Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I) << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Umushinga w’Ibwirizabutumwa bw’Amahanga mu karere ka Pasifika KU ISABATO 01 KAMENA 2024 Umurimo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza kuri iyi si ni umurimo ukomeye, hakurikijwe abantu benshi batarumva ubutumwa bwiza bw’agakiza. Umwami [Yesu] aravuga ati: “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” Matayo 24:14. Imana ikunda buri muntu wese muri Miliyari 7.8 by’abantu batuye iyi si kandi irashaka ko bose bagira amahirwe yo kuyihindukirira. Hari amadini menshi mu karere ko muri Pasifika, hakaba hakubiyemo: Ubutawoyizime, Ububudizime, Ubuyisilamu, Ubukristo, icyakora abenshi bafatwa nk’abatagira idini cyangwa abahakanamana [batemera ko Imana ibaho]. Mu by’ukuri, hari umurimo mugari ugomba kuhakorerwa. “Isi yose ikinguriwe kwakira ubutumwa bwiza. Etiyopia iramburiye Imana amaboko. Kuva mu Buyapani, mu Bushinwa, mu Buhinde, mu bihugu bicuze umwijima byo ku isi, mu mpande zose z’isi, bazamura amajwi y’imitima ikomerekejwe n’icyaha kandi basonzeye kumenya Imana y’urukundo. Amamiliyoni n’amamiliyoni menshi y’abantu ntibigeze na rimwe bumva Imana cyangwa se urukundo rwayo rwahishuriwe muri Kristo. Bafite uburenganzira bwo kuyimenya, bwo kwakira imbabazi mvajuru, ku rwego rumwe natwe. Ni inshingano yacu, twebwe abamaze kwakira ubwo bumenyi, n’abana bacu tubusangiye gusubiza ugutabaza kwabo.” – Uburezi, p.262,263. Nubwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza kuri bamwe bitabakundira kubikora mu mudendezo ahantu runaka nkuko bimeze ku bandi, ukuri kwicira inzira kukagera ku mitima y’abantu, kandi hari abantu benshi bizera ubutumwa bw’ivugurura ahantu mudashobora kwitega. Tubasabye gusengera by’umwihariko uyu murimo kuri iyi sabato, kugirango Imana iwushoboze gukomeza kujya mbere kugirango utegurire imitima ya benshi ubwami bw’Imana. Kuko ukuri kugomba kujya mbere, hakenewe amafaranga yo gufasha kugirango haboneke ahantu ho gusengera, bityo umurimo wo kubwiriza ukuri ugende neza muri ako karere ko mu majyaruguru. Tubasabye gutangana ubuntu. “Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.” (Yesaya 55:11). Mu izina rya bene so na bashiki banyu bari hirya kure << >>