Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 28 Mutarama, 2017 ICYIGISHO CYA 4
ABAHUNGU BABIRI B’ABURAHAMU “Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw' inshoreke undi ari uw' umugeni.” Abagalatia 4:22
Igitabo cyifashishijwe:   Our High Calling, p. 119-122; Abakurambere n'Abahanuzi pp.370-373 
“Kwizera si ibyiyumviro by’umunezero byiruka mu muntu, ni ukugundirira Imana mu ijambo ryayo – kwiringira yuko kuzasohorezwa amasezerano yayo kuko yavuze ko bizabaho.” Our High Calling, p. 119

1.Umwana w’isezerano Kuwa mbere Mutarama 22
a. Kuki Isaka yiswe umwana w’isezerano? Itangiriro 15:2,3;17:15,16;18:9-14 (Gereranya n’abagalatia 4:22,23,27,28) b. Ni gute Aburahamu na Sara bagerageje gufasha Imana mu gusohoza isezerano ryayo ry’umwana? Itangiriro 16:1-4 “Aburahamu yemeye atabanje kuzirikana isezerano ry’umwana, ariko ntiyategereje ko Imana isohoza ijambo ryayo mu gihe cyayo bwite n’inzira zayo. Uko gutinda kwari kugamije gusuzuma kwizera imbaraga z’Imana kwe; ariko yananiwe kwihanganira ikigeragezo. Kubwo gutekereza ko bidashoboka kubona umwana ageze mu za bukuru, Sara yatekereje ko, kubwo gusohoza ijuru ryari ryiteze gusohoza, Aburahamu yagombaga gufata umuja we akamugira umugore wa kabiri. Guharika byaje gukwirakwira gityo kugeza ubwo bitagifatwa nk’icyaha, ariko byakomeje kuba kwica itegeko ry’Imana, kandi byari bigamije kwangiza ukwera n’amahoro by’isano y’abagize umuryango. Kurongora Hagari kw’Aburahamu byazanye ingaruka mbi, atari ku rugo rwe gusa, ahubwo no ku bisekuru byose byajyaga gukurikiraho.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 145

2. Umwana w’ububata Kuwa kabiri 23 Mutarama
a. Ni gute Imana yakoze igihe Aburahamu yazanaga Ishimayeli nk’umwana w’isezerano? Itangiriro 17:15-21 “Igihe Aburahamu yari yegereje kugira imyaka ijana y’ubukuru, yongeye gusubirirwamo isezerano ryo kubona umwana, kandi imuhamiriza ko uwo mwana uzavuka azakomoka kuri Sara. Ariko Aburahamu ntiyanasobanukiwe iryo sezerano. Ibitekerezo bye yabyerekezaga kuri Ishimayeli, yiringiye ko imigambi y’Imana y’agaciro yagombaga gusohorezwa muri we. Kubera urukundo yakundaga umwana we yaravuze ati ” “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!” Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira (itangiriro 17:18,19).”- Abakurambere n’Abahanuzi p. 146 b. Ni kuki Imana yanze Ishimaeli nk’urubyaro rwasezeranywe? Abagalatia 4:22,23,30; Abaroma 14:23 (ahaheruka) “Kutizera kw’Aburahamu na Sara kwagaragariye mu ivuka rya Ishimayeli, kuvanga urubyaro rukiranuka n’urusenga ibigirwamana. Imbaraga y’Aburahamu ku mwana we yakomwe mu nkokora n’isano Ishimayeli yari afitanye na nyina wasengaga ibigirwamana ndetse n’abandi bagore b’abanyamahanga.” Ibid, p.174 c. Ni ukuhe kuri kw’ingenzi Aburahamu yagombaga kubura iyo Imana iza kwemera Ishimayeli nk’urubyaro rwasezeranywe? Abaroma 4:1-5,21,22 “Ingororano ntituruka ku mirimo, nk’umuntu atagira icyo yirata; ahubwo byose ni kubw’ubuntu.” - Christ’s Object Lessons, p. 401.“Iyo twishignikirije kuri Kristo umuntu ku giti cye, dufite kwizera gushyitse, twiringiye amaraso ye yonyine ko ariyo afite imbaraga zo kutwezaho ibyaha byose, tuzabona amahoro binyuze mu kwizera ko icy’Imana yasezeranye no kugisohoza izagisohoza.”- Selected Messages, bk. 3, p. 181.“[Abafilipi 4:4-7] Isezerano ubwaryo nta bubasha ryifitemo keretse ndamutse nizeye byuzuye ko utanga amasezerano afite ubushobozi bwose bwo gusohoza ibyo yasezeranije, kandi ko afite imbaraga zose zo gukora ibyo yavuze byose.” This Day With God, p. 156.

3. Abana bo mu bubata Kuwa gatatu 24 Mutarama
a. Sobanura itsinda ry’abantu bahagarariwe na Ishimaeli na Hagari mu by’umwuka uvuge n’impamvu. Itangiriro 16:4-6; Abagalatia 4:22,23 b. Kubera iki Pawulo avuga ko Abayuda babaga muri Yerusalemu mu gihe cye bari abagaragu b’imbata nka Hagari na Ishimaeli? Yohana 8:31-36; Abaroma 9:6-8 “ Umuntu wese wanga kwiyegurira Imana aba ari munsi y’indi mbaraga. Ntabwo aba ari uwayo. Ashobora kuvuga iby’umudendezo, ariko ari imbata y’akahebwe. Ntashobora kwitegereza ngo abone ubwiza bw’ukuri, kuko intekerezo ze ziba zigengwa na Satani. Nubwo we ubwe ashobora kwihumuriza avuga ko agendera ku ntekerezo umutima we umuyoboyemo, nyamara aba yumvira ubushake bw’umutware w’umwijima. Kristo yaje guca ingoyi z’ububata bw’icyaha ziboshye umutima.” Uwifuzwa Ibihe Byose p. 466“Imana yakoze ibishoboka byose kugira ngo tube ab’umudendezo muri Kristo, tuve mu bubata bw’akamenyero kabi n’ibyifuzo bibi. Basore nshuti nkunda, mbese ntimuzaharanira kuba ab’umudendezo muri Kristo”? Our High Calling p. 29 c. Ni muri nde kandi ni mu biki Abayuda ku mubiri (abakomoka kuri Aburahamu ku mubiri) bashyiragamo ibyiringiro byabo mu kwakira imigisha y’Imana? Yohana 8:37-40; Abafilipi 3:3-9; Abagalatia 6:12,13 “Abayuda bavugaga ko bakomoka kuri Aburahamu; ariko kubwo kunanirwa gukora imirimo nk’iy’Aburahamu, bari bahamije ko atari abana be by’ukuri. Abagaragarisha isano bafitanye n’Aburahamu mu by’umwuka binyuze mu kumvira ijwi ry’Imana, nibo bahamya ko aria be by’ukuri.” Imigani ya Kristo p.268“Pawulo aravuga ‘kubw’imirimo itegetswe n’amategeko’ – imirimo igaragara inyuma – yari ‘inyangamugayo’ (Abafilipi 3:6); ariko igihe imico y’iby’umwuka y’amategeko yasesengurwaga, yisanze ari umunyabyaha. Ushingiye ku rwandiko rw’amategeko nk’uko abantu barupimisha imibereho y’ibigaragara inyuma, nta cyaha yari afite; ariko igihe yitegerezaga yimbitse mu mategeko yayo yera, yibonye nk’uko Imana imubona, maze apfukama yicishije bugufi yatura ibyaha bye.” Kugana Yesu p.29,30

4. Ni umugani Kuwa kane 25 Mutarama
a. Mu gihe twiringiye ko imirimo yacu bwite izatuma twemerwa n’Imana, aho kwiringira Kristo, ni irihe sezerano tuba turi munsi y’ububata bwaryo? Abagalatia 4:21-25; 3:10; 2Abakorinto 3:14,15 “Ubwo bwoko ntibwigeze bwimenyaho ububi bw’imitima yabo bwite, kandi badafashijwe na Kristo, ntibyari kubashobokera kumvira amategeko y’Imana; bari biteguye kugirana isezerano n’Imana. Kubera kuyumvamo ko bari bashoboye kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, baravuze bati, “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”Kuva24:7;….ariko hashize ibyumweru bike gusa batangira kwica isezerano bagiranye n’Imana, maze batangira gusenga igishushanyo biremeye. Nta byiringiro by’imbabazi z’Imana bagombaga kugira binyuze mu isezerano bishe; ariko bamaze kubona uburyo ari abanyabyaha kandi bakeneye imbabazi, berekejwe ku kwiyumvisha ubukene bwabo bwo gukenera Umukiza wahishuriwe mu isezerano ryahawe Aburahamu kandi rikaba ryaranyujijwe mu gutamba ibitambo mu buryo bw’igicucu. Ubu rero binyuze mu kwizera n’urukundo, bagombaga kwibohera ku Mana maze ikababatura ku bubata bw’icyaha. Ubu bari biteguye guha agaciro imigisha yo isezerano rishya….’Isezerano rishya’ rishingiye ku ‘masezerano meza’ –amasezerano y’imbabazi z’ibyaha n’ubuntu bw’Imana mu guhindura imitima mishya no kuyiyobora ikagirana ubumwe n’amahame y’amategeko y’Imana… Ayo mategeko yaharatuwe ku bisate by’amabuye, Umwuka Wera ayandika ku bisate by’umutima. Mu cyimbo cyo kwihangira gukiranuka kwacu ubwacu, twakira gukiranuka kwa Kristo. Amaraso ye aduhongerera ibyaha. Kumvira kwe kwemerwa nk’ukwacu. Ubwo nibwo umutima wamaze kugirwa mushya n’Umwuka Wera uzera imbuto z’Umwuka. Binyuze mu buntu bwa Kristo, tuzabaho twumvira amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yacu. Nitugira Umwuka wa Kristo, tuzagenda nk’uko Kristo yagendaga.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 371,372 b. Ni mpamvu bidashoboka ko umuntu adashobora kwihindura umukiranutsi imbere y’Imana akoresheje kumvira amategeko? Abagalatia 2:21; 3:11,12 “Iyo hatabaho igitambo cya Kristo, nta kindi kintu cyo muri twe cyagombaga gutuma Imana itwemera. Imico myiza yose iboneka muri kamere muntu ni ubusa mu maso y’Imana. Ntishobora kunezerwa mu gihe cyose umuntu agundiriye kamere ye ya kera, maze ngo agirwe mushya binyuze mu kuyimenya no mu buntu nk’uko biboneka mu muntu uri muri Kristo.” God’s Amazing Grace, p. 66.

5.Kurenganywa n’umuvandimwe Kuwa gatanu 26 Mutarama
a. Ni ubuhe buryo Pawulo yakoresheje kugira ngo yerekane akarengane Abayuda barenganyije itorero rya gikristo? Abagalatia 4:28,29; Itangiriro 21:6-10 b. Ni kuki abana b’umwuka iteka bahora barenganywa n’abana ba kamere? Yohana 15:17-22; Yohana 3:19,20; Abagalatia 5:17 (ahabanza) “Kayini yanze kandi yica murumuna we Abeli, atari uko yari yakoze icyaha, ahubwo ‘Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.’ (1Yohana 3:12)….Imibereho y’Abeli yo kumvira no kwizera kudacogora byari umucyaho uhoraho kuri Kayini…..Uko umucyo wo mu ijuru warushagaho kumurikira ku mico y’abo bagaragu bakiranuka b’Imana, niko ibyaha byo muri bo byarushagaho guhishuka, kandi niko imihati yabo yabayoboraga mu gufata icyemezo cyo kurimbura abababuza amahoro.” Abakurambere n’Abahanuzi p.74“Abakristo ba kera bari ubwoko bwihariye. Imico yabo y’ubunyangamugayo no kwizera kudatezuka byari umucyaho udashira byarogoyaga amahoro y’umunyabyaha. Nubwo bari bake mu mubare, nta bukire bafite, nta myanya ibyubahiro cyangwa kumenyekana, bari iterabwoba ku nkozi z’ibibi ahantu hose imico yabo n’inyigisho byabo byamenyekanaga….Iyo niyo mpamvu Abayuda banze Umukiza bakanamubamba – kubera ugutungana no kwera kw’imico ye byari umucyaho uhoraho wo kwikunda kwabo no kononekara. GUhera mu gihe cya Kristo kugeza uyu munsi, abigishwa be bakiranuka bagiye babyukirizwa urwango no kurwanywa n’abantu bakunda kandi bakagendera mu nzira z’ibyaha.” Intambara ikomeye p.46

Ibibazo byo kuzirikanwa Kuwa gatandatu 27 Mutarama
1. Ni iyihe nzira imwe rukumbi amasezerano y’Imana ashobora kuzuramo? 2. Ni kuki Imana itajya yemera na rimwe imirimo ya kamere nk’aho ari ugukiranuka? 3. Ni kuki tudakwiriye na rimwe gushyira ibyiringiro byacu mu murage wacu, muri kamere yacu cyangwa mu mirimo yacu? 4. Kuki bidashoboka gutsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko? 5. Vuga ubwoko bw’intambara abakristo bagomba kurwana bitewe no kwizera kwabo.
 <<    >>