Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ituro ry’Isabato ya Mbere rizagenerwa Ibiza byo ku isi n’ubutabazi Ku ISABATO, 4 Gashyantare, 2017 “Aca imanza zitabera zirenganura abarenganwa, Agaburira abashonji ibyokurya” Zaburi 146:7 Umwami Yesu yaravuze ati: Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.” Matayo 5:7 Abakene bari ahantu hose hatuzengurutse, abahangayitse, imbabare, abafite intimba, ndetse n’abari hafi yo gupfa. Dukeneye kugira imbabazi cyane kuruta mbere hose. Imana yatudize ibisonga byayo, kandi siyo igomba kuza ngo imenye imbabare, inzirakarengane, abambaye ubusa, n’abakene. Buri wese muri twe afite iby’Imana yamuragije. Ibyo yaduhaye, yabiduhereye kugira ngo dufashe imbabare n’abatagira kirengera. Buri munsi twumva ibishyitsi, intambara, imyuzure, ibirunga biruka, ndetse n’ibindi biza n’imivurungano hirya no hino ku isi, ibyo bigateza gusenyuka, kwangirika gukomeye kw’imitungo no kubura ubuzima. Kubera ibi byago byose, twahise twiyumvisha ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dufashe abantu. Uburyo twifuza gufashamo buterwa n’imiterere y’ikiza, imiterere y’igihugu, ubukungu n’imiterere ya za leta. Duhita dutangira ibikorwa by’ubutabazi dushingiye kuri izo mpamvu zose. Ikigeretse kuri ibyo, mu gihe cy’amahoro, icyiciro cy’ubutabazi giteganya gufasha binyuze mu mishinga yateguwe, ubufasha muri tekinike, amahugura, gutoza abantu iby’inshingano guhanga imishinga no kuyishyira mu bikorwa. Aho dufite uduhagarariye, tujya kuhasurano kubafasha mu gihe bibaye ngombwa. Intego yacu ni ukongera imbaraga amatorero local kugira ngo abashe kumenya ubukene bw’abo babana; bwaba ubushingiye kubyo kurya, imyambaro, ibiryamirwa, aho kuba cyangwa ubufasha bw’ibitekerezo n’ubujyanama. Gusangira urukundo rw’Imana mu batuye hirya no hino ku isi ni nk’uko indege iba ikeneye esansi kugira ngo iguruke. Ituro ryanyu ritanganywe umutima ukunze ni esansi yo gufasha izi mbabare. Hatabayeho ubwitange bwanyu n’iyo nkunga, ntacyo tubashakugeraho mu mihati yacu myiza. Ntubyakorohera buri wese kujya ahabereye Ibiza, ariko ubufasha bwanyu bwagera kure. Turabararikira mwese kugira ngo imitima yanyu ikabakabwe mu gufatanya natwe iyi nshingano y’ingenzi. Turabasaba ngo mugire ubuntu muri uyu murimo. Bene so bo mu cyiciro cy’ubutabazi
 <<    >>