Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I) << >> Ijambo ry’Ibanze Ni nde muri twe utaranyuze mu bihe nk’ibyo Petero, umwigishwa wavugaga ukuri yeruye, yanyuzemo? Twese dushobora kwiyumvisha ubumuntu bwe rwose tudashidikanyije, nibura mu buryo runaka. Ishyaka yari afite n’ukuntu yari yiteguye gukora ibyo Shebuja yari amutegetse, birashishikaje. Nta gushidikanya dushobora kwiyumvisha amakosa y’urukozasoni yakoraga rimwe na rimwe, kandi na none tukaba twaterwa umwete n’ukuntu yabyutse nyuma yo kugwa. Uburyo Petero yakuze abifashijwe n’ubuyobozi bw’Imana, byatumye aba intumwa nziza iboneye, nuko yandika inzandiko ebyiri zikwiriye gushyirwa mu Byanditswe Byera. Kubw’izo mpamvu, amezi atatu akuriyeho, abigishwa b’Ishuri ryo ku Isabato ku isi yose bazibanda ku Byigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I). Ubutunzi bw’ukuri bw’agaciro kenshi bukomoka kuri uyu muntu wahumekewe n’Imana, bugamije kudukomeza mu gihe tugendana n’Uwiteka mu bihe by’ibigeragezo. Imwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye mu rwandiko rwa Petero, ni uko ubwoko bw’Imana bukwiriye kubaho imibereho yubakiye ku mubiri wa Kristo kugirango babe abahamya barabagiranira mu isi yijimishijwe n’icyaha. “Ububyutse n’ubugorozi bikwiriye kubaho, biturutse ku murimo w’Umwuka Wera. Ububyutse n’ubugorozi ni ibintu bibiri bitandukanye. Ububyutse busobanura guhinduka mushya mu mibereho y’iby’umwuka, guhembuka kw’imbaraga z’ibitekerezo n’iz’umutima no kuzuka uva mu rupfu rw’iby’umwuka. Ubugorozi bwo busobanura kuvugurura gahunda, guhinduka mu bitekerezo n’inyigisho, akamenyero n’ibikorwa. Ubugorozi ntibuzera imbuto nziza yo gukiranuka niba butomatanye n’ububyutse mu by’Umwuka. Ububyutse n’ubugorozi bikwiriye gukora umurimo wabigenewe, kandi mu gukora uyu murimo bigomba kugendana.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.128. Ubuhamya bunejeje buha buri wese muri twe umuhamagaro ukomeye ku buryo twese dushobora guhunika kugirango dukure mu by’umwuka ubwo tuba twiga urwandiko rwa mbere rwa Petero. “Mwene data, niba ubishaka, ushobora kuba umunyembaraga mu Mana. Ufite impano y’ubushobozi Imana yakuragije kugirango ugumye kwerezwa umurimo Wayo. Ariko niba udakorera byose kubyegurira Kristo, ubushobozi bwawe buzagukururira akaga haba kuri wowe no ku bandi, ubayobore mu kugendera kure y’ukuri kandi bitarure Kristo. “Abizera bagize itorero bakeneye gukorerwa byinshi. Bakwiriye kurwanira Kristo ishyaka ubudacogora, bakwiriye kurushaho kwicisha bugufi, bakarushaho kwihangana, bakarushaho kuba abagwaneza, bakarushaho kwigishwa, bakarushaho gusa na Kristo muri buri kantu kose. Mu mico yabo bakwiriye kugaragariza ab’isi imbaraga yeza y’ubuntu. Imana yabuzanyije ko kubw’imvugo cyangwa icyitegererezo mutanga, mushyira inkomyi kuri uyu murimo w’ingenzi cyane. Mbese muzakorana na Yesu? Mbese muzaba abanyakuri ku Mwami wabaguze? Mbese muzita ku bintu byose by’agaciro gake? Mukwiriye kubatirizwa mu kwizera kurushijeho kwaguka no mu rukundo rurushijeho gukomera? Mukeneye kurushaho kubaha ibifite akamaro k’iteka ryose.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.570,571. Twese Uwiteka adufashe gushyira ibi ngibi ku mutima mu gihe turi kubyiga. Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato mu Nteko Nkuru Rusange << >>