Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I)

 <<    >> 
Ku Isabato, 25 Gicurasi 2024 Icyigisho 8
Imyifatire ya Gikristo ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.” (1Petero 3:8).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Abavuga ko ari abayoboke ba Kristo ariko bakaba ari abanyamwaga, nta bugwaneza bagira mu magambo yabo no mu myitwarire yabo, ntabwo bigiye kuri Yesu. Umuntu ukankamirana, utihangana, kandi agashishikazwa no gushaka amakosa ku bandi si Umukristo, kubera ko kuba Umukristo ari ugusa na Kristo.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.427.

1. UBUKRISTO NYAKURI BWARASOBANUWE Kuwa Mbere 19 Gicurasi
a. Ni gute Petero agaragaza Umukristo nyakuri? 1Petero 3:8. “Urugwiro ruhabwa agaciro gake. Abenshi bafite ubugwaneza mu mutima ntibagira ukwiyoroshya ko muri ubu buryo. Abenshi bumvira babitewe n’ubwitonzi no gukiranuka; usanga babuze ubucuti no gukundwa mu buryo bubabaje. Kubura ibyo ngibyo byangiza umunezero wabo bwite kandi bigatuma nta murimo bakorera abandi.” – Uburezi, p.240. b. Mbese ni iyihe myifatire yihariye isa nk’iya Kristo Petero yibanzeho mu buryo bwihariye? 1Petero 3:9; Matayo 5:44. “Abantu bose bagomba kubahwa no kwitwararikwaho nk’abahungu n’abakobwa b’Imana.“Ubukristo buzatuma umuntu aba umugwaneza. Kristo yagwaga neza, ndetse n’abamwishe yabitwayeho neza; bityo n’abayoboke Be by’ukuri, bazagaragaza bene uwo mwuka.” – Umurimo wo Gukiza, p.489.“Iri dini ritwigisha kurangwa no kwihangana no gutinda kurakara, igihe dushyizwe aho dukankamirwa kandi tukagirirwa nabi….“Buri gihe hakenewe kwihangana, ubugwaneza, kwiyanga, n’ubwitange mu gushyira mu bikorwa idini rya Bibiliya.” – Ubuntu bw’Imana Butangaje, p.248.

2. KURINDA AMAGAMBO YACU Kuwa Kabiri 20 Gicurasi
a. Mbese ni irihe hame ry’ingenzi Petero yongeye gushimangira ko ariryo risabwa kugirango imibereho irangwe n’umunezero muri iki gihe, ndetse no mu gihe kizaza? Zaburi 34:12,13; 1Petero 3:10. “Satani akorera muri buri torero kugirango yangize umukumbi w’Imana…. Nahawe amabwiriza yo kubwira umuntu wese uvuga ko ari umuyoboke wa Kristo, nti “Urinde ururimi rwawe ikibi, n’akanwa kawe ukarinde kuvuga iby’uburiganya.” Satani akorera kurimbura ubugingo binyuze mu kwikuza, kandi umurimo we ushobora kugaragarira muri buri torero. Bene data na bashiki banjye, murinde mushikamye imitima yanyu. Murinde amagambo yanyu, nibitaba bityo Satani azaberekeza ku gusubiramo amateka ye bwite.” – The Upward Look, p.114. b. Tanga ingero z’abantu barenze kuri iryo hame, n’uburyo byabateye ipfunwe n’ikimwaro, cyane cyane ku babivuze. 1Samweli 14:24 – 27, 43 – 45; Esiteri 6:6 – 10. “Ntihakagire ijambo na rimwe ry’intonganya, rikarishye cyangwa ribyutsa umujinya, rituruka mu kanwa kawe. Ubuntu bwa Kristo butegereje ibyo musaba, Umwuka w’Imana azayobora umutima wawe n’umutimanama, agenge amagambo yawe n’ibikorwa byawe. Ntuzigere na rimwe witesha agaciro bitewe n’amagambo ahutiyeho kandi udatekerejeho. Reba ko amagambo yawe aboneye, kandi ibyo uvuga bibe bitanduye.” – Kurera Umwana, p.219. c. Ni gute kurenga kuri iryo hame bizatuma abantu benshi badahabwa ubugingo buhoraho? 1Petero 3:10 (ahaheruka) uhagereranye n’Ibyahishuwe 14:5; 21:27. “Ingaruka z’imikorere mibi y’ibyo bikaburamubiri zigaragara iyo abanywi b’icyayi n’ikawa bahuriye mu myidagaduro…. Batangira kuvuga menshi no gutukana. Bavuga amagambo bahubutse kandi badatekereje. Amagambo yabo aba ari menshi, akenshi ari mabi kandi akomeretsa. Aba banyamagambo bibagirwa ko hari umuhamya ubateze amatwi, Umurinzi ku munara utaboneka, uba yandika amagambo yabo mu gitabo cyo mu ijuru. Ayo magambo yose yo kunegurana, kubeshya bikabije, ibyo byifuzo by’amarangamutima bitewe n’igikombe cy’icyayi, Yesu abyandika nk’ibimukoza isoni.” – Inama ku Mirire n’ibyo Kurya, p.423.

3. GUSHAKA AMAHORO Kuwa Gatatu 21 Gicurasi
a. Mbese ni ayahe mahame yandi y’ingenzi agenga imibereho ya Gikristo Petero atwibutsa? 1Petero 3:11; Yesaya 1:16,17. b. Ni gute dushobora kuzibukira ibibi maze tugakora ibyiza? Yeremiya 13:23 uhagereranye na 1Abakorinto 6:9 – 11; Yohana 3:5; Yakobo 4:7. “[Abo intumwa Pawulo yandikiye] bakwiriye kugaragariza mu mibereho yabo impinduka y’icyubahiro yakorewe muri bo bahinduwe n’ubuntu bwa Kristo…. Ntibashobora guhindura imitima yabo bwite. Kandi igihe imihati yabo yatumaga abantu bava mu gatsiko ka Satani kugirango bahagarare kuri Kristo, ntibagombaga kugira ikintu icyo aricyo cyose bavuga kubera iryo hinduka ryabayeho…..“Imbaraga z’Imana nicyo kintu cyonyine cy’ingirakamaro mu murimo ukomeye wo kunesha isi, umubiri na Satani…. Umuntu ntacyo ashobora gukora adafite Imana, kandi Imana yashyizeho imigambi Yayo ku buryo ntacyo yageraho mu kugarura inyokomuntu mu mimerere myiza batabifashijwemo n’ubufatanye bw’abantu n’Imana. Igice umuntu asabwa gusohoza ni gito cyane, nyamara mu mugambi w’Imana icyo nicyo gice gikenewe kugirango umurimo ugende neza.“Impinduka ikomeye igaragara mu mibereho y’umunyabyaha nyuma yo guhindukira, ntiterwa n’ineza iyo ariyo yose y’umuntu.” – Ubuntu bw’Imana Butangaje, p.319. c. Ni ibihe byiringiro n’isezerano bihabwa abiyegurira imbaraga ihindura y’ubutumwa bwiza, nyamara bagakomeza kuneshwa n’ibishuko binyuranye? 1Petero 3:12; Yohana 14:13,14. “Kubwo kwizera no gusenga, abantu bose bashobora kuzuza ibyangombwa ubutumwa bwiza busaba. Nta muntu ushobora guhatirwa gucumura. Mbere yuko gutwarwa n’irari biganza ubwenge no gutekereza, cyangwa gukiranirwa kukaganza umutimanama, umuntu ubwe agomba kubanza yabyiyemerera; umutima ugomba kugambirira gukora icyaha. Uko ikigeragezo cyaba gikomeye kose, ntabwo cyaba urwitwazo rwo gukora icyaha. “Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi Ye ari kubyo basaba.” Yewe muntu ugeragezwa, takira Uwiteka. Sanga Yesu uko uri impezamajyo kandi udakwiriye, maze umusabe kugusohoreza isezerano Rye. Umwami azakumva. Azi imbaraga n’umutima wa kamere, kandi azagufasha igihe cyose uhuye n’ikigeragezo.“Mbese waba waraguye mu cyaha? Niba ari ko bimeze, nta gutindiganya, shaka Imana kugirango ikugirire impuhwe kandi ikubabarire.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.177.

4. GUKORA IBYIZA NTA BWOBA Kuwa Kane 22 Gicurasi
a. Mbese ni iyihe nama y’ingirakamaro yatanzwe na Petero, ku buryo tuyikurikije, ishobora kudufasha gukemura ibibazo byinshi mu mishyikirano tugirana n’abandi? 1Petero 3:13; Imigani 15:1. “Akenshi amagambo asubijwe umuntu arakaye amera nk’inkoni akubiswe maze akamutera kurushaho kuzabiranywa n’uburakari. Ariko iyo habayeho kwicecekera imbere y’umuntu urakaye, bwa burakari bushira vuba. Nimutyo Umukristo ategeke ururimi rwe, yiyemeze akomeje kutavuga amagambo ahubukiwe kandi atarimo kwihangana.” – Ubutumwa ku Basore, p.136. b. Mbese ni iyihe myifatire ikwiriye kuturanga igihe turi kumwe n’abantu basa nk’abadashobora koroshywa batitaye ku bwitonzi tubagaragariza? 1Petero 3:14,16,17. “Yesu ubwe ntiyigeze ashakisha amahoro agombye kwifatanya n’ikibi…. Abagaragu ba Kristo bagomba gukora umurimo nk’uwo yakoraga, kandi bagomba kwitonda, kugira ngo birinde intonganya ariko batagombye kureka ukuri…. Amahoro nyakuri ntabonwa ari uko bibaye ngombwa gukora ibinyuranyije n’ihame. Kandi nta muntu ushobora kuba umunyakuri ku ihame ngo habure abamurwanya. Ubukristo burangwa no gutungana mu by’umwuka buzarwanywa cyane n’abana b’abatumvira. Ariko Kristo yaburiye abigishwa be ati, “Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo.” Abiringira Imana ntibakwiriye gutinya imbaraga z’abantu cyangwa ngo batinye kwangwa na Satani. Ubugingo bwabo bw’iteka bubonera umutekano muri Kristo. Icyo bakwiriye gutinya gusa ni igihe baramuka batereranye ukuri, bityo bagatakaza icyizere bagiriwe n’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.356. c. Mbese ni iki kigomba kuba isōko y’imirimo yacu myiza n’amagambo meza? 1Petero 3:16 (ahabanza); Ibyakozwe n’Intumwa 24:16; Abaheburayo 9:14. “Dusoma mu ijambo ry’Imana ko hari imitimanama myiza n’imitimanama mibi; kandi kuba umutimana wawe utagushinja kwica amategeko y’Imana; ntabwo bihamya ko udacirwaho iteka mu maso y’Imana. Suzumira umutimanama wawe ku ijambo ry’Imana kandi urebe niba imibereho n’imico yawe bihamanya n’urugero rwo gukiranuka Imana yahishuriye mu Ijambo Ryayo.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 03 Nzeri 1901.

5. KUMENYA AHO DUHAGAZE Kuwa Gatanu 23 Gicurasi
a. Mbese ni izihe mpamvu nyamukuru zituma tugomba kwiga ijambo ry’Imana buri munsi? Yosuwa 1:8; Zaburi 119:11; 1Petero 3:15; 2Timoteyo 2:15. b. Ni akahe kaga gakomeye kugarije abantu benshi muri iki gihe bavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe? Hoseya 4:6. “Mbese abasore bahagaze mu mwanya wabashoboza gusubizanya ubugwaneza no kubaha umuntu ubabajije impamvu z’ibyiringiro byabo? Nabonye ko abasore bananirwa cyane gusobanukirwa n’uruhande duhagazemo. Ibintu biteye ubwoba biri imbere yabo, ni igihe cy’amakuba kizagerageza agaciro k’imico.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.507,508.“Ubutumwa bw’iki gihe—gutsindishirizwa kubwo kwizera—ni ubutumwa buva ku Mana….“Nta mahoro dufite niba twirengagiza gushakira umucyo n’ubumenyi mu Byanditswe buri munsi ….. Mu bantu ijana nta n’umwe usobanukiwe ukuri kwa Bibiliya kuri iki cyigisho cy’ingenzi ku mibereho yacu myiza yo muri iki gihe ndetse n’iy’iteka ryose.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.359.“Benshi bahanga amaso ku bagabura babo kugirango babazanire umucyo uvuye ku Mana…. Abantu nk’abo bahomba byinshi cyane. Iyaba bakurikiraga Kristo umunsi ku wundi…. basobanukirwa neza ubushake Bwe, ndetse muri ubwo buryo bakagira imibereho ifite agaciro. Kubwo kutagira iyi mibereho, bene data bavuga ko bizera ukuri; bagendera mu dushashi tw’umucyo wacanywe n’abandi; ntibamenyeranye n’Umwuka w’Imana kandi ntabwo bazi ubushake Bwayo, ndetse kubw’iyo mpamvu bava mu kwizera kwabo ku buryo bworoshye. Ntibatuza ngo bagume hamwe kubera ko biringiye yuko abandi aribo bazabahesha kugira ubunararibonye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.644.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 24 Gicurasi
1. Mbese nitwara gute k’uwo twashakanye, ku bana [banjye], kuri bene data, no ku bo dukorana? 2. Vuga intamwe zimwe na zimwe z’ingenzi zizadukomereza ku kumenya uburyo bwo gutegeka ururimi rwacu? 3. Nakora iki mu gihe nsinzwe n’ikigeragezo? 4. Sobanura itandukaniro riri hagati y’imirimo myiza n’amagambo arangwa n’ineza aturuka ku mutimanama uboneye n’ibyifuzo bishingiye ku bwikunde byo gushaka kwiyubakira izina ryiza. 5. Ni gute nshobora gusobanukirwa byimbitse imyizerere mvuga?
 <<    >>