Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 25 Gashyantare, 2017 ICYIGISHO CYA 8
KWIZERA GUFITE IMIRIMO “Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n' imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?” Yakobo 2:21
Igitabo cyifashishijwe:   Kwizera n’Imirimo pp.47-54, 111-116 
“Hariho benshi badasobanukiwe n’isano iri hagati yo kwizera n’imirimo. Baravuga bati, ‘Nimwizere Kristo gusa birahagije. Nta kigomba kubavuna ngo murakomeza amategeko.’ Ariko kwizera k’ukuri kuzagaragazwa no kumvira.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 153,154

1.Kwizera gukora Kuwa mbere 19 Gashyantare
a. Ni gute twamenya ko Aburahamu yizeraga ijambo ry’Imana? Itangiriro 22:1-5; Yakobo 2:21-24 “Aburahamu yizeraga Imana. Ni gute twamenya ko yizeraga? Imirimo ye niyo yahamije imico yo kwizera kwe, kandi kwizera kwe kwamuhwanirijwe no gukiranuka.” Reflecting Christ, p. 79. b. Ni iyihe sano iri hagati yo kwizera n’imirimo? Yakobo 2:17,18; Matayo 7:16-20. Ni izihe mbuto umukristo yera? “Imirimo myiza ntishobora kugura agakiza, ahubwo ni igihamya cyo kwizera gukorera mu rukundo kandi kukeza umutima.” Uwifuzwa Ibihe Byose p.314“Nk’uko igiti cyiza cyera imbuto nziza, niko ni giti cyatewe mu busitani bw’Uwiteka kizera imbuto nziza kugeza ku bugingo buhoraho. Ibyaha bitugota biraneshwa; ibitekerezo bibi byirukanwa mu ntekerezo; akamenyero kabi kirukanwa mu rusengero rw’umutima.... Habaho ihinduka ryuzuye.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 6, p. 1080.

2.Imirimo y’Imana Kuwa kabiri 20 Gashyantare
a. Ni gute Aburahamu yerekanye ko yizera Imana? Mu gihe yakoraga yirengagije kwizera, ni iki Aburahamu yahishuruwe kubyerekeye kwizera kwe? Yakobo 2:22; Itangiriro 22:12 “Kwizera gukorera mu rukundo kandi kukeza umutima. Kwizera ni nk’igiti gitewe, kikarabya uburabyo maze nyuma kikera imbuto z’igiciro cyinshi. Aho kwizera kuri, imirimo myiza nayo iragaragara.” Ubutumwa Bwatoranijwe vol.1 p.398 b. Mbese imirimo myiza ituruka he? Gereranya Yeremia 17:9;Abaroma 3:12 n’ Abefeso 2:10; Tito 2:13,14 “Kwizera k’ukuri kuzagaragazwa n’imirimo myiza; kuko imirimo myiza ari imbuto zo kwizera. Mu gihe Imana ikorera mu mutima, umuntu nawe agacisha bugufi ubushake bwe imbere y’Imana, kandi agashyira hamwe n’Imana, anonosora iby’inyuma Imana nayo igakorera imbere binyuze mu Mwuka Wera, maze hakabaho ubumwe hagati y’umugambi wo mu mutima n’ibikorwa byo mu bugingo. Icyaha cyose kigomba kwamaganwa nk’ikintu kibi cyabambishije Umwami w’ubugingo n’icyubahiro, kandi umwizera agomba kugira ubunararibonye bujya imbere binyuze mu guhora akora imirimo ya Kristo. Binyuze mu guhora yiyegurira ubushake bw’Imana, guhora yumvira, nibwo umugisha wo gutsindishirizwa uzaboneka.” Ibid. P.397“Nidukiranuka kurwacu ruhare, mu gushyikirana nawe, Imana izasohorezwa muri twe gukora ibihuje n’ubushake bwe. Ariko Imana ntacyo ishobora gukorera muri twe niba ntaruhare dushyizemo, mu gihe tubonye ubugingo buhoraho, tuzarangwa no gukorana umwete... Tugomba gukurikiza urugero Kristo yadusigiye, tukamwegurira buri kintu cyose. Ubushake bwacu bugomba guhamanya n’ubushake bwe.” The Review and Herald, June 11, 1901. c. Mbere yuko umukristo akora imirimo myiza y’Imana, ni iki kigomba kubanza? Abefeso 2:1-5; Abagalatia 2:20; Yeremia 29:13 “Inzi imwe rukumbi dushobora kuboneramo ubufasha bw’Imana ni ukwishyira mu maboko y’Imana burundu no kwiringira ko izadukoresha. Iyo twakiriye Kristo mu kwizera, akora imirimo ye. Umwizera agomba kugira ibyiringiro gusa. Mu gihe twiringiye Imana no gukora iby’ishaka, dushobora gukora nk’uko Imana ikora.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 6, p. 1080.

3. Kwizera gupfuye Kuwa gatatu 21 Gashyantare
a.Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kwizera kuzima no kwizera gupfuye? Yakobo 2:19,20; Mariko 7:6,7 “Kwizera k’ukuri kwishingikiriza kuri Kristo byuzuye, kuzagaragarira mu kumvira iby’Imana isaba byose....Mu bihe byose hagiye habaho abantu bavuga ko bakiriye imbabazi z’Imana nyamara hakaba hari amwe mu mategeko yayo batitondera. Ibyanditwe bivuga ko: ‘kwizera gutunganywa n' imirimo; Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.’ (Yakobo 2:22,17)” The Faith I Live By, p. 91.“Benshi banyurwa n’umurimo wok u munwa gusa, ariko bake nibo bafite umuhati,ubutwari n’urukundo rurambye bakunda Imana.” Ibihamya vol.4 .534 b. Mbese umuntu ufite kwizera gupfuye yakora imirimo myiza? Matayo 23:27,28; 7:21-23 “Umuntu mwiza, uvoma mu butunzi bwiza bwo mu mutima, niwe ushobora gukora ibyiza. Kubera iki? Kubera ko Kristo aba yamaze gutura mu mutima. Ukuri kweza ni inzu y’ubutunzi bw’ubwenge ku bumvira ukuri bose. Kubabera nk’isoko y’amazi adudubiza kugeza kugeza ku bugingo buhoraho. Utaratuje Kristo mu mutima we, azarangwa n’ibiganiro by’amanjwe, ibitekerezo byo gukabya, aribyo biyobya umuntu. Ururimi ruvuga ibigoramye, ibiganiro bisanzwe,guhora mu ijambo rimwe, urwo rurimi rukeneye kunyuzwaho ikara.” Mind, Character, and Personality, vol. 2, p. 577.“Nta muntu n’umwe ufite umwuka n’intekerezo za Kristo uzananirwa kubikoresha mu masano yose n’inshingano afite zo mu buzima. Kwivovota, kwivumbura n’uburakari ibyo si imbuto z’amahame y’ukuri.” Ibihamya vol.4 p.347 c. Ni ibihe bintu bikunda kubura mu mirimo yo kwizera gupfuye? 1 Yohana 4:20,21; Yohana 8:37-41 “Kwizera ijambo ry’Imana nibyo byera imbuto z’ubwoko bukenewe – gukunda bene data mu buryo butaryarya.’ (1 petero 1:22). Uru rukundo rukomoka mu ijuru kandi ruyobora ku bitekerezo bihanitse no kubikorwa bitikunda.” Ibyakozwe n’Intumwa p. 520

4. Urubuto cyangwa imizi Kuwa kane 22 Gashyantare
a.Bigenda bite iyo imirimo myiza yo kumvira igizwe ishingiro ry’imibereho ya gikristo mu mwanya w’imbuto? Matayo 23:5 “Abafarisayo bagaragazaga ko batandukanye n’abandi bakoresheje imihango yabo ikonje no kwiyerekana muri gahunda yabo yo kuramya no kwitwararika. Bagaragarishaga umwete wabo mu by’idini kujya impaka. Intambara hagati y’amatsinda ashyamiranye zari urudaca kandi zidashira kandi byari akamenyero ko mu mayira hahoraga humvikana amajwi y’agahinda k’imivurungano, aturutse mu bigishamategeko babyigiye. Ikinyuranyo cyagaragariraga bose cyabonekaga mu mibereho ya Yesu. Mu mibereho ye ntihumvikanagamo urusaku rw’umwiryane, nta kwiyerekana mu kuramya, ntagikorwa yakoraga cyatuma ashimagizwa, cyigeze kimuturukaho. Kristo yari ahishwe mu Mana, kandi Imana yiyerekaniye mu mico y’Umwana wayo.” Umurimo wo Gukiza p. 32 c. Ni iki kigomba kuba ishingiro ry’imibereho ya gikristo? Abagalatia 6:14 “Abamalayika baha Kristo icyubahiro no kumuhimbaza, ndetse bumva nta mutekano bafite iyo bitegereje imibabaro y’Umwana w’Imana.... Iyo hatabaho umusaraba ntacyajyaga kubarinda ikibi nk’uko byari bimeze ku bamalayika mbere yo kugwa kwa Satani.... Ushaka kubona umutekano muri iyi si no mu ijuru, agomba kwitegereza Ntama y’Imana....“Iyaba abantu bashoboraga kwitegereza urukundo rwa Kristo rwagaragariye ku musaraba, kwizera kwabo kwakomerezwa ku guha agaciro amaraso ye yamenywe, kandi bashobora kuhagirwa no gukizwa ibyaha.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 5, pp. 1132, 1133. c. Ni gute umukristo w’ukuri azarebera imirimo ye mu mucyo w’imirimo ya Kristo? Abafilipi 3:4-9; Yesaya 6:5 “Uko abayoboke b’Imana barushaho kwitegereza imico ya Kristo niko bazarushaho kwicisha bugufi kandi bagabanye kwiyemera.... Iyo basobanukiwe ko badakwiriye no kwitegereza icyubahiro gitangaje cy’Imana, bareka inarijye yabo.” That I May Know Him, p. 122

5.Abakristo bera imbuto Kuwa gatanu 23 Gashyantare
a. Ni mpamvu ki Imana ishaka kuzuza imirimo myiza mu mibereho y’umukristo iturutse mu mutima wahindutse? Matayo 5:14-16; 1Petero 2:9 “Biri muri gahunda y’Imana ko abantu bose bifuza kuragwa agakiza gakomeye bamubera abavugabutumwa. Ubutungane bw’umukristo bushingiye ku rugero iby’isi bihanganye n’ubutumwa bwiza. Ibiberagezo byihanganiwe, imigisha yakiranywe gushima, ingeso nziza, ubugwaneza, imbabazi n’urukundo no guhora uteraganwa, uwo ni umucyo urabagiranira mu mico imbere y’ab’isi, kandi ukugaragaza ikinyuranyo kiboneka mu mwijima uturuka mu kwikunda ko mu mutima wa kamere.” Abakurambere n’Abahanuzi.p. 134“Iyo ubuntu bwa Kristo bugaragariye mu magambo no mu bikorwa by’umwizera, umucyo we uzavira abari mu mwijima; kuko iminwa ye izaba ivuga ibyo gushima Imana, kandi ikiganza cye kibangurirwa gufasha abari mu kaga ko kurimbuka.” Sons and Daughters of God, p. 276. b. Tugendeye ku mateka, ni ubuhe bumenyi Kristo ahora yitegereza mu itorero rye? Ibyahishuwe 2:2,9,13,19; 3:1,8,15. Ni mpamvu ki Yesu yita cyane ku mirimo y’abayoboke be? Yakobo 2:21,22,24; Ibyahishuwe 22:12 “Ab’isi baduhanze amaso, kandi twitegerezwa n’abantu benshi tutazi.Hariho bamwe basobanukiwe n’amahame twizera, kandi bahora baneka aho bihuruye no kwizera kwacu kugaragarira mu mico yacu.” Ubutumwa bwatoranijwe vol.2 p.386“Isi iratakishwa n’ubukene bwo guhishurwa kwa Kristo Yesu mu mibereho y’abayoboke be.” In Heavenly Places, p. 313.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA Kuwa gatandatu 24 Gashyantare
1. Ni mpamvu ki kwizera k’ukuri iteka gukora? 2. Twakiringira ute ko imirimo dukora igihe cyose iba ivuye ku Mana? 3. Ni mpamvu ki umutima utarahindutse utajya wera imbuto y’urukundo rutikanyiza? 4. Sobanura itandukaniro riri hagati y’umuzi n’imbuto mu mibereho yacu 5. Ni iki Imana n’isi bategereje kubona ku itorero rya gikristo?
 <<    >>