a. Yerekeza ku buhanuzi bwa Yesaya (Yesaya 28:16), ni gute Petero agereranya Yesu Kristo? 1Petero 2:4,6.b. Mbese ni ibihe bintu byabayeho mu mateka iki kigereranyo cyubatseho? 1Petero 2:7.“Mu iyubakwa ry’urusengero rwa Salomo, amabuye yari yaratunganyirijwe mu kirombe, kugirango igihe yabaga amaze kugezwa aho bubakaga….. Icyo abubatsi bakoraga gusa ni ukuyashyira mu myanya yayo….“Igihe yabaga amaze kugezwa aho bubakaga, ntibongeraga kugira icyo bayakoraho. Mu yo bakoreshaga bubaka umusingi hari ubwo hazagamo ibuye rinini cyane kandi ridateye nk’ayandi; ariko abubatsi ntibashoboraga kubona aho barishyira ku nyubako…. Ryashyirwaga ku ruhande ridakoreshejwe, abakozi bakarinyuraho cyangwa se hakaba ubwo banarisitaraho, kuba riri aho ryarababangamiraga. Ryamaraga igihe kirekire riri aho ryaranzwe. Ariko ubwo abubatsi bageraga igihe cyo kubaka imfuruka, bamara igihe kirekire bashaka ibuye rikomeye kandi rinini…. kandi rishobora kwihanganira uburemere buzarigerekwaho. Iyo baramukaga bahisemo nabi ibuye ry’aho mu mfuruka, byashoboraga gushyira inyubako yose mu kaga….“Ku iherezo ubushishozi bw’abubatsi bwakuruwe n’iri buye rinini, maze barigenzura babyitondeye. Ryari ryarihanganiye buri kigeragezo….. Ibuye ryaremewe bararizana barishyira mu mwanya rigenewe kandi basanga rihakwiriye neza.” – Umwuka w’Ubuhanuzi, vol 3, p.36,37.
2. IBUYE RIKOMEZA IMFURUKA Kuwa Kabiri 29 Mata
a. Nubwo Yesu yise Simoni “Kefa” bisobanuye “ibuye” (reba Yohana 1:42; Matayo 16:18,19), ni ukubera iki Petero atashoboye kuba “urutare” Kristo yari kubakaho itorero Rye? Matayo 26:73,74; Abagalatiya 2:11 – 13.“Petero yari umurwanashyaka n’umunyamwete mu migirire, avuga yeruye kandi adakebakeba, bityo Kristo yamubonyemo igikoresho cyari kuba icy’agaciro gakomeye ku itorero.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.488.“Petero ntabwo yari urutare Itorero ryubatsweho. Amarembo y’ikuzimu yaramunesheje ubwo yihakanaga Umwami we akoresheje kwivuma no kurahira. Itorero ryubatswe kuri wa Wundi amarembo y’ikuzimu atashoboraga kunesha.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.413.“Kristo ntiyavugaga ko Petero ariwe rutare yari kubakaho itorero Rye. Imvugo Ye igira iti: “kuri urwo rutare”, yarenguriraga kuri We bwite; nk’urufatiro rw’itorero rya Gikristo. Muri Yesaya 28:16 naho havuga ibisa bityo…. Iryo buye ni naryo rivugwa muri Luka 20:17,18….. Kandi na none rikavugwa muri Mariko 12:10,11……“Iyo mirongo ihamya rwose ko Kristo ariwe rutare itorero ryubatsweho.” – Umwuka w’Ubuhanuzi, vol 2, p.272,273.b. Uretse kuba urufatiro rw’itorero, tanga igihamya cyerekana ko Petero yari umwe muri bene se banyuranye mu buyobozi. Abagalatiya 2:9; 1Petero 5:1, Abefeso 2:20,21.“Yakobo yari ayoboye inama [reba mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 15], maze atanga umwanzuro wa nyuma avuga ati, “Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga”…..“Ibi byatumye impaka zirangira. Duhereye kuri ibi tubona impamvu ivuguruza inyigisho ya Kiliziya Gatulika y’i Roma ivuga ko Petero yari umuyobozi w’Itorero….. Nta na kimwe mu mibereho ya Petero gishimangira ibivugwa ko yashyizwe hejuru y’abavandimwe be [bayobotse Kristo] nk’umusimbura w’Isumbabyose.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.194,195.c. Mbese ni nde Petero afata ko ari we rutare rukomeye gusa n’urufatiro nyakuri rw’itorero? 1Petero 2:3 – 6.
3. IGISITAZA Kuwa Gatatu 30 Mata
a. Vuga indangagaciro imwe yavuzwe kuri Yesu n’uburyo ifitanye isano n’ubutumwa bwiza bugenewe abanyabyaha. 1Petero 2:4 (ahabanza), 7.“Ubwo ijambo ry’ubugingo rivugwa, nimutyo igisubizo cyanyu kivuye ku mutima gihamye ko mwakiriye ubwo butumwa nk’aho buvuye mu ijuru. Ibi ni ibya kera cyane, ndabizi; ariko bizaba ituro ryo gushimira Imana umutsima w’ubugingo wahawe umutima ufite inzara. Iyi nyikirizo ku byahumetswe n’Umwuka Wera izongerera imbaraga ubugingo bwawe bwite kandi itere umwete abandi. Izatanga ibihamya runaka yuko ku nyubako y’Imana hariho amabuye mazima arabagirana umucyo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.367.b. Ni gute dushobora kumenya ko n’abamenyereye ukuri kw’iki gihe bari mu kaga “ko gusitara ku ijambo”? Abaroma 9:31 – 33; 1Petero 2:8.“Uwiteka mu mbabazi Ze nyinshi yoherereje ubwoko Bwe ubutumwa bw’agaciro kenshi akoresheje abakuru [E.J] Waggoner na [A.T] Jones [mu ihuriro ry’Inteko Nkuru Rusange y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yateraniye i Mineyapolisi mu 1888]. Ubwo butumwa bwagombaga kwerereza Umukiza imbere y’abatuye isi mu buryo bukomeye, We gitambo cy’ibyaha by’abari mu isi bose. Bwavugaga ibyo gutsindishirizwa kubwo kwizera Inshungu; bwararikiraga abantu kwakira gukiranuka kwa Kristo kwagaragariye mu kumvira amategeko y’Imana yose. Benshi bari baravanye amaso kuri Yesu. Bari bakeneye ko amaso yabo ayoborwa akerekezwa ku gutumbira ubumana Bwe, kubyo yakoze no ku rukundo Rwe rudahinduka.” – Ibihamya ku Bagabura, p.91,92.“Bamwe bashyize imbere urwango bagirira abantu Imana yahaye gushyira ab’isi ubutumwa budasanzwe. Batangiriye uyu murimo wa kidayimoni i Mineyapolisi. Nyuma yaho, ubwo babonaga kandi bakumva ugucyaha k’Umwuka Wera guhamya ko ubwo butumwa bwari ubw’Imana, barushijeho kubwanga, kubera ko bwabaye umuhamya wo kubashinja. Ntibigeze bacisha bugufi imitima yabo kugirango bihane.” – Ibid, p.79,80.“Nabonye ko ubwoko bw’Imana buri ku rwego rwo hasi…. bayivuyeho maze bahinduka akazuyaze. Bafite ubumenyi bw’ukuri mu magambo, nyamara ntibafite imbaraga yako ikiza.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.210.“Ubutumwa bw’itorero rya Lawodokiya bujyanye n’imibereho yacu. Mbega ukuntu bugaragaza ishusho y’abantu bavuga ko bafite ukuri kose bakirata ko basobanukiwe ijambo ry’Imana, mu gihe imbaraga yaryo yeza itigeze igaragara mu mibereho yabo!” – Kwizera n’Imirimo, p.82,83.
4. KUBA IBUYE RIZIMA Kuwa Kane 01 Gicurasi
a. Ni gute Petero yerekana gukura kwa Gikristo? 1Petero 2:5.b. Mbese kuba “ibuye rizima” mu nzu y’Imana y’iby’umwuka, bishatse kuvuga iki? Abefeso 4:13,15,16. Tandukanya ibi n’Ibyahishuwe 3:1 (ahaheruka), 2.“Muri iki gihe dukwiriye gukorana n’abantu b’abahanga by’ukuri…. Niba bishoboka, ayo mabuye adaconzwe tuzana mu ruganda rw’Imana, aho azabarizwa kandi agacongwa, ndetse agakurwaho ibihanga byose, azatunganywa rwose n’ukuboko kw’Imana kugeza ubwo ahindutse amabuye y’agaciro mu rusengero rw’Imana kandi azaba amabuye mazima arabagirana umucyo. Ubwo nibwo bashobora gukurira mu rusengero rwera rw’Imana.” – Ivugabutumwa, p.573.“Uwiteka ntazemera umurimo utavuye ku mutima, guheranwa n’imihango itarangwamo Kristo nyakuri. Abana Be bakwiriye kuba amabuye mazima ku nyubako y’Imana. Iyaba bose bitangiraga Imana batizigamye, iyaba barekaga kwiga no kugena imigambi y’ibibanezeza, bakareka kujarajara no gushyikirana n’abakunda ibinezeza, nibwo bakwiga amagambo….. azatuma batagira inzara cyangwa inyota y’ibinezeza cyangwa guhinduka. Kuba ab’umwuka nitwe bigirira inyungu nyakuri, kandi niba agakiza k’abantu bacu gashingiye ku kuba twarashyizwe ku Rutare rw’Iteka, ntitwari kubura gushaka icyakomereza inyubako yose uko yakabaye ku ibuye rikomeza imfuruka, iryo tudashobora kugiraho urujijo no kwitiranya mu kwizera kwacu.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.461,462.c. Mbese ni ikihe “gitambo cy’umwuka” kirusha ibindi kuba cyiza dushobora gutura Imana? 1Petero 2:5 (ahaheruka); Zaburi 51:17; 1Samweli 15:22 (hagati).“Mu bihe bya kera ibitambo byoswa n’amaturo ntabwo byemerwaga n’Imana keretse gusa iyo mpano itanzwe yatangwaga mu mwuka ukwiye. Samweli yaravuze ati: ‘….. Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.’ Amafaranga yose yo ku isi ntabwo ashobora kugura umugisha w’Imana, nta nubwo ashobora kuguhesha insinzi nubwo yaba imwe.“Abantu batanze igitambo icyo aricyo cyose, ariko kimwe gusa bagombaga gutanga; ni ukwitanga ubwabo, ubushake bwabo bakabwegurira ubushake bw’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.84.
5. MBESE TWABA TURI ABO TUVUGA KO TURI BO? Kuwa Gatanu 02 Gicurasi
a. Ni ayahe magambo ya Bibiliya dukunda kwiyerekezaho tuyirata ubwacu? 1Petero 2:9 (ahabanza), 10.b. Mbese ni irihe tsinda rukumbi ry’abantu, ayo magambo tubonye haruguru yo mu 1Petero 2:9 ashobora kuvugwaho? 1Petero 2:5,9 (ahaheruka); Matayo 5:16; Abaroma 2:28,29.“Umuntu ufite intekerezo zimurikirwa no kubumburirwa ijambo ry’Imana, mu bwenge bwe azasobanukirwa inshingano afite ku Mana no ku b’isi, kandi azumva ko impano ze zikwiriye gutezwa imbere ku buryo ubwo bushake buzatanga umusaruro urushijeho kuba mwiza, kuko akwiriye ‘kugaragariza ishimwe Iyamuhamagaye ikamukura mu mwijima ikamugeza mu mucyo wayo w’itangaza’ 1Petero 2:9. Uko umuntu akurira mu buntu no kumenya Umwami Yesu Kristo, niko azasobanukirwa uburyo we ubwe ataboneye, azumva uburyo ari injiji rwose, kandi azahora ashaka uburyo yabungabunga imbaraga ze z’intekerezo, kugirango ashobore kuba Umukristo ujijutse.” – Inama ku Babyeyi, Abarimu n’Abanyeshuri, p.37.“Imana ifite abantu batazakira ikimenyetso cy’inyamaswa mu kiganza cyabo cy’iburyo cyangwa mu ruhanga rwabo. Imana ifitiye ubwoko Bwayo ahantu bagomba kuzuza muri iyi si, kugirango bamurike umucyo.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 15 Mata 1890.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 03 Gicurasi
1. Ni gute nshobora kubakira kuri Kristo by’ukuri kuruta kubakira ku bitekerezo byanjye bwite?2. Kristo yabonye muri Petero indangagaciro zari kubera itorero iz’agaciro kenshi. Mbese ni iki nshobora gukora kugirango ntume itorero ryanjye rigubwa neza?3. Ni gute nshobora kugwa mu kaga ko kubara imyaka myinshi nakoreye itorero umurimo mu budahemuka cyangwa iterambere ryanjye mu bintu bitandukanye by’ivugurura, nk’ibikwiriye kumpesha agakiza?4. Ni iki gishobora kungira by’ukuri “ibuye rizima” mu rusengero rw’Imana?5. Mbese ni iki kiranga Umukristo wera “wihariye” bitandukanye n’uwiyitirira izina gusa?