IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU << >> Amaturo y’isabato ya mbere azagenerwa icyocaro gikuru n’urusengero byo muri Malawi. Ku Isabato, 7 Mutarama, 2017 Igihugu cya Malawi ni igihugu kigizwe n’imisozi y’ibitare giherereye mu burasirazuba bw’amajyepho y’Afurika. Mu bihe bya kera cyitwaga Nyasa-land, gihana imbibe na Zambiya mu burengerazuba bw’amajyaruguru, Tanzania mu burasirazuba bw’amajyaruguru, Mozambike mu burengerazuba bw’amajyepfo n’uburasirazuba bw’amajyepfo. Icyo gihugu nanone cyongera kwitwa” umutima wa Afurika.” Malawi ifite abaturage barenga miliyoni 16, 82% ni abakristo harimo: Abagaturika b’I Roma, Abaprosobuteriyeni, Abangilikani, Abatisita n’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Abayisiramu bagizwe n’itsinda rito ringana na 13%. Umurimo muri Malawi watangiye muri 2008, ubwo umuvugabutumwa umwe yasuraga iki gihugu. Umuryango umwe wo mu itorero ry’ abaprotestanti waramwakiriye ndetse umufasha kubona icumbi. Uwo muvugabutumwa yabahaye ibyigisho bya Bibiliya kandi aganira nabo ku ngingo zimwe na zimwe z’Umwuka w’Ubuhanuzi. Uwo muryango wanejejwe cyane n’ubutumwa bw’ukuri kw’iki gihe, maze bamuha ahantu ho gusengera ndetse batangira no kurarika abandi kuza mu isabato. Igihe uwo muvugabutumwa yavaga muri Malawi, yahamagaye bene data bo muri Malawi kugira ngo barebe niba hari umuntu waza muri Malawi kureba umusaruro wahabonetse. Kubw’ubuntu bw’Imana mwene data umwe yemeye uwo muhamagaro aravuga ati “Niteguye kujya aho Imana izanyohereza hose.” Yageze muri Malawi muri 2009, uyu mwene data yatangiye gutera umwete uyu musaruro wabonetse, kandi akomeza no kubwiriza ubutumwa inzu ku nzu. Uyu munsi hariho uturere twinshi turimo abantu bakunda ubutumwa bwacu. Ubu Hari abizera 60 babatijwe n’abandi 900 biga ibyigisho bya Bibiliya, kandi benshi muri bo bari kwiga amahame bitegura kubatizwa. Kubw’ubuntu bw’Imana, Misiyoni muri iki gihugu yashyizwe kuri gahunda mu 2013. Dukomeje gushima bene data bo muri Brasil batanze amafaranga yo kugura ikibanza mu murwa mukuru wa Lilongwe. Aha bene data barategura kuhubaka icyicaro gikuru n’urusengero. Nubwo bimeze bityo icyo gihugu kirakennye cyane. Abizera bacu muri icyo gihugu nta mafaranga bafite yo gusohoza uyu mushinga. Niyo mpamvu dutabaza bene data, bashiki bacu bose ndetse n’inshuti zose kudushyigikira. Icyiciro cy’ishuri ry’isabato muri GC, muri Misiyoni ya Malawi << >>