Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 18 Werurwe, 2017 ICYIGISHO CYA 11
GUSABIRA ABANYABYAHA “Mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikira ibyaha byinshi.” Yakobo 5:20
Igitabo cyifashishijwe:   Patriarchs and Prophets, pp. 156–170. 
“Abagabo n’abagore bafite umuhati kandi bitangaho igitambo barakenewe, bazasanga Imana batakamba cyane kandi babogoza amarira basabira imitima igiye kurimbuka.” Gospel Workers, p. 26.

1.Sodomo na Gomora Kuwa mbere 12 Werurwe
a. Ni ikihe gihano cyahanywe umudugudu wa Sodomo na Gomora? Itangiriro 19:24,25; Luka 17:29 “uwiteka yohereje ibitare by’amabuye n’umuriro bivuye mu ijuru bimanukira iyi midugudu wo mu kibaya kirumbuka; inzu z’ibitabashwa n’ingoro z’ibigirwamana inzu za cyami, ubusitani n’inzabibu, abinezeza, n’abishakira ibigezweho ibyo byose byabanje kugenderererwa n’intimwa zivuye mu ijuru iryo joro - ibyo byose byarakonkotse.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 162 b. Ni bande iyi midugudu ya Sodomo na Gomora ibera akabarore? 2 petero 2:6; Yuda 7 “Ibirimi by’umuriro byamanukiye iyi midugudu yo mu kibaya ni umuburo kuri twe abariho muri iki gihe. Turiguhabwa icyigisho gikomeye kandi giteye ubwoba cy’uko mu gihe Imana igifite abanyabyaha imbabazi, haracyariho umupaka utuma abantu badasayisha mu byaha. Igihe uwo mupaka uzaba ukuweho, imbabazi z’Imana zizakurwaho maze umurimo wo guca amateka uhere ko utangire....Ukurimbuka kuri Sodomo ni umuburo ukomeye ku bantu bose haba abakora ibyaha ku mugaragaro ndetse n’abanga umucyo n’amahirwe y’igiciro cyinshi bahawe.” Ibid. Pp.162,165

2.Gutakamba kw’ Aburahamu Kuwa kabiri 13 Werurwe
a. Ni hehe Loti ariwe mubyara w’Aburahamu yari atuye? Itangiriro 13:10-13;19:1 “Sodomo wari uherereye mu kibaya cya Yorodani kigoswe n’indi midugudu, wari mu kibaya cyari kimeze ‘nk’ingobyi y’Imana’ mu burumbuke no mu bwiza. Aha hari ibiti by’ubyiza bifite indabo zikenkerana.” Abakurambere n’Abahanuzi p.156 b. Mu gihe Uwiteka yahishuriraga Aburahamu ko agiye kurimbura Sodomo na Gomora, nigute Aburahamu yarwanye ku muryango wa Loti mu buryo buziguye? Itangiriro 18:22-32 “Umugabo wo kwizerwa yatakambiye abaturage b’i Sodomo. Ubwa mbere Aburahamu yabakirishije inkota, none ubu yatwaraniraga kubakirisha amasengesho....Yatakambye afite kubaha no kwicisha bugufi gukomeye. Nta kwiyiringira cyangwa se kwiringira gukiranuka kwe bwite yari afite. Ntiyasabaga ko bagirirwa impuhwe kubwo kumvira kwe, cyangwa se kubw’ibitambo yatambye kubwo kumvira ubushake bw’Imana. We nk’umunyabyaha, yasabiraga umunyabyaha mugenzi we. Uwo niwo mwuka ukwiye kuranga abantu bose begera Imana. Aburahamu yagaragaje ibyiringiro nk’iby’umwana utakambira se umukunda. Yasanze intumwa yo mu ijuru akomeje maze ayihendahenda ashyizeho umwete....Aburahamu yatekerezaga ko muri uwo mudugudu hashobora kuba harimo abandi baramya Imana by’ukuri.... Aburahamu ntiyamusabye inshuro imwe gusa,ahubwo yamusabye inshuro nyinshi. Asa naho ibyo asaba bitumvikana, yakomeje gusaba kugeza ubwo ahawe ihumure ry’uko muri uwo mudugudu nihabonekamo abantu icumi, utazarimbuka. Urukundo Aburahamu yakundaga imitima nirwo rwatumye abasabira. Mu gihe yaterwaga agahind n’ibyaha byononnye uwo mugi, yanifuzaga ko abanyabyaha bakizwa. Ugushishikara gukomeye yagiriye Sodomo kuratugaragariza uburyo dukwiriye guhangayikira abatihana. Dukwiriye kwanga icyaha ariko tukagirira impuhwe kandi tugakunda umunyabyaha. Ahatuzengurutse hose hari imitima igiye kurimbuka idafite ibyiringiro, ifite ubwoba, kandi igiye kugubwaho n’ishyano ryagwiriye Sodomo. Buri munsi imbabazi zigenda zishira kuri bamwe. Buri saha bamwe bapfa badashyikiya imbabazi.None amajwi yo gutanga imiburo no guhendahanda umunyabyaha kugira ngo ahunge umujinya ugiye gutera arihe? Mbese ibiganza bibanguriwe kuvana abantu mu rupfu birihe? Mbese abafite kwicisha bugufi no kwizera gushikamye basaba Imana kugira ngo ikize abo bantu bari he? Ibid. 139,140

3. Isengesho ryabonewe igisubizo Kuwa gatatu 14 Werurwe
a. Sobanura ukuntu Imana yashubije isengesho ry’Aburahamu ikarokora Loti? Itangiriro 19:1-3;12-16, 27-29 “Afite agahinda kenshi, Loti yarazariye, yumva adashaka kugenda. Ariko kubw’abamalayika b’Imana, bose bagombaga kurimbukira muri Sodomo. Intumwa zo mu ijuru zamufashe ikiganza we,umugore we n’abakobwa be, maze babajyana kure y’umudugudu.” Abakurambere n’Abahanuzi.p. 160 b. Ni ibihe birungo twongera mu masengesho yacu kugira ngo agire imbaraga?Abaheburayo 11:6; Matayo 17:14-20; Matayo 9:29 “Nimusenge mufite kwizera. Kandi nimurebe niba imibereho yanyu ihamanya n’ibyo musaba, kugira ngo mubone kwakira imigisha y’ibyo musaba. Nimureke kwizera kwanyu kwe gucogora, kuko imigisha mwakira iba ihuje no kwizera mufite. “Bibabere nk' uko mwizeye.” “Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”(Matayo 9:29; 21:22). Nimusenge, mwizere kandi mwishime. Nimuririmbe indirimbo zo gushimira Imana kuko yumvise gusenga kwanyu. Nimuyigundirire mu ijambo ryayo. ‘uwasezeranije ari uwo kwizerwa,’ (baheburayo 10:23). Gutakamba kose kuvuye ku mutima ntikuzirengagizwa.” Ibihamya vol.7 p.274“Tugomba guhagarara dushikamye kandi tutanyegenyega ku masezerano y’Imana. Tugomba kugira kwizera kuticuzwa, kwizera kugundira ibitagaragara, kwizera gushikamye kandi kutanyegenyega. Bene uku kwizera kuzazanira imitima yacu imigisha yo mu ijuru.” My Life Today, p. 8 c. Nigute tugomba guhora dufite ibyiringiro by’uko Imana izatabara abakiranutsi? 1Petero3:12; Zaburi 145:18,19; 55:22 “Mu gihe cy’amasaha acuze umwijima, mu ngorane zidashobora gukumirwa, umukristo wizera azashikamisha umutima we ku isoko y’umucyo n’imbaraga. Buri munsi ibyiringiro bye n’ubutwari bwe bihora bigirwa bishya binyuze mu kwizera.....Uwiteka azasohoreza abashyira ibyiringiro muri we, ibirenze ibyo bari biteze guhabwa. Bazahabwa ubwenge buheje n’ubukene butandukanye bafite.” Ibid. p. 55

4. Gusabira imitima Kuwa kane 15 Werurwe
a. Ni iyihe nyifato izaranga abatuye isi mbere y’uko Yesu agaruka? Luka 17:28-30; 2 Timoteo 3:1-6 “Neretswe imiterere y’isi, yuko iri kwihutira kuzuza igikombe cyo gukiranirwa kwayo. Imyivumbagatanyo n’urugomo by’uburyo bwose nibyo byuzuye mu isi, kandi Satani arakoresha uko ashoboye kugira ngo ubugome n’ibyaha by’urukoza soni bibe gikwira. Urubyiruko ruzerera mu mayira rugoswe n’ibinyamakuru ndetse n’impapuro byuzuyemo ubugome n’ibyaha, bigakwirakwizwa mu nkuru cyangwa bigakinwa mu makinamico. Intekerezo zabo ziratozwa kwimenyereza ibyaha. Inyafato z’urukoza soni n’ubugome binyuzwa imbere yabo mu mvaho, kandi buri kintu cyose gikangura amatsiko ndetse kikabyutsa n’iruba rya kinyamaswa binyuzwa imbere yabo mu nkuru zinejeje kandi zishamaje.”Inyandiko zituruka muri abo banyabwenge bononekaye, zihumanya intekerezo z’abantu ibihumbi byinshi muri iyi si yacu. Icyaha ntikigifatwa nk’ikintu giteye ubwoba. Bumva kandi bagasoma izo nyandiko zuzuyemo ibyaha bishishana kandi by’urukoza soni bizacwekereza umutimanama, maze amagambo n’ibikorwa bibi bikaba aribyo birshishikaza abo bantu.” Ibihamya vol.3 p. 471,472“Abantu ibihumbi byinshi bararwana intambara bihunza Imana, kandi baragenda bakirana ubwuzu imigani yahimbwe n’abantu kugira ngo babone uko bagenda mu nzira yo kutitegeka nta kirogoya.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 5, p. 1122. b. Sobanura ukuntu dushobora kugira inyifato yo gusenga nk’iyo yaranze Aburahamu. Ezekieli 9:4; Yakobo 5:16-20 “Ntidukwiriye gucira abandi ho iteka; uwo siwo murimo wacu; ahubwo dukwiriye gukundana no gusabirana. Nitubona hari umuntu uvuye mu kuri, tujye tumuririra nk’uko Kristo yaririye Yerusalemu.” Ibihamya vol.5 p..345,346“Mwene so nayoba,nibwo igihe kizaba kigeze cyo kumugaragariza urukundo rurenze. Nimumusangane ubugwaneza, musengane nawe kandi mumusabire, muzirikana n’igitambo kitarondoreka Kristo yamwishyuriye kugira ngoamucungure. Muri iyo nzira nibwo muzashobora gukiza uwo mutima mukawuvana mu rupfu kandi muzatwikira ibyaha byinshi.”Ibid. 58,59“Abantu badaterwa agahinda n’intege nke zabo mu by’umwuka, kandi bakaba batarizwa n’ibyaha by’abandi, ntibazashyirwaho ikimenyetso cy’Imana.”Ibid. p. 211

5.Urubanza ruheruka Kuwa Gatanu 16 Werurwe
a. Ni ibiki tugomba gukora kugira ngo dutabare imitima igiye kurimbuka? Ibyahishuwe 14:7,10,11; 15:1 “Abanyabyaha ntibashobora kurwanya ishusho yo kwera, kandi ntibanga kugenda muri nyamwinshi kuko aho nta musaraba basabwa kwikorera. Umutima wa kamere nta mpaka ushobora guteza mu idini itarangwamo ibintu bituma umunyabyaha ahinda umushyitsi, cyangwa se ngo bizanire umutima n’umutimanama ukuri guteye ubwoba k’urubanza rugiye kuza. Kwigaragaza k’Umwuka n’imbaraga by’Imana nibyo bibyutsa intambara, maze bigatera umutima wa kamere kwigomeka. Ukuri gukiza ubugingo ntiguturuka ku Mana gusa, ahubwo Umwuka wayo nawo ukugeza no ku bandi, icyakora kukagira imbaraga nke imbere y’abahagurukira kukurwanya.” Gospel Workers (1892), p. 66. b. Kimwe n’uko byagenze kuri Loti, nigute twamenya ko benshi bagiye kugerwaho bidatinze n’urubanza rugiye kuza? Itangiriro 19:17; Luka 17:28-32; 1Petero 4:17,18 “Imanza z’Imana zigiye kumanukira isi bidatinze. Umuburo utangwa n’abamalayika b’Imana ni uyu ngo ‘hunga udapfa’ (Itangiriro 19:17). Hari andi majwi agenda yumvikana agira ati: ‘Ntimugire ubwoba, nta mpamvu yatuma havuzwa impanda idasanzwe.’ Abari ku marembo y’I Siyoni baravuga bati, ‘Ni amahoro nta kibi kiriho,’ nyamara ijuru riri gutangaza ko kurimbuka gutunguranye kugiye kugera ku banyabyaha ...Uko niko isi ya kera ndetse na Sodomo na Gomora barimbuwe n’umuriro.” Ibihamya vol. 5p.233

Ibibazo byo kuzirikana Kuwa gatandatu 17 Werurwe
1. Ni uwuhe muburo duhabwa ukomoka ku byabaye i Sodomo? 2. Ni uwuhe ukwiye kuba umutwaro wa buri mukristo? 3. Sobanura uko isengesho ryo kwizera rishobora gukiza umutima. 4. Ni iyihe nyifato dukwiriye kugira muri iki gihe kuruta mbere hose? 5. Sobanura impamvu umuburo uheruka ugomba gutangwa bwangu.
 <<    >>