Abana nyakuri b’Aburahamu “Mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.” Abagalatia 3:7
Igitabo cyifashishijwe:
Our High Calling, p. 75-79, Prophets and Kings, pp.367-372
“Buri wese uzicisha bugifi nk’umwana muto, akemera kandi akumvira ijambo ry’Imana afite kwiyoroshya nk’uk’umwana muto, azabarirwa mu ntore z’Imana.” Our High Calling, p. 77.
1.Abana nyakuri b’Aburahamu Kuwa mbere29 Mutarama
a. Ni bande Bibiliya ivuga ko ari abana b’Aburahamu nyakuri ari nabo Bisirayeli nyakuri? Abaroma 9:6-8; Abagalatia 3:7-9“Yesaya yahawe kumenyesha Yuda ukuri yeruye ko mu Isirayeli y’Imana, harimo benshi batazabarirwa mu rubyaro rw’Aburahamu ku mubiri. Iki cyigisho nticyari gihuje n’ubumenyi bwo muby’iyobokamana bwo mu gihe cye, ariko yabwirizanije ubwoba ubutumwa yari yahawe n’Imana kandi aznira benshi ibyiringiro mu mutima byo kuzasingira imigisha y’iby’umwuka yasezeraniwe urubyaro rw’Aburahamu.” Abahanuzi n’Abami p. 367b. Ni gute abanyamahanga, batari urubyaro rukomoka kuri Aburahamu mu buryo bw’umubiri, babazwe nk’urubyaro nyakuri rw’Aburahamu? Abaroma 9:30; 4:11,12,16,17“ Abahinduka abana bo kwizera binyuze muri Kristo bose babarirwa mu rubyaro rw’Aburahamu; ni abaragwa ku masezerano; kandi nk’uko Aburahamu byagenze, nabo bahamagarirwa kurinda no kumenyesha isi amategeko y’Imana n’ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 476
2. Kubarwa nk’abana b’Aburahamu Kuwa kabiri30 Mutarama
a. Binyuze mu kwizera Kristo nk’urubyaro rwasezeranywe rw’Aburahamu, ni uwuhe muryango tubarwamo? Abaroma 8:14-16; Abagalatia 4:4-7“Imana ishaka ko abantu bose bakizwa; kuko twashyiriweho agateganyo binyuze mu gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo acungure ikiremwa muntu. Abazarimbuka bazaba babitewe nuko banze kubarwa nk’abana b’Imana binyuze muri Yesu Kristo. Ubwibone bw’umuntu nibwo butuma atakira agategenyo k’agakiza yashyriweho.” Our High Calling, p. 78b. Ni gute igitambo cya Yesu Kristo cyatumye tuba umwe, tukaba abana b’Imana, abana bo kwizera, ari nabyo cyari kigamije? Abagalatia 3:27-29“Abantu bashobora gukora ibikorwa bikomeye mu maso y’ab’isi; ibyo bagezeho bishobora kuba byinshi ndetse biri no kuri gahunda ihanitse mu maso y’abantu, ariko impano zose, ubumenyi bwose, ubushobozi bwose bw’ab’isi ntibuzigera buhindura imico ngo butume umwana w’icyaha ahinduka umwana w’Imana, maze azaragwe ijuru. Abantu nta mbaraga bafite zo gutsindishiriza umutima no kweza ubugingo…. Impano ikomeye yo mu ijuru, ariyo umwana w’ikinege w’Imana, wuzuye ubuntu n’ukuri, niwe wenyine ushobora kugarura icyazimiye…. Igitambo cya Kristo ku musaraba w’I Kalvari ni imbaraga ikomeye ibasha kuburizamo imbaraga zose z’icyaha; kandi igihe cyose icyaha gitsikamiye umutima w’umunyabyaha, kandi akumva uwo mutwaro atashobora kuwihanganira, Yesu amurarikira kumuhanga amaso kugira ngo abeho.” The Signs of the Times, May 2, 1892c. Sobanura impamvu abana b’Aburahamu bakomoka muri buri muryango na buri shyanga mu cyimbo cyo kuba muri Isirayeli gusa? Ibyahishuwe 7:9,10; Itangiriro 17:4-6; Ibyakozwe n’Intumwa 10:34,35“Kristo ntarobanura abantu agendeye ku bwenegihugu, imyanya cyangwa imyemerere. Abanditsi n’Abafarisayo bifuzaga ko impano zose zo mu ijuru zaba izabo no ku ghugu cyabo maze bagaheza abandi bagize umuryango w’Imana bari mu isi. Ariko Yesu yazanywe no gusenya insika zose za gatanya. Yazanywe no kwerekana ko impano ye y’Imbabazi n’urukundo bitagira umupaka nk’uko isi yose ibona umwuka, izuba n’imvura.” Ibihamya, vol 9 p.190
3. Abatari abana b’Aburahamu by’ukuri Kuwa gatatu31 Mutarama
a. Ni mpamvu ki abakomoka kuri Aburahamu ku mubiri atari bo b’Isirayeli nyakuri mu maso y’Imana? Abaroma 10:1-4“Abayuda bari baritandukanije n’Imana kubera ibyaha byabo. Bari barananiwe gusobanukirwa n’ubusobanuro bw’iby’umwuka bw’icy’imihango bakoraga yashushanyaga. Mu kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo biringiraga imirimo yabo ubwabo, ibitambo byabo n’imihango yabo, mu cyimbo cyo kwishingikiriza ku maraso y’uwo ibyo byose byacureraga. Uko niko ‘bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo’ (Abaroma 10:3), maze bubaka ku mihango ikonje yo kwikunda. Kubera kubura Umwuka n’ubuntu by’Imana, bagerageje gushakisha icyo babura bakoresheje gukomeza imihango n’imigenzo y’idini bashimikiriye. Kubwo kutishimira gahunda Imana yabahaye, batesheje agaciro amategeko y’ijuru binyuze mu myumvire yabo yo kwishuka. Uko barushagaho kujya kure y’Imana, niko barushagaho gushimikira mu gukomeza imigenzo yabo.” Abahanuzi n’Abami p. 708,709b. Ni iyihe nzira imwe rukumbi dushobora gutsindishirizwamo imbere y’Imana? Abagalatia 3:11,12; 2:16. Ni irihe hinduka rizagaragarira mu mibereho y’abatsindishirijwe no kwizera?“Gutsindishirizwa ni ubuntu gusa ntiguturuka ku mirimo yakozwe n’umuntu waguye.” Kwizera n’Imirimo p. 20“Umutima wibona nawo uharanira kubona agakiza; ariko byaba uburenganzira bwo kujya mu ijuru, bwaba nubwo kuba abaturage b’ijuru, byose bibonerwa mu gukiranuka kwa Kristo. Uwiteka ntacyo ashobora gukorera umuntu ushaka kwikiza ubwe, kugeza igihe azasobanukirwa ko we ubwe ari umunyantege nke, maze akoresheje imbaraga ze zose, akishyira mu bubasha bw’Imana. Ubwo nibwo yakira impano Imana yiteguye kumuha.” Uwifuzwa Ibihe Byose p.300“ Umuntu wese ugerageza kujya mu ijuru akoresheje imirimo ye bwite akomeza amategeko, aba agerageza ibidashoboka. Nta mutekano uri ku bantu biyambika ishusho y’idini n’ingeso zo kwihangira. Imabereho ya gikristo si ukuvugurura cyangwa guhindura ibya kera, ahubwo ni uguhinduka kwa kamere. Hagomba kubaho gupfa ku narijye no kucyaha, ndetse bikagendana no kugira imibereho mishya. Iri hinduka riboneka binyuze mu mirimo w’Umwuka Wera.” Ibid. p.172
4. Imbata z’Aburahamu Kuwa kane1 Gashyantare
a. Abatakira kwizera kw’Aburahamu binyuze muri Kristo nk’urubyaro rwasezeranywe, bafatwa nk’abagaragu b’Aburahamu, aho kuba abahungu n’abakobwa be. None bibagendekera bite? Itangiriro 16:3-6; Abagalatia 4:30,31“Nowa n’umuryango we bose bari mu nkuge, ‘bakingiraniwemo’ ….Urugi ruremereye, rutashoboraga gukingwa n’abari imbere, rwakinzwe n’ibiganza bitagaragara buhoro buhoro. Nowa yakingiraniwemo, maze abanze imbabazi z’Imana bakingiranirwa hanze. Ikimenyetso cy’ijuru cyari kuri urwo rugi; Imana yari yarukinze, kandi Imana yonyine niyo yagombaga kurukingura. Bityo rero ubwo Yesu azaba ahagaritse umurimo we wo kuvuganira abanyabyaha, mbere yuko atunguka ku bicu byo mu ijuru, urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Ubuntu bw’Imana buzakurwa ku banyabyaha, maze Satani agire uburenganzira busesuye ku banze imbabazi z’Imana.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 98b. Mbese mu by’ukuri abo ni imbata za nde? Yohana 8:31-35,39-44“Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z' uwo mwumvira uwo,” (Abaroma 6:16). Niba twimitse umujinya, irari, kwifuza, urwango, kwikunda, cyangwa se ikindi cyaha, duhinduka imbata z’icyaha. ‘ Ntawe ukeza abami babiri’ (Matayo 6:24). Iyo tubaye imbata z’icyaha, ntidushobora gukorera Kristo.” The Review and Herald, November 15, 1887.c. Kubera iki abanze Kristo badashobora kwinjira mu gihugu cy’I Kanani cyasezeraniwe urubyaro rw’Aburahamu? Abaheburayo 3:17-19; Ibyakozwe n’Intumwa 4:10-12; Abagalatia 3:9“Imyaka mirongo ine Abisirayeli bamaze batizera, bivovota kandi bigometse yatumye batagera mu gihugu cy’I Kanani. Ibyaha nk’ibyo nibyo bitindije Isirayeli ya none kwinjira muri Kanani yo mu ijuru. Muri ubwo buryo amasezerano y’Imana yanze gusohora. Kutizera, gukunda iby’isi, kutitanga, n’amakimbirane hagati mu bwoko bw’Imana nibyo bidutindije muri iyi si y’ibyaha n’agahinda ingana itya.” Kubwirizubutumwa p. 696
5.Umuburo ku itorero Kuwa gatanu2 Gashyantare
a. Ni uwuhe muburo wahawe itorero ry’I Galatia kandi kubera iki? Abagalatia 3:1-6; 4:7-11“Gucungurwa n’Umwami wacu twaherewe ku musaraba w’I Kalvari kwagombagakutuzanira kumvira amategeko y’Imana, kandi binyuze mu gukiranuka kwe tubarwaho, dushobora kumvira amategeko y’Imana….Nta kintu na kimwe Imana yanga nk’icyaha. Mu cyimbo cyo kwirengagiza amategeko y’Imana binyuze mu gukomeza gukora icyaha, buri mutima wose wihana by’ukuri uzagendera mu kumvira amategeko yose y’Imana wicishije bugufi. Bazashakashaka mu byanditswe kugira ngo bamenye ukuri. Mbese ninde utihana kandi ucumura wahisemo icyaha akagisimbuza kumvira? Imbaraga za Satani nizo zaje ku Adamu na Eva zirabayobya, bashukwa n’imbaraga za malayika wigometse.” The Upward Look, p. 209b. Ni gute intambara Aburahamu yarwanye afite kwizera kwe bwite zatubera icyigisho? Itangiriro 15:3-6; 17:17,18; Abaheburayo 4:1,2. Ku rundi ruhande se, ni iki kwizera nyakuri kuduha? 1Yohana 5:4,5“Imibereho ya gikristo igomba kurangwa no kwizera kumwe, gutsinda no kunezererwa mu Mana….Imana ifite ubushobozi kandi yiteguye guha abagaragu bayo imbaraga zose bazayisaba, no kubaha ubwenge kugira ngo babashe gutanga ubufasha bwose basabwe. Abashyira ibyiringiro byabo muri yo, yiteguye kubasohoreza ibirenze ibyo bayisabye.” The Faith I Live By, p. 126.
Ibibazo byo kuzirikanwa Kuwa gatandatu3 Gashyantare
1. Ni gute kwizera ari ingenzi ku mukristo?2. Kuki umukristo yita Imana Se?3. Ni gute twakwirinda kuvumwa n’Imana?4. Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kuba imbata y’Aburahamu no kuba umuhungu cyangwa umukobwa we?5. Ni gute dushobora guhumanywa n’umwanzi akoresheje konona kwizera kwacu?