Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku Isabato, 18 Gashyantare, 2017 ICYIGISHO CYA 7
UBUNTU BUHORAHO ITEKA RYOSE “Mwakijijwe n' ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y' Imana.” Abefeso 2:8
Igitabo cyifashishijwe:   Abakurambere n’Abahanuzi p.363-373, Kwizera n’Imirimo pp.15-28 
“Ubuntu busobanura imbabazi zihabwa umuntu utari uzikwiriye, kandi wazimiye. Kuba turi abanyabyaha, ibyo ntibikwiriye gutuma tujya kure y’imbabazi n’urukundo rw’Imana, ahubwo nibyo bituma idukunda kugira ngo tubashe gukizwa.” Ubutumwa bwatoranijwe vol.1 p.347

1.Isezerano rishya ry’umurage Kuwa mbere 12 Gashyantare
a. Ni mu buhe buryo Imana yagiranye isezerano rishya n’Aburahamu kandi nig ute Imana yashohoje iryo sezerano hanyuma kandi kubera iki? Abagalatia 3:14-18; Abaheburayo 6:13-18 b. Ni iki Aburahamu yakozewe ubwe kugira ngo asohorezwe imigisha y’isezerano kandi bitwigisha iki kubyerekeye uburyo Imana yita ku banyabyaha? Itangiriro 12:1-3; 1Abakorinto 1:26-31; Abaroma 3:10-12 “Ubuntu ni impano itangwa n’Imana igahabwa abantu batari bayikwiriye. Sitwe tubushakashaka, ahubwo bwoherezwa kugira ngo buze kudushaka. Imana inejejwe no kudusesekazaho ubuntu bwayo, Atari uko tubukwiriye, ahubwo kuko tubukeneye....Ni iby’icyubahiro ku Mana kubabarira abanyabyaha ruharwa.” Umurimo wo Gukiza p. 161“Uko turushaho kwakira ubwo buntu tutari tubukwiriye, niko turushaho gusesekazwaho imbabazi z’Imana nyinshi.” General Conference Daily Bulletin, January 28,1893

2. ISEZERANO RYA KERA RY’IMIRIMO Kuwa Kabiri 13 Gashyantare
a. Ni kuki Imana yongeye kugirana na Mose irindi sezerano nyuma y’imyaka 430- kandi ni kuki iryo ritatesheje agaciro isezerano rishya ry’umurage? Gutegeka kwa Kabiri 4:12,13; Kuva 19:5-7; Abagalatia 3:17; 1Petero 1:18-20 “Igihe ubwoko bwa Isirayeli bwari mu bubata bibagiwe Imana mu buryo bukomeye ndetse bibagirwa n’amahame yagengaga isezerano ryahawe Aburahamu....Imana yabonye ko igomba kubahishurira imbaraga n’imbabazi byayo, kugira ngo babashe kuyikunda no kuyiringira...kugira ngo nibabona batagira gifasha, bakenere ubufasha ku Mana; maze nayo ize kubatabara....“Kubera gutura hagati yabasenga ibigirwamana kandi bononekaye, ntibari basobanukiwe na gato ukwera kw’Imana, ndetse n’uburyo imitima yabo yahindanijwe n’ibyaha, uburyo nta bushobozi bifitemo muri bwo bwatuma bumvira amategeko y’Imana, maze ibyo bigatuma bakenera Umukiza. Ibi byose bagombaga kubyigishwa.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 371,372“Isezerano rya Kera, Imana yarigiranye na Isirayeli ku musozi wa Sinayi, kandi risohozwa n’amaraso y’ibitambo. Isezerano ryahawe Aburahamu ryashohojwe n’amaraso ya Kristo, kandi ryitwa isezerano rya ‘kabiri’ cyangwa isezerano ‘rishya,’ kuko amaraso yarihamije hamenetse nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere.” Ibid. p. 371 b. Ni iki abantu bongeye gukora kuby’Imana yabasabaga mu isezerano ry’Imana? Kuva 19:8 Ni gute natwe dushobora kugwa mu kaga nk’ako? “Abantu ntibasobanukiwe n’ububi bw’imitima yabo bwite, kandi nti byari kubashobokera gukomeza amategeko batabifashijwemo na Kristo.”-Ibid.p. 371“Abantu bumva badakeneye amaraso ya Kristo, bakumva ko ubuntu bw’Imana atiri ngombwa ahubwo ko imirimo yabo bwite ihagije kugira ngo bemerwe n’Imana, barakora icyaha gihwanye n’icya Kayini. Nibatemera amaraso yeza ya Kristo, bazacirwaho iteka.” Ibid.p.73“Kwihangira gukiranuka biteje akaga muri iki gihe; gutandukanya umuntu na Kristo. Abiringira gukiranuka kwabo bwite ntibashobora gusobanukirwa uburyo agakiza kabonerwa muri Kristo. Icyaha bacyita gukiranuka no gukiranuka bakakwita icyaha. Ntibita ku bubi bw’icyaha, ntibasobanukiwe n’uburyo amategeko ateye ubwoba; kuko batubaha amategeko yayo y’iby’umwuka.” Kwizera n’Imirimo p. 96

3. KUVA MURYA KERA UJYA MU RYA RISHYA Kuwa gatatu 14 Gashyantare
a. Ni uwuhe wari umugambi w’amategeko y’iby’Umwuka mu isezerano rya kera kandi ni uwuhe mugambi wayo muri iki gihe? Abaroma 7:7,9-13,20; 3:19-20 “Amategeko yatangiwe kwemeza abantu ibyaha, no kubereka ko bakeneye Umukiza.” Uwufuza Ibihe Byose p.308 b. Mu isezerano rishya, nig ute Imana yahinduye inyifato yacu ku mategeko Yayo kandi ni irihe hinduka rizagaragara mu mibereho yacu? Abaheburayo 8:10; Zaburi 40:8; Ezekieli 36:26,27; Abakolosayi 3:9,10 “Amategeko yanditswe ku bisate by’amabuye, yandikwa ku bisate by’umutima n’Umwuka Wera. Mu cyimbo cyo kwihangira gukiranuka kwacu ubwacu, twakira gukiranuka kwa Kristo. Amaraso ye ahongerera ibyaha byacu. Kumvira kwe kubarwa kuri twe. Bityo umutima wagizwe mushya n’Umwuka Wera uzera imbuto z’Umwuka. Binyuze mu buntu bwa Kristo tuzabaho twumvira amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yacu.” Abakurambere n’Abahanuzi p.372“Guhinduka kw’imitima y’abantu, guhinduka kw’imico y’abantu, ni igitangaza kigaragaza Umucunguzi muzima, ukorera gukiza imitima.” Uwifuzwa Ibihe Byose p.407 c. Ni gute isezerano rishya risohoza amategeko y’Umwuka mu buryo butunganye kandi byavuzwe gute kuri Aburahamu kuri ibyo? Matayo 5:20-22,27,28,31-38; Abaroma 13:8-10; Itangiriro 26:5 “Kumvira si igikorwa kigamije kwigaragaza inyuma, ahubwo ni umurimo w’urukundo. Amategeko y’Imana agaragaza kamere yayo; yerekana ihame rikomeye ry’urukundo, kandi niyo rufatiro rw’ubutegetsi bwayo mu ijuru no mu isi. Imitima yacu nihindurwa mishya ku ishusho y’Imana, urukundo rw’Imana nirutura mu mitima yacu, mbese amategeko y’Imana ntazagaragarira mu mibereho yacu y’inyuma? Ihame ry’urukundo nirishimangirwa mu mitima yacu, umuntu nahindurwa agasa n’ishusho y’Iyamuremye, isezerano rishya rizuzura, “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma y' iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”(Abaheburayo 10:16).Kandi amategeko niyandikwa mu mutima, mbese ntazagaragarira no mu mibereho? Kugana Yesu p. 60

4. KUBWO UBUNTU BINYUZE MU KWIZERA Kuwa Kane 15 Gashyantare
a. Ni iyihe mpano y’ubuntu Imana yahaye Aburahamu bitewe nuko yizeye? Abaroma 4:22; Abagalatia 3:6 “Gutekereza ko tubarwaho gukiranuka kwa Kristo nta ruhare tubigizemo ahubwo ko ari impano y’Imana, ni igitekerezo cy’agaciro. Umwanzi w’Imana n’abantu ntashaka ko uku kuri gusobanuka neza; kuko azi neza ko uku kuri nikwakirwa mu buryo bwuzuye, imbaraga ze zizajanjagurika.” Gospel Workers p. 161“Ubuntu bwa Kristo butsindishiriza umunyabyaha ku buntu nta ruhare abigizemo. Gutsindishirizwa ni imbabazi zuzuye z’icyaha. Igihe umunyabyaha yakiriye Kristo mu kwizera, uwo mwanya arababarwa. Gukiranuka kwa Kristo kubarwa kuri we, kandi ntiyongera gushidikanya ubuntu bw’Imana bubabarira.” Kwizera kumbeshejeho p. 107 b. Ni iki Aburahamu yakoze kugira ngo abe umukiranutsi kandi ni gute abizera bonyine aribo bashobora gukizwa? Abaroma 4:1-5; Abefeso 2:8,9 “Twemerwa n’Imana gusa binyuze mu Mwana wayo ikunda, kandi imirimo myiza ni ingaruka zo gukora k’urukundo rwe rubabarira. Imirimo myiza ntishobora kudukiza, kandi ntacyo dushobora guhabwa binyuze mu mirimo yacu myiza ku buryo twayishingikirizaho ko ifite uruhare mu gakiza k’Imitima yacu. Agakiza ni impano y’Imana itangirwa ubuntu ku mwizera akayihabwa na Kristo wenyine.” Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi vol. 5 p.1122 c. Nubwo kwizera ubwako ari impano (Abaroma 12:3), ni iki twakora muri uko kwizera? Yohana 3:16;Luka 7:1-9; Abaroma 10:17 “Kwizera kudushoboza kwakira impano z’Imana nako ni impano, kandi mu rugero runaka, ihabwa buri kiremwa muntu cyose. Gukuzwa no kugukoreshwa ibihuje n’Ijambo ry’Imana. Kugira ngo uko kwizera gukomere, kugomba guhora guhuzwa n’Ijambo ry’Imana.” Uburezi pp. 253,254“Abagabo n’abagore ntabwo bazakizwa keretse nibakoresha kwizera kwabo, kandi bakubaka ku rufatiro rw’ukuri, keretse bemereye Imana ikongera kubarema bundi bushya ikoresheje Umwuka Wera.” Ibimenyetso by’Ibihe, Gashyantare 14, 1900

5.Imbabazi zitari zidukwiriye. Kuwa Gatanu 16 Gashyantare
a. Ni izihe mbabazi zitari zidukwiriye zasezeranywe mu isezerano rishya, Imana yagaragaje kugira ngo ikize ikiremwamuntu? Itangiriro 12:3; 1Yohana 4:14; Abefeso 2:4-8; Abaroma 5:15-28 “Nubwo kubwo kutumvira kwacu twari dukwiriye kugirirwa umujinya no gucirwaho iteka, ariko ntiyaturetse. Ubuntu bw’Imana Butangaje p. 10“Abajya mu ijuru ntibazatambuka mu marembo yaryo kubwo gukiranuka kwabo bwite, kandi amarembo yaryo ntazugururirwa abatanga amaturo y’izahabu n’ifeza menshi, ahubwo bazinjira mu mazu menshi yo mu rugo rwa Data binyuze mu maraso yo ku musaraba ya Kristo.”Ibid. 179 b. Ni gute umunyabyaha yakira iyi mpano y’ubuntu y’agakiza binyuze muri Yesu Kristo ? Yohana 1:12; Abaroma 5:17; Abaheburayo 11:8 “Abizera bose ko Kristo ari igitambo gihongerera, bashobora kuza maze bakakira imbabazi z’ibyaha byabo; kuko binyuze mu maraso ya Kristo, inzira yari ufunguw hagati y’Imana n’umuntu. Imana ishobora kunyemera nk’Umwana wayo, kandi nshobora kumwamamaza no kumunezeza nka Data wuzuye urukundo. Ibyringiro byacu by’ijuru tugomba kubishyira kuri Kristo wenyine, kuko ari Umusimbura n’Umwishingizi wacu.” Ubutumwa bwatoranijwe vol.1 p.363 c.Ni ibihe bintu bibiri Imana yacimbuye ikoresheje ubuntu bwayo butangaje? Abaroma 8:2; 1Yohana 3:5,8; 2Timoteo 1:10

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 17 Gashyantare
1. Sobanura ijambo ‘isezerano’ mu kugaragaza ko Imana itajya ibeshya. 2. Ni kuki isezerano rya kera raytanzwe kandi ni kuki ritarangwagamo kwizera? 3. Ni gute Imana yandika amategeko yayo y’urukundo mu mitima no mu bwenge bwacu? 4. Ni kuki tudashobora kwiringira ko imirimo yacu myiza yaduhesha agakiza 5. Ni kuki tudakwiriye narimwe kwirata ko dufite kwizera?
 <<    >>