Intumwa ya Yesu Kristo ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” (Luka 22:31,32).
Ibitabo Byifashishijwe:
Ibitabo Byifashishijwe
“Petero amaze kwizinukwa no kwishingikiriza ku mbaraga y’Imana mu buryo bwuzuye, nibwo yahamagariwe gukora nk’umwungeri muto…. Amaze kumenya intege nke ze ni bwo yasobanukiwe uko umwizera akeneye kwishingikiriza kuri Kristo.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.515.
1. KWITABA UMUHAMAGARO WA KRISTO Kuwa Mbere 31 Werurwe
a. Sobanura uko byagenze igihe Simoni Petero yahuraga na Yesu ubwa mbere. Yohana 1:40 – 42.“Andereya yashatse kugeza ku bandi umunezero wari wuzuye umutima we. Ajya gushaka mwene se Simoni, aramubwira ati, “Twabonye Mesiya.” Simoni ntiyajuyaje ngo ategereze kurarikwa ubwa kabiri. Na we yari yarigeze kumva kubwiriza kwa Yohana Umubatiza, maze yihutira gusanga Umukiza. Amaso ya Yesu amubonye, asoma imico ye n’amateka y’ubuzima bwe. Kamere ye ihubuka, gukunda kwe, umutima we w’impuhwe, uburwanashyaka bwe no kwiyiringira kwe, amateka yo kugwa kwe, kwihana kwe, imirimo ye, n’uburyo azicwa bamumuhora; Umukiza arabisoma byose.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.139.b. Ni ryari Yesu yahamagaye Petero ku mugaragaro ndetse na mwene se kugirango babe abigishwa Be? Matayo 4:18 – 20.“Ubwuzu no kumvira kw’abo bantu bemeye kwinjira mu murimo batajuyaje ndetse nta n’ibihembo basezeraniwe; biragaragara rwose. Ariko amagambo ya Kristo yari irarika ririmo imbaraga isunikira umuntu gukora. Mu kugirana umushyikirano na We, abo barobyi baciye bugufi Kristo yari kubagira ibikoresho byo gukura abantu mu murimo wa Satani, maze akabashyira mu murimo w’Imana.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.24.
2. UMWIGISHWA W’INDAHEMUKA KANDI UGIRA ISHYAKA Kuwa Kabiri 01 Mata
a. Ni gute Petero yibonaga mu ntangiriro yo kuba umwigishwa kwe? Luka 5:8.“Mu bihe bya Kristo abayobozi b’abantu mu by’idini biyumvagamo ko bakungahaye mu by’umwuka. Isengesho ry’Umufarisayo ngo: “Mana, ndagushimiye kuko ntameze nk’abandi bantu” (Luka 18:11), ryerekanaga uko abo mu cyiciro cye biyumvaga ndetse ku rwego rukomeye, rikerekana uko ishyanga ryose ryari rimeze. Ariko mu mbaga y’abari bazengurutse Yesu harimo bamwe bari bazi yuko bafite ubukene bw’iby’umwuka. Igihe cya gitangaza cyo kuroba ifi [nyinshi] ubwo imbaraga y’ubumana Kristo yari afite yigaragazaga, Petero yikubise ku birenge by’Umukiza aravuga ati: “Va aho ndi, Databuja, kuko ndi umunyabyaha!” (Luka 5:8). Ni ko no mu mbaga y’abantu bari bateraniye ku musozi, ubwo bari imbere y’ubutungane Bwe, harimo abiyumvisemo yuko ari “abatindi bo kubabarirwa, kandi ari abakene n’impumyi ndetse bambaye ubusa.” (Ibyahishuwe 3:17).” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.6,7.b. Mbese Petero yizeraga iki ku byerekeye n’uwo Yesu yari we? Matayo 16:13 – 16.“Petero yizeye ko Yesu ari Mesiya mbere y’abandi. Abandi benshi bari baremeye inyigisho za Yohana Umubatiza, ndetse bemera na Kristo, ariko batangira gushidikanya ku murimo wa Yohana ubwo yashyirwaga mu nzu y’imbohe ndetse akaza kwicwa; ibi byatumye icyo gihe bashidikanya ko Yesu ari Mesiya….. Benshi mu bigishwa [ba Yesu] bari biteze ko Yesu azafata umwanya We mu ngoma ya Dawidi, nuko bageze aho baramusiga ubwo babonaga ko adafite imigambi nk’iyo bibwiraga. Ariko Petero na bagenzi be ntabwo bigeze bata icyizere bari bafitiye Yesu. Guhuzagurika kw’abasingizaga Yesu bwacya bakamuhinduka, ntabwo byigeze byangiza kwizera kw’abakurikiraga Umukiza by’ukuri. Petero yaravuze ati, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Ntabwo yategereje ko Umwami we yambikwa ikamba ry’ubwami, ahubwo yamwemeye mu kwicisha bugufi Kwe…..“Yesu yasubije Petero ati, ‘Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.’“Ukuri Petero yahamije ni rwo rufatiro rwo kwizera kw’abemera Kristo bose. Kandi ni nako Kristo ubwe yavuze ko ari ubugingo buhoraho. Nyamara kumenya uku kuri ntibyagombaga kuba impamvu yo kwikuza. Kuba Petero yarabihishuriwe ntibyakomotse ku bwenge cyangwa gutungana kwe. Nta na rimwe, ikiremwamuntu ubwacyo, gishobora kugera ku bwenge bw’Imana…. Umwuka twakiriye niwe gusa ushobora kuduhishurira iby’Imana byimbitse …. Kandi kuba Petero yarasobanukiwe n’ubwiza bwa Kristo cyari igihamya ko “yigishijwe n’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.411,412.
3. GUSHISHIKARIRA KUBONA IBISUBIZO Kuwa Gatatu 02 Mata
a. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ubwenge bwa Petero bwabaga bushaka kumenya, kandi ni gute zihishura uburyo dushobora gukura kubwo guteza imbere inyifato nk’iyo? Matayo 15:15; 18:21; 19:27; Mariko 13:3,4.“Nta kindi cyo kwiga kizakungahaza buri bitekerezo, ibyiyumvo n’ibyifuzo nko kwiga Ibyanditswe Byera….. Aha tuhigira uburyo bwo kuvugurura imibereho y’uyu munsi n’uburyo twaronka ubugingo bw’ahazaza. Nta kindi gitabo gishobora gutuma intekerezo zishidikanya zinyurwa no guhaza kwifuza k’umutima. Kubwo kumenya Ijambo ry’Imana no kuryumvira, abantu bashobora kuva mu bujiji bukabije no kwangirika cyane bagahinduka abana b’Imana…..“Nta gihwanyije na Bibiliya ubushobozi bwo kwigisha. Nta kintu kizashyira imbaraga mu bushobozi bwose bw’umuntu nko gusaba abanyeshuri gushishikarira ukuri gutangaje kw’ibyahishuwe. Ubwenge bugenda buhoro buhoro bumenyera ibyigisho butozwa kuzirikana. Nibuhugira mu bitekerezo rusange byo mu rwego rwo hasi gusa, bitarangwamo insanganyamatsiko zikomeye kandi zihanitse, buzagwingira kandi bucogozwe n’intege nke. Nibutigera buhangana n’ibibazo by’ingutu cyangwa ngo bwerekezwe ku gusobanukirwa ukuri kw’ingirakamaro, buzagera aho bwenda kubura imbaraga ibukuza…..“Mu ijambo ry’Imana, ni ho ubwenge bukura icyigwa cyimbitse n’imigambi yagutse.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.24,25.“Abanyamatsiko cyane kuruta abandi bashobora kwigira mu ishuri rya Kristo batekanye bikazahamya ikibabereye cyiza muri iki gihe n’iteka ryose.” – An Appeal to Mothers, p.32.b. Mu gihe dushishikarizwa kugira amatsiko yo kumenya ibyerekeye iby’umwuka (Yohana 5:39), ni ryari kugira amatsiko mu buryo bwiza k’umuntu bigira urugabano ntarengwa? Gutegeka kwa Kabiri 29:29.“[Satani] ahora ashakisha uko yatera abantu umutima ukangutse urangwamo amatsiko atagira kubaha, kudatuza, no guhora bafite amatsiko yo kwinjira mu mabanga y’ubwenge n’imbaraga z’Imana. Mu mihati yabo yo gushakisha ibyo Imana yashimye kugumana [ntibibahishurire], abantu benshi birengagiza ukuri Imana yahishuye kandi ari ko shingiro ry’agakiza.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.54,55.“Ntidukwiriye guhangara kuzamura ikiganza ngo tubeyure igishura gikomeye gikingiriza icyubahiro cy’Imana…. Ni igihamya cy’imbabazi Zayo cy’uko ariho ububasha Bwayo buhishwe, ko Imana itwikiriwe mu bicu biteye ubwoba by’ubwiru no kutamenyekana, kuko kwigizayo igishura gikingirije aho Imana iri, ni urupfu.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 07 Mata 1885.
4. UKWIZERA GUKE, UKWIYIRINGIRA KWINSHI Kuwa Kane 03 Mata
a. Ni ibiki tugomba kwigira ku byabanje kwandikwa ku mibereho ya Petero wagenderaga mu kwizera? Matayo 14:28 – 31.“[Petero] yari akwiriye gukomeza guhanga amaso kuri Yesu; ariko we yarebye hasi ku muhengeri wari washeze, maze kwizera kwe kuracogora.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.273.“Kwitegereza Umukiza umanitswe natabigira umurimo w’imibereho ye, kandi kubwo kwizera natakira ubuntu bumubereye ihirwe ryo kwamamaza, umunyabyaha ntashobora gukira abaye atagumishije amaso ye kuri Yesu ubutanambuka nkuko Petero yashoboye kugendera hejuru y’amazi. Ubu ngubu umugambi ushishikaje Satani ni ukwijimisha ukumenya Yesu no kwerekeza abantu guhanga amaso ku muntu….. Itorero ryamaze imyaka myinshi rihanze amaso ku muntu kandi ryiteze byinshi bivuye ku muntu, ariko ntiryigeze rihanga amaso Yesu, Uwo ibyiringiro byacu by’ubugingo buhoraho bishingiyeho.” – Ibihamya ku Bagabura, p.93.b. Uko yamaranaga umwanya na Yesu, ni gute Petero yatekerezaga uko aruta abandi n’ubushobozi bwe bwo guhangana n’ikigeragezo gikomeye? Matayo 26:33 – 35, 69 – 75.“Nta kintu Imana yanga cyane kandi kigakururira ubugingo bw’umuntu akaga gakomeye nk’ubwibone no kumva ko wihagije. Mu byaha byose iki nicyo kirusha ibindi gutera ubwihebe n’uburwayi budakira.” – Imigani ya Kristo, p.154.“Nta n’umwe mu bigishwa ufite amateka arushijeho gusobanura neza uburyo Kristo yakoreshaga yigisha, nk’amateka ya Petero. Yari Umunyamuhati, umunyamujinya, wiyiringira, yihutiraga kumva ndetse no gukora, yihutiraga kwihorera nyamara akaba yiteguye no kubabarira, Petero yahoraga agwa mu makosa kandi yacyahwaga kenshi….. Umukiza yarangwaga no kwihangana n’urukundo rudahutiraho mu byo yagiriraga umwigishwa uhubuka, agashaka uko yamwereka ukwiyiringira kwe, no kumwigisha kwicisha bugufi, kumvira, no kwiringira.“Ariko icyigisho cye yagisobanukiwe by’igice. Kwitegaho amakiriro kwe ntikwigeze kumushiramo…..“Ibyabaye kuri Petero byabereye abantu bose icyigisho. Kuri buri wese wiyiringira, iyo ikigeragezo kije aratsindwa. Kristo ntiyashoboraga kubuza ikibi kwera imbuto zacyo, mu gihe cyahoraga gishyonyagizwa ntikirekwe. Ariko nkuko yarambuye ukuboko kwe kugirango akize Petero igihe umuraba wari ugiye kumurengera, ni nako urukundo rwe rwashatse kumukiza amazi y’imuhengeri yari agiye kurengera ubugingo bwe.” – Uburezi, p.88,89.c. Ni ukubera iki kuba umwizera w’itorero imyaka myinshi bidatanga imbaraga zirushijeho kuba nyinshi mu kwizera? Abaroma 11:20 – 22; 1Abakorinto 10:12; 8:2.
5. INTUMWA YAHINDUTSE Kuwa Gatanu 04 Mata
a. Ni ukubera iki igihe cyose Imana itatubuza gukurikiza imigirire yacu bwite kandi iba iziko bishobora kurangira [iyo migirire] itugushije mu cyaha no gukorwa n’isoni? Yesaya 48:17; Luka 22:31,32.“Kristo yari yarabwiye Petero mbere y’uko amwihakana ati: “Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” (Luka 22:32). Aya magambo yari afite icyo avuze ku murimo mugari kandi utanga umusaruro iyi ntumwa yagombaga kuzakorera abajyaga kuzizera mu gihe cy’ahazaza. Petero yari yarateguriwe uyu murimo binyuze mu mibereho ye bwite y’icyaha, umubabaro no kwihana. Amaze kumenya intege nke ze ni bwo yasobanukiwe uko umwizera akeneye kwishingikiriza kuri Kristo…. Ubu noneho yari amaze guhinduka no kwemerwa…. Yagombaga kwita ku ntama n’abana bazo nk’uko Kristo yari yaramugenjereje.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.515,516.b. Mbese mu myaka ye iheruka, ni ukuhe gutera umwete Petero wahindutse; yatangiye mu nzandiko ze yandikiye abizera bageragezwa? 1Petero 3:14; 4:12 - 14.“Izi nzandiko zigaragaza ko zanditswe n’umuntu wahuye n’imibabaro ya Kristo no guhumurizwa na We; umuntu ubuzima bwe bwose bwari bwarahinduwe n’ubuntu, kandi wari ufite ibyiringiro nyakuri ndetse bihamye by’ubugingo buhoraho.” – Ibid, p.517.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 05 Mata
1. Iyo numvise ijwi rya Yesu rihamagarira mu mimerere inyuranye y’ubuzima, mbese ni gute nshobora kwitaba bya nyabyo nk’uko Petero wari umunyamwete n’umurwanashyaka yagenje?2. Mbese ni iki ntakwiriye kwibagirwa ndetse ntigeze nibagirwa rwose, ubwo maze imyaka myinshi mvuga Ubukristo bwanjye burambye?3. Muri iki gihe cy’ibirangaza bya buri gihe, ni hehe nkwiriye kwerekeza amatsiko ngira; niba nshikamye mu byerekeye gukizwa ubuziraherezo?4. Ni mu buhe buryo bw’ubuzima nshobora kuba mu kaga ko kwiyiringira no kumva ko nihagije?5. Igihe nkosheje, ni gute nshobora gukura ibyigisho kuri ubwo bunararibonye?