IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU << >> IJAMBO RY’IBANZE Iyo twitegereje ahantu hatuzengurutse mu isi uyu munsi, tuhabona ibintu bidasanzwe by’ubwoko bwinshi: urugomo, kumena amaraso, Ibiza n’ibikorwa by’iyica rubozo. Ibi byose bitwibutsa ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuri hafi cyane. Kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bintu no kwitegura gusanganira umwami wacu ku bicu byo mu ijuru, tugomba kugira kwizera gushikamye nk’ukw’ Aburahamu. “Abavuga bose ko bategereje kugaruka ku mwami wacu bidatinze bagomba kugira kwizera kwa Aburahamu, kwizera gufite agaciro kuko hari icyo kubasaba, kwizera gukorera mu rukundo kukeza umutima. Urugero rwa Aburahamu rwandikiwe twebwe abasohoreweho n,imperuka y’ibihe. Tugomba kwizera ko Imana izakorana natwe kandi ko itazadutererana. Ibyo yavuze irabisohoza, natwe iradusaba kwizera kuzima no kumvira ku bushake. Ubwo nibwo umucyo wayo uzaturasira impande zose kandi Twese tuzaba umucyo m’Uwiteka. The Signs of the Times, April 1, 1875. Ki gihembwe tuziga imibereho ya Aburahamu.Uyu muntu w’Imana yanyuze mu bigeragezo byinshi byo kwizera. Muri buri kigeragezo, Aburahamu yahabwaga amahirwe yo kugaragaza kwiringira Imana no kwiringira amasezerano yamuhaye- yo kuzaba ‘sekuruza w’amahanga.’ Hari ibihe kwizera kwe kwatsindwaga mugihe yageragezaga gusohoza inama y’Imana mu gihe yihitiyemo n’inzira yihitiyemo. Ariko nubwo bimeze bityo Imana yahamije kwizera kwe, kandi mu gihe cyagenywe, umwana we w’imfura w’isezerano abyarwa na Aburahamu. Nanone Imana yari izigamiye Aburahamu ikigeragezo cyanyuma gikomeye, atari igihe yari akiri umusore kandi agifite imbaraga, ahubwo ni igihe yagombaga kuba ageze mu zabukuru. “Aburahamu ubwo yari ageze mu zabukuru yarageragejwe bikomeye. Amagambo y’Uwiteka yari akomeye cyane kandi byasaga naho uwo musaza adakwiriye guhamagarirwa ibyo ariko ntacyo yabajije kugira ngo yitsindishirize cyangwa ngo ahidikanye kuyumvira. Yashoboraga kuvuga ati dore ndashaje kandi ndi umunyantege nke, kugira ngo umwana we wari umubereye umunezero w’ubuzima bwe atamutangaho igitambo. Yashoboraga kwibutsa Imana ko iri tegeko rije kurwanya amasezerano yatanze arebana n’umwana we. Ariko Aburahamu yumviye atabanje kwivovota cyangwa gushidikanya. Ibyiringiro bye byo mu Mana byari bishyitse.” Ibihamya, vol. 4, p. 253. “Imana yemerra ko ibigeragezo bigera ku bwoko bwayo, kugira ngo binyuze mu gushikama no kumvira byabo babashe gukomera mu by’umwuka, kandi urugero batanga ruhinduka isoko y’imbaraga ku bandi. Ibigeragezo byose biza byibasira kwizera kwacu kandi bishishana ndetse bikagaragara nk’aho Imana yadutereranye, nibyo bituyobora kuri Kristo kugira ngo dushyire imitwaro yacu ku birenge bye nawe atuguranire aduhe amahoro ye.” Abakurambere n’ Abahanuzi p.129 Imana iduhe kwizera nk’ukwa Aburahamu. Uku kwizera kutuyobore kubaho imibereho izatuma buri wese muri twe abwirwa nka Aburahamu ko ari “inshuti y’Imana.” Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato mu nteko Nkuru Rusange << >>