Umubatizo buri Muntu wese Akeneye ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo.” (1Petero 3:8).
Ibitabo Byifashishijwe:
Ibitabo Byifashishijwe
“Ndingingira abizera bagize itorero bo muri buri mujyi, kugirango bagundire Uwiteka bafite umwete utagamburura wo kubatirishwa Umwuka Wera.” – Inama ku Buzima, p.548.
1. INZIRA IMWE RUKUMBI Y’AGAKIZA Kuwa Mbere 26 Gicurasi
a. Ni iki Petero yavuze mu kwandika no kubwiriza ku byerekeranye n’inzira imwe rukumbi yahesha umuntu agakiza? 1Petero 3:18; Ibyakozwe n’Intumwa 4:10 – 12.b. Ni ukubera iki Imana mu mbabazi Zayo itashoboye kubabarira no gukiza abanyabyaha itabanje gutanga Umwana Wayo ho igitambo? Yesaya 26:10 n’Abaroma 8:7 uhagereranye n’Abaroma 5:10 n’Abakolosayi 1:20 – 22.“Umuntu akiri intungane ataracumura, yishimiraga gusabana [n’Imana]…. Ariko ubwo yamaraga gucumura, ntiyashoboye ukundi kubonera umunezero mu butungane, nuko ashaka aho yakwihisha Imana… Umunyabyaha ntiyashobora kwishimira kuba imbere y’Imana, yakwitarura abamarayika bera ntibashyikirane. Umunyabyaha aramutse yemerewe kwinjira mu ijuru, nta munezero yahagirira. Umwuka uganjeyo w’urukundo rutikanyiza…. nta munezero wazana mu mutima we. Ibitekerezo bye, ibimufitiye inyungu, ibyo agamije, byabusanya n’iby’abera batagira icyaha batuyeyo. Yanyuranya n’abo mu ijuru. Kuri we ijuru ryaba ahantu h’umubabaro n’agahinda…. Si itegeko ry’akarengane kuba Imana itemerera abanyabyaha kujya mu ijuru, nibo ubwabo babyibuza kuko batabasha gushyikirana n’abaho. Ubwiza bw’Imana bwababera umuriro ukongora.” – Kugana Yesu, p.17,18.
2. UBWISHINGIZI BINYUZE MU MUZUKO WE Kuwa Kabiri 27 Gicurasi
a. Nubwo dukizwa binyuze mu rupfu rwa Kristo, ni mu buhe buryo na none “dukizwa kubw’umuzuko wa Yesu”? 1Petero 3:21 (ahaheruka); 1Abakorinto 6:14; 15:22,23; 1Abatesalonike 4:13 – 16.b. Ni iki Petero asobanura ku byerekeye uwasohoje itegeko rya Data wa twese ndetse akazura Yesu? Gereranya Ibyakozwe n’Intumwa 2:22 – 24 na 1Petero 3:18.“Uwapfiriye ibyaha by’ab’isi yagombaga kuguma mu mva ku gihe cyagenwe. Yari afungiwe muri iyo nzu y’amabuye nk’imfungwa y’ubutabera bw’Imana….. Yikoreye ibyaha by’ab’isi, kandi Se niwe wenyine washoboraga kumukiza.” – Umwigisha w’Urubyiruko, kuwa 02 Gicurasi 1901.“Data wa twese yubahishije Umwana We imbere y’abarinzi b’Abaroma,….. imbere y’ingabo za Satani n’abamarayika bo mu ijuru, kubwo kumuzura mu bapfuye.” – Lift Him Up, p.102.“Nuko ijwi rya marayika ukomeye ryatumye ubutaka buhinda umushyitsi ryumvikana rigira riti: Yesu Mwana w’Imana, So araguhamagara! Nuko Uwari ufite imbaraga zo gutsinda urupfu n’igituro arasohoka.” – The Present Truth, February 18, 1886.“Imana yambaye imbaraga, ifite ubushobozi bwo gukiza abantu bapfiriye mu bicumuro n’ibyaha, kandi kubw’umurimo w’Umwuka wazuye Yesu mu bapfuye, ahindura imico y’umuntu, akagarura ishusho yazimiye y’Imana mu bugingo.” – Umwigisha w’Urubyiruko, kuwa 07 Gashyantare 1895.c. Ni nde uzazura abera bose akabaha ukudapfa mu gihe cyo kugaruka kwa Kristo, kandi ni iki gisabwa gusa kugirango ibyo bizashoboke? Abaroma 8:9 – 11.“Imibiri ipfa izasubizwamo ubuzima n’Umwuka w’Imana uba muri mwe…..“Imbaraga itanga ubugingo y’Umwuka wa Kristo uba mu mubiri upfa, yomatanya Yesu Kristo n’umuntu wese wizera…..“Mu muzuko wa mbere, Umutangabugingo azahamagara abe yacunguye…. Kubw’imbaraga y’Umukiza yababagamo igihe bari bakiri bazima kandi kubera ko bari basangiye kamere y’Imana, bazazurwa mu bapfuye.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.271.“Kristo abona urupfu nk’ibitotsi—guceceka, umwijima, ibitotsi. Aruvuga nk’aho ari urw’agahe gato…. Ku muntu wizera, urupfu ni ikintu gitoya. Kuri we gupfa ni ibitotsi.“Imbaraga yatumye Kristo azuka mu bapfuye izazura itorero Ryayo….” – Imibereho Yanjye y’uyu Munsi, p.295.
3. ”IMBARAGA” YIHISHE INYUMA Y’UBUTUMWA BWIZA Kuwa Gatatu 28 Gicurasi
a. Ni bande Yesu yakoresheje mu kubwiriza Ubutumwa Bwiza, no kurarika abantu bacumuye mu bihe by’isezerano rya Kera? 1Petero 3:18 (ahaheruka), 19,20. Kugirango dusobanukirwe “imyuka iri muri gereza” iyo ariyo, gereranya iyi nteruro n’Imigani 5:22; Yesaya 42:6,7; 61:1.“Imana ihora irarika umutima w’umuntu, ikawingingira kwemera urukundo Rwayo n’imbabazi Zayo…. Uko niko yinginga inyokomuntu ibihe byose. Mu gihe cya Nowa; Kristo yavuganiye n’abantu mu gikoreshomuntu cye kandi yabwirije abantu bose bari barashyizwe mu bubata bw’icyaha.” – This Day with God, p.278.“Mbere hose Umwuka yahoze mu isi; kuva mu itangira ry’umurimo wo gucungura umuntu, Umwuka yagendagendaga mu mitima y’abantu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.669.b. Nyuma yo kuzamurwa mu ijuru Kwe, ni nde Kristo yohereje kugirango ahe intumwa Ze imbaraga zo gukomeza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Yohana 14:12,16,17; 20:21,22; Ibyakozwe n’Intumwa 1:2.“Nyamara igihe Kristo yari ku isi, abigishwa Be ntibari bakeneye undi wo kubafasha. Kugeza ubwo yabasize bonyine, ni bwo bajyaga gukenera Umwuka, maze akaza kubafasha.“Umwuka Wera ahagarara mu cyimbo cya Kristo, ariko we ntafite akamero ka kimuntu, bityo akora ku giti cye. Kubera ko Kristo yari afite akamero ka kimuntu, ntiyashoboraga kubera hose icyarimwe. Kubera iyo mpamvu, byari bibabereye byiza ko ajya kwa Se, maze akaboherereza ugomba kumusimbura hano ku isi. Bityo nta washoboraga kugira icyo arusha abandi kubera aho aherereye cyangwa kubera ko abana na Yesu. Binyuze mu Umwuka Wera, Umukiza noneho yari kuzashobora kugera kuri bose icyarimwe. Mu yandi magambo, yashoboraga kubaba hafi kuruta uko yari kubigenza atarazamuka mu ijuru.” – Ibid.c. Ni irihe sezerano ry’Imana rigomba kuzongera gusohora mu gihe cy’imperuka, mu buryo bukomeye cyane kuruta uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa? Yoweli 2:28 – 31; Hoseya 6:3.“Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizanywa imbaraga zikomeye nk’izawutangije.” – Intambara Ikomeye, p.611.
4. UMUBATIZO BURI WESE AKENEYE Kuwa Kane 29 Gicurasi
a. Sobanura umubatizo wuzuye ukenewe kugirango umuntu abone agakiza. Mariko 1:7,8; Yohana 3:3,5.“Itorero rirakonje cyane…. Ubushyuhe bw’urukundo rwa mbere bwabaye ubutita, kandi nirutavomererwa n’umubatizo w’Umwuka Wera, igitereko cy’itabaza ryabo kizakurwa ahacyo; keretse gusa nibihana bagakora imirimo yabo ya mbere.” – Ibihamya ku Bagabura, p.167,168.b. Ni ukubera iki abakristo benshi bibagora guhigura imihigo bahize igihe babatizwaga mu mazi? Abaheburayo 5:11,12; 6:1,2.“Hariho abantu benshi badatanga igihamya gifatika cy’uko ari abanyakuri ku ndahiro zabo z’umubatizo. Ishyaka ryabo rikonjeshwa n’ubunyamihango, guhatanira iby’isi, ubwibone no kwikunda.” – Ibihamya by’Itorero, vol 9, p.155.“Mbega uburyo abakozi bakeneye cyane umubatizo w’Umwuka Wera, kugirango bashobore kuba abavugabutumwa nyakuri bavugira Imana!” – Inama ku Murimo w’Ishuri ryo ku Isabato, p.155.“Ni umurimo wacu uyu munsi kwegurira imitima yacu Kristo, kugira ngo tube twiteguye igihe cy’ihembura kiza gituruka aho Uwiteka ari — tukaba dukwiriye kubatirishwa Umwuka Wera.” – Ivugabutumwa, p.702.c. Ni nde wenyine ushobora kweza umutimanama wacu kugirango amasezerano twagize igihe twabatizwaga abe “igisubizo cy’umutimanama mwiza utaducira urubanza ku Mana”? Gereranya 1Petero 3:21 n’Abaheburayo 9:14; Abaroma 8:9,10.“Icyo dukeneye ni umutimanama ukoreshwa n’Umwuka w’Imana; kuko hari benshi umutimanama wabo warindagijwe no kwishora mu byaha no kutizera. Dukeneye kumenya idini icyo aricyo kandi tugasobanukirwa ko dukwiriye kugirana n’Imana yo mu ijuru umubano muzima.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 25 Nyakanga 1892.“Ni nde uretse Umwuka Wera wereka umuntu urugero rukwiriye rwo gukiranuka kandi akemeza umuntu ibyaha, ndetse akamutera kugira agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, kandi agatera umuntu kwizera Kristo wenyine ushobora gukiza abantu icyaha cyose.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 3, p.137,138.
5. GUTEGEKA IBITEKEREZO BYACU Kuwa Gatanu 30 Gicurasi
a. Ni hehe Petero yongeye kwerekana mu kutuyobora ku gakiza? 1Petero 3:21 (ahaheruka), 22; Abaheburayo 8:1.“[Umwami Yesu] yicaye iburyo bw’Imana kandi afite icyubahiro cy’ikirenga nk’icy’Imana, cya cyubahiro yahoranye mbere yuko isi iremwa. Impano Ze azigabanya abantu bose bazabyamamaza kubwo kwizera…..“Dufite ububiko budashira, inyanja y’urukundo mu Mana y’agakiza kacu.” – That I May Know Him, p.338.“Yazutse mu bapfuye ashagawe n’igicu cy’abamarayika mu mbaraga n’icyubahiro bitangaje—ubumana n’ubumuntu bihurijwe hamwe. Yafashe mu biganza bye isi Satani yavugaga ko ari umutware wayo mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ku bw’umurimo We utangaje wo gutanga ubugingo bwe, yatumye inyokomuntu yongera kuzura n’Imana.“Ntihagire n’umwe wishuka yibwira ko imirimo iyo ari yo yose umuntu yakora, ishobora kumufasha kuriha umwenda w’igicumuro cye. Iki ni ikinyoma giteje akaga gakomeye. Nimuramuka musobanukiwe n’ibi, muzareke gukomeza kwishingikiriza ku ntekerezo zanyu zibashimisha, muhange amaso yanyu ku mpongano mufite imitima yicishije bugufi. Iki kibazo gisobanuka buhoro ku buryo abantu ibihumbi n’ibihumbi bibwira ko ari abana b’Imana nyamara ari abana b’umubi, kuko bishingikiriza ku mirimo yabo bwite. Igihe cyose Imana yasabaga imirimo myiza, kandi n’amategeko na yo ni uko, ariko kubera ko umuntu yishoye mu cyaha aho imirimo ye itari igifite agaciro, yahawe agaciro, gukiranuka kwa Kristo konyine niko kwatugoboka. Kristo ashobora gukiza rwose, kuko ahoraho iteka ngo adusabire. Icyo umuntu ashobora gukora ku bijyanye n’agakiza ke bwite, ni ukwemera irarika…. Nta cyaha umuntu ashobora gukora kitigeze kirihirwa bihagije i Kaluvari. Nuko rero umusaraba, mu irarika ryihutirwa, ukomeza kwereka umunyabyaha ko yahanagurwaho icyaha mu buryo busesuye.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.343.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 31 Gicurasi
1. Ni gute nshobora kubona umunezero mwinshi mu kuvuga no gutekereza kuri Yesu n’ijambo Rye?2. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko hari umurimo w’Umwuka Wera muri jye?3. Ni iki cyakongera urugero rw’Umwuka Wera kugirango ankoreshe umurimo?4. Ni gute nshobora kugira umubatizo w’Umwuka Wera mu buryo bwuzuye?5. Ni iki gikunda kudutera gukura amaso kuri Yesu bityo tugatakaza ukwizera?