“Ikamba rya Kristo rigomba gushyirwa hejuru kuruta amakamba y’abami bo ku isi.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.68.
1. KWIRINDA INTAMBARA ZIRWANYA UBUGINGO Kuwa Mbere 05 Gicurasi
a. Mbese ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi, kandi na none kikaba ari intambara ikomeye cyane kuri buri mugenzi wese [ugana mu ijuru]? 1Petero 2:11; 1Yohana 2:15,16.“Intumwa Petero yari asobanukiwe n’isano iri hagati y’intekerezo n’umubiri, maze arangurura ijwi rye atanga umuburo kuri bene se agira ati, “Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.” Benshi bafata aya magambo nk’umuburo urwanya ukwiyandarika gusa; ariko afite ubusobanuro bwagutse. Atubuza kwishimira irari [mu mirire n’iminywere] cyangwa ibyifuzo bibi kuko byangiza umubiri. Irari ribi ryose rihinduka iruba rikabije. Ubusanzwe twahawe ipfa ry’ibyo kurya kugirango turikoreshe mu buryo bwiza, nyamara si ukugirango ribe igikoresho cy’urupfu bitewe no gukoreshwa nabi, bityo rigahinduka “uburyo bwo kurwanya ubugingo” ….“Imbaraga y’ikigeragezo cyo kwemera kugengwa n’ipfa ry’ibyo kurya ibasha gupimirwa gusa ku mubabaro ukabije w’Umucunguzi wacu mu gihe kirekire yamaze yarigomwe kurya ari mu butayu. Yari asobanukiwe ko gushaka guhaza ipfa ry’ibyo kurya byangiza imbaraga z’ubushobozi bw’intekerezo za muntu, bikamubuza kugira ubushishozi bumushoboza gutandukanya ibyera n’ibyanduye….. Niba gushimisha ipfa ry’ibyo kurya byari bikomereye cyane mwene muntu ku buryo kugira ngo rineshwe byarasabye Umwana w’Imana wavuye mu ijuru kwigomwa kurya mu gihe kingana n’ibyumweru hafi bitandatu kubw’umuntu, mbega ukuntu Umukristo agomba kubishyiraho umwete! Nyamara kandi, nubwo intambara yaba ikomeye ite, abasha gutsinda. Kubwo gufashwa n’iyo mbaraga mvajuru…. umuntu na we ashobora gutsinda mu rugamba arwana n’ikibi, maze ku iherezo akazambara ikamba ryo kunesha mu bwami bw’Imana.” – Inama ku Mirire n’ibyo Kurya, p.166,167.
2. KUBWIRIZA BINYUZE MU MIRIMO MYIZA Kuwa Kabiri 06 Gicurasi
a. Ni ukubera iki Abakristo nyakuri bose bafatwa nk’abasuhuke ndetse nk’abanzi b’iyi si? 1Petero 2:12, 1Abakorinto 1:18,23; 2:14.“Mu Bayuda bumvaga [Pawulo] harimo benshi bari kurakazwa n’ubutumwa yari agiye kwamamaza. Mu myumvire y’Abagiriki bo, amagambo ye yari ubupfapfa. Bashoboraga kumubona nk’umuntu ufite ubwenge buke kubwo kugeregeza kwerekana uburyo umusaraba ufitanye isano no kuzahurwa cyangwa agakiza k’inyokomuntu.“Nyamara kuri Pawulo umusaraba ni wo wari ikintu kimwe gifite agaciro gahanitse kuruta ibindi.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.245.“Muri iyi minsi, umwuka w’ab’isi ntugihuje n’umwuka wa Kristo kuruta uko byari bimeze mu bihe bya kera, kandi ababwiriza Ijambo ry’Imana batarigoretse muri iki gihe, ntibashobora kuzakiranwa ineza iruta iyagiriwe aba kera. Uburyo bwo kurwanya ukuri bushobora guhindura isura, urwango rushobora kuba rutagaragara cyane bitewe n’uko ruhishwe cyane, ariko kurwanywa biracyariho kandi bizakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’ibihe.” – Intambara Ikomeye, p.144.b. Mbese ni iki Petero yerekana nk’uburyo burushijeho kuba bwiza mu kubwiriza Ubutumwa Bwiza no mu byo tugirira “abapfapfa batagira icyo bamenya”? 1Petero 2:12,15.“Abagabura bacu n’abigisha bacu bagomba kubwira isi yacumuye iby’urukundo rw’Imana. Nibavuge ijambo ry’ukuri bafite imitima isabwe n’urukundo. Nimutyo abantu bose bari mu buyobe bitabweho mu bugwaneza bwa Kristo. Niba abo ukorera badahise bakira ukuri ako kanya, ntugacogore, ntukabanegure cyangwa ngo ubacireho iteka. Ibuka ko uhagarariye Kristo mu bugwaneza Bwe no mu rukundo Rwe. Dukwiriye kwitega guhura n’abatizera n’abaturwanya. Igihe cyose ukuri kwagiye guhura n’ibyo bintu. Ariko nubwo ugomba guhura n’ibikurwanya bishaririye, ntugacireho iteka abo mutavuga rumwe….“Wowe ugomba kugirira ubugwaneza abari mu buyobe, none se wowe ubwawe ntiwahoze mu buhumyi bw’ibyaha byawe? Kandi kubera ko Kristo yakwihanganiye, ubwo se wowe ntukwiriye kwihanganira abandi? Imana yaduhaye impuguro nyinshi zo kugaragariza ineza nyinshi abaturwanya, keretse gusa bibaye byashyira ubugingo mu cyerekezo kibi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.120,121.
3. KUGANDUKA KWA GIKRISTO Kuwa Gatatu 07 Gicurasi
a. Sobanura imyifatire dukwiriye kugira ku butegetsi bw’isi ndetse no ku mategeko y’igihugu. 1Petero 2:13 – 17.“Intumwa Petero yavuze yeruye uko abizera bakwiriye kwifata imbere y’ubutegetsi bw’isi. Aravuga ati: “Mugandukire ubutware bwose bw’abantu.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.522.b. Tanga ingero z’igikwiriye gukorwa mu gihe amategeko y’igihugu arwanya amategeko y’Imana – ndetse n’uko twabyitwaramo. Ibyakozwe n’Intumwa 5:29; Kuva 1:15 – 17; Daniyeli 6:7 – 10, 21,22.“Nabonye ko ari inshingano yacu buri gihe kumvira amategeko y’igihugu cyacu, keretse gusa igihe avuguruzanya n’amategeko y’ikirenga yavuzwe n’Imana mu ijwi ryumvikana cyane ku musozi Sinayi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, 361.“Ntabwo dusabwa gusuzugura ubutegetsi. Amagambo yacu yaba avuzwe cyangwa ayanditswe, akwiriye kwitonderwa cyane bitaba bityo….. tugafatwa ko turwanya itegeko na gahunda. Ntitugomba kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose cyatuma twifungira amayira bitari ngombwa. Dukwiriye kujya mbere mu izina rya Kristo twamamaza ukuri twabikijwe. Abantu baramutse batubujije gukora uyu murimo, dukwiye kubasubiza nk’uko intumwa zasubije” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.69.“Umuntu ufite amategeko y’Imana yanditswe mu mutima we azumvira Imana kuruta abantu…. Ubwenge n’ubutware bw’amategeko y’Imana ni iby’ikirenga.“Neretswe ko ubwoko bw’Imana ari bo mutungo Wayo wihariye budashobora kwiroha muri iyi ntambara ikura umutima [intambara ya Gisivile yabereye muri Amerika, 1861 - 1865], kubera ko inyuranyije na buri hame ryose ryo kwizera kwabo. Mu gisirikare ntibashobora kumvira ukuri kandi ngo banumvire ibyo abayobozi babo b’ingabo babasaba gukora. Hashobora kubaho gukomeza kurenga kubyo umutimanama ubemeza.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, 361.c. Niba turi “abakozi” aho dukorera, mbese tugomba kuba abakozi bwoko ki? 1Petero 2:18; Abakolosayi 3:23.“Mu murimo uciye bugufi cyane kuruta indi yose harimo ubuhanga, kandi iyaba abantu bose babibonaga gutyo, bari kubona agaciro gaheranije k’umurimo.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.315.
4. KUBABAZWA BAGUHORA UBUSA Kuwa Kane 08 Gicurasi
a. Mbese ni iyihe myifatire dukwiriye kugira ku byerekeye abantu batugirira nabi, badutera agahinda, badusuzugura cyangwa bakadukoba? 1Petero 2:19,20; Abaroma 12:19 – 21.“Ntidushobora kwemera ko imitima yacu yanduzwa n’ibibi twebwe ubwacu dukora byaba ari nyakuri cyangwa ibyo twitekerereje. Inarijye ni umwanzi dukwiriye gutinya cyane. Nta buriganya butera akaga imico y’umuntu kuruta ibyifuzo by’umuntu utayoborwa n’Umwuka Wera. Nta yindi nsinzi dushobora kubona izaba iy’igiciro cyinshi kuruta kunesha inarijye.“Ntitugomba kwemera ko ibyiyumvo byacu bikomereka mu buryo bworoshye. Ntitugomba kubaho tutarinze ibyiyumvo byacu cyangwa agaciro dufite mu bandi, ahubwo dukwiriye gukiza ubugingo….. Ikintu icyo aricyo cyose abandi bashobora kudutekerezaho cyangwa kudukorera, ntigikwiriye kurogoya ubumwe dufitanye na Kristo…..“Ntimukihorere. Uko bishoboka kose ujye ukuraho ikintu cyose gishobora gutuma haba ukutumvikana. Irinde kugaragara kw’ibibi. Kora uko ushoboye kose mu mbaraga zawe, hatabayeho gutamba ihame, kugirango wunge abandi…..“Niba ubwiwe amagambo mabi akomeretsa, ntugasubize mu mwuka uyabwiwemo.” – Umurimo wo Gukiza, p.485,486.b. Kubera iki Imana itwemerera kubabazwa n’abantu b’abagome kandi babi? Matayo 5:11,12, 43 – 48.“Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko abakiranutsi barenganywa n’inkozi z’ibibi bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo ni ikibazo tudashobora gukemura. Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo Rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya ubugiraneza Bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa imikorere y’ubuntu Bwayo……“[Uwiteka] ntabwo yibagirwa cyangwa ngo yirengagize abana Be; ahubwo yemera ko ababi bagaragaza uko imico yabo nyakuri imeze kugira ngo hatagira ushaka gukora ibyo Imana ishaka ubibeshyaho. Na none abakiranutsi banyuzwa mu itanura ry’umubabaro ukaze kugira ngo ubwabo batunganywe.” – Intambara Ikomeye, p.47,48.
5. URUGERO RWO GUKURIKIZWA Kuwa Gatanu 09 Gicurasi
a. Nyuma yo gushishikariza Abakristo guhangana n’imibabaro n’akarengane banezerewe, mbese ni ayahe magambo y’inkomezi Petero ababwira kugirango bagenze batyo? 1Petero 2:21 – 24.“Yesu yababajwe ku bwacu kuruta uko undi muyoboke We wese yababazwa n’ubugome bw’inkozi z’ibibi. Abababazwa by’agashinyaguro ndetse bakicwa bahorwa kwizera kwabo baba bageze ikirenge cyabo mu cy’Umwana w’Imana ukundwa.” – Intambara Ikomeye, p.47.b. Ni uruhe rugero rutera umwete intumwa yatanze mu gusoza ibitekerezo byayo mu byerekeranye n’ukuntu tugomba guhangana n’imibabaro? 1Petero 2:25; Yohana 10:11.“Kristo agereranywa [n’umwungeri] uhiga intama yazimiye, akayishakisha. Urukundo Rwe nirwo atugotesha, akatugarura mu bushyo. Urukundo Rwe ruduha amahirwe yo kwicarana na We mu ijuru.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.479.“Abakozi bacu, abagabura, abarimu, abaganga, n’abayobozi [b’inzego zinyuranye]; bose bakeneye kwibuka ko barahiriye gukorana na Kristo…. Bakwiriye kwimenyereza guhora biyumvamo urukundo rw’Umukiza, imbaraga Ze, ukubitaho Kwe, n’ubugwaneza Bwe. Bagomba kumubona nk’umwungeri n’uwaragijwe imitima yabo. Nibwo bazagirirwa impuhwe n’abamarayika bo mu ijuru kandi babafashe. Kristo azababera umunezero n’ikamba ry’ibyishimo. Imitima yabo izagengwa n’Umwuka Wera, kandi bazamenya ukuri; kwa kundi abizera ku izina gusa badashobora kugira.” – Inama ku Babyeyi, Abarimu, n’Abanyeshuri, p.284.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 10 Gicurasi
1. Ni gute nshobora gukurwa mu bubata bw’irari ry’umubiri n’ibyifuzo bya kamere?2. Ni iki kizatuma imibereho yanjye iba ubuhamya buzima bw’imbaraga y’Ubutumwa Bwiza?3. Ni izihe nzira zimwe na zimwe zirushijeho kuba nziza nshobora kugaragarisha ko numvira ubuyobozi?4. Igihe ndezwe ibinyoma, cyangwa bakankankamira, mbese mbyifatamo nte?5. Mbese ni iki cyatuma mba umuntu witeguye kubabazwa kubwa Yesu?