twakorana umurimo wo kubumba, ariko buri gihe narabyangaga kubera ko ibyo bitanshishikazaga. Hagati aho, mu gihe twakomezaga kumusura, nasengaga nsaba Imana kubona uburyo namugezaho ubutumwa bwiza. Umunsi umwe ubwo nari ndimo nsenga, numvise mu mutima wanjye ndi guhatirwa kwemera ibyo yansabye tugakorana umurimo wo kubumba, bityo menya ko ibyo byari kuba ari uburyo bwo kwinjira mu murimo wo kumusangiza ubutumwa bwiza.
Igihe nabwiraga uwo mugabo ko nifuzaga kwiga gukora udukoresho dukozwe mu ibumba, yarishimye cyane. Kuri iyo ncuro ya mbere turi kumwe, twabwiranye ubuhamya bukomeye twembi, kandi waba ubyemera cyangwa utabyemera, nashoboye kumusangiza bimwe mu bikorwa byo mu Byanditswe bigaragaza ukuntu Kristo ari umubumbyi, natwe tukaba ibibumbano. Nyuma y’icyo gihe twamaze turi kumwe, nashoboye kubiba imbuto nke z’ubutumwa bwiza aha na hariya, kandi ubucuti bwacu bwarushijeho gukomera. Mu by’ukuri natangiye gusobanukirwa byinshi mu byerekeranye n’uburyo Kristo yakoreshaga kugirango yigarurire imitima:
“Uburyo Kristo yakoreshaga bwonyine nibwo bwashoboza umuntu gushyikirana n’abandi bantu. Umukiza yifatanyaga n’abandi bantu nk’ubifuriza ibyiza. Kristo yeretse abantu ko abafitiye impuhwe, abafasha mu byo bakennye, bituma bamwiringira. Niko kuvuga ati: ‘Nimunkurikire.’ ”4 Ibyo bikubiyemo imishyikirano yimbitse no kwigarurira icyizere umuntu agufitiye. Bityo rero uko tugenda tugirana ubucuti bukomeye n’umuntu, ni nako dushobora kurushaho kumugezaho ubutumwa bwiza. Uyu munsi, hakaba hashize imyaka 10, na n’ubu uwo mugabo turacyari incuti magara, kandi ndacyakomeje kubiba imbuto z’ukuri, nizeye ko umunsi umwe ashobora kuzaba mu bwami bwo mu ijuru.
Ibyanditswe bitubwira ko Kristo yashyizeho umuhati ukomeye kuri iki cyiciro cyihariye cy’abantu; kandi twerekwa n’uburyo yabagezeho. Yesu “yashakishije uko yamenyana n’Umufarisayo wari umukire kandi w’umuhanga, yashyikiranye n’umunyacyubahiro w’Umuyuda, kandi na none yashyikiranye n’uwari umuyobozi w’Umuroma. [Abo bose] yemeye ubutumire bwabo, yitabiriye ibirori byabo, amenyerana n’ibyabashishikazaga, n’imirimo yabo kugirango abone uko agera ku mitima yabo, kandi abahishurire ubutunzi budashira.”5
Na none kandi tubwirwa ko tugomba kwegera abantu bari “mu nzira nto” cyangwa “mu mihora”. Bibiliya ivuga ko uhereye mu gihe cya Mose, “umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.” (Gutegeka kwa Kabiri 14:29). Umwuka w’Ubuhanuzi uratubwira uti: “Ntitugomba gutekereza gusa ku bantu bakomeye n’abantu bafite impano zihanitse, ngo twirengagize ibyiciro by’abakene. Kristo ategeka intumwa Ze gusanga n’abantu bari mu nzira nto no mu mihora, ku bakene no ku boroheje bo mu isi. Mu nkiko, ahahurira abantu benshi ho mu mijyi minini, mu mihanda yo mu cyaro itagira abantu, hari imiryango n’abantu ku giti cyabo, birashoboka baba ari abanyamahanga n’abasuhuke mu gihugu, badafitanye isano n’itorero, kandi muri ubwo bwigunge bwabo bakumva ko Imana yabibagiwe.”6
Nkiri ingimbi, buri munsi namaraga amasaha atanu ncuruza ibitabo ngashakisha amafaranga yo kwishyura ishuri. Umwarimu wacu yatwigishije amahame menshi meza aboneka mu mugani w’abararikwa babi. Kimwe [mu byo yashimangiraga] ni uko tugomba gucuruza ibitabo mu baturanyi b’ingeri zose, atari gusa mu bo twashoboraga kugurishaho cyane. Umunsi umwe twajyaga mu ngo z’abakire, undi munsi tukajya mu ngo z’abantu bo mu cyiciro cyo hagati, naho undi munsi tukajya mu ngo z’abakene.
Umunsi umwe ubwo nacururizaga ibitabo mu gace gakennye, hari ikintu cyambayeho gituma ndushaho gutekereza. Igihe nageraga hafi y’umuryango w’imbere, nabonye ibintu bimwe na bimwe byagaragazaga ko muri urwo rugo habaga abantu b’abanyarugomo. Kubera ko nakuriye mu mujyi wa Los Angeles – muri Kaliforiniya, nashoboye kumenya impumuro y’ikintu runaka, kandi koko byari ukuri; ubwo nakinguraga urugi, nabonye itsinda ry’abasore n’abagabo bari mu ruganiriro banywa inzoga ndetse banywa n’urumogi. Na none kandi nabamenye binyuze ku mabara n’ubwoko bw’imyenda bari bambaye ko abo bantu bashoboraga kuba bari mu gatsiko k’abagizi ba nabi. Mu gutangira kuba nagira icyo nakora, igitekerezo cyabanje kunzamo ni icyambwiraga ngo: “Ntabwo byabashishikaza!” urugi rwari rukinze.
Ariko siko byagenze.... Nashoboye kuhagurisha ibitabo bine cyangwa bitanu byose nari mfite mu ntoki mu gihe uwo mugabo yari ateze amatwi yihanganye. Igihe nari ndangije kumuvugisha, yaravuze ati: “Ba uretse ho gato”, maze agaruka afite inoti y’amadolari 20 y’Amanyamerika, maze aravuga ati: “Ndatwara kiriya”; yerekana igitabo cyavugaga iby’iyobokamana. Igihe nari ngiye kumugarurira (kuko icyo gihe ibitabo byabaga bifite agaciro k’amadolari 10 gusa), yarambwiye ati: “ayo mafaranga uyigumanire, ukomeze gukora ibyo ukora, Imana iguhe umugisha!”
Igihe navaga muri urwo rugo, natekereje ku cyigisho cy’agaciro kenshi cyane mu byo nigeze kwiga. Igihe nageraga kuri urwo rugo bwa mbere, nabanje kugira ibitekerezo byinshi, by’umwihariko igihe urugi rwakingurwaga naribajije nti: “kubera iki nakomanze kuri uru rugi? Byaragaragaraga ko abo bantu bakora ibirwanya Imana n’ibinyuranye n’ijambo Ryayo, kuki rero natakaza igihe cyanjye n’icyabo mu kubagezaho ibyo batakwishimira?” Ariko nta hantu na hamwe Bibiliya itubwira ko tugomba kugira ibitekerezo nk’ibyo ku byerekeye ubugingo bw’abantu. Ahubwo idusaba gusa gushaka no gukiza abazimiye (Luka 19:10). Kubera ko twari twarigishijwe iby’ingenzi ku byerekeye umurimo wo gucuruza ibitabo, urugero nko kwambara neza, kumenya abo dushaka kugurisha na bo, no kureba umuntu mu maso; nizera ko ibyo byanejeje uwo mugabo. Ashobora kuba yaratekereje ati: “Iyi niyo nzira ngomba kunyuramo ngakiza ubugingo bwanjye”, cyangwa wenda ati: “Reka nshyigikire uyu musore, kuko ari mu nzira nziza.” Ndatekereza kandi ko hari imbuto yabibwe n’icyo gitabo, kandi ko yashakaga kugendera mu nzira nziza.
“Imana yatanze itegeko ryihariye ry’uko tugomba kwita ku banyamahanga, ku bameneshejwe, no ku bakene b’abanyantege nke mu by’imicombonera. Abantu benshi basa n’aho batita na busa ku by’idini, mu mutima wabo bifuza cyane kubona ikiruhuko n’amahoro. Nubwo bashobora kuba baraguye mu cyaha gikomeye, bashobora gukizwa.....
“Bwira abakene bihebye bakaba barahabiye kure yuko badakwiriye kwiheba. Nubwo baba barakoze ibyaha, bakaba batariyubatsemo imico ikwiriye, Imana inezezwa no kubagarura kandi inezezwa n’uko babona agakiza Kayo. Yishimira gufata abantu basa n’abatagira ibyiringiro, abo Satani yakoresheje, maze ikabahindura abuzuye ubuntu Bwayo. Yishimira kubakiza umujinya uzagera ku batumvira. Ubabwire ko buri muntu wese afite umuti wamuvura. Bafite umwanya ku meza y’Umwami; ategereje kubakira.”7 Mbega uguterwa umwete guhebuje tubona mu gihe dutangira uwo murimo! Imana irashaka kudukoresha wowe nanjye mu kugeza ku bandi ubutumwa Bwayo bwiza, kugirango ishobore kugarura abantu mu ishusho Yayo nka wa mugabo wavuzwe mu nkuru haruguru, kandi itegereje kubaha umwanya ku meza Yayo mu gihe bemeye irarika Ryayo.
Indi nkuru idasanzwe ivuga iby’umuntu ukundwa wari “mu nzira nto” yangezeho nyuma y’igihe nari nyoboye amahugurwa y’ibwiririshabutumwa ibitabo muri leta ya Washington. Muri ayo mahugurwa harimo mushiki wacu ukiri muto witwaga Daisy (mfite uburenganzira bwo gukoresha izina rye ribanza). Yishimiye cyane kubona no kwiga gukora umurimo wo gucuruza ibitabo, kuko bwari ubwa mbere. Yagize icyifuzo cyo kugera ku mitima y’abantu akora uwo murimo, kandi kubera ko abacuruza ibitabo hari umugabane runaka bagumanaga w’amafaranga babaga binjije, na we yari ashishikajwe cyane no gukora uwo murimo, kugirango amafaranga runaka akuyemo ayifashishe mu kujya mu Ishuri Misiyoneri [ry’ivugabutumwa].
Umunsi umwe, ubwo twese twari twagiye gucuruza ibitabo, natangajwe no kubona Daisy yishimye cyane kandi afite akanyamuneza. (Ubusanzwe yabaga ari umuntu utuje kandi ucishije make). Byaje kugaragara ko yari yaragiriye umugisha ku mugore wari uherutse kugura ibitabo bike amuha isakoshi yuzuye amafaranga yo kubigura. Muri iyo sakoshi harimo amadolari y’Amanyamerika agera kuri 350. Abandi babwiririshabutumwa ibitabo babajije Daisy iby’uwo mugore, batangaye cyane. Ese yari umukire?
Daisy yarasubije ati: “Oya, nta n’ubwo yemwe abayeho mu bihe byiza.” Icyo gihe, natekereje gusura uwo mugore kugirango mushimire kubw’impano yatanganye umutima wuje ubuntu yo gufasha Daisy, no kugirango ndebe niba nshobora kubona umwirondoro we no kugirango pasiteri wo muri ako gace azashobore gukomeza kumukurikirana. Mu gihe Daisy yambwiraga aho urugo rwe ruherereye, ubwo najyagayo nahagaze iruhande rw’umuhanda wari hafi y’inzu yasaga n’isenyutse, maze negera umuryango. Ku ibaraza ry’imbere, hari umukobwa w’imyaka nka 12 wari wambaye ibirenge, wambaye utwenda tudafashije, warimo yitegereza bimwe mu bitabo Daisy yari aherutse kugurisha nyina.
Mu gihe nasabaga uwo mukobwa kumpamagarira nyina, urugi rwakinguwe; umugore wari ufite imyifatire n’akazi bisa nk’ibyashidikanywaho arasohoka, ambaza uwo ndiwe. Mu gihe namushimiraga impano yahaye mushiki wacu Daisy, ushobora kwiyumvisha ibyo natekerezaga. Kuki uyu mugore – yabererekeye abantu bose – agaha Daisy impano ikomeye ityo, kandi se kuki yari ashishikajwe n’ibitabo cyangwa iby’umwuka?
Ibibazo byanjye ntibyatinze gusubizwa.... namusabajije niba namusigira ibindi bitabo, kubera ko twari dufite ibindi atari yarigeze ahabwa, cyane cyane ko yari yaratanze ibitabo byinshi. Na none kandi namubajije niba nashobora kubona nomero ze za telefone, kugirango pasiteri wo muri ako karere ajye amusengera, amufashe kwiga Bibiliya, n’ibindi.
Yansubije ko atari gutanga nomero ye ya telefone kubw’ibyigisho bya Bibiliya n’ibindi, ahubwo ko yari kuyitanga kubw’impamvu imwe: yambwiye ko yatangajwe cyane na mushiki wacu Daisy, imyifatire ye, n’icyifuzo yari afite cyo gukurikira Imana, no kujya mu ishuri misiyoneri [ry’ivugabutumwa], ku buryo nk’umubyeyi urera abana wenyine, yifuzaga ko n’umukobwa we yakwemererwa kujya mu mahugurwa y’ababwiririshabutumwa ibitabo. Ubwo namubwiraga ko umukobwa we akiri muto cyane, namusezeranyije ko nubwo bimeze bityo tuzamushyira mu itsinda ryacu, kandi ko nzaza kumujyana, kugirango ajye yifatanya natwe mu ngendo zitandukanye mu gihe cy’ibiruhuko.
Uwo mugore yahise ambwira ngo mbe ntegereje ho gato, maze ajya mu nzu azana indi sakoshi yuzuye amafaranga [andi yenda kungana n’amadolari 350], kubera ko muri uwo mugoroba nagomba gusiba amahugurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Daisy hamwe n’abasigaye bayoboye umurimo bambwiye ko bashoboye gutwara uwo mukobwa incuro ebyiri kugirango bamujyane mu ngendo zitandukanye kandi ko imbuto y’ubutumwa bwiza yari imaze kubibwa.
Iyo nsubije amaso inyuma, iyi nkuru inyibutsa ibya Mariya Magadalena igihe yari mu nzu kwa Simoni. Uwo mugore, kimwe nk’uko byagendekeye Mariya, yari yiteguye gutanga ibyo yari afite byose kugirango abone uburyo bwo kubona ubutunzi bw’iteka bw’ubuntu bw’ubwami bw’Imana kubw’umukobwa we. Iyo turi mu nzira mu ngendo zacu, mu gihe duhurira n’abandi mu nzira nto nk’uyu mugore na wa mugabo wo mu nkuru yabanjirije iyi, tugomba kwibaza tuti: “mbese njyewe cyangwa twebwe, twaba tumeze nka Simoni Umufarisayo waciriye abandi urubanza ndetse akanabaciraho iteka, cyangwa tumeze nka Kristo?”
Umugaba w’ingabo yaretse abantu basuzuguraga ubuntu bwe, maze ararika itsinda ry’abantu batari bashyitse, batagiraga amazu n’amasambu. Yatumiye abakene n’abashonje, kandi bashoboraga kumushimira kubw’ibyo bari bahawe. Kristo yaravuze ati: ‘Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana.’ (Matayo 21:31). Nubwo abantu basuzugura kandi bakirengagiza bimwe mu bigize kameremuntu, kuba umuntu ahinyurwa kandi akanambuka vuba, ntabwo agera kure habi ku buryo Imana itamubona ndetse ngo abe atagerwaho n’urukundo Rwayo. Kristo yifuza cyane ko abantu barushye, bananiwe, kandi bakandamijwe bamusanga. Abanyabyaha ruharwa nibo Imana igirira impuhwe nyinshi n’urukundo rwimbitse.”8
Bene data na bashiki banjye Nkunda, namwe rubyiruko! Mbese muremera umuhamagaro wo gushaka no gukiza abazimiye? Irarika ry’ubutumwa bwiza bugomba gutangarizwa isi yose, rigomba kugera ku “mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyahishuwe 14:6). Ubutumwa buheruka bw’umuburo n’imbabazi, bugomba kumurikishiriza isi yose ubwiza bwabwo. Bukwiriye kugera ku bantu bo mu nzego zose: abakire, abakene, abakomeye, n’aboroheje. Kristo aravuga ati: “Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.” (Luka 14:23). Bumwe mu buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwose mu gusohoza uyu muhamagaro, ni ukohereza abana banyu, abuzukuru banyu, abishywa banyu, n’abisengeneza banyu mu mahugurwa y’ibwiririshabutumwa ibitabo no mu mashuri misiyoneri [y’ivugabutumwa], aho bashobora gutozwa kubwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga kandi bakabikorana urukundo. Nawe ushobora kubona imigisha kandi ugasohoza umuhamagaro wawe binyuze mu kugirana imishyikirano n’abantu bo mu karere k’iwanyu, baba ari abafite akazi keza, abaturanyi bafite ibibazo, cyangwa undi muntu uwo ariwe wese utaragira ukwizera, [wabasohorezaho umuhamagaro wawe] binyuze mu kubagaragariza urukundo rwa Kristo, no mu bikorwa by’ubugiraneza, kubafashisha ibifatika, kubabwira amagambo atera ibyiringiro, cyangwa binyuze mu kubatega amatwi ubitayeho. Abantu bashobora kuba baribagiranye cyangwa batitaweho na rubanda, mujye mubaha nk’ibyo kurya, imyambaro, cyangwa ibitabo bikubiyemo iby’umwuka, kandi mujye mutuma abantu bize n’ab’abafite icyitegererezo gikomeye bagirana ibiganiro byimbitse n’ukuri guhoraho. Kubwo kwifatanya n’abantu bose, nk’uko Kristo yabigenje, dushobora gutuma batugirira icyizere maze tukabararikira kuza gusangira natwe.
Uwiteka Imana akoreshe buri wese muri twe, kubw’imihati y’abishyize hamwe n’ubuhamya bw’umuntu ku giti cye, kugirango dusohoze umurimo ukomeye (Matayo 28:19,20) kandi uko tugenda tubere ab’isi umucyo, turarikire abandi gusangira natwe. Amena.