“Guhera mu gihe cya Adamu kugeza mu gihe cyacu, umwanzi wacu ukomeye yakoresheje imbaraga ze zose gukandamiza no kurimbura abantu. Ubu ari gutegura intambara ye iheruka yo kurwanya itorero.” – Intambara Ikomeye, p.510.
1. KUMENYA ICYO YAVUGAGA Kuwa Mbere 23 Kamena
a. Ni iyihe mpuguro ikomeye Petero yanditse asoza urwandiko rwe rwa mbere? 1Petero 5:8.“Satani ahora ku murimo, ariko bake nibo batekereza ibikorwa bye n’amayeri ye. Ubwoko bw’Imana bukwiriye kwitegura guhangana n’umwanzi w’incakura….. Intambwe ya Satani igenda bucece, agenda yihishahisha, kandi ibitero bye ntibimenyekana. Ntatinyuka kwigaragaza ku mugaragaro, kugirango atabyutsa imbaraga zisinziriye z’Umukristo maze akamwohereza ku Mana mu masengesho…..“Umuntu ni imbohe ya Satani, kandi muri kamere ye akurikiza inama ze ndetse akanakora ibyo amutegetse. Muri we nta mbaraga afite zo kurwanya ikibi mu buryo bukwiriye…. Binyuze muri Kristo gusa, nibwo imbaraga za Satani zifite aho zigarukira.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.293,294.b. Mbese ni iki Petero yaje kumenya nyuma yaho nk’ibanga ryari kumufasha gutsinda urubanza rwa Yesu rwaberaga mu ngoro ya Kayafa? Matayo 26:38,40,41.“Kwiyiringira gutera kwirengagiza kuba maso, no gusengana umutima uciye bugufi kandi wihana. Hari ibishuko bigaragara inyuma bigomba kwirindwa kandi hari abanzi b’imbere mu mutima ndetse n’ibiduhagarika umutima bigomba gutsindwa, kubera ko Satani akora ku buryo ahuza ibishuko bye n’imico itandukanye ndetse n’amatwara y’abantu.” – Ibid, vol 3, p.445.
2. MENYA UMWANZI WAWE UWO ARIWE Kuwa Kabiri 24 Kamena
a. Uretse kuza afite ibiranga intare, ni mu buhe buryo umwanzi w’ubugingo bwacu ahora akoresha kugira ngo agere kucyo ashaka? 2Abakorinto 11:14.“Satani ahora ashaka uko yarimbura abantu batazi uburiganya bwe, nyamara bumva badakeneye amasengesho n’inama z’inshuti zubaha Imana kandi z’inararibonye. Abenshi mu rubyiruko baje ––– bafite intego nziza zo kubaho imibereho ya Gikristo, bahura n’itsinda ry’urubyiruko rubafata ukuboko; maze bitwaje ubucuti, rukabayobora mu mutego wa Satani. Umwanzi ntabwo ahora aza ameze nk’intare itontoma, rimwe na rimwe agaragara nka marayika w’umucyo, afite umwuka w’ubucuti, agatambutsa ibishuko bidasanzwe ku buryo abantu bataraba inararibonye bibagora kubyirinda.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.207.b. Ni ubuhe buryo Satani akoresha kugirango agere ku ntego ye, cyane cyane muri iki gihe aho abantu hafi ya bose bafite telefone zigendanwa na interineti? 1Petero 2:11; 1Yohana 2:16.“Benshi mu basore….. basoma ikintu cyose bashoboye kubona. Inkuru zivuga iby’urukundo rukangura amarangamutima hamwe n’amashusho ahumanye bifite imbaraga zonona. Inkuru ndende zikoreshwa cyane na benshi, kandi nk’ingaruka; ibitekerezo byabo birahumana….. Amashusho y’abantu b’igitsinagore bambaye ubusa inshuro nyinshi aba abunzwa ngo abantu bayagure [cyane cyane ku ikoranabuhanga rya interineti]…. Irari ry’amaso n’iruba ryonona bikangurwa no kwitegereza ndetse no gusoma. Ubwenge bwishimira kwitegereza ibintu bikangura irari ribi n’iby’ibitagira umumaro. Amashusho mabi agaragarira mu ntekerezo zanduye, yangiza imico, kandi agategurira ibiremwa byayobejwe ntibigire rutangira kwirekura bigategekwa n’irari ribi. Nuko hagakurikiraho ibyaha n’urugomo bikurura ibiremwa byaremwe mu ishusho y’Imana bikamanuka bikagera mu rwego rw’inyamaswa, amaherezo bikabageza mu irimbukiro. Nimwirinde kureba no gusoma ibintu bizabazanamo ibitekerezo bidatunganye. Nimukuze imbaraga z’imico n’ubwenge……“Ndinginga ababyeyi ngo bamenye kuyobora abana babo mu misomere yabo (no gukoresha interineti kwabo).” – Ibid, vol 2, p.410 [Amagambo ari mu dukubo; yongewemo].“Satani ategeka intekerezo ndetse n’impagarike yose binyuze mu irari ry’umubiri.” – Kwirinda kwa Gikristo n’Isuku ya Bibiliya, p.37.“Abakristokazi benshi, kubwo icyitegererezo batanga n’uburere baha abana babo, babategurira kuba abanyamururumba n’abasinzi. Akenshi usanga abana babamenyereza kurya icyo bahisemo n’igihe bagihitiyemo, hatitawe ku mabwiriza agenga ubuzima bwiza.” – Inama ku Mirire n’ibyo Kurya, p.235.
3. INZIRA RUKUMBI YO GUTSINDA Kuwa Gatatu 25 Kamena
a. Mbese ni iki buri Mukristo agomba kuba afite kugirango arwanye Satani? 1Petero 5:9 (ahabanza); Yakobo 4:7.“[Eva] yanze kwizera iby’Imana yababwiye, nicyo cyatumye agwa mu cyaha. Mu gihe cy’urubanza, abantu ntibazacirwaho iteka kubera ko bizeye ikinyoma babizi, ahubwo bazahanirwa ko banze kwizera ukuri, kuko birengagije amahirwe yo kumenya ukuri.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.55.“Mu gihe baba bafite [inyigisho bigishijwe] mu bitekerezo gusa, kwizera guke badashobora gusobanura, ibishuko bitunguranye bizabatera gutandukana n’ibitekerezo by’ubu bigana mu by’isi.” – Our High Calling, p.332.b. Ni iki gituma Abakristo benshi bahinduka umuhigo wa Satani mu buryo bworoshye; nubwo bavuga ko bizera Ijambo ry’Imana? Imigani 19:2; Hoseya 4:6 (ahabanza); uhagereranye n’Abaroma 10:17; 15:4.“Kenshi ibishuko bisa nk’ibitari ibyo gutsindwa bitewe n’uko ugeragezwa yirengagiza gusenga no kwiga Bibiliya, maze ntiyitegure kwibuka amasezerano y’Imana no guhangana na Satani yitwaje intwaro zo mu Byanditswe.” – Intambara Ikomeye, p.600.c. Mbese ni ukuhe kuri kwagombye gutera umwete buri muntu wese ugoswe n’ibitero bya Satani? 1Petero 5:9,10; 1:6,7; 2Abakorinto 4:17.“Petero yandikiye abizera mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye ku itorero. Abenshi bari baramaze gusogongera ku mibabaro ya Kristo, kandi bidatinze itorero ryari rigiye kujya mu karengane gashishana…... bidatinze ibirura byari bigiye kwinjira, ntibibabarire umukumbi. Nyamara nta na kimwe muri ibi cyari guca intege abari bafite ibyiringiro muri Kristo. Petero akoresheje amagambo yo kubakomeza no kubatera umunezero, yakuye ibitekerezo by’abizera ku bigeragezo byari bibugarije n’imibabaro yari ibari imbere…. ku ‘murage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka’….. Yabasabiye agira ati: “Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza Bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa akanya gato.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.528.
4. ITORERO MURI BABULONI Kuwa Kane 26 Kamena
a. Mbese ni ibihe bintu byabayeho mu mateka Petero agereranya n’uko itorero rya Gikristo ryatataniye muri “Babuloni”, kandi rigakandamizwa n’abategetsi b’isi? Daniyeli 3:1 – 6; Esiteri 3:8; 1Petero 5:13.“Mu gihugu gusenga ibigirwamana byari biganje muri rubanda hose, ntabwo bitangaje kubona igishushanyo cyari cyiza kandi gifite agaciro katagerwa cyari mu kibaya cya Dura, ndetse cyagaragazaga ikuzo rya Babuloni….. cyareguriwe kugirwa ikintu baramya….. Hatanzwe itegeko rikwira hose ko ku munsi wo gutaha [icyo gishushanyo] abantu bose bakwiriye kuzagaragaza ko bumvira bikomeye ububasha bwa Babuloni babinyujije mu kunamira icyo gishushanyo….“Kuri uwo munsi, imbaraga z’umwijima zasaga n’izanesheje bikomeye….“Ariko Imana yatanze itegeko rihabanye n’iryo. Ntabwo abantu bose bapfukamye ngo baramye igishushanyo cy’ikigirwamana cyerekana ububasha bw’umuntu…..“[Umwami] yaberetse itanura rigurumana maze abibutsa igihano kibategereje nibakomeza kwinangira bakanga kumvira ubushake bwe. Ariko abo Baheburayo barashikamye bahamya ko bubaha Imana yo mu ijuru.” – Abahanuzi n’Abami, p.505 – 507.“Itegeko rizatangwa ryibasiye ubwoko bw’Imana bwasigaye rizaba amaherezo risa rwose n’iryatanzwe na Ahasuwerusi ryibasiye Abayuda. Muri iki gihe, abanzi b’itorero nyakuri babona ko itsinda rito ryubahiriza itegeko ry’Isabato ari Moridekayi wicaye ku irembo ry’ibwami. Kuko ubwoko bw’Imana bwubaha amategeko yayo ni [ijwi] rihora ricyaha abaretse kubaha Uwiteka maze bagakandagira Isabato Ye.“Satani azahagurukiriza umujinya itsinda rito ryanga kwemera imigenzo n’imihango byabaye gikwira.” – Ibid, p.605.“Imbaraga z’isi n’iz’ikuzimu zafatanyirije hamwe kurwanya Kristo binyuze mu kurenganya abayoboke Be. Abapagani babonye hakiri kare ko ubutumwa bwiza nibutsinda, insengero zabo n’ibicaniro byabo bizasenywa; ni yo mpamvu bakoresheje imbaraga zabo zose kugira ngo bakureho Ubukristo.” – Intambara Ikomeye, p.39.b. Ni ukubera iki muri iki gihe hatariho akarengane na gato ahantu henshi? Yohana 15:19.“Ni ukubera ko gukiranuka kuzima kugaragara mu itorero ari guke cyane. Nihabaho ivugururwa mu kwizera n’imbaraga byarangaga itorero rya mbere, muzirebera uko umwuka wo kurenganya uzongera ukabaho kandi imiriro yo kurenganya izongera gukongezwa.” – Ibid, p.48.
6. IBYIGISHO TWIGIRA KU IHEREZO RY’URWANDIKO Kuwa Gatanu 27 Kamena
a. Ni nde wafashije Petero mu kwandika urwandiko rwe? 1Petero 5:12.b. Ni gute twamenya ko Siluwano yari umubwirizabutumwa ukora ndetse akanakorana na Petero na Pawulo (wa wundi wabafashije cyane mu kwandika Ikigiriki mu nzandiko zabo)? 2Abakorinto 1:19; 1Abatesalonike 1:1; 2Abatesalonike 1:1. Ni gute ibyo byari bihuje n’ibyabaye mu mibereho ya Ellen G White?“Igihe umugabo wanjye yari akiriho, yakoraga ari umufasha n’umujyanama mu kohereza ubutumwa nahabwaga….. Ni jye ubwanjye wiyandikiraga amabwiriza nahererwaga mu iyerekwa ntacyo mpinduye….“Nyuma y’aho twasuzumiraga hamwe ibyo nanditse, umugabo wanjye agakosora amakosa y’ikibonezamvugo kandi agakuramo amagambo adakenewe gusubirwamo. Iyo ibyo byabaga birangiye, ubwo butumwa bwandukurwaga mu bwitonzi bukohererezwa abo bugenewe, cyangwa ku icapiro…..“Nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye, hari abafasha b’abizerwa bansanze, bakoraga ubudacogora umurimo wo kwandukura ibihamya no gutegura ingingo zagombaga gushyikirizwa abasomyi.“Ariko inkuru zagendaga zikwirakwizwa ko uwo ari we wese mu bamfashaga yari afite uburenganzira bwo kugira icyo yongeraho cyangwa agahindura ubusobanuro bw’ubutumwa nandikaga. Izo nkuru ntabwo ari ukuri.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.50.c. Ni uwuhe mugenzo mwiza wa Gikristo washyizweho n’intumwa kandi ugomba gukomeza gukurikizwa mu bizera muri iki gihe? 1Petero 5:14.“Indamutso yera… ikwiriye gufatwa nk’uko iri. Ni uguhoberana kwera mu buryo butagira amakemwa. Iyi ndamutso ikwiriye gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe ku Bakristo b’incuti igihe basezeranyeho ndetse n’igihe bongeye guhura hari hashize ibyumweru cyangwa amezi batandukanye…. Nta kibi gishobora kugaragara igihe guhoberana kwera bibereyeho igihe n’ahantu hakwiriye.” – Inyandiko z’Ibanze, p.117.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 28 Kamena
1. Ni mu buhe buryo akenshi kwiyiringira bituma umuntu agwa mu bishuko?2. Ni gute ibyifuzo byanjye cyangwa ibyo ndarikira bishobora kuntera kugwa mu mitego ya Satani?3. Mbese kwiga Bibiliya njyewe ubwanjye inshuro nyinshi kandi nitanze, bimfasha mu buhe buryo?4. Sobanura itandukaniro riri hagati y’imibanire myiza n’abaturage n’ubwumvikane buke.5. Ni iki nakora kugira ngo mfashe itorero gutera imbere mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza?