Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I) << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Itorero ryo muri Narangi Mandi, muri Pakisitani KU ISABATO 06 MATA 2024 Ubutumwa bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura bwinjiye muri Pakisitani mu mpera z’ikinyejana cya makumyabiri. Abaturage bose batuye Pakisitani ni miliyoni 241.5 kandi idini ryiganjemo abantu benshi ni irya Isilamu (96.7%), rigakurikirwa n’iry’Abahindu (2.14%), irya Gikristo (1.27%) ndetse n’andi madini (0.11%). Igihugu cyacu gituranye na Afuganisitani, Ubushinwa, Ubuhinde, Inyanja ya Arabiya ndetse na Irani. Ubuhinzi butanga 20.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ubukungu bwa Pakisitani bwerekanwa nk’ubw’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere gifite amikoro make. Igihugu gifite imyanya mibi mu bipimo byinshi by’iterambere byashyizweho na Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere na Banki y’isi. Umujyi wa Narangi Mandi uherereye mu karere ka Muridike kari mu ntara ya Punjabu. Abaturage batuye aka karere barenga 500,000. Mu myaka mike ishize twateraniyeyo, tugirayo imyiherero ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’imirimo y’itorero muri bene data bo muri Pakisitani. Nubwo turi mu ngorane nyinshi, dushobora kugumana ukwizera dufite muri Kristo. Ubu ibikorwa byacu byakwiriye mu gihugu cyacu cyose. Turi kwihatira guteza imbere umurimo w’Uwiteka mu buryo bunyuranye, nk’umurimo w’ibwirizabutumwa twegera abantu, uburezi mu by’ubuzima, iterambere ry’ubuyobozi, gushyiraho ibigo by’uburezi, no gusana insengero zacu za kera muri Pakisitani. “Uwiteka ari kuvugana n’ubwoko Bwe muri iki gihe, agira ati: Nimushake aho mwinjirira mu mijyi, maze mwamamaze ukuri mwiyoroheje kandi mufite kwizera. Umwuka Wera azakorera mu mihati yanyu kugirango yemeze imitima. Ntimukazane inyigisho y’inzaduka mu butumwa bwanyu, ahubwo muvuge amagambo yoroheje y’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ubwo urubyiruko n’abasheshe akanguhe bashobora gusobanukirwa. Abatarize n’abize amashuri ahanitse bagomba kumenya ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, kandi bakwiriye kwigishwa mu kwiyoroshya. Niba mwegera abantu mu buryo bwemewe, mucishe bugufi imitima yanyu imbere y’Imana kandi mwige inzira Zayo.” – Umurimo w’Ubuvuzi, p.299. Amaturo yacu yose iyo atanganwa umunezero, ibyo Imana ivuga byari kwakirwa, kandi umurimo Wayo wari gushyigikirwa n’umugabane w’amafaranga yashyizwe mu biganza byacu. [Twebwe] bene so na bashiki banyu bo muri Misiyoni ya Pakisitani turabashimiye bene data na bashiki bacu dukunda, ndetse namwe rubyiruko kubw’impano mutanganye ubuntu zigatangirwa umurimo w’Imana muri iki gice cy’isi kibamo ibirushya…. “Kuko Imana ikunda utanga anezerewe.” 2Abakorinto 9:7. Bene so na bashiki banyu bo mu Itorero rya Pakisitani << >>