Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I)

 <<    >> 
Ku Isabato, 18 Gicurasi 2024 Icyigisho 7
Inama ireba Abagabo n’Abagore Bashakanye ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.” (1Petero 3:2).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Mu rugo ni ahantu hejejwe cyane ku buryo hadakwiriye kwanduzwa n’ibikorwa n’amagambo bikocamye, umutima wa kamere no kwihimura. Hari Umuhamya uvuga uti: “Nzi imirimo yawe.” Nimureke urukundo, ukuri, ubugwaneza, no kwihangana, bibe ibimera bihinzwe mu murima w’umutima.” – Intekerezo, Imico n’Ubumuntu, vol 1, p.157.

1. INDANGAGACIRO YO MURI BIBILIYA ABANTU BAHORA BIRENGAGIZA Kuwa Mbere 12 Gicurasi
a. Mbese ni irihe hame ry’ingenzi ku byahesha umuryango umunezero, rihora ryangwa n’abagore muri iki gihe? 1Petero 3:1 (ahabanza); Abefeso 5:22 – 24; Abakolosayi 3:18. “Mushiki wanjye, mbese wari witeze iki ku mugabo wawe igihe mwashyingiranwaga? Mbese wari witeze ko wafata ubutegetsi mu biganza byawe, maze ugashyira ubushake bwe mu buryo buhuje n’ubushake bwawe bukocamye kandi butagoragozwa? Mbese umugabo wawe abona umunezero ungana iki, ikiruhuko kingana iki, amahoro n’ibyishimo bingana iki mu mibereho ye yo gushyingirwa?……Umugore ntakwiriye kwifata nk’umwana warezwe bajeyi, ahubwo ni umugore; wa wundi ushyira ku ntugu ze imitwaro ifatika y’ubuzima, ntayifate nk’inzozi, kandi akarangwa n’imibereho isobanukiwe ndetse agatekereza, akazirikana ko hari ibindi bintu byinshi agomba gutekereza aho kwitekerezaho gusa.“Mbese utekereza ko kuba umugabo wawe akubona nkuko Imana yanyeretse uko uri, bitazamuca intege? Mbese yaba yarashyingiranywe nawe yiteze ko utazikorera imitwaro, ko mutazasangira amagorwa, no kutarangwa no kwiyanga? Mbese yatekerezaga ko utazumva ufite inshingano yo kwifata, kuba umuntu wishimye, ugwa neza, wihangana, kandi ushyira mu gaciro?” – Manuscript Releases, vol 17, p.310,311. b. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kurusha ubundi umugore wahindutse yakoresha kugirango agere ku mutima w’umugabo we utizera? 1Petero 3:1,2; 1Abakorinto 7:10,13,14.

2. GUTEZA IMBERE UMUBANO WUJE UBUMWE Kuwa Kabiri 13 Gicurasi
a. Mbese ni uruhe rugero rwa Bibiliya Petero akoresha nk’icyitegererezo cy’umubano w’umugore n’umugabo? 1Petero 3:4 – 6. Sobanura umunzani wagaragarijwe muri uyu mubano. Itangiriro 21:9 – 12. “Amabwiriza yahawe Aburahamu ku byerekeye ukwera kw’imibanire y’abashyingiranywe, yagombaga kubera icyigisho abantu b’ibihe byose. Icyo cyigisho gihamya ko uburenganzira n’umunezero w’iyo mibanire bigomba kubumbatirwa n’ubwitonzi bwinshi, nubwo byaba bisaba kwitanga gukomeye. Sara ni we wenyine wari umugore w’isezerano w’Aburahamu.Nta wundi muntu wagombaga kugabana na we ibyo yari afitiye uburenganzira. Yubahaga umugabo we, kandi kubera ibyo mu isezerano rishya; agaragara nk’icyitegererezo gikwiriye. Ariko ntiyashakaga ko Aburahamu agira undi akundwakaza, kandi Uwiteka ntiyigeze amucyahira ko ategetse umugabo we kwirukana mukeba we.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.147. b. Mbese ni iki akenshi gituma umugabo aba umuntu utagira ibyishimo mu ruziga rw’umuryango kandi kigatuma izina rye ryangirika mu bantu? Imigani 14:1; 25:24; 27:15. Ibi ubigereranye na 1Petero 3:4. “Abagabo benshi ndetse n’abana ntibabona ikintu na kimwe kibarehereza kuba mu rugo bitewe n’uko iyo batashye bahora bakirizwa amagambo mabi no kwitotomba, usanga bashakira icyabarema agatima n’icyabashimisha ahatari mu rugo rwabo….. Umubyeyi nyina w’abana, usanga ahugiye mu bimuhagaritse umutima by’imirimo yo mu rugo, maze akenshi ntiyite ku rugwiro rwa hato na hato; rwa rundi rutuma mu rugo haba ahantu hanejeje umugabo we n’abana, nubwo yakwirinda gutinda ku bimubabaje byihariye ndetse n’ingorane ze igihe ari imbere yabo. Igihe ahugiye mu guteka ibyo kurya cyangwa ari gutegura imyambaro, umugabo we n’abahungu be barinjira, bakongera kwisohokera bakigendera nk’abashyitsi.“Nubwo umugore mu rugo ashobora gukora inshingano ze zigaragara inyuma nkuko bikwiriye, ntibimubuza gukomeza kwinubira uburetwa abamo, kandi agakuririza inshingano ze n’imbogamizi ze binyuze mu kugereranya imibereho abamo n’imibereho afata ko ari iyo ku rwego rwo hejuru ku mugore….. Igihe aharanira cyane kugira ubuzima burenze ubwo afite ariko ntabigereho, aba ari gutiza umurindi umwuka mubi wo kutanyurwa, bigatuma urugo rwe rurushaho kudashimisha umugabo we n’abana be.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.249.“Umugore w’umugabura utariyeguriye Imana ntacyo amariye umugabo we. Mu gihe umugabo atinda ku kuba kwikorera umusaraba ari ikintu cya ngombwa kandi agashishikariza abantu akamaro ko kwigomwa, urugero umugore we atanga buri munsi inshuro nyinshi ruvuguruza ibibwirizwa bye kandi rukarimbura imbaraga zabyo.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.210 [Ingeri yo mu 1892].

3. AMOKO Y’UBWIBONE BUTEYE AKAGA Kuwa Gatatu 14 Gicurasi
a. Ni gute umugore w’Umukristokazi yigira mwiza? Imigani 31:25 – 29. “[Umugore] agomba kwihatira gukora ibishoboka byose mu mbaraga ze kugirango yizirikeho umugabo we, binyuze mu kumubera indahemuka mu buryo budasubirwaho no kuba indahemuka mu gutuma urugo rwe harangwa ibyishimo n’ibyireherezaho abarurimo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.598.“Imana ntishimishwa n’akajagari, kutagira gahunda, n’ubunenganenzi ku muntu uwo ariwe wese. Izo nenge ni ibintu bibi cyane, kandi bituma urukundo umugabo yari afitiye umugore we rugenda rucwekera, mu gihe umugabo akunda gahunda… Umugore ari nawe nyina w’abana ntashobora gutuma urugo rwe rurangwa n’umunezero keretse gusa aramutse akunda gahunda mu rugo, agasigasira kwiyubaha kwe, kandi akayobora neza abo mu rugo. Kubw’ibyo rero, abantu bose batagira izi ndangagaciro bakwiriye guhita batangira kuzimenyereza.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.22,23. b. Ni nde akenshi umugore utarahindutse agerageza kureshya, kandi se ibyo bigira izihe ngaruka? Imigani 7:6,7,10,18,19; 2Abami 9:30; Yesaya 3:16 – 26. “Hazabaho abagore bazahinduka abashukanyi, kandi bazakora ibishoboka byose kugirango bireherezeho abagabo; ndetse batume babitaho.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 17 Gicurasi 1887.“Imyambaro ibengerana y’igiciro cyinshi kenshi itera umutima w’uyambaye uburaya kandi ikabyutsa iruba mu mutima w’umureba. Imana ibona yuko kwangirika kw’ingeso akenshi kubanzirizwa no kwibona no kwirata mu myambaro.” – Kurera Umwana, p.416. c. Nubwo abagore benshi b’Abakristo badashobora gushuka abagabo ngo basambane, ni ubuhe bwoko bw’ubwibone baburirwa? 1Petero 3:3; 1Timoteyo 2:9. “Nta kintu cyabereye inkomyi wowe [n’umugabo wawe] mwembi nk’ubwibone bwanyu. Mwembi mukunda kubonwa n’abantu; ibi nta mugabane bifite mu idini ritunganye kandi ryiyoroheje.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.493.“Bibiliya yigisha kwambara imyambaro ikwiriye…. Aya magambo abuzanya kwigaragaza mu myambarire, amabara ashashagirana ndetse n’imirimbo y’akataraboneka. Akantu kose kagamije gukurura intekerezo z’abantu kwerekera ku wambaye bene iyo myambaro kandi kakabatera kumutangarira ntikarangwa mu myambarire ikwiriye dutegekwa n’Ijambo ry’Imana.“Kwiyanga mu myambaro ni umugabane w’inshingano yacu ya Gikristo. Kwambara bidakurura amaso, kwivutsa umunezero w’umurimbo w’ibintu byakozwe mu izahabu n’umurimbo w’uburyo bwose, bidukomereza ukwizera kwacu.” – Kurera Umwana, p.423.

4. INSHINGANO Y’UMUGABO Kuwa Kane 15 Gicurasi
a. Mbese ni iyihe mpuguro ikomeye Petero yahaye abagabo nyuma yo kubwira abagore, kandi se kuyirengagiza bishobora kugira iyihe ngaruka mu by’umwuka? 1Petero 3:7. “Mureke umugabo afashe umugore we, amugaragariza impuhwe n’urukundo rudacogora. Niba umugabo yifuza ko umugore we ahorana itoto kandi agahora yishimye, kugirango abashe kuba nk’imirasire y’izuba mu rugo, akwiriye kujya amufasha kwikorera imitwaro afite. Ineza ye n’urugwiro azajya amugaragariza bizamubera uburyo bwo kumukomeza bw’agaciro kenshi kandi umunezero azajya amutera kugira, uzajya usakaza amahoro n’ibyishimo mu mutima we bwite.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.218. b. Tanga urugero rw’ukuntu umugabo utarahindutse ashobora gutuma ubuzima bw’umugore we burangwamo umubabaro. 1Samweli 25:3,14,17, 23 – 25. “Iyo umugabo ari umunyagitugu, agatoteza umugore we, agashaka ko akantu kose gakorwa nkuko abyifuza, akajya agaya ibikorwa by’umugore we, ntabwo ashobora gutuma umugore we amwubaha kandi ngo amukunde, bityo imibanire yabo nk’abashakanye ntizamushimisha. Umugore ntazakunda umugabo we kubera ko umugabo atagerageza gutuma umugore aba uwo gukundwa. Abagabo bakwiriye kwigengesera, bagatega amatwi, bakitwararika, bakaba abiringirwa kandi bakarangwa n’impuhwe…. Iyo umugabo afite imico myiza, akabonera mu mutima, akagira intekerezo zihanitse Umukristo nyakuri wese akwiriye kugira, bigaragarira mu mibanire ye n’uwo bashakanye…. Uwo mugabo azashaka uko umugore we akwiriye kugira amagara mazima n’ubutwari. Azaharanira kuvuga amagambo yo guhumuriza, no kuzana umwuka w’amahoro mu rugo.” – Ibid, p.228. c. Ni iyihe myifatire umugabo w’Umukristo nyakuri yagombye kugira ku mugore we, kugirango atume na we abimwitura? Abefeso 5:25,28,33; Abakolosayi 3:19. “Abagabo bakwiriye kwiga ibyerekeye icyitegererezo bahawe kandi bagashaka kumenya ubusobanuro bw’ikimenyetso cyakoreshejwe mu rwandiko rwandikiwe Abefeso…. Umugabo akwiriye kwitwara nk’Umukiza mu muryango we. Mbese nk’umugabo azahagarara mu mwanya we w’icyubahiro yahawe n’Imana, ahore ahirimbanira guteza imbere imibereho myiza y’umugore we n’iy’abana be?... Mureke umugabo ari nawe se w’abana yige uko yasobanukirwa n’amagambo ya Kristo, ayige atabogamye, adatinda gusa ku byerekeye uko umugore akwiriye kugandukira umugabo we, ahubwo mu mucyo w’umusaraba w’i Kaluvari, yige ya magambo ya Yesu ayasanishe n’umwanya afite ubwe mu muryango we.” – Manuscript Releases, vol 21, 216.

5. NTA “MUTEGETSI (BOSS)” MU MURYANGO WA GIKRISTO Kuwa Gatanu 16 Gicurasi
a. Ni gute hagomba kuba umubano wimbitse hagati y’umugabo n’umugore? Itangiriro 2:23,24; Matayo 19:4-6. “Nta mugabo cyangwa umugore ugomba gushegera gutegeka. Uwiteka yashyizeho ihame rigomba gukurikizwa kuri iyi ngingo. Umugabo akwiriye gukunda umugore nkuko Kristo yakunze itorero. Kandi n’umugore agomba kubaha no gukunda umugabo we. Bombi bagomba guhuza umwuka w’ineza, bakaba biyemeje rwose kutajya bababazanya cyangwa bakomeretsanya.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.106,107.“Dukwiriye kugira Umwuka w’Imana; bitaba ibyo ntidushobore kugira ubumwe mu ngo zacu. Umugore aramutse afite Umwuka wa Kristo, yakwigengesera mu magambo avuga. Azitegeka kandi azaganduka, nyamara igihe agenza atyo ntazumva ko ari umucakara, ahubwo azumva ari umufasha w’umugabo we. Niba umugabo ari umugaragu w’Imana, ntazitwara nk’umwami ku mugore we; ntazategesha igitugu, kandi ngo abe wa wundi uhoza abandi ku rutoto. Ntidushobora kwishimira urukundo rwo mu muryango igihe dukabya gukurikirana akantu kose; kuko iyo Umwuka w’Imana ari mu rugo, urwo rugo ruba ari ishusho y’ijuru…. Umwe naramuka akosheje, undi azamugaragariza kwihangana nk’ukwa Kristo ntabwo azamutererana.“Yaba umugabo cyangwa se umugore, nta n’umwe ukwiriye gutegekesha igitugu mugenzi we. Ntihakagire ugerageza guhatira undi kwemera ibyo yifuza. Ntabwo mushobora kugenza mutyo ngo mukomeze gukundana. Ahubwo mube abagwaneza, mwihanganirana, mugirirane imbabazi kandi mugaragarizanye ubwuzu. Kubw’ubuntu bw’Imana, mushobora kugera ku ntego yo kunezezanya nkuko mwabisezeranye mu ndahiro mwagiranye ubwo mwashyingiranwaga.” – Ibid, p.118.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 17 Gicurasi
1. Ni gute imyifatire yanjye n’ijwi nkoresha mbwira uwo twashakanye bishobora kurushaho kwerekana byimazeyo amahame Imana yerekanye neza? 2. Ni ukubera iki nkwiriye kwihutira kwemera amakosa yanjye no gusaba imbabazi uwo twashakanye? 3. Kubera iki Imana impamagarira kwitegura/gushaka gupfira uwo twashakanye? 4. Ni gute nakwirinda guhora mpemukira uwo twashakanye mu bitekerezo byanjye? 5. Ni ukubera iki byaba ari iby’ubwenge kuri njye n’uwo twashakanye, dusuzumye dusenga niba dushobora kuba dufite icyaha cy’ubwibone bwo kwiyerekana mu byerekeranye n’imyambarire, ubuhanga bwo guteka, cyangwa ibintu dutunze nk’imodoka, ibikoresho by’ikoranabuhanga, inzu, n’ibindi?
 <<    >>