Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I) << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Amamisiyoni ku isi yose KU ISABATO 04 GICURASI 2024 “Ijuru rirumirwa kubwo kubona ubunenganenzi bw’abantu. Mbese ntitwari dukwiriye kumenya uko Kristo atubona? Ni gute ababyeyi bamererwa bamenye ko umwana wabo wari wazimiriye mu bukonje bw’ubutita n’urubura yirengagijwe kandi akarekerwa muri urwo rupfu n’abagombye kuba baramutabaye?” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.825. Reka tuvuge mu buryo bw’umwuka, mbese ni abahe bana “bazimiriye mu bukonje n’urubura”? “Hari miliyoni nyinshi z’abantu benda kurimbuka, baziritswe n’iminyururu y’ibyaha n’ubujiji, kandi batarigera bumva iby’urukundo rwa Kristo. Mbese ibintu biramutse bihindutse tukajya mu mwanya wabo, ni iki twakwifuza ko badukorera? Ibyo rero ni byo, mu bushobozi dufite, dusabwa kubagirira.” – Ibid, p.640. “Ahantu hose umucyo w’ukuri nyako ugeze, uramurika kugirango imitima yasinziriye ishobore gukanguka no guhinduka. Ubutumwa bwiza bukwiriye kubwirizwa mu bihugu byose no mu mijyi yose.” – Ivugabutumwa, p.19. “Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe?” (Abaroma 10:14,15, ahabanza). Ubu nibwo ivugabutumwa ku isi yose rikenewe mu gihe amarembo acyuguruwe. Muri iki gihe dushobora rwose kurangurura amagambo ya Yesu. “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w’isi.” (Yohana 9:4,5). Abantu bose siko bashobora kujya ahantu hose bajyanye ubutumwa bukwiriye kujyanwa kuri uyu mubumbe w’umwijima. Icyakora kugeza ubwo butumwa ku bantu bisaba ko twese tugira icyo dukora: igihe, ubwitonzi, imbaraga n’amafaranga bigomba gushyirwa muri uwo murimo tubikuye ku mutima; kugeza igihe isi yose izamurikirwa n’ubwiza bw’Imana. Ugutangana ubuntu kwanyu mukiranutse kubw’umurimo muri misiyoni zigize isi yose bishobora gutuma habaho itandukaniro rikomeye! Bene so bo mu Nteko Nkuru Rusange << >>