Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I)

 <<    >> 
Ku Isabato, 22 Kamena 2024 Icyigisho 12
Inama ireba Abakuru b’Itorero ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.” (1Petero 5:6).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Abahagaze nk’abahagarariye abandi siko bose ari Abakristo b’intwari. Hari umwuka wiganje wo gushaka gutegeka abandi.” – Ibihamya ku Bagabura, p.260.

1. UBUNARARIBONYE BURI MUYOBOZI AKENEYE Kuwa Mbere 16 Kamena
a. Ni ryari intumwa Petero yabaye umupasiteri nyakuri, yiteguye kwita ku bugingo bw’abandi? Matayo 26:75; Yohana 21:15 – 17; 1Petero 5:1. “Petero yihakanye Umunyamibabaro….Ariko nyuma yaho yarihannye yongera guhinduka. Yagize kwicuza k’ukuri kuvuye ku mutima; kandi yiyegurira Umukiza we bundi bushya….. Noneho yari yiteguye kugirira impuhwe abari mu bigeragezo. Yari amaze gucishwa bugufi kandi noneho yashoboraga kugirira impuhwe abanyantege nke n’abayobye inzira. Ubu yari ashoboye gukebura no kuburira abirarira, kandi yari amaze kuzuza ibisabwa kugirango abe akwiriye gutera imbaraga bagenzi be.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.416. b. Mu buryo nk’ubwo, ni ibihe bintu buri mupasiteri na buri mukuru w’itorero agomba kugira muri iki gihe? Yohana 3:1 – 3. “Iki kiganiro nicyo cyatumye Nikodemo ahinduka. Amagambo ya Kristo aravugwa mu budakebakeba abwirwa abayobozi b’amakomferansi, abakuru b’amatorero, ndetse n’abafite imyanya y’ubuyobozi mu bigo byacu. Barabwirwa bati: ‘Ni ukuri ni ukuri ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana.’ ” – Ibihamya ku Bagabura, p.369.“Imbaraga ihindura y’Imana ikwiriye kugera mu mitima y’abagabura b’ubutumwa bwiza, bitaba ibyo bagashaka undi muhamagaro….“Keretse gusa abagabura nibaba abantu bahindutse, naho ubundi nibitaba bityo amatorero azarwaragurika kandi abe ategereje kwipfira.” – Ivugabutumwa, p.643.

2. GUKORESHA UBUTWARE Kuwa Kabiri 17 Kamena
a. Ni iki kigomba gusuzumwa n’itorero mbere yo guhamagarira umuntu umurimo, n’umuntu ku giti cye mbere yo kwakira umuhamagaro? 1Petero 5:2 (ahabanza). “Imana yagiye yerekana inshuro nyinshi ko abantu badakwiriye gushishikarizwa kwinjira mu murimo wayo hatabonetse igihamya kidashidikanywaho cy’uko ari Yo yabahamagaye. Uwiteka ntazikoreza umutwaro w’umukumbi We abantu batabikwiriye. Abo Imana ihamagara bagomba kuba ari abantu bafite ubunararibonye bwimbitse, abantu bageragejwe kandi bagasuzumwa, abantu bafite imitekerereze mizima, abantu bazatinyuka gucyaha icyaha mu mwuka w’ubugwaneza, abantu basobanukiwe neza uburyo bwo kugaburira umukumbi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.209.“Buri muntu wese wemera inshingano nk’umujyanama, buri muntu wese ugira icyo akorera imitima y’abantu….. ntabwo azaba umunyabwenge biruseho kugeza igihe azabonera ko we ubwe ntacyo aricyo….. Iyi mpinduka igomba kubaho muri buri muntu mbere yuko yemera inshingano yo kuba umuyobozi cyangwa umutegetsi mu bigendanye n’umurimo wera w’Imana.” – Ibihamya ku Bagabura, p.370,371. b. Ni akahe kaga Petero yaburiye abakoraga mu ruzabibu rw’Uwiteka? 1Petero 5:2 (hagati). “Icyifuzo cyo guhabwa ibihembo byinshi, guharanira kugomwa abandi ibyo Imana yabahereye uburenganzira, bifite inkomoko mu ntekerezo za Satani…. Kugira uwo bishingikirizaho gato bishobora kugera ku bantu baguye muri uyu mutego, keretse gusa baramutse bahindutse byimazeyo kandi bakavugururwa.” – Ibid, p.393.“Abantu bari mu myanya y’icyubahiro bakwiriye kubona ubutunzi bafite nk’umutungo w’Imana, kandi bakawukoresha mu buryo butarimo kwaya….“Imbaraga zo gukoresha no gutanga amafaranga y’Uwiteka ntizigomba kurekerwa mu bushishozi bw’umuntu runaka umwe gusa. Buri faranga ryose rikoreshejwe rigomba gutangirwa raporo. Ubutunzi bw’Imana bukwiriye gukoreshwa mu bihe bikwiriye n’ahantu haboneye.” – Umurimo w’Ubuvuzi, p.165. c. Nubwo gukorera Uwiteka atari umwuga uhesha guhembwa menshi, ni ibihe bintu itorero rigomba gutekerezaho? 1Timoteyo 5:17,18. “Buri mukozi wese mu bigo byacu agomba guhabwa igihembo gikwiriye. Iyo abakozi bahawe umushaha ukwiriye, bagira umunezero wo gutanga impano zo gushyigikira umurimo. Ntabwo bikwiriye ko bamwe bahabwa amafaranga menshi. Abandi bo, bakora umurimo w’ingenzi kandi wizerwa, bahabwa make.” – The Publishing Ministry, p.239.

3. IMYIFATIRE ICIYE BUGUFI IRAKENEWE Kuwa Gatatu 18 Kamena
a. Ni ikihe kintu nyamukuru gitera ibibazo muri bene data bafite inshingano ziremereye? 1Petero 5:3; 3Yohana 9. “Umwuka wo gutegeka urimo uragera no ku bayobozi b’amakomferansi yacu. Niba umuntu yiringira imbaraga ze bwite kandi agashaka gutegeka abavandimwe be, akumva ko yahawe ubutware bwo gutuma ubushake bwe buba imbaraga itegeka, uburyo bwiza kandi bwonyine bw’umutekano ni ukumuvanaho; kugirango hatagira ibyago bikomeye biba, maze agatakaza ubugingo bwe bwite, kandi agashyira mu kaga ubugingo bw’abandi.” – Ibihamya ku Bagabura, p.362. b. Ni iyihe nama ihabwa abakuru b’amatorero bose n’abakuru [ba misiyoni], kandi se nikurikizwa, bizatuma abavandimwe bafite imyanya yo hejuru birinda ubwibone n’umwuka wo kwishyira hejuru? 1Petero 5:2 (ahabanza); 1Abakorinto 6:2 – 5. “Neretswe ko ari ikosa gutekereza ko abantu bari mu myanya y’ubuyobozi bakagira inshingano zihariye i Battle Creek bafite ubwenge buhambaye kuruta abandi bantu basanzwe…..“Benshi biyigishije ubwabo kwandika cyangwa kugisha inama cyangwa gutanga inama igihe bageze ahantu hagoye. Ariko ni ikosa ku bantu bari mu nshingano z’ubuyobozi mu bigo byacu binyuranye kwishingikiriza ku bantu…… Intege nke n’imibereho irangwamo uburwayi bizaba iby’abantu bigishwa kwishingikiriza ku bandi mu buryo bwuzuye…..“Mbese abantu b’i Battle Creek bagomba kubonwa nk’abafite ubwenge butagira akagero?” – Ibid, p.374,375.“Ntimugahange amaso abantu bafite inshingano zo mu myanya yo hejuru kugirango mubone imbaraga, kuko nabo ari abantu baba bugarijwe n’akaga ko gutekereza ko umwanya w’inshingano ari igihamya cy’imbaraga zidasanzwe z’Imana. Amatorero yacu afite intege nke kubera ko abizera bayagize bigishwa guhanga amaso no kwishingikiriza ku mutungo w’abantu, kandi amafaranga abarirwa mu bihumbi n’ibihumbagiza akoreshwa mu bidakenewe gukura abantu bapfa ahantu hamwe bajyanwa ahandi, kugirango bashobore gukemura ibibazo byoroheje.” – Ibid, p.380. c. Ni iki cyatuma abakozi bataraba inararibonye bagira ubushishozi bwimbitse kugirango bagere ku ntego? Tanga urugero rw’igihe kubura ubwo bushishozi byateye gutsindwa. 1Petero 5:5 (ahabanza); 1Abami 12:6 – 8,16; Luka 6:39. “Abasore bashobora gukoresha imbaraga ikomeye ihindura abandi nibaramuka baretse ubwibone no kwikanyiza, maze bakiyegurira Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.485.“Nimureke abakiri bato bagire umwuka wo kwemera kwigishwa, kugirango bazungukirwe n’imihati y’abashaka kubafasha.” – Umwigisha w’Urubyiruko, kuwa 31 Nzeri 1893.

4. URUGERO RWA PETERO RWO KWICISHA BUGUFI Kuwa Kane 19 Kamena
a. Ni gute tumenya ko guhindukirira Imana by’ukuri rimwe gusa cyangwa kuba umuntu yarahindukiriye Uwiteka, bidahagije ku mupasiteri cyangwa ku mwizera uwo ariwe wese? 2Abakorinto 13:5; Abaheburayo 3:13. “Nyuma y’aho, ubwo Petero yasuraga Itorero ryo muri Antiyokiya, abantu benshi bamugiriye icyizere bitewe n’ubwitonzi yagaragaje mu kwitwara ku banyamahanga bahindutse. Yahamaze igihe gito ahakorera ibijyanye n’umucyo wavuye mu ijuru. Yaje gutsinda imitekereze mibi yari afite ku banyamahanga maze asangira n’abanyamahanga bahindutse. Nyamara igihe Abayuda bamwe bagiriraga ishyaka amategeko y’imihango bavaga i Yerusalemu, Petero yahereye ko ahindura uko yitwaraga ku bapagani bihannye….. Izi ntege nke zagaragariye ku bantu b’abayobozi bubahwaga kandi bagakundwa, zasize ishusho ibabaje mu bitekerezo by’abizera b’Abanyamahanga. Itorero ryari rigiye gucikamo ibice.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.197,198. b. Mu gihe ikosa cyangwa imyifatire y’umugabura, umukozi wa Bibiliya, cyangwa umuyobozi w’itorero, biteza uburakari bukabije cyangwa urujijo mu itorero, ni gute bigomba gucyahwa? Abagalatiya 2:14; 1Timoteyo 5:20. c. Ni iyihe nyifato umuyobozi wahindutse agomba kugira mu gihe acyashywe mu ruhame? 1Petero 5:5 (hagati),6; Yakobo 5:16. “Nyamara Pawulo warebaga ingaruka zigiye kugera ku Itorero bitewe n’imyitwarire mibi ya Petero, yahereyeko amucyahira mu ruhame kubera uko kwiyoberanya kwe. Pawulo yacyahiye Petero imbere y’Itorero….“Petero amaze kubona ikosa yaguyemo, uwo mwanya yahise akora uko ashoboye kose kugira ngo arikosore. Imana yo imenyera iherezo mu itangiriro, yemeye ko Petero agaragaza intege nke zo mu mico ye kugira ngo uyu Petero wari uhuye n’ikigeragezo abone ko ntacyo yari afite muri we cyo kwiratana. Abantu b’indakemwa kurusha abandi nabo bazibeshya igihe bazaba bari bonyine…..“Amateka y’uku kuva mu mahame atunganye ni umuburo ukomeye ku bantu bafite imyanya ikomeye mu murimo w’Imana….. Uko inshingano zihawe umuntu ziba zikomeye kandi akagira n’umwanya wo gutanga gahunda no gutegeka, ni nako aba afite ingorane zo kugira ibyo yangiza.” – Ibid, p.198,199.

5. GUTERA UMWETE ABAKOZI BANANIWE Kuwa Gatanu 20 Kamena
a. Ni iki akenshi gituma umubwiriza w’ubutumwa bwiza acika intege mu mibereho ye? 1Petero 5:5 (ahaheruka). “Dufite abagabura benshi cyane batwarwa n’amarangamutima vuba, b’abanyantege nke ku bijyanye n’ubunararibonye, badafite imico myiza ya Gikristo, batarangwa no kwera, ndetse bacika intege mu buryo bworoshye…. Muri uyu murimo hakenewe abagabo batazivovota cyangwa ngo binubire ibirushya n’ibigeragezo, kuko bazi ko uyu ari umugabane umwe w’umurage Yesu yabasigiye. Bakwiriye kuba bafite ubushake bwo kugenda batitwaje ihema kandi bakemera gutukwa babasebya ndetse bakemera kwikorera imitwaro nk’abasirikare bez aba Kristo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.423. b. Mu gihe Satani agerageje guca intege umuntu uwo ariwe wese muri twe binyuze mu kugaragaza ibibazo biri mu itorero, mbese ni irihe sezerano tugomba kwizirikaho? 1Petero 5:4,7. “Ntihakagire ikintu kitubuza gutura amasengesho yacu mu izina rya Yesu, tukiringira ko Imana itwumva dufite ukwizera kutagamburura. Nimutyo duture Imana ibirushya byacu, twicishe bugufi imbere Yayo. Hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa, kandi mu gihe ari amahirwe yacu kugirana inama, dukwiriye kujya inama n’Imana buri gihe ntacyo twishisha, kuko itazigera ituyobya. Ntabwo dukwiriye kwishingikiriza ku maboko y’umubiri. Nitubigenza dutyo….. ukutizera kuzatwiba, kandi kwizera kwacu kuzapfa.” – Ibihamya ku Bagabura, p.48.“Umwuka w’umwungeri nyakuri ni uwo kwiyibagirwa. Ntiyirebaho ubwe kugira ngo ashobore gukora umurimo w’Imana….. Afatanyije n’Utwikorera Imitwaro, afatanya nabo mu mibabaro yabo, akabahumuriza mu majune yabo, akabamara inzara y’umutima kandi agatuma imitima yabo igarukira Imana.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.527.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 21 Kamena
1. Mbese gupfukama ku birenge by’umusaraba mbogoza amarira, bizageza ryari? 2. Mbese hari ukuntu ntekereza ko ndamutse mbonye umwanya wo hejuru kurushaho, nshobora gukorera byinshi Uwiteka? 3. Kuki intego yo kugira umwanya uhanitse mu itorero itagomba kwinjira mu bitekerezo byanjye? 4. Mbese ni iyihe myifatire ngira ku bantu bambwira amakosa nakoze? 5. Ni nde mbona ko ariwe nyirabayazana w’ibihe byanjye byo gucika intege?
 <<    >>