“Isezerano ry’ubuntu si ukuri dushya, kuko kwari gusanzwe mu bwenge bw’Imana uhereye ibihe byose. Niyo mpamvu ryitwa isezerano ry’iteka ryose.” The Signs of the Times, August 24, 1891.
1.Isezerano ry’iteka ryose Kuwa mbere5 Gashyantare
a. Ni iki cyerekana ko isezerano ryahawe Aburahamu rihwanye n’iryashohojwe na Kristo ku musaraba w’I Kalvari? Itangiriro 22:16; Abaheburayo 6:13-18; 9:16“Isezerano ryahawe Aburahamu ryashohojwe n’amaraso ya Kristo, kandi ryiswe isezerano rya ‘kabiri’, cyangwa isezerano ‘rishya’, kuko amaraso yashyize ikimenyetso kuri iryo sezerano yamenetse nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere. Iryi sezerano rishya ryari rifite agaciro mu gihe cy’Aburahamu, ryari iry’ukuri kubera ko ryahamijwe n’isezerano ndetse n’indahiro by’Imana, - ibintu bibiri bidahinduka, kandi Imana idashobora kubeshyeramo. Abaheburayo 6:18” Abakurambere n’Abahanuzi p.371b. Ni ikihe kintu cyashyizwe muri iri sezerano kandi nigute Aburahamu yacyitwayemo? Itangiriro 17:1-8; 15:6; 26:5 gereranya n’Abagalatia 3:8,16; Abaroma4:20-22“Iri sezerano rizanira abantu bose imbabazi n’ubuntu bw’Imana buyobora abantu mu kumvira ko mu gihe kizaza binyuze mu kwizera Kristo. Rinabasezeranira ubugingo buhoraho mu gihe bumviye amategeko y’Imana.” Ibid. p.370“Amategeko y’Imana niyo yari urufatiro rw’iri sezerano, ryari ryarashyiriweho kugira ngo ryongere kugarura abantu mu bumwe binyuze mu bushake bw’Imana, kugira ngo bashyirwe ahantu bashobora kumvira amategeko y’Imana.” Ibid. p.371
2. Isano ikubiye muri iri sezerano ry’iteka ryose Kuwa kabiri6 Gashyantare
a. Ni mu buhe buryo Imana yavuze iby’isezerano yagiranye n’Aburahamu ndetse n’urubyaro rwe” Abalewi 26:12. Gereranya na Itangiriro 17:7,8; Gutegeka kwa Kabiri 14:2; 29:13b. Ni ikihe kintu Imana yahaye Aburahamu nk’ikimenyetso cy’isezerano igiranye nawe, kandi kubera iki? Itangiriro 17:11; Abaroma 4:11“Muri iki gihe Aburahamu yahawe umuhango wo gukebwa nk’ ‘ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebwa kugira ngo abe sekuruza w' abizera bose, nubwo baba batakebwe’ (Abaroma 4:11). Wagombaga kubahirizwa n’uwo mukurambere ndetse n’abazamukomokaho nk’igihamya cy’uko biyeguriye umurimo w’Imana kandi bakitandukanya n’abasenga ibigirwamana, bityo Imana ikabemera nk’umutungo wayo wihariye.” Abakurambere n’Abahanuzi p.138“[Gukebwa] cyari ikimenyetso cyerekana ko abakebwe biyeguriye gukora umurimo w’Imana – igihamya cy’uko abakebwe bazakomeza kwitandukanya n’ibigirwamana kandi bakumvira amategeko y’Imana.” Ibid.p.363c. Ni ubuhe bunararibonye bw’ingenzi dusabwa kugira uyu munsi kugira ngo tubashe kwinjira mu isezerano rishya tugirana n’Imana? Gutegeka kwa Kabiri 10:16; Abakolosayi 2:11; Abaheburayo 8:10; 2 Abakorinto 6:16,17“Tugomba kwizera ko turi ubwoko bwatoranijwe n’Imana, kugira ngo dukizwe no kwizera, binyuze mu buntu bwa Kristo n’umurimo w’Umwuka Wera; kandi tugomba gushima no guhesha Imana icyubahiro kubwo kugaragarizwa izi mbabazi zayo zitangaje kandi zitagira akagero. Urukundo rw’Imana nirwo rurehereza umutima kuri Kristo, kugira ngo awakirane ndetse awushyikirize Se. Binyuze mu murimo w’Umwuka Wera, isano y’ubumana hagati y’Imana n’umunyabyaha irongera ikavugururwa. Data aravuga ati:’Nzababera Imana nabo bazambera ubwoko. Nzabagaragariza urukundo rubabarira kandi nzabasukaho umunezero wanjye. Bazambera ubwoko bwihariye; kuko ubu bwoko niremeye ubwanjye buzambera ibyishimo.” The Signs of the Times, January 2, 1893.Ibisabwa kugira ngo twakirwe mu muryango w’Imana ni ugusohoka mu isi no kwitandukanya n’ibintu byose bihumanya.” God’s Amazing Grace, p. 57.
3. Ubutambyi bw’iteka ryose Kuwa gatatu7 Gashyantare
a. Ni mpamvu ki Kristo yiswe umutambyi mu buryo bwa Melikisedeki ntibibe mu buryo bw’Aroni? Abaheburayo 5:5,6; 7:11-16; Matayo 1:1,2“umutambyi mukuru yari yaragenewe umurimo wihariye wo guhagararira Kristo, we wagombaga kuba umutambyi mukuru by’iteka ryose mu buryo bwa Melilisedeki. Iyi gahunda y’ubutambyi ntiyagombaga guhabwa undi, cyangwa se ngo umuntu ayihereze undi ashaka.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 7, p. 930b. Ni mu buhe buryo ubutambyi bwa Melikisedeki bwashushanyaga ubutambyi bw’iteka ryose bwa Kristo kandi ni mpamvu ki ubutambyi bwe bwarutaga ubw’Aroni? Gereranya n’Abaheburayo 7:1-3 n’Abaheburayo 7:20-25; 6:18-20“Kristo niwe wavugiye muri Melikisedeki, umutambyi ukomeye w’Imana. Melikisedeki ntiyari Kristo, ahubwo yari ijwi ry’Imana mu isi, ahagarariye Data wa Twese.” Ubutumwa Bwatoranijwe bk1 p.409“Izina ry’uwo mwana muto utaragiraga gifasha….yari ibyiringiro by’ubwoko muntu bwaguye. Uwo mwana waguzwe ibice by’ifeza niwe wagombaga kwishyura ikiguzi cy’ibyaha by’abatuye isi yose. Yari ‘umutambyi mukuru w’ukuri utwara inzu y’Imana’ uhagarariye ‘ubutambyi budakuka’ umuvugizi ‘wicara iburyo bw' Ikomeye cyane yo mu ijuru.’ (Abaheburayo 10:21; 7:24;1:3).” Uwifuzwa Ibihe Byose p. 52,55c. Ni ikihe kigereranyo cy’ibyo kurya umutambyi w’Imana yahaye Aburahamu? Gereranya Itangiriro 14:18-20 na 1 Abakorinto 10:16; 11:23-26“Umutsima na vino bigereranya umubiri n’amaraso bya Kristo. Nk’uko umubiri washenjaguwe na vino ikameneka, niko n’umubiri wa Kristo washenjaguriwe ku musaraba, n’amaraso ye akameneka kugira ngo dukizwe. Mu gihe turya umutsima kandi tunywa vino, tuba tugaragaza ko twizera ibi. Tuba twerekana ko twihannye ibyaha byacu, kandi ko twakiriye Kristo nk’Umukiza wacu bwite.” The Story of Jesus, p. 98
4. Ubutunzi budashira Kuwa kane8 Gashyantare
a. Ni ikihe gihugu gihoraho cyashushanywaga n’icyo mu isi, Imana yasezeraniye Aburahamu? Itangiriro 17:8; Abaheburayo 11:8-10; Ibyahishuwe 21:2“Ubuzima butandukanye Abaheburayo banyuzemo ni ishuri twiteguriramo kuzaba mu rugo rwacu rwo muri Kanani. Ubwoko bw’Imana bwo muri iyi minsi y’imperuka bukwiriye guhora bwibuka bafite kwicisha bugufi mu mutima n’umwuka wo kwigishwa ibyerekeye ibigeragezo Isirayeli yak era yanyuzemo, kugira ngo bubashe kwigishwa ibyerekeye imyiteguro yo kuzaba muri Kanani yo mu ijuru.” Abakurambere n’Abahanuzi p.293“Nimureke ibyiza tubona muri uru rugo rwacu rw’aha ku isi bitwibutse ibyUruzi rukenkerana n’ubusitani butoshye, ibiti by’inganzamarumbo n’imigezi y’amazi idakama, ururembo rurabagirana n’abaririmbyi bambaye imyenda yera byo mu rugo rwacu rwo mu ijuru – ubwiza bw’isi idashobora kugenekerezwa n’abanyabugeni, kandi idashobora kurondorwa n’ururimi rw’umuntu.” The Faith I Live By, p. 279.b. Ni ryari kandi ni gute Aburahamu n’urubyaro rwe bazahabwa umurage wabo utazashira? Matayo 25:31,34; Yohana 14:1-3; Danieli 7:27“Iyi isi ubu igabanijemo ibice kandi bidahuje, icyo gihe izaba iringaniye kandi imeze nk’ikibaya kigari. Isanzure ryose ry’Imana rizaba rikeye, intambara ikomeye izaba irangiye by’iteka ryose. Aho twarebaga hose, na buri kintu cyose amaso yacu yerekeragaho cyari cyiza kandi cyera. Kandi abacunguwe bose, abasaza, abasore, abakomeye n’aboroheje, bajugunya amakamba yabo ku birenge by’Umucunguzi wabo, maze bamwikubita imbere kugira ngo bamuramye, no guhimbaza uwo ukiye guhoraho iteka ryose. Ubwiza bw’isi nshya no kurabagirana kwayo, nibyo byari umurage uhoraho w’abera. Ubwami, ubutware, n' icyubahiro cy' ubwami bwose buri munsi y' ijuru, bihabwa abera b’Isumba byose, kugira ngo bibw ibyabo iteka n’iteka.” Inyandiko za Kera p.295“Kwimikwa kw’ubwami bw’icyubahiro mu buryo bwuzuye ntikuzabaho kugeza igihe Kristo azagaruka muri iyi si, ‘Maze ubwami n' ubutware n' icyubahiro cy' ubwami bwose buri munsi y' ijuru, bizahabwe ubwoko bw' abera b' Isumbabyose.’(Danieli 7:27). Bazaragwa ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku ‘kuremwa kw' isi, ubwami’(Matayo 25:34). Kandi Kristo niwe uzahabwa ubutware bukomeye kandi azima ingoma.” Thoughts From the Mount of Blessing, p. 108.
5. Ubugingo buhoraho Kuwa gatanu9 Gashyantare
a.Ni ikihe kintu gikomeye gikubiye mu masezerano yose yatanzwe binyuze mu isezerano ry’iteka ryose? Abagalatia 3:29; 1 Yohana 5:11; Ibyahishuwe 21:3,4“Umunsi uratwegereye wo kurwana urugamba no kubona insinzi. Iby’Imana ishaka bigomba kubaho mu isi nk’uko bibaho no mu ijuru. Amahanga y’abakijijwe, ntayandi mategeko bazamenya keretse ayo mu ijuru. Bose bazaba banezerewe, bagize umuryango umwe, bambaye imyambaro yo guhimbaza no gushima – ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo.” Umurimo wo gukiza p.506“[Mu ijuru], nta bwihebe buzabayo, nta gahinda, nta cyaha, mu baho bose ntawe uzavuga ngo,’ndarwaye.’ Aho, nta mubabaro w’abapfuye uzahaba, ntamuborogo, nta rupfu, nta kwirema ibice, ntakugira imitima imenetse bizahaba; Yesu azaba ahari, amahoro azaba ahari….Mu maso he hazaba huzuye umunezero, mu kiganza cye cy’iburyo hazaba harimo ibyishimo bitazashira.” My Life Today, p. 349b. Ni ibihe byiringiro tudakwiriye kuvamo? Tito 2:11-13; Abaheburayo 10:35-37“Musirikare wa Kristo, ihangane. Haracyasigaye igihe gito cyane kandi uzaza ntazatinda. Ijoro ryo gutegereza unaniwe, uri maso, uniha riri hafi kurangira. Ingororano igiye gutangwa bidatinze; umunsi w’iteka uri hafi. Ubu nta gihe difite cyo gusinzira – nta gihe dufite cyo kuba imburamumaro ziyobagiza. Abigira basimbirimo muri iki gihe bagiye gutakaza amahirwe yabo yose yo gukora ibyiza….Buri mutima wose wakijijwe uzaba inyenyeri ishyirwa ku ikamba rya Kristo, Umucunguzi wacu ukwiye gusengwa.” Umurimo w’Umukristo p.275
IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa gatandatu10 Gashyantare
1. Ni gute dushobora gushyra ibyiringiro mu Ijambo ry’Imana?2. Ni gute dushobora kugirana isezerano n’Imana nk’uko byagenze kuri Aburahamu?3. Sobanura uko dushobora gushyira ibyiringiro byacu mu murimo w’ubutambyi bw’iteka bwa Kristo?4. Ni ibihe byiringiro by’umugisha ku bana b’Aburahamu?5. Ni gute guhabwa ubugingo buhoraho n’Imana ari ibyiringiro by’umugisha ku mukristo?